Imiti Y’umugore Utwite
Umugore ufite inda y'ubuliza, yararwaye ibinyoro cyangwa yararwaye mburugu; cyangwa se byararwawe n'umugabo we, abona ageze mu kwezi kwa gatandatu, akibuka kunywa imiti yo kugira ngo umwana we atazavukana indwara yarwaye cyangwa izo se yarwaye.…
Imihango Y’umugore Utwite
Umugore utwite, akunda kurwara irekwe (gusinzira); yilinda gutambuka umugabo we, ngo iyo amutambutse„ na we aralirwara. Umugore utvvite, maze hakagira umutambuka akamurenga, iy’umugore akozwe n'inda yanze kuvuka, batumira uwamurenze, akaza kumurengura. Iyo atamurenguye, ngo ntabyara,…
Imihango Y’umugore Wagiye mu Mugongo
Uko bavuga indwara y'umugore cyangwa iy’umukobwa Ngo: yagiye mu mugongo, ali mu mugongo, arwaye indwara y’umugongo; kuko ngo iyo arwaye ababara mu mugongo. Yazize inka, yazize ubuki (ngo yatonganye n'inzuki); kuko icyo gihe abagore n'abakobwa…
Imihango Y’umugore N’umugabo we
Umugore ukunda gutanga umugabo we kubyuka, ngo abyara abana basa na we gusa; urnugore iyo atambutse umugabo we asanze alyamye, ngo yiganza mu rugo kandi akabyara abakobwa gusa, cyangwa akabyara abana basa na we gusa,…
Imihango Y’umugabo N’indi Migenzo
Umugabo iyo yumvise igicuro ku mutima ngo ubwo aba ali bupfushe uwo bava indu imwe. Umugabo wishwe n'igituntu afite abo bava indu imwe, asize n'abana; bazira kulya inyama y'umwijima, ngo bahumana. Iyo umugabo aturutse ahantu,…
Imihango Y’umugabo N’umwana we
Umugabo ufite umugore utwite, iyo asanze aho babambye uruhu barushishima, na we ararushishima; iyo atarushishimye, umugore we alibwa n’inda, ndetse akaruhira gukuramo inda. Umugabo ufite umugore utwite, yilinda gukora ku ngoyi babohesheje abajura. Umugore ufite…
Imihango Y’umugabo N’umugore we
Umugabo ntaramutsa umugore we, ngo amubanze indamutso; ngo aba amukenye; umugore ni we ubanza kuramutsa umugabo. Umugabo ntalyama ivure, bikenya umugore, ndetse na we bikamukenya. Umugabo ntiyakwicara ku murere, ngo avugilize; ngo ni ugukenya umugore…
Impigi N’imigenzo Bikiza Indwara Z’abantu
ABAZIMU. Impigi bita "Indashikwa" iva i Bushi. Abashi ngo bajya kuyica bambaye ubusa. Indashikwa ni uduti twinshi bataba tukamara gatatu mu kuzimu bakadutaburura. Kuwa kane bagatunga ku mulya w'inkima, bakajya bambara mu ijosi ngo ubyambaye…
Imihango Y’umuntu N’indi Migenzo N’imizilirizo
Umubandwa ntanywa inka yabyaye amafuti, ngo yahumana. Nta n'umubandwa unywa amasitu ngo yahumana bibi,inzara zikamushinguka mu ntoke. Umubandwa ntanywa inzoga yaguyemo inkono y’tabi, ngo yahumana cyangwa agasara. Inkono y’itabi yaguye mu ifu, amarwa y'iyo fu…
Imihango Y’umuntu N’imvura, N’urubura N’inkuba, N’umuyaga
Imvura y’impangukano iyo iguye, buracya bagasiba guhinga kwanga kuyibuza kwongera kugwa. KWICA IMVURA. Ushaka kwica imvura, abona imvura ishotse, akavuza umwirongi igapta. Ushatse na we areba intobo yavutse ali ikinege, akayitunga ku icumu, maze agatunga…