Umuvugo 12. 4-II:Umunsi wa kane w’iremwa ly’ijura n’isi: Imana isoza ibiremwa byo hejuru byali bitaranogerezwa
Rugira irimbanye ubudahinyuka, Iteze uburanga bulimo inkesha, Ndate Iya-mbere yaduhanze, 4 Iyaremye izzuba n'inyenyeli. Iya rwihunda ishema n'icynsa, Itatse ibambe n'ubutajorwa, Iyo izima lyuzuye mu ruhanga, 8 Likahasangira n'ubwema. Bikahahulira n'ubwiza, Bikahaturana nuburenzi Bikahavangirwa n'urukundo,…
Umuvugo 11. 3-II: Umunsi wa gatatu w’iremwa ly’ijuru n’isi : Immana irerna INYANJA n’UBUTA KA n’IBYATSI.
Rugira iteye ubuhangange, igahimbana ibiremwa ubugenge, Ntibiyiteshuke mu ndeshyo, 4 Iya rutajorwa mu byo yahanze. Ikabituliramo ubwenge-buremyi, N'ubudasobanya yihiteyemo, N'ubugeneranya bugize ibiliho, 8 Iya rwitondera isi n'inyanja. Igahaka ubwamamare buhanitse, N'ubutanyabanya n'ubutanyuranya, N'ubudahendana n'umurava, 12…
Umuvugo 10. 2-II: Umunsi wa kabili w’iremwa ly’ijuru : Immana isobanura amazi yo hasi n’ayo hejuru
Rugira rwambaye ubutajorwa. Rubengeranwaho n'ubukaka, Urwaliboye umubili ubwema, 4N'ishema yiharaze mu byano. Hamwe n'icyusa mu gihagararo, Byo n'igikundiro cyimusaga, Amabega atengerana urukundo, 8 N'ishyaka ryatembye urugera, N'ijana ly’ihûmure akwêse, N’ilyo kamba ly’ingoma irambye, N'ubudasumbwa bw'impuhwe…
Umuvugo 9-1: Ni umunsi wa mbere w’iremwa ly’ijuru n’isi : iremwa ly’ Urumuli
Rugira itatse ubudashyikirwa, Ndate Umwami w'ubudahinyuka, Utetse mu ngoma z'ubutsinzi 4 Ziremye ubwiru zihatse ubwenge, N'ubutabera n'ubutareshywa, N'ubudahendwa n'ubudahindwa, N'ubudasubira n'ubutayoba, 8 N’ubudaheranwa n'ubudahemuka. N'ubutabalika n'ubutaganzwa, N'ubujijuke n'ubudasobanya, N'ubutalindagira b’inyange, 12 Rugira yonyine ikabihorana. Umunsi…
Umuvugo 8 : Imyiyereko y’ imitwe y’ Abamalayika , mu biroli byakulikiye itsindwa ly’ Amashitani
Umuremyi w'ububasha budahezwa, Ndate Iya-mbere idashyikirwa, Ivanze imbilibili mu nkesha, 4 N'impuhwe zuzuye mu ruhanga, Itêtse ku Ntebe y'Ubumanzi, Iganje mu ngoro y'ubukâka, Ishema yarimbanye ly'uburenzi, 8 Lisotse impundu z'ubudahwema. Na cyo igitinyiro itâmilije, Igahora…
Intwali igaruka bahunga
Intwali igaruka bahunga Ya rukanga-miheto ! Yangombye imisare 5. sinayisigira umugaragu. Nyêndanyé n' iimacumu, mbéra ko isibo, intoki ziyisangwa mu gifunga impfûra iréma urugâmba, 10. sinayicarana mû ntéko induru ivugije abakoni ndamaga njya kuyishatkira intambara. Irakaliye…
Ibyivugo by’interuro
(1°)— Mugabo utera abbisha ubwoba wa Rutajoma Ndi Umushakamaba rwose: abatwara inyamusozi nnarabagumiye. 5. Rugarama rwâ Gikore nabaye igisibya cy'umutsindo ; Ruhamanya akomeretse ndamwimana Mwima Abalihirà n'Abinika, N’ihururu iurutse kwà Nyakamwe. 10. Bali baje aliabaziro…
Umuvugo 7: Umulirimbyi wa Nyili-Ibiremwa
(Abamalayika batabarutse, barara inkera kwa Mungu, abaremamo imitwe 9, kugira ngo umusi w'ibiroli baziyereke bavanguye.) Iya kare itamilije ubutsinzi Ndate Immana y'ubudahunga, Intango itaramwaho n'intwali, 4 Inteko iganjilijemo immanzi. Ubwiza bwibyâyemo ingondo, Inkindi itengeranaho inyenzi,…
Umuvugo 6: Umulirimbyi wa Nyili-Ibiremwa
(Ububi icyaha cyazanye muli Lusefero) Inteko y'ibyaha, shitani Nje kubabwira indili y'ubwêhe Ni yo rushegeshwa yuje intimba, 4 Ishavu lishengukirana mu nda. Iminiho yivubura mu mutima Ikajya iyivumbyaho amashitani; Ikaba ko umwinazi wa rubura-majyo: 8…
Umuvugo 5: Umulirimbyi wa Nyili-Ibiremwa
(Igeragezwa ly'Abamalayika; itsindwa ly'Amashitani. Mikayile agabana ibya Lusifero.) Indahangarwa yahoze iteka Ndavuga Intijanwa yaturemye, Rugira rwambaye ubudahinyuka 4 Umwami ushinze imizi y'ibintu. Uwo ikuzo lyagaragiye iteka, Uwo ishema lyûbakiye amarembo, Uwo ingoro ihindira ubudahigwa, 8…