(Ni iremwa ly’Abamalayika, na Kamere yabo, n’abulyo bali bameze bakiremwa bwa mbere.)

Isugi yasesuye uburanga

Iya rwihunda imigisha yera

Ihanga byose bitayigôye

4 Ikatwizigamiraho umutungo.

Rurema isâga isi na Rubanda,

Isôko itemba ishya lidasibama,

Igira ububasha buzira inkiko,

8 Iyaremye ibintu yîkinira itya.

Mbere y’ibintu, hilya iyo bigwa,

Ibiremwa byujulijwe umugambi,

Inama irahama, Immana irarema,

12 Ibimbulira ku Bamalayika.

Ijambo lyayo liti:”Nibaze,

Uko nabatêkereje mu bwenge

Iteka lyose lizira ibanze:

16 Nibave mu busa ijuru lisâgwe!”

Akanya Immana ibitêkereje,

Hâza urwererane rw’inyange,

Rubona rwuzuye imbere yayo:

20 Immana ibita Abamalayika!

Ibima umubili ngo badasâza,

Ibabuza indwara n’amavunâne,

Ibagira utuntu tw’uruhehemure,

24. Ibaha ubutungâne barêra!

Ibagabira ububasha buturuse,

Ubwenge ibuhunikamo ubuhanga!

Ibahamo kuyimenyera imimereré,

28 Ishyiramo kwumva ikintu kije !

Inema bahawe ntagatifûza,

Ibagira abana Rurema abyaye.

Ingabire yabagize intungâne

32 Ikaba iyi ikibikora no mu Bantu.

Bayigabilirwa ijuru bakorera,

Ngo imilimo bazajya basôza,

Ibahe kuzâtunga Iyabaremye,

36 Igihe cy’igeragezwa bagicyûye.

Ubwo bagatûra ahanyarugwiro,

Hîtwa mu ijuru,aliko rindi,

Uretse ili Mungu yagize ijabiro:

40 Sinzi ily’ubwo aho liherereye.

Lyali lyuzuye ibyishimo,

Hose ali inyanja y’impundu;

Amahoro adendêje ubudahezwa:

44 Ituze lyûlirana n’ishimwe.

Immana ibaha ihirwe nyamwinshi,

Ibîma akantu kamwe rukumbi:

Itûra muli bo batayirûzi,

48 Nk’uko idendêje ubu muli twe

Igumya kubilisha irîkinga,

Ngo izabyigororere abêza.

Itôramo abameze nka Mikayire

52 Ntitumenye amazina y’abasigaye

Nyamara ibôgejeho ubutwâre,

Ihitamo uw’Intebe kubagenga :

Aba Lusifero ategeka ubutangwa,

56 Kuko Rurema yanga impêhe.

Ilyo Lusifero uwâba atarizi,

Livuga« Utwara-urumuli -hose»

Kuko yerekezaga ahantu,

60 Umuhito wonyine ukahakêsha.

Nimwumvireho uko yali mwiza,

Nyili uruhanga rukengerana,

Akêrerana nk’amanywa y’ihangu,

64 Abengerana indeshyo buzûba,

Akabatebya iyo ntêra y’ikamba,

Atali ubwêma bwa kavûka;

Ali ukuyirusha abâsagambye,

68 Atitarûye indeshyo by’ihabu.

Mbere bakiremwa bali nka twe,

Kamere itabagaragaza kwinshi :

Bataganya kuba imitwe nk’ubu:

72 Iby’imitwe byazanywen’igihembo.

Impamvu ibyêmeza ntïnduhije:

Ali abarêba Mungu inkêsha,

Ali abatwara ijuru ly’ibiremwa,

76 Ali abo hasi barera Abantu:

Mbere iyo bâbihâbwa se bate,

Immana ibîhishe batayirora,

Kandi ibiremwa by’ibinyamubili,

80 Itâli yâganya kubihanga?

Icyakora Abamalayika iyo bava,

Umwe yali yaremanywe aye matwâra,

N’undi ahimbanwa aye ya bwite,

84 Nk’ibyo Immana igira mu bantu.

Bârasumbanwaga ku bwenge,

Ntibanaringanize n’umwete:

Mungu yabahâye urugero rwe,

88 Rw’ubugererane, incuro bakwiye !

Aracyânabigilira atyo Abantu:

Urugero rw’ubwenge rurenze,

Iyo rudakwiye indeshyo yawe,

92 Immana ntiruguha, iba ikuzi.

Iguha ibihwânye n’intege zâwe,

Ngo bitarenguka mu migilire,

Ukayoba ukayobya inzira n’abandi,

96 Ukaba ruca-bintu mu gihugu.

Immana byose irabigereranya,

Ibiremwa ikabigabira igikwiye;

Ingabire isumbanya mu byo ihanga,

100 Ni urukundo rubiyitêra.

Kandi wibuke mu ihemba,

Ko idashishôza ibyinshi wize:

Ubwenge ntibwitaho na busa,

104 Kuko ali ingabire yatanze.

Ikubaza ahubwo imilimo myiza,

Myinshi iringaniye ubwo bwenge

Kandi uwabuhawe bw’inyanja,

108 Si ko abuhindukiraho ingenzi.

Bwâmupfâna ubusa bugahuna,

Bukaba icyâgumbwa bugahera;

Inema ya Mungu no kwihâta

112 Ngiyo isôko y’ubudacubira.

Muhora mubireba no mu nsi;

Abamalayika mubigereranye:

Ingabire za kamere bakiremwa,

116 Bârasumbanaga nk’Abantu.

Immana ibigisha n’urulimi

Rulimo amayobera n’ubugenge:

Umwe iyo yashatse kumenya ikintu,

120 Agira igitekerezo mu bwenge.

Ubwo akibyâramo ibyifûzo,

By’uko Naka wundi acyumva.

Uwêrekejweho igitekerezo

124 Akabona kimutâshye mu bwenge.

Urumuli cyâjemo akarurêba,

Akamenya Malayika ubimutumyeho.

Icyo alibusubize yagishyikira,

128 Na we akabyôhereza uko byâje.

Undi bâshatse aliko kubihisha,

Urumuli bilimo rukamunyuraho,

Ntâbifindûlire umurabyo,

132 Kuko bâmwimye urwo ruhusa.

Bo ntibagomba kwongorerana,

Nk’uko tubigira duhishira.

Urulirni bavuga ni nk’amabaruwa :

136 Ijambo limenywa na nyili ubwite.

Riba nka Radiyo mu kirêre,

Ntilyomonganishe urwamo ;

Uwo balibwiye alyîyumyiramo,

140 Lakamutâhamo ali rukumbi.

Na twe ijambo lyiru duhatse,

Nta bwo Malayika alihishûra

Liba lirebwa n’Iyaduhanze,

144 We udakumirwa i buhishwa- banga.

Umumalayika akuba i ruhande

Ibili mu bwenge ukabimukinga.

Ntâbirabukwemo na ruminja,

148 Ntanakêke ndetse ko ubilimo.

Ibanga uhingukije ku bwende,

Ni lyo limuha inzira agashishôza,

Agafindûra ibyo uhisha abantu,

152 Ingingo ukulikiranye akayibona.

Itegereza ibyo ushimikiliye,

Byaba byiza, byaba se bibi :

Akabikukumba nk’abahanuzi

156 Amaso akayahanga ibyo uruhira.

Mungu wanjye Rurema rw’isi,

Turagushimye, usengwe iteka :

Ujye umenya ibyacu, Wowe Nyakuramwa,

160 Ibiremwa byêkuturora mu nda

Imitima tuyihishamo uducogo !

Utampishiliye ukampa igihugu,

Najya nkwirwa he abaneguranyi ?

164 Isi yampindukira impatânwa !

Twikomereze Abamalayika

Impfura z’uburemyi bw’Idashoborwa ;

Ubwo yaduhimbye ubuheta kuli bo,

168 Ibahe kutwigîsha baturere!

Ushatse kubamenyesha ikintu,

I wabo byitwa «kumulikirana.

Amara kubona ingingo nshya itazwi,

172 Akabyifuza atyo bikagenda.

Kumulikira undi aliko ibitâzwi,

Biretse kwihâbwa n’uwenze :

Aho bâhembewe ikuzo ly’ubu

176 Abakuru bigisha abo hasi.

Ubu nta wigisha umusumba

Kuko uw’urwego ruhabije,

Agutebya kwitegereza Isôko,

180 Rurema irebero lya byose.

Ni yo migânilire yabo:

Amajwi-bufindo aranyuragirana,

Imirabyo icicikana itabarwa

184 Ihumbya, yâka, yiyishyurana.

Amazina bahanzwemo bwite,

Arabasobanura nko mu bantu;

N’uko bâyiswe na Mungu,

188 Akabamo amayobera-mahanuzi

Izina ly’Umumalayika Naka,

Libamo impamvu yatumye ahimbwa,

Akamaro azagira k’ibanze

192 Iremezo azâhêrwaho ikamba.

Azwi by’imvaho agenda ali ane:

Ni yo mugabo ntanze udahigikwa:

Yitegerejwe n’utayabaza,

190 Yayasangamo ukuli kwanjye.

Dore Mikayile ingenzi muli bo :

Ni igisingizo cy’ubutwari

Cy’uko azatsinda Rusenzi

200 A kamuhanantura mu nyenga.

Ilyo zina yiyitiwe na Mungu,

Tukalisanga muli Bibiliya,

Icyo lisobanura murakizi:

204Ni-nde-wamera-nk’Immana.»

Umulimo w’ibanze nyamurema,

Ukabona ali ugutsinda abanzi,

Ali ugutwâma abikuliliza,

208 Benda kwigira nk’Iyabaremye,

Irindi tuzi lyogatsindwa,

Ni ilyo twavuze mbere y’aha:

Ilya Rubebe se w’ubusembwa

212 Wahoze atwara ijuru bakiremwa.

Ubanshiliremo na Rafaeli

Izina lye ni «Umutima-w’Immana.»

Ni igisingizo cy’ubuvûzi:

216 Urore ko abwitilirwa bikwiye!

Ni nde utazi Gabrieli

Mungu yoherereje Mariya?

Ilyo zina nta we ukilibaliliza:

220 Mungu-wanjye-agira-ububasha!»

Witegereze uko litabêshya,

Urebe n’ubutumwa buliranga:

Umwâli ubyâra yararemewemo

224 Ku bulyo Mariya yasamye Yezu.

Mungu wihinduye ikiremwa,

Ushobora byose akaba uruhinja;

Ni ububasha bukagatiranye!

228 Gabrieli yiswe ilyo hame.

Udahishwa iby’innama ya Rurema,

Intumwa yagâniliye na Mariya,

Uwaduhishûliye ko Umubyeyi

232 Inema imusendereye nk’inyanja

Ko abumbye abagore akanabarusha

Urugoli rwera imigisha yabo;

Impundu atûzaniye zitaretsa

236 N’ilyo hîrwe avûtse ubuliza

Akabiha kwôgera mu mahanga

Ngo azibarukireho ubutsinzi,

Akaba Umubyeyi uduhagatiye ubwe,

240 Uduha gusendêramo Immana!