Yuhi V Musinga
Uwo impuruza iratira indamutsaWa rudakubana
Icumu lindutira imikore
Nabonye likunda kuvuna inkiko
5 înkazo mu rugerero nzirinda gukubana :
Nzikotanira ahashisha abatasi
abatabazi mbatoza gukora intambara.
Abishimanaga intanage
babona intabaza iranzanye
10 nayihinduye amashahu
Ishisha ab’amakenga.
Mbaye intwali y’ingabo
Inganizi nzirusha gutabara
Ziteranira n’ingimbi mu ngerero.
15 Ingesa-binyita atora abakoni
Ati : »Nimukulikire uwo ingoma irata !
Ubwo ashyikiliye Rwego
Ikaba izisumbya urubega,
Igumya kurangwa n’amarere
20 mu Brambiei nta kihasigara!”
Numvise ko ayirikana nk’intore,
Intoki nziyirakaliza mu gifunga:
Iyo mfuruta itwaza abakogoto.
Ngishyikirana n’umufozi
25 Mukumutera ndatinduka.
Nkuye mu gitugu
Ikuza limukubita nk’inkuba,
Limutebejemo ibigembe arataka,
Limutungutse mu bitugu
30 impundaza ayihaza umutuku
Uruti rumwesa hejuru y’umutana,
Umutarati we arawugwira.
Nti:”Uw’Ingabo itajorwa
Injunga imuhejeje mu rugamba rw’inkwaya
35 ali ukuzisumbya inkubito !”
Iy’Inkubita-ruguma irayirengera:
Igumya kurangurura ijwi mu gitero,
Uwo iturubitse icondo
Imuciraho inkamba,
40 inkagwe azirekera asinda icumu.
Ati: “Uw’ingabo y’intwaza-bafozi
Yinigiwe n’impundaza
Impuruza ikiliho imulishyo!”
Zimaze gushyikirana n’abakogoto
45 ntihagira ivuka:
Nali nazivugiye imbere.
Numva iy’Imbabaza-mahanga
Irohera mu rugamba rw’imikore :
Irugeze ku mukondo
50 na we agumya kurukongeza n’amakuza,
Uwe amuheza muli ayo makuba.
Amaze kumukuraho ibinyita
Ati: “Uw’ingabo ya Nyimbuzi
Imbaza imutambitse hagati y’inkwaya
55inkomeli zirizera”.
Izo ngabo zigumya kuzimbanwa ababisha,
Shebuja azingiza Rwogera;
Iya Rwogezwa-mu-mahina
Ibonye ko urugamba ruhanikiye abatinyi,
60 igumya gutoza ingabo amarere.
Uwayo imutambitse ku iteme
Na we amwigiraho rutinywa,
Ati: “Uw’ingabo ya Rutayegayezwa
muroheyeho nk’imfizi y’intare
65 nkibasumbya intambwe zo gutabara.
Iya Rutera-bwoba
Irwanira Gufata mpili;
Uwo yuhiye impundaza ku isibo
Agumya kumwesaho umurera
70 ati:”Uw’ingabo ya Murakaza-bagabo
Mutambitse hagati y’ingamba
Abagabo b’inganizi bagitinya kuvuna impuruza”.
Iy’imputa-bigwi
Yihutira kunesha inkwaya
75 i Nkole tuyihindura imirambo:
Imirera yihalira intambara.
Mwene Ntare yihuta ayo gusiga intashya,
Ajya guhebya abo kwa Mutana.
Ni abasanzwe bahagalika umutima ko mbatera,
80. agitunguka batanguranwa kumubaza,
Bti : « Ko wihungura ku matwi
Ukaba wahindutse umutuku
Utacyitangilije inkwaya
Utazi ko wabaye inkomeli,
85 aho iyo Nkole wayisizemo abantu ?”
Ati:” Keretse abaduteye!
Badutakishije bugisesa!
Twasakiranye ncyugurura.
Bajemo umusore w’igihame,
90 yirahiliye mu irembo
Yivuga ngo ni Impamiliza-gushyitsa !
Twasakiranye mu gitondo
Ni we watumye ngenda nikunga,
N’abankulikiraga yabakuyeho ibinyita!
95 Nimuvane inka mu nzira:
Mutewe ,’Inzovu y’ichubahiro
Abangikanye n’Intwali-y’icyusa
N’Incyaha-baganizi.
100 mwashilira ku murongo”.