(Ububi icyaha cyazanye muli Lusefero)

Inteko y’ibyaha, shitani

Nje kubabwira indili y’ubwêhe

Ni yo rushegeshwa yuje intimba,

4 Ishavu lishengukirana mu nda.

Iminiho yivubura mu mutima

Ikajya iyivumbyaho amashitani;

Ikaba ko umwinazi wa rubura-majyo:

8 Ni umwihebe byâzonze!

Ibyago igongoma ni nk’inyanja

Igahora izengerezwa ibisinda;

Iteka itumbuza mu mazanga

12 Ntiyizêre uyizâhûra

Amahoro ntigire ubwo bahûra,

Yagana ihûmure ligahunga;

Ibundabundira mu matongo,

16 Aho bâtûye ikaba igituntu

Yônwe agahanga iheba ubwiza,

Igatâmiliza isyisyi y’ububi;

Imisaya isêsûye ubusinzi,

20 Iburaho ubwânwa ihashyira ubwandu.

Yahebweho uburanga iba umwâku,

Ihorana ubwôro ikagira ubwôba;

Ikabura ubwôko ikunda ubwiko

24 Igaheba ubwenge igahenebêra.

Aho mu gatûza ikaba agatumbi,

Iremara ibyâno yuje ibyâgo.

Ahaba amabêre igira ibihembe

28 Iliho ibishingwe, ikaba ubushita.

Ni ikibangu ili ku rubango;

Ni igikona iba mu bikonko;

Izira ubutâti iratindahaye

32 Kandi itâgatâga ingendo.

Ni igihubuke igwira ibihuru,

Igira igihunga ihora ihumilije;

Umwâga cyuzuye ni kilyâna,

36 Umwanda cyambaye urakimwaza.

Yanga ibirama ikunda amalira,

Ivubuka ibyôrezo n’ikirumbo;

Ijuli gitûye kilisa cyane,

40Cyanihilije urubyiro ndâyi.

Amatama kiyabyimbye bubyirushyo,

Itaruka nk’umutubu mu ngendo ;

Ihoroba mu nzira z’imibyûko

44Kuko bayivuma ije aho barora.

Igahora yubaguza nk’icyugu,

Imize iyitûmaho nk’urusazi;

Kirahirita, nk’impili igona,

48Na wo umunuko ni uw’impimbi.

Ijungije bucece nki tumva,

Mu nda kirabwegetse amahuli.

Cyahebuye ubuhoro kera

52 Ubu kirabungêra mu bihuru,

Umunwa wacyâgukiyemo isenga,

Urulimi rwacyo ruvuma impundu;

Igira imikâka boshye impindu,

56 Yarêruye ihinduka imperelyi.

Umurizo iwukaraze nk’ifigi,

Amenyo asobanye nk’aya mahâma.

Ni igisâtura cy’amabwâbwa

60 Iteruye mu mubyimba nk’imbwêbwe.

Kiliho urwâvumba, uruhumbu,

Ni igihunyira, kirahûma;

Yanga ibyiza, ikunda ibyâgo,

64 Ngicyo umwûruru wo mu byondo.

Ubwo ihebye amizêro ya Mungu

Imize iracyuzuye : kirayûza!

Ibisebe cyambaye basa cyane,

68 Uyirora isigiye n’ubusembwa.

Ni ikinyogote, ihanda abantu,

Isa n’injangwe ihombekereye ;

Ubupfura bwàcyanze bikwiye

72 Umura wacyônnye ubwôya buragwa.

Ni igipfunyika cyuje uburozi

Ipfunwe gipfumbase barahwânye ;

Kiroga iteka, birakirêshya:

76 Utacyitâje agahemukira aho!

Inguge y’inkombe itagira izzuru

Urabishishôza bikaba impanga ;

Ireba irangaraye nk’intumbi,

80 Ikanifubika ubukozi bw’ibi.

Inzira giciye zirasibirana :

Usanga zûzuyemo agahanzi

Ikagira ubwârare bubemba

84 Ihaha abayisanga mu malira.

Yo n’ubusazi bifitanye isâno,

Naho ubusembwa kirabusâma ;

Kikabujabagira mu bishamba

88 By’imize yanduza roho zacu.

Usanze cyifubitse ibikwêkwe,

Cyânatâmilije umukwêno,

Ukabona cyûzuyeho umukwîkwi,

92 Ugira uti: » Irimbye uko biyikwiyeI »

Yacitse umucuba igihagararo

Isa n’igitêbo kilimo imyanda;

Indoro ukibonye, ni ubutindi:

96 Ibara livanze urubobi mu ivu!

Gisharaguye amakeka ku mubili

Gikékwaho igikeli gishâje.

Igiculi cyagisabitse kera,

100 Umubu ugitûmaho ubudahwêma.

Kirombàka, ni igicûcu,

Kigasodoka igicuku kinishye.

Ikaba kilyâna mu bo ishyikiliye,

104 Ureke urukundo ruragatâbwa.

Ikunda abantu aliko ndabêshye:

Urwa mahâma ikunda intâma !

Ni isanga, kirahunyêza,

108 Isabitsemo ubusinzi butaretsa.

Abazima ibanga by’urukabilizo,

Ibûbikiliye muli burindi.

Ikunda icongoli mu masenga,

112 Ikaba umurayi w’uruzibirane.

Uyitegereje, indoro ni nk’uruvu,

Cyâsuherewe ubuvundêli.

Ubushârîre burayinyênya,

116 Igakongêza amazimwe mu nsi.

Kiraborôga nk’umugome uboshye,

Kikananûkirana imborêra.

Kibuditse amarumbo y’isazi,

120 Kirangânwa umuco w’indûha.

Inyuma gitonzweho n’ibibembe,

Ibinyoro mu nda biranigirana.

Ifite ubulyâlya bwâyisabitse:

124 Igera mu bantu ikaba mulyâmo!

Ni gitûro na rulya-bantu :

Ububisha n’urwango irabyûza;

Ubuhemu bwâyiculitse amâso,

128 Igoramye mu bitugu haba inyonjo.

Inda yarafodotse iba umupîra,

Aho mu gatuntu haba amashyundu

Ubumuga bwârayijôgoroje

132 Ububore ibwumvikana iyo bigwa.

Mbega cyaha ngo uraba icyônnyi!

Immana ikunyuze kure ya twese!

Ubonye indeshyo ya Lusifero uwo,

136 Mbere aki1i impfura mu ntôre !

Asendereye inema y’uburanga,

N’ilyo kamba ly’ingabo1yêra,

Yatâmililijwe mu ijabiro,

140 Rurema-bintu imuha ubutwâre !

Icyaha kimwe mu kanya k’ubusa:

Kiramuhinduye aba kuriya?

Indoro ye abaye nk’uruvu tuzi,

144 Ahebye uburanga yarakanyaraye?

Atonze isharankima, aba ikivûvu,

Abaye icyûgu, urugero ni urwo?

Asa n’injangwe, ahindutse inguge,

148Agegennye izzuru nk’ily’ingagi ko?

Inzira yaciye, bôshye impimbi,

Inyinya yahoranye ubu ni impindu?

Ijwi yaralyâtswe asigaye ahûma,

152 Urulimi rwâboze ubunyacyâha?

Yezu Mwami uruta abakwanga,

Ubwo nagushebereje Shitani,

Ngo yirindwe hose ukundwe,

156 Izajya impigira kumpôra!

Izajya yûbikira amayira nca, .

Ngo impende biyimare agahinda!

Bambe ishavu ntiyâlishiramo:

160 Ngo nîngusha inyirahire;

Iti : « Wajya wansanga mu rwêvu !

Ubu urahumânye ndagushyikiliye !

Wâba wâ musizi wa Yezu ;

104 Wahoze kera anyita umunûko ?

Ako imbwa yanze ubika aho irora :

Ibyo wanseberezaga urabisanze !

Yezu atanga inema ndabizi ;

168 Ibishuko byanjye bikazirêshya !

Igihe uba unyîgabije ungayisha,

Uba witeranya n’abakuruta !

Bibamo n’umugayo utangilije,

172 W’igihe uzâgwa warîshebeje !

Urusheho ubwenge ujye ubitegeranya :

Uvuge ugerûra, udahanukiliye !

Urâte Yezu urugero utegetswe,

176 Wêgutandukira ibyanjye !

Ubivuga akikonozamo ingingo,

Ni ukuyoberwa ururo n’icyatsi !

Untinye igihe usingiza Yezu,

180 Ubangikanye shumbi na bwâto ! »

None, Yezu Muvunyi wanjye,

Ibyo wâkwêmera ko mbibwîrwa ?

Ikanyishimaho ityo ubireba,

184 Ikuzungûye nk’aho utsinzwe.

Inkora no ku itama ukili Yezu,

Inziza ko nahoze nyigusebereza ?

Intoza kugusenga umuguniko,

188 Ngo ntabirundura nkabihôrwa ?

Ukîyumanganya ko mu bantu,

Mwembi mwâhalikanwa icyimbo ?

Biragatsindwa ntitubirôta :

192 Ndabigukalizamo kuturinda !

Ndabihakîshwa ngo bigukêshe,

Ndabikinîsha kwisekereza !

Nyamara byâserurwamo amahame :

196 Ukuli gushilira mu by’urwênya !

Unseke ngo nsengesha amashyengo :

Kenshi yîkingamo ubwenge !

Simbivugiye mu muhêzo :

200 Ndagwiza abagabo nâtanga

Abanogereje umuco wo guhakwa,

Bo barabyîta amashira-kinyoma !

Mbese nu ko Shitani ica byinshi,

204 Impubuje wâvugwa amaki ureba ?

Ninde wânyurwa ngo uramuhatse?

Washilirwa amakenga na nde ?

N’ugukunze yâtegeranya,

208 Ntiyimareho kuli Rusenzi.

Ati: « Iminsi irahita ntîrêshye !

Nanjye Yezu yâmpalirana,

Ngapfa nk’urwa Naka yahânye

212 Byaba kwibohesha nabi »

Yezu mwiza uko mbyîbwîra,

Ubanza utâshobora ko ntsindwa !

Ugende umpôbeye mu gitûza

216 Nêgukonja umuyaga w’isi.

Ubwo uli Umuremyi ukaba intanêshwa,

Uduhe kubana no kudatsindwa.

Wishe icyaha, uduhe kucyanga ;

220 Uganza ibyâgo, duhe kubyôga,

Utunga ibyiza, duhe kubyîga,

Ukunda ibyacu, bitwêzereze.

Ugira urukundo, rutwumvishe

224 Ugaba uburanga, duhe kubwâka

Urinde twese amalira adahorwa,

Y’abo bîcanyi bo mu muliro ;

Uduhe kuzâza kukulirimba,

228 Aho mu mirambi itagira immanga :

Aho waturindilije kuramba,

Iyo mu irandiro ly’urukundo ;

Utujujûbilize uw’inyenga,

232 Yêkuturogoya ikuzo lyawe.

Twêkurindagirà aho aciye,

Imiyira icengera ni rurindi.

Duhe gukunda Izzuba warashe,

236 Twêgukulikira icyo gikwêkwe !

Uduhe kukwêgukira utubumbe

Imitima ikwemere birakwiye ;

Urinde abantu immanga z’isi,

240 Uduhe ubumanzi n’ubudatsindwa.

Utsinde immango z’abaturwânya,

Uganze immandwa ziyobya abacu ;

Uduhe umusaraba ali wo kinini :

244 Ibyâtuzindâza ubirwanye !

Waratubumbye ibyo birabanza,

Uba n’umubanji uhoranwa iteka :

Uzatubumbire kuli Rurema, 248 Uduhe gusendêramo Immana !