(Inama -Nkuru y’ Ukwigira umuntu kwa Jambo lya Mungu ; si icyaha cyatumye atekereza kwenda umubili : ahubwo cyatutnye azadupfira, azenda umubili wagenewe kubambwa.)

Inama izindukiwe n’impundu,

Impuhwe ziyinjiramo irasâgwa,

Ikuzo liyûzura mu ruhanga.

4. Yêma Nyili-igira mu ruhando.

Abatatu, Uw’iteka, Rugira imwe,

Bayihugûkirana urukundo.

Imbabazi ziyitâka ububyeyi,

8 Ziyiha immongi, ibara ly’inyange.

Hose biba ingezi y’urwêru :

Biba urubengerane rw’urubera

Babisokeramo ubuzira-nenge

12 Rurema iduhishira ikuzo muli byo.

Intebe itabâshwa ntiyegayezwe,

Iyahozeho ubuzira-ntangiliro,

Mungu ayîcara mu mpundu,

16 Agenera byose inzira bidahuga.

Asubira mu mpamvu z’ibiremwa,

Ati : «Indili rukumbi bishingiyeho

Ni urukundo Abatatu twûje,

20 Nshaka kwereka ibinyabwenge.

Abamarayika kimwe n’Abantu,

Ikizâbêreka urwo rukundo,

Ni ubugingo bazâhâbwa

24 Bumeze nk’ubwo mu Yabahanze.

Uzabuhêsha Abamarayika,

Nyuma akazâbuheta n’Abantu,

Ni Jambo wagenwe kubahanga:

28 Abahe n’ubwa kabili, ababumbe.

Abamalayika bo ntibigôye:

Bazagira kamere ya roho nsa;

Inema bazâhâbwa ya Jambo,

32 Ali yo nyine bugingo bw’ubuheta,

Nibayibwirwa bazâyumva

Bayikomereho, bayikorêshe.

Ibabeho ingwâte y’isêzerano,

36 Bazagororerezaho ishimwe.

Naho iby’Abantu ni runyabubili„

Amaso ntâbêreka buroho!

Inema ntibâshobora kuyirora,

40 Kuba batarabukwa ibara itêye.

Ikuzo bazahembwa batsinze,

Lishobora gusa kurorwa na roho

 Izitagihambiliwe mubili;

44 Izawo zumvira mu marenga

Uhêre kuli jye Rurema rwabo,

Ntibâzâmenyera ubugingo,

Ikizabaha ubwo bumenyi iherezo

48 Jambo azîhindura umuntu.

Azenda umubili awusengerwemo,

Ali urukundo rubimutêye.

Mungu wenze kamere-mubili,

52 Ahêshe Abantu ikuzo yahoranye.

Ingwâte yalyo bakili mu nsi,

Izabe ya nema y’ubugingo.

Uko azaba yarahimbye byose,

56 Immana nkabikwiza bikabaho,

Nkabiha ubwa kamere busanzwe

Ali uwo Jambo mbibuvugiyemo,

Ubuzima bw’ inema abuhe abantu,

60 Ububatonêsha buruta kamere.

Ubuzabangiliramo abana,

Inzira mbabyaliyemo ali Jambo ;

Uko yankomôtse iteka lyose,

64 Ase nko kubyîshyura abatabalika.

Abamalayika barabibwirwe

Bibe ikigeragezo kuli bose,

Igihe barindiliye guhembwa,

68 Mbere y’umwanya wo kugororerwa.

Abazayoboka Mungu-Muntu,

Bibemo kumvira Iyabahanze,

Bibe no kwiyoroshya bihwanye

72 Ikuzo bahawe balimukêshe

Naho abazahinyura Ubumuntu,

Ngo buli hasi, urugero ni ruto,

Ukwîkuliliza kwabo kubace

76 Bahebe lya kuzo ly’ubudahera.

Inyenga bêgukanye y’ umuliro,

Utagira iherezo, uhoraho iteka ,

Ubabeho igihano , ingoyi idacika

80 Y’uko banze Mungu-Muntu!

Igihe cyo kurema Abantu kize

Mbahe ubugingo bw’ubudasâza.

Umubili nywubashyiremo ubugenge,

84 Uhore usa n’ubyiruka ubutitsa.

Ishyali bagiliwe n’Amashitani,

Libashukîshe kunyigeraho ;

Na bo batsindwe bîkulilize

88 Bîce isezerano ku bwende.

Ibyiza nabahâye mbibâke,

Kuko kami kabo irarutse,

Ikamena inkongôro y’ingabire,

92 Ibôshya kwica amasezerano.

Jambo yungukireho impamvu

Yo kubagaragaliza urukundo.

Aho kuba umuntu uliho atazâpfa,

96 Azâze ali Igitambo cy’isi.

Iyaba nta cyaha mu Bantu,

Jambo yakwenze uwo mubili

Akaba Umuhuza ugaba ubugingo

100 Ubageza mu ikuzo ly’ Immana.

Naho ubwo azenda umubili mu nsi,

Abantu bârûzuye icyaha,

Azaba ali Umukiza rusange,

104 Ali Umucunguzi wo kwutwunga

Uhûza Abantu n’Iyabahanze,

Ubazahûra mu matabiranwe;

Azabe nk’urumuli ruhabûra,

108 Anabace ku ngoyi ya Shitani

Ibyago azêmera n’amagôrwa,

Azabitûra Immana ihoraho,

Amene aye maraso mu kigwi cy’isi,

112 Arusheho kwumvîsha urukundo.

Biyubururure rwa ruhumbu,

Azâkanîshe kamere yabo;

Abahe uburanga budashyikirwa,

116 Bwo gukomôra ubwâcumuranywe.

Ukwenda umubili Jambo ashatse

Ngicyo ikiremwa utâgereranya,

Gishitirwamo inyôta n’uburemyi:

120 Gukora icyâgishiyemo Rurema.

Ibiremwa ni akalimo k’amanjwe :

Immana ntitûza guhimba.

Uko bucya ibyongera ku bisanzwe,

124 Bisa no kuyirembera Uburemyi.

Kubona lmmana ishôtse umubili,

Bwa bubasha burayirabukwa.

Bugasa n’aho bwîyamilira.

128 Ngo : «Najya nabona ikinkwiye ! »

Umulimo wisumbuye ibiremwa,

Ukuza Ruhanga-bintu by’ihabu,

Yahoze iwurora mbere ya byose,

132 Uw’uko Jambo azaba umuntu.

Icyaha kiduturukaho, nyabubi,

Cyene-muntu na Lusifero rwe,

Nticyashinga umuzi w’impamvu,

136 Ihâye Umuremyi ikuzo bahwânye.

N’iyo icyaha kitaba mu nsi,

Iya-kare ntiyajyaga kurekera iyo

Itéka lyo kuzigira Umuntu,

140 Ali urukundo itwêrekeraho.

Ntiduhuge nyamara ko uwo mulimo,

Ugerageza ububasha budahezwa,

Ukagaragaza igisumbye ibiremwa,

144 Ugaha Rugira ikuzo liyirêshya.

Iyahoze itêka irêbye ilyo hame,

Muli ibyo bihe bizira

Ishâka Ingoro yo kubiremeramo:

148 Umwâli izenderamo Ubumuntu.

Irenza amaso ibiremwa bindi,

Inyura ku Bamalayika itaroye,

Ihigika Abami n’ingoma zabo,

152 Irabukwa izzuba Iyacu Mariya,

Imugira umwihariko, iyo Nyange

Imuha n’irango ly’ubudahinyuka,

Imugira intore bizira ibanze,

156 Aba itangâza litagereranywa.

Rurema irêbye Umwali udahuna,

N’uko azenda ingoma ya byose,

Azaha Abamalayika ikamba,

160 Agakingulira ijuru Abantu,

Amugira inyarurembo gakondo,

Amwita Ingoro yera uburanga;

Amushyira mu ndili y’urukundo,

Agumya kubumbatirana ubwûzu.

Agahora amwêrekeje uruhanga,

Akaba umurambi ujyana mu rushya;

Yôga mu nyanja ya Rurema,

168 Wese asendêramo Immana!