Ingurube ikangaranya abashumba bo mu Muhozi

Intamati izimba ibinyamahembe,

Dore rukangaranya-bijumba.

85    Ndagiye inyumba y’ijosi rinini,

Iya rufuhira mu bishamba.

Ikaruta intama zo mu bakungu

Ikaruta n’inka zo mu Batutsi,

Ibyo nta n’umwe ukibyijana.

90    Ikarusha inyambo kuba urujuju,

No ku bicebute ikazibumba:

Aho ziba zamuje mu mahembe,

Izirusha umwijima wayisabye,

Umunsi itera abo mu Muhozi, (7)

95    Ikona imirima bukigoroba,

Yaje igambiriye ibijumba

Ijya mu mirenzo irahayogoza,

Ihorobya izuru iba igisongo

Igira ibisinde irabyerereza

100   Isiba imigende iraringaniza.

Imaze guhimbarwa n’umurimo,

Ihatsika izuru ihata ibitengu,

Ikubira hirya ikubira hino,

Icyuho iciye kiruta umurima,

105   Icukura haruguru igeza hepfo,

Amayogi yose iyagira intabire,

Imara ikirumba nticyarara,

Impumu zije ntiyabikangwa

Irazipfukirana itera ahandi,

110   Aho irahacumbika biracika:

Ikubitaho umutonzi yatyaje,

Ikoza ku bwoya irakubeta,

Iwukaza ubugi ngo butagimba!

Isonga ryayo irishyizemo ubumwa,

115   Ituruka haruguru y’ubuhinge,

Iterura irengereza imugongo;

Mu ruharuriro irahacukika,

Ruruta amayogi rurayasumba.

Abahahinze ntiyabaryarya;

120   Irimba, ibereka injumbure.

Yanga iby’amazimwe ya rubanda

Ihitamo kuhabumba rukumbi,

Ihagira inkuke yo mu nyambo

Abanyamuhozi ibahaka neza.

125   Imaze kurengeza imbavu zose,

Ibura uko yamiragura ibindi,

Igira ibijumba ibisasa neza:

Ku bya kandore iraharambya,

Ibya magabari irabyisegura

130   Ibya gisabo aho yabitinze,

Ibondo ryayo rirahashikama.

Ukwo yagakuye karunganwa,

Ihagika mu ijigo nk’ibitabi,

Nuko ubwangati buyiturutse,

135   Igumya gusemeka ubukungu

Ibura ukwo irambya birayigora

Ishaka ubwihina birayumya:

Nuko igangara ukwo yahagaze.

Mu nda hibyara amahane

140   Buba uruvuyange birahoga!

Ibiyoka byibuka kwigorora

Abantu bose bavuza induru,

Abararirizi ni bwo babyutse,

Babazanya iyo ntare iroha urwunge

145   Ngo : “Irarohera epfo iyo mu gishanga!

Kandi ubanza atari isanzwe:

Iyo rwabwiga ifite ijwi rindi,

Riruta ay’intare zo mu Rwanda!

Murabe maso itamara ibintu!

150   Abafite inka ariko murite hanze:

Yabatsembaho ayo matungo

Ejo mwarundurwa n’ubutindi

Ubwo mudatunze ya nka y’ubu

Bita “Indyohesha-birayi!”