Ibyivugo bye by’interuro

(1°)Mugabo utera abbisha ubwoba

wa Rutajoma

Ndi Umushakamaba rwose:

abatwara inyamusozi nnarabagumiye.

5. Rugarama rwâ Gikore

nabaye igisibya cy’umutsindo ;

Ruhamanya akomeretse ndamwimana

Mwima Abalihirà n’Abinika,

N’ihururu iurutse kwà Nyakamwe.

10. Bali baje aliabaziro

ndabahakanirà ko ntàmuhàrishwà n’îbyuma

kanditwârabyirukanye :

ndamusézera àrisindagiza.

Abaje kutuvuna

15. bâsanze umuuhetô w’Inkaka

wigénza mû nzirà

nk’ubukombé bw’intare

ahoAbashakamba twaremye intambara.

(2°) — Inkaka ikabura iminega

ya ruboneza-mpundaza !

Iyô numvise indurü

sinikândagira nk’inkénzi :

5.ndikabura nkajya imbere.

Intambara yagarâmba

nkayitikura ibigembe

abataliintwali

bakirasana « ntuwuzira ».

10. Induru yavugiye kuli Ndago

ingabo nyéndana n’âmakuza,

Ingoboka-rùgâmba akagira iye ;

Mba ingénzi menera intore,

ngwizaimbaraga ngana urugâmba.

15. Uko mbilika imitumbi

impiniiràtulika mu mpima

ingundu ikuburwa

ali jye uyigabije,

(3°) Ruzinga-ndekwe

rwa Baziga !

Ndi Inyambo y’igitare

ntwara « rutéranya-ngabo”

IBIGWI BYE (twenzemo igice, si byose)

(4°) Niciye mû mbuga zêra zaKigina,

mû mbùga Runyinya hakili iNdorwa,

ku Irebero ly’Abakwiye,

ku Ibare kwa Rukomo,

5.ku irémbo kwa Mugeni,

ku nyanja y’I Bukimbili

Kigeli yatabayé n’ijoro,

mu mihana yo kwa Gatokwe

nimana Rugina ;

10.Bigaruka kuri Tare

na Gakuba ka Bihiganingabo

na Karekezi ka Mutuganyi

Inyambotwateye i Murâmbi ;

mû nunga z’iBumpaka

15. Umwâmi yimilije ingabo

i Kavumu k’inyana ka Bangiro,

i Kavumu k’i Nduga

i Bwami bandéba ;

kûliNdégo nimugorôba,

20. kuli Ndago Induru yenze gûhora,

kuliMirama turwanira iminyago,

mû Ndûru za Karehe,

mu Migera ya Hunga,

i Gatôma kwà Mutana,

25.i Gakirage nàTwamugabo,

i Gahanda k’ uBusigi,

i Kagarama na Rwimiringa,

iKâbale k’ Ubugili,

mû Ndorwa ya Mihanda,

30.mugahânda kamwé na Tanzi,

Gahama umuhutu wa Rukara,

umushumba wa Tabaro turwanira mu nka, Umuhima w’ ûruhu rwera