Kwita Izina Cyangwa Guterura Umwana
Bumara kwira, abana bagataha bakajya iwabo. Umugore agasasa, noneho agataha ku buliri akararana n'umugabo we, aliko umwe akilinda undi. Igihe cyo mu museke, umugabo akabwira umugore we ngo ngaho duterure umwana (acte conjugal). Barangiza umugabo…
Umugore Ku Kiliri no Kurya Ubunnyano
Umugore amara kubyara, bagaherako bakamutindira ikiliri mu kirambi, imbere y’iziko, akaba ahongaho, akazajya ku buliri yasohotse. Bakamucanira umuliro mwinshi cyane, kugira ngo yoteshe inyama zo mu nda, ngo hatanuka, kandi ngo bigwirwe,(ngo hatabora hakazamo inyo).…
Umugore ubyaliye limwe n’umukazana We
Iyo nyirabukwe w’umuntu abyaye umuhungu, umukazana ntiyarota uwo mwana akora ku ibere lye, ngo ntawonsa umugabo we; ngo nta mugabo uba muto, ngo yamutunga, ntiyamugaya. Umugore udashaka kubyara vuba vuba, amara kubyara agaca umukunde akawuhambira…
Imihango Y’umugore Mu Gihe Cyo Kubyara (ibindi)
KUBYARA IYA NYUMA (ingobyi) Umugore amara kubyara bakamuha umuhoro vuba vuba hadatinze, akawufatira munsi y'amabere, ngo ni "ukubuza iya nyuma kuzamuka ngo ijye mu mutima, yanga kuvuka. Nuko umugore bakamurebera ibimutera kumokorwa (nausée), ngo ni…
Inkuli – Kwuhagira Inda
INKULI. Umugore utanyoye imiti isanzwe, anywa ibyo bita "Inkuli". Inkuli ibamo imiti yose, ali iy'ibinyoro, ali iya mburugu ali iy'izindi ndwara, ikarera inda igakura neza, ikazavuka neza. Inkuli bayikoresha ibumba bakura mu gishanga cyangwa ku…
Imihango Y’umugore Mu Gihe Cyo Kubyara
UMUGORE ULI KU NDA Umugore akorwa n'inda, bagasangwa bateguye aho alibubyalire, ndetse baba baraharagulije. Iyo umugore akozwe n'inda (umugore uramutswe) ali mu migendo y'inda, abanza kubihisha, ngo atamara kubivuga bakagira ngo arabeshya cyangwa inda ikanga…
Ibiheko
Umugore utwite, abona inda imaze kugaragara neza, imaze nk'amezi ane nuko agahekera umwana atwite, kugira ngo inda ijye yonka neza, ntarware, kandi ngo umwana azavuke ali muzima. Ibyo bakoresha ibiheko ni ibi: -Bareba ubwoya bw'intama…
Imiti Y’umugore Utwite
Umugore ufite inda y'ubuliza, yararwaye ibinyoro cyangwa yararwaye mburugu; cyangwa se byararwawe n'umugabo we, abona ageze mu kwezi kwa gatandatu, akibuka kunywa imiti yo kugira ngo umwana we atazavukana indwara yarwaye cyangwa izo se yarwaye.…
Imihango Y’umugore Utwite
Umugore utwite, akunda kurwara irekwe (gusinzira); yilinda gutambuka umugabo we, ngo iyo amutambutse„ na we aralirwara. Umugore utvvite, maze hakagira umutambuka akamurenga, iy’umugore akozwe n'inda yanze kuvuka, batumira uwamurenze, akaza kumurengura. Iyo atamurenguye, ngo ntabyara,…
Imihango Y’umugore Wagiye mu Mugongo
Uko bavuga indwara y'umugore cyangwa iy’umukobwa Ngo: yagiye mu mugongo, ali mu mugongo, arwaye indwara y’umugongo; kuko ngo iyo arwaye ababara mu mugongo. Yazize inka, yazize ubuki (ngo yatonganye n'inzuki); kuko icyo gihe abagore n'abakobwa…