Umwaduko w’abatutsi ba mbere

Ingoma zitali nyigiginya

Ubulyo ingoma – ntutsi zigaruliye ibihugu.

1-Kenshi usanga abantu bamwe mu Rwanda bakeka ko Abanyiginya ali bo Batutsi badutse mu Rwanda bwa mbere na mbere. Ntibabaye aba mbere, ntibabaye n’aba kabili, n’aba gatatu ndetse: babaye aba kenshi cyane. Mbere ya ohadutse amoko yandi y’Abatutsi, arema ibihugu bikomeye arîtsindanira ubwayo, aba imilyango ikomeye. Aho Abanyiginya badukiye barwana n’iyo Milyango, bagumya kuyitsinda buhoro buhoro, bigeza ubu. Tubanje rero gutekereza ibyo ngibyo mu magambo make, uko bakibyibuka. No kubimenya ahanini  twabikesheje ko ibyo bihugu byagiye birwana n’Abanyiginya, maze abatekereza b’i Bwami bakagira udutekerezo twabyo bagumya kuvuga na n’ubu.

2 – Kugerageza gutekereza bene ibyo bintu bya kera, na byo halimo igice gikulikiza ibya bwa Bumenyi bw’Imilyango twavuze mbere. Batekereza uko ibyo bihugu bya kera byali bimeze, aliko ntibakubwira Umulyango wabanje kugéra ino mbere n’uwawukulikiye. Ahubwo iyo bamaze  kukubwira akarere Umulyango wategekaga ko mu Rwanda rw’ubu, ugerageza gufindura ababa baraje ino mbere; ibyo na byo kandi, tubihabwa no kugereranya ku byo tuzi bya vuba. Uru Rwanda rugitangira rwaturutse hakulya ya Nyabarongo, kuko rwatangiliye mu Buriza no mu Bwanacyambwe no mu Buganza bwo hino. Rumaze kwambuka Nyabarongo rugeze mu Nduga, ingoma zo mu Gisaka no mu Ndorwa zitunyaga ibihugu byinshi byo mu Buganza no mu Buriza no mu Bwanacyambwe. Ibyo tuzabibona mu bitekerezo twigiye hilya. Uko kandi ibyo bihugu byalyagau Rwanda isataburenge, biruvunguraho u-duhugu buhoro buhoro, ni ko na rwo rwagumyaga gutsura ibihugu byo mu Nduga, no mu nkiga zegamiye i Kivu n’Ibirunga. Aho rero rumaliye kugwiza amaboko, rwibuka kwiganzura: rusubiza imirwano hakulya ya Nyabarongo, rurwana n’i Gisaka n’i Ndorwa bimara ingoma nyinshi, rushirwa ruhatsinze.

3 – N’uko rero iyo ingoma y’u Rwanda ikomeza imico ya bene ibyo bihugu, wenda nta bwo ruba rwarashoboye kubisubirana inyuma. Ibyo bihugu biba byarakomeje kuruvungura buhoro buhoro, na rwo uko rutewe ruturukwa mu burasirazuba, rukagumya kwihinda rwerekeza mu burengera-zuba, cyangwa rwerekeza mu majy’epfo. Amaherezo rero ukazasanga aho rwahoze harashinze ibindi bihugu. Wenda na byo byagira izindi ngoma zibirusha amaboko, zikagumya kubitsura kwakundi, na byo bikazîmukira ibindi. Mbese rwose imigenzereze y’u Rwanda, mu mirwanire yarwo rugarura ibihugu, twakwibwira ko ali ukwigana ibyo rwasanze bakora kera mbere rutaraba igihugu gikomeye ; cyangwa se no kwiganzura ibyo rwahoze rugirwa mbere. Uko Umwami yimye, urungano rwe rukagira ishyaka lyo kugenza uko ba se bagenzaga, maze amasekuruza yose akagenda asigira ayandi uwo murage w’imirwano. Mwibuke ko igihugu cyatsindwaga kimaze ingoma nyinshi mu ntambara, kigatsindwa n’urugerero rumaze ingoma nyinshi kuli iyo nkiko. Uwo ni wa murage w’intambara baba bakiliho wa ba se.

4 – Ubwo rero Abatutsi bose baje baturuka mu by’i Ndorwa no mu Nkore, iteka kandi bagahora

barangamiye /amajy’epro y’u Rwanda berekeza mu by’i Burundi, umulyango twavuga ko wabanje kugera ino ni uwaheraga indi mu majy’epfo. Kuko Umulyango ujya kwigarulira ibihugu ku muheto utakonkobokana ingabo zawo, ngo ucikanye ibihugu biremye, bawureba, ngo urinde kujya kwiremera igihugu inyuma yabyo. Baca umugani ngo: « Ijya kurisha ihera ku rugo.» Umulyango na wo ujya kwiremera igihugu, uhera i wabo haworoheye, ukazaba usâkâra hose aliko warabanje kugira intangiliro. Mbese uko dukeka ko iyo Milyango yakulikiranye, twabigereranya n’umuntu uhilika amabuye manini ayerekeza mu kabande kamwe: ilyabanje guhilikwa ni lyo lihagarara hepfo cyane; ilyakulikiyeho likaza kugarurwa n’andi hafi y’aho uwayahilitse ahagaze.

5 – Imilyango bavuga y’Abatutsi yali ifite ibihugu mu Rwanda rw’ubu, ni iyi ngiyi: Abenengwe, Abasinga, Ababanda, Abongera, Abazigaba, n’Abahinda. Abagara bavuga ko na ho bali Abatutsi.

  1. Abenengwe.

6- Abenengwe ni bo dukeka ko batanze abandi Batutsi kugera mu bihugu by’ino, kuko ali bo bali epfo cyane. Igihugu cyabo cyose kili muli Teritwari ya Astrida. Ubu kilimo Proyinsi zacu 5: Busanza- Sud, Bufundu, Nyaruguru, Nyakare-Bashumba na Kayenzi. Nyamara si ukuvuga ko wenda batali bafite ibihugu bindi bitali muli izo Provinsi : ni ukuvuga gusa iremezo ly’ibihugu byabo. Nta wagerageza kugushingira neza imipaka y’igihugu cyabo. Wenda ndetse no muli izo Provinsi twavuze, haba halimo uduhugu batahoranye twometsweho mu igabanya ly’ibihugu aho bigaruliwe, nk’uko n’ubu Provinsi zimwe zagiye zomekwaho imisozi zitahoranye kera.

7 –  Igihugu cy’Abenengwe cyitwaga u Bungwe. Ubu nta hantu hakilyitwa ngo halyihalire ; aliko rero abo muli ibyo bihugu baracyavuga ko ako karere ko mu Bisi bya Huye hîtwa u Bungwe. Kuvuga ngo Abenengwe, ni inzu y’Abami babo, nk’uko abacu ubu tubita Abanyiginya. Kandi rero numvise bavuga ko ikiranga-bwoko cyabo cyali ingwe. Ingoma yabo y’Ingabe, nk’uko Karinga imeze mu Rwanda, yitwaga Nyamibande. Aliko aho batsindiwe, Nyamibande yafashwe mpili, i Bwami barayizana, iguma aho, na n’ubu. Aliko hanyuma yaraliboye (ali byo gusaduka kw’ingoma) bayitera imikwege, ibyo bituma bayita Rwuma. Mwaba mwarayumvise yitwa ilyo zina. Ilyayo ly’ukuli ni Nyamibande.

8 – Mu Bami b’Abanengwe, uwo bibuka wali ku ngoma ku mwaduko w’Abanyiginya yali Rwamba wali wubatse mu bya Nyakizu ho muli Provinsi ya Bashumba. Hahozeho Abenerwamba bavuga ko bamukomokagaho. Undi ni uwo hino, igihugu cyabo kigiye gutsindwa, witwaga Samukende, umugabo wa Nyagakecuru. N’umuhungu we Rubuga watsinzwe, igihugu cye kikagarurwa n’u Rwanda. Abo Benengwe bavuga ko bagiraga isano n’Abanyakarama bo mu Burundi. Icyo gihe cy’Abenengwe ngo ni abo Banyakarama bali bimye mu Burundi bwegereye u Rwanda.

  1. Abasinga.

9 -Abasinga ni bo twavuga ko baje bakulikiye Abenengwe, kuko ali bo bali bafite ibihugu byasaga n’ibitsura Abenengwe. Abasinga bali ugutatu : abo tuvuga aba, ni Abasinga bitwa Abasangwabutaka; ilyo zina balikuye ku mpamvu y’uko Abanyiginya basanze bategeka. Haliho Abasinga bandi baje mu Rwanda nyuma, bitwa Abanukamishyo, kuko bazanye n’Umutware wabo witwaga Runukamishyo rwa Muhiga wa Nyamurorwa, umupfumu wali i Ndorwa y’u Butumbi. Igitekerezo cyabo kizaza ku ngoma ya Mibambwe I Mutabazi, kuko ali bwo bavuga ko badutse mu Rwanda. Abasinga ba gatatu, bitwa Abagahe, ni Abasinga b’imilyango myinshi

kuva mu Bugahe bw’i Ndorwa hanyuma y’Abanukamisho. Abo tuvuga rero bagiraga ingoma, ni aba mbere b’Abasangwa-butaka, ali na ho bita Ababyara-bami kuko bigeze kubonekarno Abagabekazi mu itangira ly’Ingoma Nyiginya. Naho rero abandi badutse mu Rwanda izina ly’Abasinga lyararangije gucibwa ku ngoma.

10 – Ilyo zina rero ly’Abasinga, lyenda kwemeza ibyo twavuze by’imyadukire ya bene abo Batutsi. Numvise abazi Uruhima bavuga ko ilyo zina lisobanura ngo Abatsinzi; ngira ngo abenshi kandi muzi ko igitero cy’Abahima ku nkiko yacu ya ruguru cyitwa Umusingo. Abasinga bigeze gutegeka igice kinini cyane cy’uru Rwanda tulimo. Umwe mu Bami babo ba mbere w’igihangange yitwaga Rurenge. Ni we bakuyeho lya zina lyo kwitwa Abarenge. Abare-nge yali inzu ivamo Abami babo, nk’uko ubu tuvuga Abahindiro ; si umulyango wabo wose witwaga utyo. Igihe cy’umwaduko w’Abanyiginya, Umwami wabo yali Jeni lya Rurenge, wali utuye ku Rwerere rw’i Bugoyi. Ingoma yabo y’Ingabe yitwaga Mpats’ibihugu. Aliko Rurenge uyu se wa Jeni, nta bwo ali we bali barîtiliwe. Kwali ugusubira ku izina uko bisanzwe mu Bami; kuko kera mbere ya jeni, Ababanda tugiye kubona bali barateye igihugu cyabo cy’i Nduga bakacyicamo Kimezamilyango cya Rurenge rundi rwa kera. Byongeye kandi no mu nzu ya Nyaruzi bali Abarenge, kandi bafite agahugu kabo katagiraga amahuliro no kwa jeni. Rurenge rero rwabyaye Jeni., kwali ukwitiranwa na Rurenge rwabanje.

11 – Ibihugu by’Abasinga biheruka, byateruliraga  kuli Provinsi ya Mvejuru na Uhanga-Ndara z’ubu bikazana i Nduga yose ; mu burasira-zuba bwayo bikagarurwa na Nyabarongo na Mukungwa bigasesera mu Bugoyi no mu bihugu by’inyuma y’ibirunga byerekeza i GishaIi. Bigahera no mu Bunyambilili, bikagarurwa n’i Kivu. Aliko rero hanyuma Ababanda badutse babicamo kabili: benda ibihugu byo mu Nduga. Ibihugu rero byo mu nkiga z’i Budaha n’u Bugamba, n’ibindi by’inyuma y’ishyamba byose, bigumanwa n’Umwami w’Abasinga wali ufite Ingabe yabo. Igice rero gisigaye hepfo ya Nduga, ali cyo cyitwa u Burwi, gisigaramo inzu ya Nyaruzi yagitwaraga y’Abarenge. Basigara ali nk’Abami bacyo, aliko bacyima gihinza gusa: nta ngoma y’ingabe bagiraga. Bemeraga “iyabo Mpats’ibihugu, aliko ntibagire amahuliro na yo, kuko bali baratandukanyijwe n’ibihugu by’Umwami wabo w’ukuli.

12 – Igihe rero Abanyiginya badutse muli ibi bihugu, Umwami w’Abasinga yali atuye ku Rwerere rw’i Bugoyi. Ibihugu bavuga byamwemeragaho Umwami, bisigayemo Provinsi zacu 10: Bunyambilili, Nyantango, Budaha, Cyingogo, Bushiru, Buhoma-Rwankeli, Bugoyi, Kanage, Bwishaza, na Rusenyi. Za Provinsi zindi zo mu Kinyaga Cyesha, Mpara, Biru na Busozo-Bukunzi, zalimo Umwami wundi wambukaga na Rusizi agafata mu Bunyabungo ; aliko rero nta we uzi niba uwo Mwami yarayobokaga Jeni Umwami w’Abasinga. Ibindi bihugu by’Abasinga byahoze ali u Rwanda, none byashyizwe kuli Kongo y’Ababiligi Bwishya, Jomba, Gisigali , Bwito, Gishali, Byahi, na Kamuronsi, n’ibindi byo muli ayo mahugu. Ikindi gihugu cyabo twavuze, cyali cyaratanijwe n’Ababanda, ni u Burwi. Aho cyali kili, ubu hasigaye Provinsi zacu 2: Mvejuru na Buhanga-Ndara. Aliko rero ibyo si ukuvuga ko imipaka yazo zombi ihwanye n’uko icyo gihugu cyali kimeze ; ni ukuvuga gusa ko izo Provinsi zili mu karere kacyo, zikacyendaho nibura uruhande runini ; wenda cyarazirengaga, wenda se ziyometseho udusozi twali inyuma y’imipaka yacyo.

  1. Ababanda.

13 -Ababanda ni bo baje nyuma y’Abasinga. Ibyo byo si ugukeka: batekereza ko batungutse muli iki gihugu harateye amapfa, baturutse mu bya Bwanacyambwe. Umunsi bambuka Nyabarongo bageze mu Nduga, imvura iragwa. Rubanda rero barashika bati: «Izanywe na bagenzi baraye hano! » Umutware wabo na we arabyemera, ati: « Ni koko, ni jye ubahaye imvura! » Bamuzaniye amasororo arayanga, ati: « Reka nta bwo nakunda, keretse

munzaniye Kimezamilyango cya Rurenge: ni we wabiciye imvura. Nimutamunzanira amapfa aragumya acane nka mbere». Abanyanduga batera Kimezamilyango, apfana n’abe bose. Wa mutware w’Ababanda yiha icyo gihugu atyo: arimbura Abasinga bakomeye bali mu Nduga hose, kugira ngo batazamwiganzura. Uwo waremye Ingoma-Mbanda aliko ntibamuzi izina. Mu bamuzunguye, tumenya batutu: Sabugabo, n’umuhungu we Nkuba, n’umwuzukuru we Mashira. Bali Abami barambye mu Nduga, nta bwo bali ingurukilizi z’ibyaduka bya vuba.

14 – Ababanda, ingoma yabo y’ingabe yitwaga Nyabahinda. Aho baturutse rwose nta we uhazi; na none bavuye mu by’i Ndorwa nk’abandi; aliko rero nta wakubwira ko mbere yo kugera mu Nduga, bali bafite igihugu bategekaga. Imyadukire yabo kandi nta bwo ali imyadukire yabaje barwana. Ndora ubanza baba baraje bibungereranira inka zabo, cyangwa se bisuhukira, bakagira amahirwe yo kuzana n’imvura, bakagira n’ubwenge bwo kubyitwaza, bavuga ko igihugu kigiye kuzira Abategeka Immana itagihaye. lbyo birasanzwe: iyo amapfa yateye, bene abo bantu bakunda kwishyiraho. N’i Gisaka kijya gutsindwa hateye amapfa nk’uko, Umurundi Rugeyo aza yiyita mwene Kimenyi, Abanyagisaka baramwemera bavanaho uwali ufashe ingoma ya se. Uwo Murundi ni we wadobeje ibyabo, aracyima. Apfa bucike; aliko asiga agiteye amagomerane, kiritsinda. Igihugu cy’Ababanda ubu kilimo Provinsi 7: Nduga, Busanza-Nord, Kabagali, Marangara, Mayaga, Rukoma na Ndiza,(ali yo Burembo).

  1. Abongera

15 – Abongera batwaraga ibi bihugu byo hakulya ya Nyabarongo, ibyo mu Bwanacyambwe n’u Buriza. Nta we uzi uko icyo gihugu cyitwaga. N’iMipaka yacyo nta we uyizi. Provinsi z’ubu zikilimo bidashidikanywa, ni BuMbogo na Bwanacyambwe, na Buriza na Rukiga mu ruhande rwayo rwitwa u Busigi. Bagakeka ko cyendaga no kuli za Provinsi za Buganza-Nord, Buganza- Sud na Rukalyi. Ingoma yabo y’Ingabe yitwaga Kamuhagama.Nta kindi namenye kiberekeye.

5.Abazigaba.

16 – Abazigaba bali mu mahugu ya ruguru ya Muhazi, bakerekeza mu Mutara. Ni bo batwaraga mu Rweya igihe Abanyiginya badutse mu by’ino. Nta wamenya neza aho ibihugu byabo byahêraga n’aho byagarukiraga, haba no gucishiliza, Ingoma yabo yIngabe

yitwaga Sera. Nta kindi cyabo tuzi cyabaye mbere y’Abanyiginya.

  1. Abahinda

17 – Bavuga ko Abahinda bali ukubili: ilyo zina lituruka ku Mwami wabo wa mbere witwaga Ruhinda. Aliko Abanyarwanda bavuqa ko habanje Ruhinda rwaremye ingoma-mpinda; mbere y’Abanyiginya. Uwo Ruhinda ngo arema igihugu kimwe kinini cyakomatanyaga i Ndorwa, n’u BunyaMbo, n’i Gisaka, n’a Karagwe, n’u Bujinja. Ubwoko bwe yali Umugesera

nk’Abahinda bose bo muli ibyo bihugu tuvuze. Naho rero Ruhind rwaremye Ingoma y’i Nkore ngo ni uwa vuba cyane, nta bwo ali we witilirwa iyo milyango y’Abahinda. Ntimwibagirwe ko aba Bagesera b’Abazira-nkende bo mu Gisaka na bo ali Abahinda.

18- Nuko rero, ubanza tutakwitiranya abo ba Ruhinda. Uko ndora kandi, ubanza koko ababivuga baba batabeshya: amazina y’Abami agenda ahererekanwa; n’ayo ya ba Ruhinda byaba byarabaye bityo koko. Maze kandi haliho n’ikindi cyemeza: narebye amazina y’i Nkole nsanga ari make cyane. Byongeye kandi nta bwo Abanyagisaka bavuga ko igihugu cyabo cyaremwe n’Abanyankore, aliko bakamenya ko ali Abahinda. Ibihugu by’Abahinda bili mu Rwanda, bisigayemo Provinsi 2: Gihunya (Mirenge) na Migongo, zaremwe mu Gisaka aho gitsindiwe. Byo si ugushidikanya: niko bimeze turabizi neza kuko gitsinzwe vuba aha. Ingabe yabo yali Rukurura. Na Provinsi ya Mubali, ali yo twitaga Mazinga, cyahoze ali igihugu ukwacyo.

  1. Abagara.

19 – Abagara bavuga ko bali Abatutsi, kandi ibyo babatekerezaho byenda kwemeza ko bali bo ; aliko rero ubwoko bwabo ngo bwali Abakwa. Maze ubwo bwoko bukaba ubuholyo. Keretse rero niba, bali Abatutsi b’ubwoko bubi, nk’uko ubu habaho Abatutsi n’Abahutu n’Abatwa basangira ubwoko, bwaba bubi, bwaba bwiza. Abo Bagara, ni bamwe bo kwa Nzira ya Muramira: babitira Abagara, kuko batwaraga u Bugara. Ingoma yabo y’Ingabe yitwa Rugara. Igihugu batwaraga cyitwaga u Bugara cyali mu mahugu akikije ingezi ya Burera n’iya Ruhondo, muli Territwari ya Ruhengeri. Bavuga ko babumbaga ibihugu byose byo hagati ya Mukungwa na Base, kigaterurana n’a-Gahunga k’i Murera, bikarenguka mu Ndorwa y’u Bushengero, no mu Bufumbira. Ahanini ho mu Bugara twahajyanywe n’Abongereza.

20 – Provinsi ya Buberuka, yali mu gihugu kindi cyali gifite Umwami wacyo, kigasesa mu Ndorwa hilya; aliko rero ntitwamenye ubwoko bwe. Tuzi izina  ly’uwanyuma witwaga Mweru. Ngabo Abami bategekaga mu Rwanda rw’ubu rutaraba u Rwanda, mbere y’umwaduko w’Abanyiginya.

Aliko se, bali Abatutsi koko?

21 -Twavuze ko bali Abatutsi, aliko rero nzi ko haliho benshi bibwira ko Abatutsi ba mbere bakomotse kuli Gihanga; ibyo nta Munyarwanda utabyumvise muli ya migani y’igitekerezo cy’Ibimanuka. Na njye kandi murabireba, sinabyemejwe no kugira ngo nali mpali: nabyemejwe n’uko nabyumvise Mu bihugu bitagira ubwenge bwo kwandika nk’iki cyacu, ibyo bavuga bya kera ubyemezwa n’uko babikubwiye. Ikintu bakubwiye ukabona nta mpamvu ikubuza kubyemera, urabyemera; Waba ubonye impamvu ikwereka ko ali amanjwe y’ibihimbano, ukabirangarana. Aliko rero singira ngo ikintu bavuze cyose iyo ubonye gishobora kuba cyarabayeho uhera ko ucyemera. Na bene ibyo iyo ubyumvise, uribwira uti: « Wenda cyaba cyarabayeho koko, ubwo nta mahomvu kivanzemo. Aliko rero, reka ndebe niba haliho ibindi bintu byashobora kunyemeza ko atali ibihimbano. » Bya bintu rero wabibona, bikaba nk’abagabo bahamya ko ibyo wabwiwe byahozeho koko.

22 – lyo Milyango bavuga ya kera, na yo bayivugaho ibintu byashobora kutwemeza ko yali Abatutsi, uko babitekereza. Dore nka Nyirarukangaga nyina wa Gihanga, yali umukobwa wa Nyamigezi ya Kabeja, Umwami w’Abazigaba bo mu Mubali. Gihanga ubwe arongora Nyangobero, umukobwa wa Rwamba, Umwami w’u Bungwe w’Umwenengwe. Arongora na Nyirangabo, umukobwa wa Ngabo, wo mu Kinyaga, arongora Nyamususa wa Jeni lya Rurenge, aba ali na we abyaraho Abami. Abami b’u  Rwanda ba mbere bakulikira Gihanga balimo 7 babyawe n’Abasingakazi.

23 – Mibambwe I Mutabazi yashyingiye Mashira, Umwami w’i Nduga w’Umubanda; Gahindiro ka Mibambwe I yahihibikaniye kurongora Bwiza bwa Mashira wali warasabwe na Rugayi rwa Buzi, ashirwa amubonye. Mibambwe I yatsinze i Nduga byaramumugoye, yongeye kumugomera iramunanira: bakavuga ko byaterwaga n’uko ali igihugu cyali cyuzuyemo Abatutsi. Igihugu balimo baratsindwa aliko ntibayobokere limwe nk’Abahutu. Benginzage, (ahwe twahimbye ilya Nyagakecuru,) muka Samukende, Umwami w’Abenengwe, yavaga ind’imwe na Nyankaka muka Yuhi II Gahima ; bali abakobwa b’Umwega witwaga Mugunguru. Uwo Nyankaka yabaye nyina wa Binama bya Yuhi II: aliko rero Yuhi II  si we se wa Bimana koko. Yabaye uwe kuko yarongoye nyina, naho ubundi yabyawe na Samukende, ali Yuhi II woherejeyo Nyankaka by’imitsindo: ali uko  abapfumu bamubwiye ko u Bungwe buzatsindwa n’Umunyiginya uzavuka mu Benengwe. Nyankaka ajyayo byitwa ko agiye gusura mukuru we: agezeyo acyurwa na Samukende, amaze gusama inda ya Binama aza kuyibyalira kwa Yuhi II. Nyabacuzi, nyina wa Ruganzu II Ndoli, yali umwisengenza w’umugore wa Nyaruzi rwa Haramanga, wa Murenge watwaraga u Burwi.

24 – Ngaho rero: ubwo Abanyiginya badutse, ko bali kumwe n’abatutsi babo, (ibya ya migani ya Kigwa tugiye gusobanura ko ali imigani koko) ni iki cyatuma bashaka Abahutukazi? Ko Abami ba mbere 7 bikulikiranyije bavuka ku Basingakazi, ni nde washaka abagore atyo yikulikiranya, akaba acyibyaramo Abatutsi. Byongeye se kandi, igihe cya Ruganzu I Bwimba, ko Abega baliho tubizi, ni iki cyatuma nyina na nyirakuru baba Abasingakazi, kandi ahatse Abega n’Abaha n’Abakono? Ibyo kandi bya Nyankaka na nyina wa Ruganzu II Ndoli, ni iki cyatuma imilyango  yabo ishyingirana n’Abami bacu n’abo hakulya, atali uko n’abo hakulya bali abatutsi? Niba kandi batali Abatutsi, mbwira umuhinza wo mu Bushi no mu Buhunde waza gusaba umugeni ku Mwami w’u Rwanda bakamumuha. Ni nde se wahihibikanywa no kujya gusaba umukobwa w’umuhinza utali impfura, nk’uko Gahindiro ka Mibambwe I yabigize.

25 – Nuko rero, abatekereza bavugaga gusa ko iyo Milyango ya kera yali Abatutsi, maze mu byo bavugaga bagatanga abagabo kandi batabizi; ntimwibagirwe ko byatekerezwaga bene byo batazi ko uwabyumva byashobora kumusobanurira ibindi! Naho rero ibyo byo gushyingirana kw’Abanyarwanda no mu mahanga, ntibidutangaze : n’Abami ubwabo barabigiraga. Nimwibuke ko Nyabunyana bwa Yuhi II Gahima II yashyingiwe kwa Ndagara ya Ruhinda i Karagwe. Ni mwibuke ko Abagabekazi bacu 2: nyina wa Kigeli I Mukobanya na nyina wa Yuhi II Gahima bali abageni baturutse mu mahanga. Uko kandi tuzabibona nyuma, u Burundi bwabanaga n’u Rwanda, bitangira kwangana no kurasana ejobundi ku ngoma ya Mibambwe II Gisanura.

26- Ibyo bitwereka ko imico yahozeho atali yo y’ubu; ibi tureba byagmilije guhinduka buhoro buhoro. Ubu ni nde Mwami wo mu mahanga waterwa agatabaza i Rwanda? Aho kumutabara bagenda bamusongera ko, ngo biyungukire icyo gihugu. Nyamara tuzabona ko kera Abanyarwanda batabaraga u Bugesera n’i Gisaka, na byo bikadutabara. Tuzabona ko umwana w’Umwami uzima i Gisaka yabundiraga mu Rwanda babizi, akazasubira i wabo amahoro. Tuzabona ko Umwami w’u Burundi yigeze kurarana n’uw’u Rwanda ku bulili bumwe. Tuzabona ko uw’i Rwanda yatashye ubukwe bw’i Bugesera.. Iby’ubu ntibyatwumvisha iteka ibyahozeho: byagiye bisilimuka na byo.

Uko Abami ba kere bategekaga

27 – Uko Abahinza bategekaga twabivuze mbere (reba 1, N. 29-30): bali Abakuru b’Imilyango, bagategeka benewabo. Nta bwo barwaniraga kwungura igihugu cyabo : umuntu yagumanaga abo bava inda imwe, baba bake akanyurwa n’abo. Kwagura igihugu cyabo, byaterwaga no gutura ahegereye ishyamba, bakalikonda. Uko rero bakondaga ishyamba, bâgira n’amahirwe yo kwororoka, umulyango wabo ukaba munini. Haca amasekuruza menshi cyane, Umwami wabo akaba afite Umulyango ukomeye. Kandi ntimugire ngo ishyamba lyarihabwaga: nabonye Umuhinza wa Cyingogo-Itare, ansobanulira uko bajyaga batwara kera, n’aho yagabaniraga n’abandi Bahinza bo muli ayo mahugu. Mubajije icyatumye agira igihugu kinini, kandi bamwe muli abo Bahinza bandi bafite bitoya cyane, ati: « Byatewe n’uko ingoma yacu yabarushaga ishyamba. » Nti: « Ese bo babujijwe n’iki kulyendaho ngo bagerere ababo, nabo bagwize igihugu? » Ati: «Ese ugira ngo birihabwa? Abasekuruza bacu bigabanyije ishyamba kera,bagitangira kubaho muli ibi bihugu Umwami wese yakondeshaga Ishyamba lye, lyarangira agahinira aho, kuko abasekuruza babo bafashe indeka nto! « N’ubwo tutagitegeka igihugu, nzi aho imisozi yacu yagarukiraga hose ho mu Rugano! »

28 – Ambwira n’ubulyo bafataga ishyamba: ngo baralicerigeraga, bagateramo amateke, cyangwa ibindi bintu bihingwa bidakwiliye kwimeza mu ishyamba ubwabyo bidatewe n’abantu. Bakagenda babitera ku musitari, bakazenguruka ishyamba linini, bakazagaruka aho bahereye. Abandi rero bazaza bashaka gufata indeka nk’uko, bakazaza na bo batera amateke nk’uko, bagera no mn bishanga by’urugano bitagira ibikangaga bakahatera ibikangaga!  Amaherezo rero bakazagera kuli wa musitari wa bene ibyo watewe n’abandi, bakamenya ko ali urubibi rwabo. Kurenga urwo rubibi bikazira. Numvise n’ubundi bulyo bafataga indeka mu bihugu byo mu Murera bikonzwemo ishyamba vuba ; nko mu Kibali numvise bavuga ko umuntu yazaga gukonda ishyamba, urubibi rw’indeka ye rukaba imitego y’inyamaswa yashingaga hilya no hino, abayigezeho bakamenya ko ali urubibi rwashinzwe n’undi. Iyo mitego na yo ikaba imipaka igabanya abakuru b’imilyango, nka kwakundi Abangogo n’abaturanyi babo bashingaga imipaka y’amateke. Aliko rero abo ho mu Kibali bagiraga Abakuru b’imilyango nta Bahinza bagiraga.

29 – N’uko rero, Abahinza ntibategekaga nk’uko tubizi ubu : bali abakuru b’Imilyango, bagategeka benewabo. Na byo kandi si ugutegeka koko: benewabo bikoreshaga ikoro ly’ibyo bahingaga byose aho byereye. Abo Bahinza na bo bakagira ibiroli byo kuvuma ibyonona imyaka byose: bagahabwa n’umuganura ukagilirwa ibiroli. Uwo Muhinza wo mu Cyingogo yantekerereje uko babigenzaga. Ntibarwanyaga indi milyango : barwanyaga ishyamba gusa ! Nta ngabo rero bagiraga. Ikibateye barahururaga bigashira.

30 – Abatutsi rero barashyira baduka ino. Abatutsi aliko bwa mbere na mbere nta bwo badukanaga ingabo ngo zize zirwana ; hazaga Umutware w’umutunzi yifitiye inka ze, azifashijwe n’abo bava inda imwe, n’abana be. Mbese rwose muzabaze uko Abahima bameze : barwubatse ku mutwe, bagatura aho inka zabo ziraye, aliko bagendana n’urugo rwabo rwose ! Abatutsi ni ko badutse mu by’ino : baje biragiliye inka zabo. AIiko rero bâragira inka zabo, bagira : bagaturuka mu bihugu byalimo Abami bategekaga ibihugu bigali babanje kugaruza umuheto. Bagera mu by’ino rero, agahugu baragiyemo inka zabo bakakagiramo abagaragu. Yamara rero kugwiza abagaragu, akareba icyo gihugu cyuzuye abahinza batagira ingabo, akibuka n’Abami yasize i wabo, cyangwa yarabatekererejwe n’ababyeyi: ba bagaragu be bakamubera amaboko yo kumuyoborera agahinza koroheje. Kamara kumuyoboka, akagaha inka : kakalyoherwa, kagatabara shebuja na ko. Bukeye bagatera undi muhinza: bityo bityo, igihugu kikagumya kwiyungura mu bugali. Muzi ko ibihugu n’ubu biyoborwa n’inka: ibigirwa ubu, ntimwibagirwe ko ali uruhererekane rwa gitutsi. Uko inka ibatsindira ibihugu, ikabaha amaboko, ni ko byatangiye.

31- Aliko rero, umuhinza yamaraga gutsindwa atyo, bakamurekeraho, akagumya kugira imihango ye ya gihinza : aliko akayoboka uwamutsinze. Nabajije Ruvuzandekwe, dore ko igihugu cye cyalimo Abahinza babili, nti: « Mbese nyine ko watwaraga iki gihugu Abazungu bataravanaho iby’abahinza ukaba wumva baraturwaga amakoro, bakagira ingoma zabavugiraga, n’ibiroli by’umuganura, mwagenzanyaga mute? » Ati: « Na kera kwose iby’Abahinza nta wabyitagaho. Uza utwara igihugu waragihawe n’Umwami, ugakoresha uko ushaka: bakagutura, bagatanga imilimo yawe n’iy’i Bwami, ibisigaye ukabyirengagiza. Bagatura rero n’Umuhinza wabo, kuko byabashimishaga, baruzi ko bibafitiye akamaro. Kandi rero ukaba uruzi ko ugerageje kubibabuza wagomesha igihugu, bakanga gutanga imilimo yawe n’iy’i Bwami, kuko baba bibwira ko ushaka kubisha inzara, wowe ubabuza kwihakirwa ku wo Immana yabishinze kuva mu ntangiliro y’imilyango yabo.

32 – Ibyo Paulo Ruvuzandekwe yavuze, si iby’ubu : na kera babitekereje batyo. Iteka mujye mwibuka ko bene icyo kintu cy’akarande mu gihugu, ikintu bakubwira bati: « Tugiciyeho twamera dutya, » cyangwa se bati: « Ibyo bigenda bitya na bitya, kugira ngo hatagira iki n’iki kiba», mujye mwibuka ko abatubanjilije, ali bo basize baduhannye, bakatwigisha uko tuzajya tubigenza. Ibyo kandi noneho si no gucishiliza gusa ngo turabikeka: tuzi neza ko Abahinza ba kera bose bagumyeho, bagumana ingoma zabo ; abatali bazifite kandi bagumana imihango yabo y’ubuhinza. Aliko rero nta bwo twashoboye kumenya izo ngoma z’Abahinza ba kera zose: uwamenya izo tutazi yazazitubwira tukuzuza umubare.

33 – Izo twamenye ni izi: Gihugu y’Abahinza b’i Mabanza mu Bwishaza, batwaraga u Bwishaza nyine n’u Budaha. Ubwoko bwabo bali Abakwa. Nkandagiy’abagome y’abahinza b’i Mushishiro (Provinsi Marangara) batwaraga agahugu gakikije Mushishiro. Kayenzi yahoranye Abahinza b’u Bugamba (muli Provinsi Cyingogo) na Simmugomwa y’Abahinza batwaraga Cyingogo. Uwashaka kuvana abo Bahinza ruhandi, kandi neza, yàbishobozwaga no kugira karta yerekana aho ibyo bihugu biherereye. Haliho abandi Bahinza benshi tuzi, aliko ntituzi amazina y’ingoma bahoranye: icyo tuzi ni uko bagiraga imihango yabo ya gihinza yo kworora imyaka.

34 – Aliko rero mwitegereze ko abatsindwaga bakarekerwa ingoma, ali Abahinza b’Abahutu. Nta Mwami w’Umututsi utsindwa ngo agumane ingoma ye. Byongeye kandi, ahali Abahinza na byo ni mu bihugu by’inkiga. Ngira ngo icyabiteye, ni uko Abatutsi batashoboraga kuhatura, kuko hataba inka. Bahatungiraga gusa amakoro. Naho ibihugu bishyushye byashoboraga kubamo inka, Abatutsi ni ho biganzaga : inka igasumba isuka, Abahinza baho bagacika vuba, kuko ubukuru bwabo bwacogoranaga n’urukundo rw’inka. Nta cyubahiro cy’Abahinza muli bene ibyo bihugu. Ngira ngo ni icyo cyaciye Abahinza mu bihugu byo hagati byiganjemo Abatutsi.

35 – Muli ibyo bihugu rero bikwiranye n’inka dore uko twumvise ngo Abatutsi ba kera bategekaga :Umwami yagabanyaga abana be igihugu, cyangwa abo bava inda imwe. Uwagabanye rero Provinsi ye akayibamo nk’Umwami: abana be bakayikuranwamo iteka lyose, bakemera Umwami, bakamuhakwaho, bamumezeho nk’uko Abahinza bo mu nkiga babaga bameze mu bihugu byabo. Aliko rero Umwami nta tegeko likomeye yagiraga, kuko ngo nta we yanyagaga igihugu cye. Mbese na we yameraga nk’Umutware muli Provinsi ye, abandi akabarusha gusa ingoma y’Ingabe; inzu rero ikomoka ku Mutware umwe wa kera ikigumira muli Provinsi yabo, indi ni uko. Umutware kandi yaterwaga n’undi wo mu kindi gihugu, akirwanaho wenyine, Umwami wabo ntiyilirwe amutabara. Habaga se n’aho Umwami ashatse kurwana n’akandi gahugu, igihugu cye cyose ntikimuhombokeho nk’uko tubizi kuli ubu. Mbese rwose wumva uko babitekereza, ugasanga bali bakili nk’abana mu by’ubutegetsi. Bali bagikulikiza imigenzereze y’Abahinza yo kwiyicalira i wawe, undi akiyicalira i we : waterwa n’abandi ukimaramaliza.

36 – N’uko rero, Abatutsi bagitangira baremye ibihugu bigali, bamaze kubirema byemera ingoma bihuliyeho, aliko rero bene byo babitegeka gihinza. Bavuga ko ali iyo mpamvu yatumye Abanyiginya babitsinda. Na ho aliko ngo batangiye batyo, maze ibya bene abo Batware bivanwaho na Kigeli I Mukobanya : ngo ni we watangiye gutegeka igihugu cyose wenyine, Abatware bose baramwumvira. Abali Abatware icyo gihe yishemo bamwe twumvise mu bitekerezo. Ubwo bukare yali azanye bwo kwica abantu yarwanyaga, bukururukira umuhungu we Mibambwe IMutabazi: bavuga ko ali we watungukanye ibyo kuboha Abatutsi no kubica. Mu bihugu bidukikije bindi, ali mu Burundi, ali mu Gisaka kitaraba u Rwanda, ali mu Nkore: na n’ubu nta bwo bali bazi kuboha impfura icyo ali cyo. Ahubwo baranyagaga. Yaba akwiliye gupfa agacirwa mu mahanga: ibyo kubohwa no gutangwa biba ino gusa.

Abatutsi bamaze imyaka ingahe bageze ino ?

37 – Muribuka ko tugitangira twavuze ko Abatwa n’Abahutu bamaze imyaka ibihumbi n’ibihumbi muli ibi bihugu, hakaba nta muntu wagerageza no kuyimenya acishilije byegereje; (reba 1,N. 25 na 40). N’Abatutsi twabanje kuvuga ba mbere, ni kimwe nta wamenya neza imyaka bamaze bageze ino. Kugerageza no kuyibara ucishilije, ni ukwigerezaho! Ntibifite ishingiro: ujya gucishiliza nibura agira urufatiro. Icyakora ngira ngo baba bamaze ino imyaka itali hasi y’igihumbi gisaga kure, nibura aba mbere na mbere. Ikintera kubivuga, ni ibyo tugiye gusoma by’Abanyiginya.