Intangiliro

Iyo  umuhungu cyangwa umukobwa, babonaga ko akuze, ababyeyi bajyaga inama yo  kumushyingira.   Nibo bagenzuraga uwo. bazashyingi­ ranwa. Bar;:tbihagurukiraga, bakabaza mu Nshuti, mu bamenyi babo, no· mu  bavandimwe,  bali kure,  bose  bageragezaga kubona  umugeni, cya- ngwa umuhungu utunganye.

Mu  Rwanda   hose,  mu m ko yose,  bahuliye ku ngingo zimwe.

a.  Kuranga cyangwa Kurangira :

Abanyarwanda  barashandika, balitegereza, bashaka umuhungu cyangwa umugeni ukwiranye n’umwana wabo.

b.  Gusaba umugeni :

Rose bajyaga gusaba umugeni, hakagenda Se cyangwa undi muntu wo mu Muryango wabo, wizewe.

Bajyana inzoga.

Batangaga inkwano:  Bamwe, batanga inka, abandi amasuka, abandi batangaga amatungo (ihene).

c. Gutebutsa :

Gutebutsa n’ukujya ku baza igihe, bazashyingirwa.   Rakagenda abaje gusaba umugeni,  kandi bajyana inzoga.

d. Gushyingira :

Rose  baherekezag<r umugeni  mw’ijoro.    Yagendaga mu kirago, kereka hamwe, nko  mu Ndorwa.  

Ahenshi mu Rwanda, barongoza­ ga umwishywa.  Abandi bambikaga igikangaga, aliko hakeya.

e.  Kwakira umwishywa by’ababyeyi, byal i  hose mu Rwanda.

Izo  ngingo twasanze zihuliweho n ‘abak urambere  bacu, m u turere twose mu moko yose ali mu Rwanda.

Hose  mu  Rwanda, ababyeyi nibo  bashakira abana babo, bakab,u­bakira.

Umwanya w’abana  mw’ishaka lyabo, ntiwaliho, ababyeyi batora­nyaga neza, bifuzaga ko umwana wabo, aremya urugo.

Gushyingira, kubakira umwana, byali  bishyigikiwe n’umuryango wose.

Mu Rwanda, bashyingiraga, bashyingiranaga n’imiryango.

Izo ngingo zose zihuliweho  mu  Rwanda, nizo twagerageje kubaza neza, tuzandika muli iki gitabo.

Turagira ngo, umuco  wacu w’ingenzi, u Rwanda rwubatseho, uza­menyekane mu bato bacu, uzahore mu Mateka yacu.

Twagira ngo,  umurage w’Abasogokuru bacu, wandikwe, kuko ibyanditse, ntibikunda kuzimira.

Ikindi, abamenya-muco,  abazi ibyacu  bya kera, barataha ubutitsa.

Gushyingirwa ni limwe mu Mabanga akomeye, u Rwanda rwacu rushi­ ngiye  ho  kuko  amajyambere yose, agenewe Urugo n ‘abarutuye bose.

Ingo nziza, imiryango myiza:  abagabo, abagore n’abana, nibo batuma igihugu kiba kiza, kigira amahoro, kigira ubumwe. 

Piyo wa XII, yavuze ko «Umuryango niwo celile y’lmbaga muntu ».

lbyo  twanditse,  twabibajije hirya  no  hino  mu  Rwanda, ·kandi batubwiye ukuli. 

Ntabwo ali ibintu twihimbiye.

Abo Bose baragahorana Imana mu Rwanda