(Abamalayika batabarutse, barara inkera kwa Mungu, abaremamo imitwe 9, kugira ngo umusi w’ibiroli baziyereke bavanguye.)

Iya kare itamilije ubutsinzi

Ndate Immana y’ubudahunga,

Intango itaramwaho n’intwali,

4 Inteko iganjilijemo immanzi.

Ubwiza bwibyâyemo ingondo,

Inkindi itengeranaho inyenzi,

Ijuru libengerana inyenyeli,

8 Ingoro ihinishijeho urubenga.

Umwami utetse ijabiro Iyera,

Uhorana ikamba litagorôba,

Ilyo yambaliye ba barwanyi,

12 Ubwo batabârutse bâganje,

Intumwa yaraje iti : « Turatsinze !

Umuremyi ahûta ibiroli bwangu,

Ingabo zirahisa muli gahunda,

16 Abavunya kurutaha ngo bahige.

Ingoro bayîzamo ateze irâba,

Ntiyîkinga abaha uruhanga ;

Bwa buranga arabubahâza,

20 Ubuhângaze bushirà inyôta.

Urubuga rwose baralirimlaa,

Barîshongora biratinda,

Umutima usenderezwamo ishimwe,

24 Biba umurambi uzira ikibunda.

Ikuzo bahawe lyo mu ruhanga,

Lirabasâguka liha inyanja,

Baba urujêje rujija amâso

28 Bitwa Abamalayika beza.

Umugaba w’imitwe ali we Mikayile

Ubwo arahaguruka aterura imihigo,

Abwira Rurema ibigwi by’ingabo ze,

32 Uko zàtsiratsije abàmwanze

Uko bâjyanye incurobatumva, Ntibanakunde guhûmêka,

Mbere yo kwigiliza Rusenzi, 36 Umwanzi w’Immana idasumbwa

Umugaba arangije kubarata

Amaze kurondora intwali

Nabarangiliyemo isheja

Abandi b’amatwara binyuranye, !hala kugenga ijuru n’ibiremwa, ràye izâhanga idatinze,

vurna y’umunsi w’ibyo biroli,

40 N’abashabiraniramo ubumanzi,

Ubwo baragororerwa mu nkêra,

Ibyo bâkoreye Rurema rwabo,

Birabasumbanya mu ndêshyo,

44 Ikamba balihêrwa mu mihigo.

Abâyikoreye inzira zihûje,

Immana ibicaza mu ruhande ;

Abâyishimishije ukundi,

48 Ikabaha umwanya bahûliyeho.

Bya birindiro by’urukundo,

Bibamo inkindi itagira impiza ;

Amabara yazo aba impeta bwite,

52 Zirabavangûra mu rubüga.

Immana ibaremamo imitwe cyenda,

Ngo nibutandukana barimbe,

Baze kwiyereka mu biroli,

56 Bahuje imikenyero y’inkindi.

Igihe ibagororera ikuzo lyayo,

Ibaha imihango y’imitwe bwite :

Banwe bategekwa kuguma i Bwami,

60 Ngo bayisingize ubudahwêma..

Abandi b’amatwara binyuranye,

Ibaha kugenga ijuru n’ibiremwa,

Iràye izâhanga idatinze,

64 Nyuma y’umunsi w’ibyo biroli,

Imirmo y’aba Bamalayika,

Ali abo b’ubwiru bw’ijabiro,

Ali n’Abatwara ibiremwa hanze,

68 Twàyibwiwe n’iki abantu ?

Kuyisobânura aha mbirâta,

Ntibyânzamviramo impûha,

Kuko itashinzwe na Mungu,

72 Ngo ayêrulire muli Bibiliya ?

Ndabibatekerereza umuhito

Mbahe n’ingingo y’ukuli nkêka :

Imilimo bâshinzwe ya bwite

76 Ubanza lmmana itâyiduhishe !

Rurema uhoraho wayibahâye,

Ibyo byiciro ni we wabyise

Yayatubwiye muli Bibiliya,

80 Imyûga bashinzwe ikayibamo.

Amazina abantu bita abana,

Haba ubwo anyurana n’imico yabo.

Ilya « Cahinda » abâliteruwe,

84 Ntilibatêsha kuba « abakire. »

BashinyaguIirwa ilya « Mukungu,

Nyuma bakinazwa n’ubutindi.

Uhawe ilya « Ruziraguhunga »

88 Si lyo limûzanamo ubutwali !

Umugani wacu ubivuga neza :

« Izina ntilyîhindura muntu ! »

Abâkubyâye ntibahanûra,

92 Ngo baguhimbire ilitabêshya !

Naho iyo byîtumwe n’Immana,

Ikihitiramo izina ly’umuntu,

Imuha ilye ly’imvâho likwîye,

96 Ligahanûra imilimo ashinzwe.

Imico yahanganywe imuremeyemo,

Likayitangâza akivûka ;

Ukuli mbabwiye aha kurasanzwe:

100 « Hitimana » yahoze i Rwanda.

Urugero rw’amazina atâbêshywe,

Ay’ubuhanûzi atalimo impûha,

Amwe muyasanga muli Bibiliya,

104 Aho bâyiyitiwe na Mungu.

Ilya sekuruza w’Israheli,

Yalyîhimbiwe n’ Immana,

Imwita « Ibrahimu » biba imvâho,

108 Imwàka ily’ababyeyi yahoranye.

Mwumve « Ibrahimu » limuranga :

Ni Umubyeyi w’abatabalika ! »

Kuko abinjiye ijuru na twe:

112 Yatwibyariye muli Yezu.

Nk’uko Immana yabimubwiye,

Iti: « Uzahesha imigisha yose

Isi n’imilyango, abantu iyo bava :

116 Uwo uzabyâra abahe guhîrwa »

Ilyo zina lya Rugira yamwise,

Lirahanura 1ivuga imvâho ;

Ntilyabeshya nk’ay’abantu :

120 Habaho ba « Mbaga » batabyâra.

Wibukire aha ilya « Yohani » :

Intumwa yalizaniye Zakariya,

Ivuga ko azîtwa ilyo nta rindi :

124 Avûtse bumvira uwalihimbye

Icyo lisobanura se urakizi ?

« Mungu-wacu-yagize-imbabazi »

Ntûriruzimo amanyakuli se,

128 Ily’utegûliza uwadukijije ?

Urabona lyaravuze he impûha ?

Umulimo waremewe iyo Ntegûza,

Lyenze kuwugiramo inda-nyango !

132 Amazina y’ Immana ni muntu !

Irindi Mungu yatumye kwita

Ni ily’Umwami wacu « Yezu »

Uko lisobanura ntibikibazwa :

136 « Umukiza » n’ucyonka ararizi.

Izi ngero zirahagije, ndêba ;

N’aho utânyurwa jye mpiniye aha.

Immana itôra izina ly’umuntu

140 Ikalihishûliramo uwe mwûga

Imilimo azakorera Rugira rwe,

Ibumbatiye ubutôre bwite,

Ivuga uwo mwihaliko yashinzwe,

144 Lirakumuntura ligashyira aho !

Amazina Abamalayika biswe

Na yo ni Mungu wayabahimbye.

Yayatubwiliye mu Gitabo cye,

148 Ayaduhishûliramo iyo myûga.

Ingabo zo mu 1juru lyaturemye,

Amoko ni atatu yunguruza :

Ibyo byiciro bigasubirayo,

152 Kimwe kikigiramo imitwe itatu.

Ubwôko bwisumbuye ayandi,

Ni abarêba Rurema-bintu :

Bakayikikiza ikabasinza,

156 Bakabigira umulimo rukumbi

Bakâtwamo imitwe y’urukundo:

Ubanza ukaba Abaserafimu,

Hagasubira Abakerubimu,

160 Hagaheruka uw’Abatroni,

Ubwôko bwa kabili bukâza,

Bwâsatuwemo imitwe y ‘inyange,

Umulimo wabo ukaba ubutwâre,

164 Bw’ibyahimbiwe mu kirêre:

Abadominasiyo bakabanza,

Abanyabitangaza bagaheta,

Abanyabuhasha bagaheruka:

168 Iyo mitwe ikizihira uwayiremye.

Ubwôko buheruka bwo hasi,

Ubwo bugashingwa bene-muntu,

Twebwe amaroho atûye imibili:

172 Bakaturindaho ngo dutsinde.

Abarinda-ngorna bakabanza,

Umutwe wa kabill ugakulikiraho

Uw’ Abarkangeli, ibyêgêra;

176 Uwitwa uw’Abarinzi ugasôza

Iyo mitwe yûzuye ali icyenda,

Irâra mu nkêra ya Rurema;

Ikûra ubwatsi bw’ilyo shimwe,

180 Ishobora-byose yabatuliyemo.

Inkindi zibatâkaho isheja

Barishongora by’urugêra,

Indeshyo ntiyagira igarukilizo,

184 Ikuzo lihimbâzamo urwâmo.

Abazi kulirimba imitsindo,

Ab’amajwi arongoroye atagorama,

Bahanikiraho ntibyâtûza,

188 Urwamo n’ibigwi barabinyuranya.

Birabisikana biba urwunge,

Intwali zabo barazirâta;

Immana bayivugaho urukundo,

192 Urutatangiye yababanje.

Ibivume byâroshywe n’icyaha,

Imbohe zibundiye mu nyenga,

Bîbukiranya urubi zipfûye, 196 Ubutagisendereyamo Immana !