Umugabo ufite umugore utwite, iyo asanze aho babambye uruhu barushishima, na we ararushishima; iyo atarushishimye, umugore we alibwa n’inda, ndetse akaruhira gukuramo inda.

Umugabo ufite umugore utwite, yilinda gukora ku ngoyi babohesheje abajura. Umugore ufite inda bagira ngo ni umunyaga afite. Iyo umugabo akoze ku ngoyi, ngo umugore we yicwa n’inda.

Iyo umugabo anyuze aho bamanitse imbwa akayibona, ntagera mu rugo ngo ararane n’umugore we utwite, ngo umugore yabyara umwana aliko akazapfa yarabaye amagufa maso.

Umugabo ufite umugore utwite, yilinda kujya guhamba; ngo guhamba bisulira umugore kubyara umwana wapfuye.

Umugabo azira kugira aho azindukira umugore we akili ku kiliri; ngo ntiyahindukira adakomeretse.

Umugabo ufite umugore wabyaye, yilinda gusambana uwo munsi, n’umugabo ufite abagore benshi, uwo munsi yilinda kugira uwo bararana, ngo ni ukwicira umugore we wabyaye, ntazongere kubyara ukundi.

Umugabo iyo abonye urugo ruhiye, alirabura ntararana n’umugore we; iyo yegeranye n’umugore we atwite, ngo abyara umwana usa n’umuliro. Babanza kunywa isubyo (imiti).

Umugabo azira kwica igikeli, iyo acyishe umugore we arakibyara.

Umugabo iyo acyuye umugore wonsa umwana w’umuhungu, umugore azira kuzana uwo mwana mu rugo. Umugore araza, yagera ku irembo, umwana akamusiga aho, akinjira mu nzu. Umugabo umucyuye akaza n’aho umwana yasigaye, ati: Nitoreye umwana. Umwana akamushyira nyina. Iyo atabigenjeje atyo, uwo mwana ngo akenya umugabo ucyuye nyina.

Umugabo yilinda kulyamira ibi byo guhora atangwa n’umugc re we kubyuka; iyo umugore amutanga iteka kubyuka, ngo abyara abakobwa gusa.

Umugabo yilinda gutambuka umwana we, ngo ni ukumuzinga akagwingira ntazakure.

Umugabo ufite umwana w’umuhungu utaragenda, ntasambana ngo ni ukumugwingiza ntakure, ndetse no kugenda ntazagende.

Iyo umugabo araye alibujye guhahira kure, asiga umugore n’abana biyogoshesheje, bakazongera kwiyogoshesha yahindukiye. Iyo biyogoshesheje ataraza, ngo baba bamuvukije ntabone amahaho yagiye gushaka.

Iyo umugabo amaze gupfusha umwana yilinda gusambana umugore we atararwara (règles); ngo ntiyabyara ukundi.

Iyo umugabo afashwe n’igicuro ku mboro, ngo ashira ku bana.

Iyo umugabo apfushije umwana bakamuhamba hejuru y’ibuye ntiyongera kubyara ukundi. N’iyo apfushije umugore cyangwa umwana, yilinda kureba imva bamuhambamo; ngo yahora ahamba abagore cyangwa abana.