Ubukene, kutareshya, ubutindi.
Kubura inkwano; kereka batangiye ubuntu, cyangwa gutenda. Kubura aho acyura umugore, kutubaka.

Izo mpamvu zose bagombaga kuzitekereza bajya gusaba no gusa­ bwa. Umugeni ni uw’umuryango, ntibahubuke bajya gusaba.
Bago­mbaga kwitonda cyane, kuko umuryango utaremya urugo ni igitutsi mu banyarwanda.
Abajyaga gusaba babanzaga kwitonda, kwitegereza, kugisha inama.

  • KURANGA.

Kumenya umugeni cyangwa
Kumenya umuhungu usaba umugeni.

Kera umuhungu n’umukobwa ntibabonanaga cyane, keretse abatu­ ranyi. Ababyeyi bihatiraga gushyingira heza, gushyingira neza, kubaki­ ra abana koko, bigatuma bashandika mu nshuti alibo bahamya, bago­ mbaga kubaza neza, kwirebera ubwabo, gushungura, gusesengura, hanyuma bakazashyikiliza ubutumwa ababyeyi bombi.

Umuryango w’umuhungu watoranyilizwaga n’abarangaga bawo, umuryango w’umukobwa, watoranyilizwaga n’abarangasa bawo.
Abo bantu bakuru bazi kureba, kwitegereza, bashobora kurenza abasore bombi kubona neza.

Ikindi ntawashingirwaga aho atazi, aho adafite umuntu we. Kuko umuranga cyangwa inshuti cyangwa uwawe, niho ababyeyi bashoboraga kwoherezayo umuhungu cyangwa umukobwa kwa kanaka kwa Nyira­ kanaka, akamara iminsi, ibyumweru, akirebera uwo bamusabira cya­ ngwa umusaba. Yashima akemera yamugaya agahakana, Yemeraga yuko yabonye, yashimagauko yanyuzwe.

lbyo byose bamaze kubigenzura, niho bashoboraga gusabwa cya­ngwa gusaba.
Imilyango yombi yalitondaga, ikabaza, ikagisha inama bakazemera gushyingirana bamaze gutekereza.

Aho duhuliye n’imico y’ahandi, cyane cyane iya kizungu na gi­kristu, abasore bashaka gushyingirwa, nibo birebera ubwabo, nibo bihitiramo uwo bazabana.

Bashoboraga kureba umusore w’ikiremba, bakamenya umukobwa udashobora kuzabyara, kuko bamènyaga ibimenyetso: Impenebere, impa, ikiremba. Bamenyaga umusore w’ikiremba udashobora kwubaka. Umuranga yagombaga kumenya ibyo byose, akazasohoza ubutumwa neza. Noneho ababyeyi bakazabona kujya gusabira umuhungu no guta­ nga umugeni.

Ikindi ingo zo ha’llbere zararamaga, ntibahubukaga, nko kuli iki gihe. Abakuru nabo bagombaga kumva ko abasore bagomba kugira uburenganzira, ubwigenge bwo gutoranya uwo bazabana, «Urugo rwu­ bakwa na babili».

lcyakora guhubuka by’abasore n ‘inkumi ntibikwiye. Ndetse byaba byiza ababyeyi n’inshuti, bashoboye kubimenya batarasaba cyangwa bataremeranywa.

Ntabwo du’kwiye guseka no gusebya abakurambere bacu, nabo bahitagamo;barareberwaga,kuko byabagaho ko umuhungu abenga umu­ kobwa batarasaba cyangwa bamaze gusaba. Ndetse n’umugeni yarabe­ ngaga atarashaka. lbyo byaliho koko nibo bashoboraga gushima uwo bazabana, bakabenga batarashakana, byerekanaga ko bagenz4faga na bo. Uretse ko batabivuganaga ku mugaragaro, bali bafite intumwa ziba­ korera anketi nyazo.

Haba n’ubwo bimana umugeni, kubera imhamvu zivutse nyuma y’isaba. Icyo gihe iwabo w’umukobwa, basubiza abali barasabye ibyabo byose.