Umugabo ntaramutsa umugore we, ngo amubanze indamutso; ngo aba amukenye; umugore ni we ubanza kuramutsa umugabo.

Umugabo ntalyama ivure, bikenya umugore, ndetse na we bikamukenya.

Umugabo ntiyakwicara ku murere, ngo avugilize; ngo ni ugukenya umugore we.

Umugabo azira kwisasira umugore we ail aho, ngo ni ukumukenya agapfa.

Umugabo ntiyalyama ngo ashyire intoke hagati y’ibibero, ngo ni ugusulira umugore gupfa, ngo ni ukwiraza urubindo mu maguru rukica umugore.

Umugabo iyo asanze umugore we yicaye ku ntebe ntiyagira ngo nayimubiseho. Kirazira kumuhagurutsa n’aho yicaye ngo ahicare, kuba ali ukumukenya agapfa; kereka umugore yibwilije aka mubisa.

Umugabo iyo abonye ubushwegeli butobora umwobo mu rutare, ngo apfusha umugore we.

Umugabo ujya kunnya maze akikuruza ngo akenya umugore. Umugabo iyo amennye agacuma umugore we akenyeza umweko (bunure), ngo apfusha umugore we.

Umugabo iyo afashwe n’igicuro ku kibuno, ngo ni seruhumba, ngo kikamumaraho abagore, agahora abapfusha.

Umugabo iyo atondagiwe n’urushishi, rukagenda rukaruhira kumulya ku mboro, ngo apfusha umugore we.

Umugabo yilinda gucana igiti bita “isheshe”, ngo atarwana n’umugore we.

Umugabo iyo amennye inkono ivuga, ngo umugore we arapfa; iyo avunnye inkoni ye ngo aba amukunguliye; no kumumenera icwende no kumusasulira ubuliri, no kurnumanikira umweko, no ku mukubita umwuko, biramukungulira agapfa.

Umugabo cyangwa umugore umennye urusyo cyangwa ityazo, cyangwa igisabo, ntibararana; kereka babanje kunywa imiti, ngo badapfa.

Umugabo ufite umugore bita “ikibuga” (utameze inskya), ni intubya; iyo ashaka ko atamutubiliza ibintu, ahengera ukwezi kwabonetse, akenda isuka, agaharura imbuga, ngo itubya likaba ilyo ly’utwatsi aharuye. Nuko akibanira n’umugore we nta gahinda kandi, kuko aba abiziruye.

Umugabo washatse umugore, bukeye bakahukana, akanga gutaha, ndetse akarenga akishakira undi mugabo; umugabo alihore agashaka amafumba abili, limwe lilimo umuliro, ilindi lidafite umuliro; nuko akaza ni joro nk’ujya kwiba, agakura agasongero k’inzu akakajyana ku gikingi cy’irembo, akagaculika, ngo ubwo aculitse umutima w’umugabo wamucyuye, bwo kuzapfa atakigira umutima mu nda wo kubana n’uwo mugore. Amafumba akayajugunya aho. Nuko uwacyuye umugore we, bikamutera ubwoba, ngo bazamutwikira mu nzu, umugore akamusenda ubwo, akamwirukana.

Umugabo iyo ashaka kumenya ko umugore we asambana, areba agati akakarenza imbwa zisenzanya; agati akakamanika hejuru y’ubuliri. Nuko umugore yasambana, umugabo agasanga akili kumwe n’umusambane we, bameze nk’imbwa zisenzanya. Iyo umugabo yagiye guca amakara, maze amakara akababuka agashira, arataha, yagera mu rugo agasenda umugore we, ngo yasambanye, ngo yamwiciye.