Mu Rwanda inkwano ni ngombwa, aliko iyo hali imhamvu yemejwe­ n’imilyango yombi,  batanga umugeni w’ubuntu.

Icyakora babategeka guhaha, bakazazana inka igihe izabonekera.  Igihe itabonetse, ntibivamo imhamvu yo gutandukana  kw’abashakanye.

Kandi abana babyaye nti­bitwa nkuri (abatakowe).

Haba ndetse imilyango ishyingirana kandi itareshya. 

Kera umugara­ gu yashyingirwaga na Shebuja, aliko kuko umukobwa yagumiwe;

Shebuja yaramukizaga, akamwubakira, akamuha amatungo, kugira ngo azatunge umukobwa we neza.

Haliho n’abakire  bashakaga kwa Shebuja.  lbyo nabyo ntibyabaga bilimo uburenganzira buhagije, kuko  uwo mugaragu yabaga aboshye, n’umukobwa agombye kubana n’umuntu  adashaka.

Ibyo byose mu Rwanda byaliho. Ubukwe ntibuhubukirwa, ubukwe s’ubw’umuhungu  n’umukobwa  gusa, kuko  umugeni ataha mu mulya­ ngo.  Umuhungu ashakira kwungura umulyango n’abe bose.  Byongera umubano, utanga amaboko mu milyango yombi ishyingiranye.

Ntidukwiye guseka no gusebya abakurambere bacu; kwubaka byali ngombwa, kandi bose babyitagaho, kuko kuremya urugo byali umugi­sha ukomeye.

*  Batangira ubuntu.

Umugeni w’ubuntu: Iyo umuhungu yabaga ageze mu gihe cyo kuzana umugore, aliko ababyeyi be ali abakene badafite inkwano none­ho se w’umuhungu agahaguruka akagenderera se w’umukobwa.

Aka­ mubwira ati: «Ndagusaba umugeni aliko w’ubuntu,  kuko  nta  nka mfite, umwana  wanjye ni muto azayihakirwa, nanjye dufatanye ntahe, Iyo tuzabona mbere tuzayigukwera».

Se w’umukobwa yaba ali  umubyeyi  w’umugiraneza,  udashaka  gukomeza  umukobwa  we akemera ayo masezerano y’umusaba umugeni.                                    ‘ ·.

Gusaba umugeni byalimo ingingo ebyili :

a)   Ingingo ya  mbere:   

Se w’umukobwa  yabaga amutumye umunani w’amasuka,  ngo agende ahahe inka aho azayibonera azayizane isa­ nge uwo munani w’amasuka.

b)  Ingingo  ya   kabili:

N’ubuntu  butihekeje  undi munani,  bukagirwa isuka imwe yitwa «MBOGO» ikazana n’inzoga zisaba; iyo suka ikaba ivuga yuko aho bazabonera inka bazayitanga.

lyo byamaraga kugenda bityo, uwasabwe  yarashyingirwaga,  bagasi­ga bizeye ayo masezerano basezeranye, kugeza igihe bazarangiliza.

Biyemeza kuzatanga  inka igihe bazayibonera.

Iyo bashyingiwe ku buntu, inkwano ishobora gutangwa aliko igihe ibonekeye.

*   Batanga iki mu bukwe bw’ubuntu

Mu bukwe bw’ubuntu  batanga :

lnzoga

Isuka ya Mbogo

GUTENDA.

Umuhungu iyo yarambagizaga umukobwa azarongora  aliko akaba ashaka  uwo  mugeni, kandi a aba  Umuukene cyangwa se imfubyi, baka­ mwe_merera kuzamumuha, aliko baha:  « Uzadukwerere», umuhungu ati:

« Ndi umukene cyangwa se ndi imfubyi, nta nkwano nzabona aliko ubwanjye ndabihaye, ngaya amaboko yanjye abe ayanyu, dufata.n’ye ndi umwana wan!’u.   yo bamwemereraga bakamushyingira, iyi milimo ya­ bakoreraga myo y1twaga «GUTENDA».  lcyo gihe yabaga atuye iwabo cyangwa kwa Sebukwe.

Iyo babyaranaga, abo bana babyaranye ntibashoboraaa kuba nkuri kuko umunani atanze w’amaboko ye wemewe, ko bazab,;a iteka kancll bagakomeza kubarwa mu mulyango wa se.

Mu bana b’abahtmgu, iyo bakuze bagashaka kwubaka, barakwerwaga. Mu bakobwa,  iyo  babaga bakuze bagejeje igihe cyo kwubaka ingo nabo, kugira ngo umukobwa  wa mbere asabwe, hali ikimenyetso cya­ korwaga bitaga «<SANDO». (lsando ni igiti cy’umusave cyabaga gifite amashami abili).  Isando yasimburaga inkwano, yerekanaga ko bazakwa inka.

Ny’ir’ugusaba umugeni, ali nawe wawundi wakoye amaboko ye, akajyana ya sando kwa Sebukwe ati:  «Ndabona ngiye kwunguka, iyi sando ibabere ikimenyetso cy’uko  nzayicunguza inka».   Ubwo akaba abonye  uburenganzira  bwo  gukosha  umukobwa  na  barumuna  be.

lyo amaze kubona inka akoshoje ba bakobwa, zikororoka, akuramo inka ajya gucunguza ya sando yatanze.  Ubwo rero akaba akoye ubute­ nde bukaba buvuye muli uwo mulyango.