INKULI.

Umugore utanyoye imiti isanzwe, anywa ibyo bita “Inkuli“. Inkuli ibamo imiti yose, ali iy’ibinyoro, ali iya mburugu ali iy’izindi ndwara, ikarera inda igakura neza, ikazavuka neza.

Inkuli bayikoresha ibumba bakura mu gishanga cyangwa ku iliba lyashotsweho n’inka zilimo imfizi. Ibumba bamara kuligeza aho, bakazana idoma n’akanyamapfundo n’igicumucumu, n’icyumwa, n’umuzigagore na kijanja, n’umusekerasuka, n’umubilizi, n’umuhoko, n’inyabarasanya, n’igihondohondo, umwumba w’urubingo n’igihima (cyo kuvura uruhima), n’umunyu w’intama (witwa “umumaramahano“), n’ikibabi cy’uruyuzi rw’urwungwane. Ibiti byose bakabitotora utubabi, bagashyira mu isekuru bagasekura neza, bakanoza. Iyo amababi yose amaze kunoga neza, bazana lya bumba, bakalishyira mu isekuru, bagasekura hamwe na bya bindi byose, aliko ibumba akaba ali lyo lyiganza cyane. Babona bimaze kunoga neza, bakabikura mu isekuru, bakanika bikuma; byamara kwuma neza, bakabihereza umugore.

Umugore unywa inkuli ahengera agasusuruko gakwiliye imisozi, akenda inkuli maze agashyiraho utuzi, akenda n’ingasire cyangwa umwuko akabikubaho; utuvungukira (ifu) akadutega uruho, nuko amazi yamara gukora, nyira-mama wanjye akanywa, akazarorera agiye kubyara.

Iyo badashatse gushyiramo ibyo byose, bareba idoma n’akanyamapfundo, akaba ali byo bavanga n’ibumba, bagasekurana bakanywa. Aliko lero umwana yamara kuvuka, ako kanya bakamushakira umuhoko n’umwishywa, bakavuguta, bakamushyiliramo utuzi dukeya, bakamuha akanywa, ngo atazarwara ibinyoro.

Umugore wabyaye ibitsina byombi, ntiyongera kunywa inkufi.

KWUHAGIRA INDA.

Urnugore ufite inda, iyo ageze mu kwezi kwa munani, amarakulya atarajya kulyama, akuhagira inda; yiyuhagira yarangije imilimo yose, yapfundikiye inkono, ashigaje kujya kulyama gusa. Ashaka urweso rwo kujya ashyushyamo amazi yo kwuhagira inda, n’ahajya mu mugongo, no mu maso, kugira ngo urnwana atazavuka arangaye amazuru n’ibinwa bimeze nk’iby’inkoko, kandi ngo yavukana ibihu (ibintu bimuhumbika ku mubili hose, akaba umweru, agasa n’ingwa bigatuma anyerera; bagira ngo ni ibilyo nyina atamwuhagiye akimutwite).

Umwana avukanye igihu, abagore babyaza baseka nyina, kandi uwo mwana baramwanga, ngo ateye iseseme, ngo aranyerera. Bajya kumukora bakabanza kumwuhagiza ivu balimutsilita cyane, nk’abahanagura inka bayikunyura.