Ndi Inyanga-mugayo ku nkômeli

 Sinzilikana kuzihana.

Mu Rusugi rwa Kigina

nimanye Rutuku

5. ab’iganizi bagira ngo simpava.

Remera ly’i Busakuli

Natumburukanye isuli

abâtwâra imisakurà bayindénza.

Gahânda kwa Gatokwe

10. natégetse abibisha ntàbatwâra.

Ku nyanja ya Mutegire

Narasanye ukwo Karinga ishaka.

Mbona mporana inguma

Ntibyambujije ishema:

15. Ndashoboye kaba intwali

mu Bushanga kwa Nyangoma

ab’âmashishabagishaka ingabô

sinasigana urugo ndùbanzamo

n’icumu lisa

20. Ndi akabira k’abatinyi:ba Bisangwa aba banyihishamo