Umugore ufite inda y’ubuliza, yararwaye ibinyoro cyangwa yararwaye mburugu; cyangwa se byararwawe n’umugabo we, abona ageze mu kwezi kwa gatandatu, akibuka kunywa imiti yo kugira ngo umwana we atazavukana indwara yarwaye cyangwa izo se yarwaye. Ibyo uwo mugore anywa ni ibi:

-Uko bukeye, umugore areba amase, agatoba mu mazi akanywa ali nta cyo yakojeje mu nda kindi. Bigirwa n’uwarwaye mburugu.

-Uwarwaye ibinyoro, areba utubabi tw’akanyamapfundo, akazana uruho agashyiramo utuzi, akavugutiramo akanyamapfundo; nuko izuba lyamara kurasa, hamaze gususuruka neza, umugore akanywa, ngo icyo gihe icyo mu nda na cyo kiba kimaze gukanguka, cyigorora, na cyo kikanywa uwo muti.

-Indi miti umugore anywa agira ngo umwana we azavuke ali muzima, ni igicumucumu n’umusununu n’umushishiro. Umugore abinywa abinyuranya; umunsi umwe akanywa kimwe, undi munsi akanywa ikindi. Yirenza umunsi umwe akanywa ku wundi.

Umugore wigeze kubyara iyo ashatse, imiti ayinywera mu kwezi kwa munani. Umugore wabyaye ibitsina byombi (umuhungu n’umukobwa), yaragiye amererwa neza, iyo ashatse arekera aho kunywa imiti. Umugore utwite, anywa imiti ali nta kindi yashyize mu nda; umuti ngo ntiwakora, waba upfuye ubusa.