Mu Rwanda hambere  bakwaga iki?

Mu Rwanda  hose  iyo  basabaga umugeni  bagombaga no kugira icyo baha umulyango utanze umugeni:   Batangaga inkwano.   lyo  nkwano a?aga ali iyo _kwerekana ko  umugeni aturuka  mu mu1yango. Yali IShimwe lya Nytli umukobwa, kubera ko yabaga yarareze neza umwana akaba agiye gushinga urwe.                                               ‘

Iyo nkwano siko hose yabonekaga. Habagaho umugeni batangiraga ubuntu. lbyo tuzabigarukaho.  Gusa icyo twibandaho muli izi mpapuro ru 1yo mkwano yabaga ibonetse,  uko yatangwaga, n’akamaro kayo mu gusaba umugeni.

Inkwano yatangwaga mu Rwanda.

Iyo nyili ugushaka umugeni yabaga yabengutse umukobwa, yasan­ ngaga Se  w’umukobwa,  yihekeje inzoga akamubwira  ko’ yabengutswe umukobwa we, none akaba ashaka kumusabira umuhungu we.  Nyili umukobwa nawe yaba ashimye umulyango uje kumusaba umugeni akamubemerera, aliko akamusaba inkwano.

Ubwo nyili ugusaba umugeni yabaga yaliteguye, inkwano ayifite bagahana igihe cyo kuzaza kumukwera.                                      ‘

Aliko niba inkwano yaratangwaga mu Rwanda hose, ntabwo yata­

ngwaga ku bulyo bumwe.

Hali utur re twakwaga inka, utundi tugakwa andi amatungo yo mu. rugo:  lnka, thene, ………….., byose byaterwaga n’uko  umuntu· atunze’uko  akarere  kabigennye.

Usanga ahanini inkwano  yali yibanze rn Itangwa ly’inka.    Dukulikije ibyo  twagiye tubaza abantu  bamwe mu tu­rere tw’u  Rwanda, haliho aho bashyiraga ho umugereka kuli ya nka ahandi naho  bakayikwa yonyine iyo batabaga bakoye ibindi.  ‘

Inkwano yali inkâ imwe, ku babaga bayifite. Ku babaga batayifite, batangaga ihene eshanu, esheshatu cyangwa se umunani.

Ku byerekeye  amasuka hatangwaga isuka imwe, ajyan.aga  n’  a. Iyo suka yitwaga iya CYOZI, cyangwa se bagatanga 1suka unwe n I a­ ndo.  Ku matungo hatangwaga intama imwe.

Usibye ayo  matungo  yakobwaga,  hashoboraga gutangwa n’ibindi

ku babaga batashoboye kubona amatungo ygukwa.

Muli ako karere twavuze haruguru, iyo batangaga utubindi  bagere­ kagaho n’inka.   Utubindi twatangwaga ni tubili tw’amarwa cyangwa se tw’urwagwa cyangwa se turenga.

Dufashe mu Gisa ka ho muli Kibungo.

Dukulikije uko abo twabajije batubwiye,  bakwaga inka imwe.  lyo inka itabaga ibonetse ntibyabuzaga gutanga umugeni gusa bagakwa ama­ suka, kuva kuli imwe kugera ku icumi, kuko inka n’amasuka bijyana byombi.  Iyo inkwano itabaga ali inka, cyangwa se amasuka, uwasabaga

yatangaga amatungo.  Cyane cyane aliko hatangwaga Intama.

Iyo bitabaga ibyo, uwasabaga yashoboraga  no gutanga:  Umuheto n’imyambi; imyambaro; imyaka, amashaza n’ibishyimbo.

Abo  twabajije bo  muli Birenga nabo  batubwiye nk’ibyo  tumaze kuvuga haruguru.

KIBUYE- BWAKIRA:

Inkwano yali inka imwe.   Aliko iyo yabaga yabuze bash?boraga gukwa amasuka kuva kuli ane kugera kuli atandatu:  lyo  bab1tangaga byombi, batangaga isuka imwe n’inka imwe.  lbyo mbyo byatangwaga,

mu gihe cyo gukwa.

Muli MABANZA bakwaga kimwe no muli BWAKIRA, usibye ko ho bashoboraga no gukwa amatungo:  Intama cyangwa se ihene.  Ayo ma­ tungo yashob<;>raga kuba  atandatu  cyangwa se umunani.   Uwabaga lero atabonye inkwano yajyaga gu tenda.

UBUSHIRU – GASEKE :

Igihe cyo gukwa uwasabaga umugeni yatangaga inka ebyili, akagere­ kaho ingwate cyangwa ikimasa.  Aliko batangaga n’am suka.  B obo­ raga gutanga amasuka kuva kuli ane kugera ku t:nunanl. lyo nyili ugusaba yatangaga inka, isuka- yabaga imwe,  amasuka akava kuli imwe ku­ gera ku. munani.

Naho ku byerekeye amatungo, hatangwaga ihene kuva ku  munani kugeza ku icumi.  Ubundi hashoboraga no gutangwa n’iki­

bindi n’imyaka.   lyo hatagiraga ikiboneka muli ibyo twavuze umusore yajyaga gutenda.

MUBUGA- RUSENYI:

Dukulikije ibyo  twabwiwe n’abo  twagiye tubaza muli ako karere naho bakwaga inka, usibye ko ho umubare washoboraga kuva kuli imwe kugera kuli eshatu.                               ·

Hatangwaga kandi n’amasuka, gusa ntiyali ingereka, ahubwo yata­ ngwaga yonyine.

Umubare wayo washoboraga kuva kuli ane kugera ku munani.Usibye ibyo bimaze kuvugwa nta kindicyatangwaaaho inkwano. 

BUYENZI – NSHILI :

Kimwe  no  mu  tundi  turere  tw’u  Rwanda,  muli  Nshili bakwaga inka imwe.  lyo  bakwaga amasuka, batangaga amasuka atandatu cya­ ngwa se umub.are uli hejuru y’ayo  kugeza .ku masuka munani.

Iyo  byabaga ali imvange, ni ukuvuga inka n’amasuka, hatangwaga inka imwe n’amasuka kuva kuli imwe kugera kuli ane.

Umukene  utaragiraga  icyo  atunze   yatangaga  uruhande  rw’inka n ‘amasuka ane.

Mu matungo  batangaga intama  yabaga ihagaraliye inka.  Umubare wazo wagenwaga n’umutungo  w’umuntu.   Aliko lyali limwe cyangwa se abili.   Ubundi kandi bashoboraga no gu tanga ikibindi kinini, isando, umuheto   byaba  bitabonetse   umugeni  agatangirwa  ubuntu  cyangwa se umuhungu akajya gutenda.

KIVU :

Inkwano  yali ikomeye  cyane.   Bacaga uwaje gusaba ibintu byinshi. Ni ukuvuga ko yagombaga kuba ali umutunzi, kuko inkwano, iyo yaba­ ga ali inka  bamusabye, yavaga ku nka imwe kugera ku nka ebyili. Ama­ suka nayo kuko yali mu bishobora gukobwa, umubare wayo wavaga ku­ li ane kugera ku munani.

Iyo  byabaga ali imvange, n’ukuvuga  ali inka n’amasuka, hatangwaga inka imwe n’isuka imwe yagendaga imbere y’inka.   Usibye lero inka nta lindi tungo bakwaga: Gusa bashoboraga gukwa n’ibindi bitali ama­ tungo. lbyo ni nk’umuheto, n’ibindi…

Iyo  ibyo  byose byavuzwe haruguru  bitashoboraga kuboneka cya­ ngwa  se  iyo   byabaga   bitabonetse,   umugeni  yatangirwaga  ubuntu, byaba bitabaye ibyo umusore akajya gutenda.

KIRARO:

Bo, dukulikije  abo  twagiye tubaza  n’ibyo  bagiye batubwira, mu gukwa  bakwaga inka  nkeya.   Batangaga inka  kuva kuli imwe kugera kugera kuli ebyili.

Iyo  habaga hatabonetse inka bashoboraga gutanga amasuka.   lyo lerG.,pabaga batanze amasuka batangaga kuva kuli abili kugera ku muna­ ni.   Aho  banyuranyilije n’abandi ni uko  bo batashoboraga gutangira amasuka n’inka  icyalimwe.  lyo habaga habonetse kimwe muli ibyo cyabaga gihagije.  Nta n’ilindi tungo bakwaga.

Bashoboraga lero  no  gukwa  umuheto,  kimwe n’isando.   Ubundi ibyo byose bitabonetse,  umusore yajyaga gutenda cyangwa se umugeni bakamutangira ubuntu.

KINYAMAKARA :

Naho ubulyo bwo gukwa bwali kimwe no muli KIRARO.  Bashobo­ raga gukwa inka imwe.   Naho iyo batangaga amasuka batangaga atanu, cyangwa se umunani   w’amashikazi.   Usibye ibyo nta bindi batangaga. lyo byabaga kandi bitabonetse  umuhungu yajyaga gutenda, cyangwa se baba  bamugiliye imbabazi,  kubera  aliko  ubwumvikane bw’imilyango bakamushyingira ku buntu.

BYUMBA- GITI :

Bamaze kwemererwa umugeni babasabaga inkwano.    Mu gukwa batangaga inka kimwe n’ahandi.  lyo nka yabaga ali imwe. lyo bakwaga amasuka, yashoboraga kuba abili cyangwa se atatu.    lyo  babitangaga byose hamwe,  batangaga inka imwe n’isuka imwe.   Bashoboraga kandi no gutanga amatungo.

Itungo  bakundaga gutanga cyane ni intama. Yabaga ali imwe nabwo kandi iyo uwabaga yarakoye yabaga yaratanze inka  imwe  gusa.    Usibye ibyo  tumaze  kuvuga nta  bindi  bakwaga