Umugabo iyo yumvise igicuro ku mutima ngo ubwo aba ali bupfushe uwo bava indu imwe.

Umugabo wishwe n’igituntu afite abo bava indu imwe, asize n’abana; bazira kulya inyama y’umwijima, ngo bahumana.

Iyo umugabo aturutse ahantu, maze yagera mu rugo hagati ajya kwinjira mu nzu, akanyerera akagwa, ntahava kereka bamuhaye inka cyangwa isuka. Ubonetse wese apfa kugira ngo: Haguruka nguhaye inka ya N…; cyangwa ati: Nguhaye isuka, haguruka. Iyo batabigenjeje batyo, ngo arugwamo. Iyo umugabo aguye mu rugo nta muntu uhali wo kumugenzereza atyo, arabyuka maze urugo akarumena, akarunyura inyuma akabona kujya mu nzu.

Umugabo wenze inzoga y’iziko (y’amasaka), ku munsi wo gucanira ntararana n’umugore we; iyo bararanye inzoga iratema ikanyerera.

Umugabo utunze inka, akunda gutereka urwara rw’agahera, ngo kuruca ni uguca inka mu rugo.

Umugabo azira kureba amavuta y’inka ze, bakimara kuyavura ako kanya, ngo inka ze ntizakongera kureta ukundi.

Iyo umugabo abonye igicaniro kiyakije ni joro, azana icyansi agahagarara mu mulyango, ati: Uraze uli mase cyangwa se uli indemberezi; ngo bimusulira gutunga inka nyinshi.

Umugabo wateretse imfizi, iyo imwishe barayibaga, kuko ngo iba imukungulira; batayibaze nyirayo ngo ni we upfa.

Umugabo utunze inka, maze zigashoka umushumba uzikuye, araza agapfukama, agatereka igicuba imbere ya shebuja. Umushumba aba afite umukamato w’inkoni (imicyuro, imitozo, imikore); agahereza shebuja inkoni, ati: Akira inkoni. Shebuja ati: Cyura amashyo. Umushumba ati: Cyulirwa amagana. Umushumba agahereza shebuja injishi, ati: Akira injishi. Shebuja ati: Uzuza. Umushumba ati: Uzulizwa. Umugabo iyo atali aho, umugore ni we ubiherezwa.

INZARATSI Z’ABAGABO

AKABARU K’UBWATO. Umugabo areba akabaru k’ubwato ngo kitwa “umusumba’ akakabaza akakanyegeza mu isunzu mbere, ati: Uyu ni umusumba, mporana umusumba kuli databuja, no kuli bagenzi banjye; mpora ndi uw’imbere, sinsumbwa. Uwo akagira ubutoni bukomeye kuli bose.

GATUMURA. Imera (pousse) nk’kiyege; bayambara mu museke cyangwa mu mugano, kugira ngo umwanzi atumuke agende.

IBANGUZA. Ni agati kaba mu gishanga, umugabo aragaca, akaba yacanye umuliro wajya kwaka, akawuzimya, agira ngo: Nikije umwanzi wanjye, atekereza kumburanya cyangwa kundenganya akika. Akaba aho adatinya umwanzi.

IGISHWI. Iyo umugabo agiye kuburana, areba akantu k’igishwi yambara, ali akababa cyangwa igufa akambara, akanywa n’isubyo, ngo akaburanira gutsinda.

IHENE. Igufa ly’ihene y’umukara gusa, ulyambaye ntamenyekana mu bandi (abanzi).

IKIMASA. Amagufa y’ibumoso bw’ikimasa, umugabo arayambara, maze abanzi bakamuhora ibumoso, ntibamugere ibulyo ngo bagire icyo bamutwara.

IMBERANYUMA. Umugabo aracyambara, ngo agaheza inyuma abanzi be, agahora ali imbere, agakundwa na bose.

IMPOSHA. Umugabo areba uduti twitwa “imposha” akadushyira mu kabya agapfuka, ngo zihosha amacumu ya rubanda rumwanga.

INDASHIKWA. Umugabo arayambara, abamuhigira kumuhora bakamubura.

INGASIRE. Umugabo iyo ajya guhaguruka ajya kure, bareba ingasire (yitwa ikinani) n’umwuko (witwa cyokora); bakabimukoza ku gahanga no mu gituza, bati: lyi ni kinanira, unanira abanzi, unanira abarozi, uwo utananira ni inshuti. Bakongera bati: Turakwokoye. Bakabishyira mu irebe ly’umulyango, akabikandagira agenda. Ubwo akagenda amahoro, akazagaruka andi. Ku munsi wo gutaha akaba yaralitse umupfumu wo kumusanganira akamwuhagira kuko atagera mu rugo rwe umupfumu adahali, iyo yabuze, aracumbika akamutegereza.

INCYAMURO. Umugabo ayimanika mu ruhamo rw’umulyango bakayimanika bayubitse, ngo icyamura amagambo y’abamuburanya ikubika amagambo y’abamwanga bose.

INKURAKURA. Uwambaye igufa lyayo akundwa n’abantu bose.

IREKE n’IKINETENETE. Umugabo abihamuramo impigi akambara, kugira ngo abanzi bamureke.

NKULIMWONGA. Umugabo ayihamuramo impigi akayambara ati: Bakwita nkulimwonga, jye nkwita gisayura, nsaya kuli data-buja no ku nshuti ukansayura, singira ikinshobora. Umugabo agahora akunzwe na bose.

UBUSHYIRAHAMWE na KALIMI KAMWE n’UMUKUNDE n’UMUNYU w’INGEZI n’UMUBAZ1 wamennye igisindu.

Umugabo avanga amababi yabyo, agahonda, agasya, nuko yaba agiye kujya kwa shebuja, cyangwa afite urubanza rumubabaje, akenda ku gafu akisiga, aliko mugenzi we ni we usuka ako gafu ku biganza bye byombi avuga ati: Ishya kuli shobuja, ishya ku batware bose, no ku bagabo bose; agafu ko ku biganza byombi akakaligata. Umukunde uretse kuwisiga, barawuskya bagashyira mu nzoga, bagira ngo bayikunde. Abashatse kandi, umukunde bawuhamurarno impigi bakayambara ku mulya w’inshumitano; abandi bakitwaza inkoni y’umukunde, kugira ngo bakundwe na bose.

UMUBWIRWA. Umugabo aragenda agaca agati kitwa ‘umubwirwa’, agashami kawo akagahamuramo impigi ngo ajye abwirwa ijambo lyiza na shebuja; amababi akayanika agaskya, ifu agashyira mu ngingo y’umuseke, yagira aho ajya, ifu akayivanga n’amavuta akisiga, ngo asekana na bose, abwirwa ijambo lyiza na bose.

UMUGASA. Umugabo aca agati kitwa “umugasa” agahamuramo impigi, akambara ku njishi, ako gati gatera kugira ubutoni kuli bose.

UMUHANURANKUBA. Umugabo arawambara ngo atazakubitwa n’inkuba.

UMUHEZAYO. Igiti cyahambye, umugabo agihamurarno impigi akambara agaheza abanzi.

UMUHOKO. Ngo ni “Bahokera-busha”, n’umucucu ngo ni “bacucubikana bali bucube; umugabo ugiye kuburana arabyambara, ngo bimutera gutsinda umuburanya, kuko avugira ubusa, akavugira gucuba, agatsindwa.

UMUKENKE. Umukenke witwa “rubwa”, umuntu arawambara kugira ngo abamwanga ahore abita imbwa.

UMUKONI. Umukoni witwa “indahangarwa”, bambara imbuto yawo, ngo badahangarwa n’abanzi n’abarozi.

UMUGERA. Umugabo ugiye kuburana, yenda umugera ngo witwa “umugeruza”, akawushinga mu ziko, akawokora, akawubika, ngo ageruje amagambo y’umuburanya.

UMUNANIRA. Ni agati kitwa “umutarama”, ngo n’inzovu iragashikuza kakayinanira. Umugabo agahamuramo impigi akayambara ku kibuno, ngo ananire abanzi n’abarozi.

UMUREMBE. (umutobotobo utagira amahwa) barawambara, ngo umwanzi n’umurozi bakaremba.

UMWAMIRA. Iyo umuntu yambuye undi, agira ngo ataz-menyekana, ahamura impigi mu giti cyitwa “umwamira”; nuko yahura n’uwo yambuye akamuyoberwa.

URUGIMBU. Umuntu wangana n’undi, areba urugimbu rwirabuye rwitwa “umuculi”, akarujyana mu mayirabili, aho umwanzi we akunda kunyura. Iyo arutambutse arapfa. Ushatse kandi amutega imiculi y’inkoko yirabuye. Ayitaba mu irembo ly’umwanzi we; bulya aciye mu irembo akayitambuka, ngo agapfa