(Igeragezwa ly’Abamalayika; itsindwa ly’Amashitani. Mikayile agabana ibya Lusifero.)

Indahangarwa yahoze iteka

Ndavuga Intijanwa yaturemye,

Rugira rwambaye ubudahinyuka

4 Umwami ushinze imizi y’ibintu.

Uwo ikuzo lyagaragiye iteka,

Uwo ishema lyûbakiye amarembo,

Uwo ingoro ihindira ubudahigwa,

8 N’ubugilirane n’ubudasumbwa.

Umunsi ihimba Abamatayika

Ikabaha ku muganura w’ishimwe,

Yarabakoranyije irababwira,

12 Ibaha amategeko ngo bayikorere.

Ibwira bose uko bahakinje,

Bumva ijambo batayiruzi;

Iti : « Icyâsâgutse mwifûza,

16 Ni ukurêba uko nsa uruhanga:

Mukantunga, mukampâga,

Mukamporana, mukankunda

Ubutaruhûka, buzira iherezo,

20 Mukaba inyanja itûze libamo

Nimwihangâne si kera,

Uzajya anyumvira uko mbishâka

Nzamugororera kuntunga!»

24 Bose bêmera icyo ibabwiye.

Ikajya ibanyarukiliza amatêka

Igumya gutegekera ityo mu bwenge;

Ilitangâjwe bakalitôra.

28 Ntibalitêshukeho n’ibango.

Aho bigeze ihishûra icy’ingenzi:

Ibwira Abamalayika bose,

Ali Abatware, ali n’abatôya:

32 Ivuga ko Jambo azaba Umuntu.

Ko azitûbya akenda umubili,

Umugore kandi uzamubyara,

Akazahabwa ingoma y’ibiremwa

36 Akazasumbwa gusa na Rurema.

Uko Lusifero yakabyumvise,

Ni iby’impangare y’ubwenge,

Arabisiganuza rugikubita;

40 Ati: «Wangereraniliza Umuntu?»

Immana ibumvisha idatinze,

Kamere-muntu uko izarêshya.

Babona ali amanjwe bikabije,

44 Iyabo iyiruta ubwiza by’ihabu.

Ibyo Lusifero biramulya mu nda!

Ubwo arimyôza, umunya urazinga;

Arabisha rwose arîkubûra,

48 Inzira ayikubuzamo yîbwira,

Ati :«N’uburanga, n’ili shêja !

N’ili shongore n’ubukâka!

N’iki cyûsa, n’ubu bwema!

52 N’iyi ndeshyo n’ubu bwenge:

Mbihemukane nsenga uwo muntu \

Mvanwe ku izima na kamere iyo?

Nihaliye ubukuru tukiremwa,

56 Nzabucûzwe nsubire hasi?

Ngire ntya ngaragire uwo Mukobwa,

Ngo âha abyâye Immana-Muntu?

Ko ali twe twegereye Ubumungu,

60 Yàhitiramo iki iy’Ubumuntu?

Yaje ikenda kamere yacu!

Itânanyigira ngo njye nsengwa,

Ahubwo ikambaza uwo bikwiye

64 Uwo twâkwambaza twîzihiwe!

Umuntu, umuntu, busa narabutswe,

Jye Lusifero, jye Intebe ya Rurema 1

Jyewe nguyu, nzamusenge

68 Ngo âha ni Immana mu mubili?

N’àho Immana zâba eshânu,

Zikibumba zikaba Umuntu;

Sinàzâhemuka nziyoboka!

72 Innama ntikùka ndamwanze!

Sinàkwêmera ko Iyaturemye,

Ihitamo ubwoko butuli hasi!

Niba yanze ikenda umubili,

76 Ikuzo tuzâlyiha ku maboko!»

Innama y’ubugome imaze guhama,

Abikoza ku ncuti z’amagara ze,

Azôshya kwanga iby’ilyo têka, •

80 Ati : «Nimutânyumva turaheze!

Niba Immana itisubiyeho

Ikaba yashêgeye kuba umuntu,

Ikuzo yahoranye ikalihumânya :

84 Tureme Ubwami bushya, tuyange !

Twende Malayika w’icyâtwa,

Azayirwanye n’ingabo zacu,

Asumbe byose yihe ikamba,

88 Ayihashye imwêmere ko bahwânye!»

Ati : «Ndetse n’âho mwâbitinya,

-Dore ko kwima bitihabwa,-

Ndiyemeza ko ali jye mutôye,

92 Ntâshidikanya kuba Immana.

Nâbagengana ubwêmarare,

Iyaremye byose nkayihahiliza,

Nkitwa lnyange rutayoberana,

96 Immana ya mbere tukarêshya!»

Urumuli-nkwakuzi ruratumika, Rujya kumurehereza Mikayile : Ruza Immana yâhabanje 100 Umugome yujulijwe umugambi. Impuruza bayihûraho umulishyo : Ubutumwa nyarumuli burasobana, Imitwe y’Abamalayika irarema, 104 Ikorana ituruka inkiko zose.   Ibyôko birabavubura urwunge, Ali imikêra bakengerana, Ali imirimba yo mu buranga, 108- Ubupfura bubatemba urugéra! Ubukuru bâcûje Rusenzi, Immana ibwêgulira Mikayile, Imuha gutegeka imitwe y’i Bwami; 112. Itêra yambaye ubudahinyuka, Arurema inteko itarâliranye, Intôre zigishyûshye ubuhurure: Imirali itêra ubuditse nk’ibihu, 116 Ab’amagomerane barahahamuka! Ibifuma byabo barabibanga, Induru-bwoba zirasakabaka. Umulishyo uko wakabazibye urwamo, 120 Umutima urabakûka barûma ! Baratamâlirwa barashoberwa, Bapfa ayo kwiyahura mu myambi Munsi ibanza kubatitîsha, 124 Urulimi rwâgobwe n’ubusembwa.   Icyaha kimaze kubajogôra, Intoki zirahetama nk’ibikonzo, Inzara zirihina nk’izitwitswe, Umubili usêsagura ibibembe. Amababa abimbura gukanyarara, Umenya ngo bûzuyemo inkongi:  Imibabwe ibabuza guhumêka, 132 Umwe akinûka abamwêgereye.   Amacumu bîtwâje agwa imungu , Inkindi bambaye ziratabuka, Zihindagulikamo injamba, 136 Imikane yabo iracwabagulika. Aba Mikayile iyo upfa kubarora Batâtse imirimbo ibiroli, Baremye gahunda mu rwêru, 140 Ali uko bûzuye inema Nyuma ngo urabukwe aba Rusenzi Uko batonzweho n’uruhumbu, Ibyo kuba impfura bâbizigurutswe, 144 Ngo uzîrinde kwanga Immana! Ubwo Lusifero apfa gushwàshwanya: -Amagara alyâna akâra hose ! – Ajya mu kibangâtanwa ntâzi, 148 Nduzi atâgira ikitabâshwa! Ashaka kwîtarûra ho gato, Ngo areme intêko ye arwanishe. Inkuba mutûraniye mu mahoro, 152 Uhora uyikêkamo kuba intâma! Naho Mikayile ngo arakirabutswe, Ava mu ntêko y’iz’ i Bwami, Agana urugamba yiyasira: 156 Imihare iba urufâya mu mirabyo! Ijuru alisâkâzamo urwamo, Imbere y’ingabo abêrwa n’ishêja! Umunega abanguye w’amakebanya 160 Akorera kuwushôra Rusenzi!  

Umugome atangira gukanyarara,

Amababa yameze arakôbâna ;

Yumva asâbwe n’amavunâne,

164. Ingingo zimukiranamo uburema.

Ububore bwa huya bumuturutse,

Aheba uburanga aba igishitani

Abacyîkorera baragisêsa,

168 Ikiliba ubwo bagihilikamo ubusa!

Irahinyagulika isanga izayo;

Ibonye zahindutse injangwe,

Nazo ziyirabutswe yâbembye,

172 Iyo ziva n’iyo zijya harahebwa.

Zisàbwaho n’ubujûgâne

Ubumanjirwe burazitâha,

Ipfunwe lizûzura mu gahanga

176 Aho iseko yahoze ali ikimwaro!

Inkindi zâbâye ibishangi,

Ubusembwa bubatamba ku mutwe

Ubushita butemba ku mubili,

180 Ibyago binagana mu biganza

Amaso asâgwa n’ibisonêrwa,

Imisaya itemba amalira ataretsa,

Amaboko atenderaho ibibembe,

184 Iminiho yikiranya idahwêma,

Ishavu livanze n’imiborogo,

Imitima ikengejwe n’intimba

Amatwi yasagutswe n’ibirûru,

188 Akanwa kajêjétamo icyaha

Ni bwo Mikayile akaraze injunga,

Ihinda yêruye nk’umuvumbi:

Ijuru liyibona imulika burabyo,

192 Immana iyongeramo ububâsba;

Igumya kuyungiramo ishakâka,

Ishema ilitâhana mu ntêko:

Mu bashitani iharema icyézi,

196 Ihaca igitengu iragitaniliza

Iratâmurura, itobora inyenga:

Immana itungûramo ikibatsi,

Umuliro urâka urazôkôra!

200 Imitwe y’ Abamalayika

Rusenzi baroha mu nyenga,

Irenguka iyo mmanga itagarukwa,

Icôceye ibihira by’amababa,

204 N’ imiborôgo iubuhahamuke.

Urwo rucukirane rw’amashitani

Rubamo icyangaro mu cyago ;

Zibura ihungiro zirashoberwa:

208 Inyenga irâsama iroha mu nda!

Umuliro Immana iwuha ubugenge, Bwo kujya wotsa ntumarire, Kandi ntûzime, ntûhumbye, 212 Ntûdohôke ugahora iteka! Hagati yawo n’ijuru ly’ubu, Immana ihanamyaho umutarengwa, Kuko Intôre n’Amashitani, 216 Nta mahûliro yo gutûra.

Ibya Shitani, ijya mu nyenga;

Bayihanantura isa n’intumbi.

Uruguma yambaye mu gihumbi,

220 Ruyica ku bupfura iba rubêbe !

Mbonye ukuntu yahindânye,

Nyiha ibishembano biyikwiye,

By’uko yanduye igahumâna,

224 Ihebye gusendêramo Immana.