Bumara kwira, abana bagataha bakajya iwabo. Umugore agasasa, noneho agataha ku buliri akararana n’umugabo we, aliko umwe akilinda undi. Igihe cyo mu museke, umugabo akabwira umugore we ngo ngaho duterure umwana (acte conjugal). Barangiza umugabo agasohoka akajya hanze, yava hanze, agasanga umugore yamushyiliye intebe mu irebe ly’umulyango. Iyo umugabo ateruye umwana atavuye hanze, ngo biba ali ukumuvutsa, akazaba imbwa, akazapfa atagize icyo yimalira. Nuko umugabo akaza akicara ku ntebe, ati: “Mpa uwo mwana yewe wa mugore we”. Umugore akamuhereza umwana. Se w’umwana akamusimbiza, ati: “Kura ujye ejuru, nkwise N… “. Umugore iyo ashatse na we yita umwana izina. Ajya kumwita izina, ati: Nnya aha, nyara aha, nkwise N…; akongera ati: nnya aha, nyara aha, nkwise N…. Izina lihama na none ni ilyo umwana yiswe na se.

Umugore wabyaliye mu rugo rutali urw’umugabo we, yarahukanye cyangwa yarazindutse, amara gusohoka agataha, akajya guterura umwana na se w’umwana. N’uwahukanye bwo kudasubirama n’umugabo we, aza guterura umwana.

Umwana w’uruhinja ugifite sekuru na nyirakuru, nyina w’umwana amara kuva ku kiliri akamujyana kwa sebukwe, akaba ali we ubanza kwita umwana izina.

Se w’umwana iyo atali aho, umuse ni we uterura umwana. Umugore amara kuva ku kiliri, abana bamaze gutaha, bukira akalyama, maze agahengera igihe cyo mu museke, akabyuka agasanga umuse, ati: Nzanye umwana ndagira ngo umuterure. Nuko umuse akenda umugore we, yarangiza akabyuka akajya hanze yavayo, agasanga bamushyiliye intebe mu irebe lylumulyango, akicura bakamuha umwana akamusimbiza, ati: “Kura ujye ejuru nkwise N… (nk’uko se w’umwana abigenza).

Iyo se w’umwana ataramuterura, ntiyavuga izina ry’umwana ngo adapfa. Se w’umwana iyo amaze kumwita izina, uwo munsi yilinda gukora icyitwa intwaro cyose, nk’icumu, umuhoro, icyuma, ngo iyo abikozeho umwana ntasaza atarwanye, atishe n’umuntu.