Imihango Y’umugore Mu Gihe Cyo Kubyara (ibindi)
KUBYARA IYA NYUMA (ingobyi)
Umugore amara kubyara bakamuha umuhoro vuba vuba hadatinze, akawufatira munsi y’amabere, ngo ni “ukubuza iya nyuma kuzamuka ngo ijye mu mutima, yanga kuvuka. Nuko umugore bakamurebera ibimutera kumokorwa (nausée), ngo ni byo bituma iya nyuma iza vuba, kuko bimuha kugira umwuka mwinshi aheza mu nda. Ibyo bamuha ni ivu bavanga n’amazi akanywa; abandi bamuha imitwe y’imyumbati akayilya, cyangwa bakamutamika urunigi, bakarumukoza mu nkanka; ngo biheza umwuka mu nda, iya nyuma ikavuka vuba.
GUHEMBA UMUBYEYI
Iyo umugore amaze kubyara umwana, amaze no kubyara iya nyuma, bagira ngo aratabarutse, bakamuhemba. Bazana amata bakamuha, aliko akabanza gukoza icyansi ku nda, ngo ni ukumuhemba, akabona kuyanywa.
Umugore amura kubyara bakareba igitoborwa, bakagikorogoshora bakakimuheramo amata, bakakijugunya munsi y’urutara, ngo uko gihombana, ni ko n’inda y’umwana ihombana, ngo atazaba igisambo.
Ntibavuza impundu iya nyuma itaravuka; ntibavuga kandi ntibabaza îcyo umugore yabyaye, iya nyuma itaravuka, ngo yamuheramo. Iyo umubyeyi amaze gutabaruka (abyaye umwana n’iya nyuma), bavuza impundu; umubyeyi bakamukura aho yabyaliye, bakabona kuvuga ko yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa. Bavuze ngo yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa, akili mu rwali cyangwa mu rweya, yahora abyara igitsina kimwe gusa.
KUVUMURA UMWANA
Umugore amura kubyara, bakazana imikebyo munani y’urubingo rw’uruhitira (rumaze iminsi ruciwe, rumaze nk’umwaka); bakayihereza nyina w’umwana. Imikebyo ilindwi, umwe umwe akaiya awukoza ku mukondo w’umwana abanje kuwuciraho, agatongera avuga ati:”Ngutuka amacinya ntakwica, agakoza uwa kabili ku mukondo ati: Ngutuka amaseke ntakwica; agakozaho uwa gatatu ati: Ngutuka ubushita ntibukwica; uwa kane ati: Ngutuka mugiga ntikwica; uwa gatanu ati: Ngutuka igisebe ntikikwica; uwa gatandatu ati: Ngutuka icumu ntilikwica; uwa kalindwi ati: Ngutuka inzoka ntikwica” (urakicwa n’icumu n’inzoka, na mugiga….).
Ibyo byitwa gutukura umwana cyangwa kumuvumura. Ni cyo gituma nyina w’umwana ahora amutukagura uko ashaka, ntibigire icyo bitwara, kuko yamuvumuye.
Ibyo kuvumura bigilirwa umwana w’umuhungu n’uw`umukobwa ba mbere. Se w’umwana yilinda kumutuka, kuko umuvumo we wamufata, ukamuhama.
KUGENYA UMWANA
Iyo bamaze kuvumura umwana, nyina afata urureli akarugera ku rutoki rwa marele, aho arugejeje akaba aliho ashalirira; umukebyo wa munani ni wo ushalira. Byarangira, umwana na nyina bakabuhagiza amazi ashyushye, bakazana ibibabi by’ibicumucumu cyangwa iby’imitagara bakabakandisha; barangiza umwana bakamugerekaho uruhu rw’intama, ngo azajye agira imico myiza nk’iy’intama, yoye kuzajya alizwa n’ubusa. Bakongera bakamukoza inzindaro n’umutemeri w’igiseke ku munwa, bavuga ngo: “Ura-jye ulira bwana ntukalire bukunguzi”. Ni cyo giturna bavuga ngo umwana ulira cyane, aba ali kanwa katagira umutemeli. Nyuma bakamukura ivata mu kanwa, ngo akunde alire kandi ngo atazasarara.
Iyo umwana alize cyane, bagira ngo ni imandwa zimuliza; bagaherako bakazana inzoga yitwa iy’urubutiro (kubutura = imvugo y’imandwa; kubuta kubyara), bakayiha abagore babyajije nyina w’umwana, bakayinywa, bamara kuyinywa, bakabandwa bavuga ngo: Ni twe twatonganaga, noneho turarorereye, umwana niyonke neza, yoye kulira. Nuko imandwa z’abagore zatonganaga zikarorera umwana agahora, kandi yaba alize, noneho akalira nk’abandi.
Bakongera bagahuha umwana mu matwi, kugira ngo ajye yumva neza, iyo batamuhushye mu matwi, ngo ntiyumva.
Iyo bashaka ko umwana atazagira impumu, bazana imbwa maze ikamuligata ku munwa. Iyo batabigize, umwana akili uruhinja babigira amaze gukura, aliko akili muto; bakamusangiza n’imbwa, ngo atazajya agira impumu.
KWANDURA UMWANA
Bazana amata y’inshyushyu cyangwa umushishiro, bagaha umwana, nyina akabona kumwonsa. Nyina yaba amukulikije undi wapfuye, iyo bamaze kumwandûza amata, ntaha umwana ibere atabanje kuliha intama, ngo ni uguhanagura urupfu ku mabere ye, ntazongere gupfusha ukundi. Yaba atabonye intama, akareba utwoya twayo cyangwa utw’inzobe, maze akabanza gusiga ku mabere ye utubabi tw’agati kitwa “gisayura”, ngo asayutse ikuzimu; agasigaho n’ireke, ngo aretse akabi; agakozaho n’umukuzanyana ngo umwana azakure; nuko akabona guhanaguza bwa bwoya bw’intama cyangwa ubw`inzobe, noneho agakunda akonsa umwana.
Iyo umwana avutse ali umuhungu, nyina yonsa isekurume, yaba ali umukobwa akonsa inyagazi y’intama. Abadafite amata, umwana bamwandûza inzoga (gakeya).
Iyo umugore abyaye uwo acukije adahali, baramutumiza, kugira ngo asangire na murumuna we, batazazirana urunuka, bamaze gukura.
GUHEMBA INGOBYI
Ingobyi bayishyiramo imikebyo yose, bakazana n’inzuzi munani n’uburo n’amasaka n’isogi, ngo abana bangane n’uburo buhuye, n’amasaka n’isogi. Babyita guhemba ingobyi, kandi ngo bigatuma umubyeyi atalibwa mu nda. Bigilirwa cyane urnugore ubyaye ubuliza.
Ingobyi bayitaba mu mwinjiro w’inzu cyangwa mu kirambi cyangwa mu gikali; abashatse na bo ingobyi bayiha imbwa ikayi lya. Umugore ubyaye umuhungu w’ubuliza, ingobyi bayiha imbwakazi, ngo azabyare umukobwa; yaba abyaye umukobwa bakayiha impwerume, ngo azabyare umuhungu. Ubundi iyo ali umuhungu bayiha imbwakazi, yaba umukobwa bakayiha impwerume, kugira ngo azabyare ibitsina byombi. Kirazira kuvuga ngo ingobyi bayihaye imbwa, ngo imbwa yaliye ingobyi, ahubwo baravuga ngo imbwa irahuheza ingobyi.
Kirazira guhamba ingobyi munsi y’urutara ngo nyina ntiyakongera kubyara ukundi. Ingobyi bayishyira aho umwanzi atayikura, ngo atayirogeramo nyina w’umwana.
Umugore ubyaye IMPANGA (abahungu babili cyangwa abakobwa babili), ni byiza cyane, ni umugisha baba bagize.
Umugore ubyaye abahungu babili, bazana amata bakayabasangiza, batayabasangije ngo barazirana cyane.
Umwana umwe iyo apfuye, bajya kumuhamba aliko bakajyana n’umuzima; byongeye uko ukwezi kubonetse uwasigaye bakamujyana mu mayirabiri bakamulyamishamo, ngo ni ukumuhamba, bati : « Dutoye umwana ». Se ni we umujyana; se yaba atali aho, nyina akahamujyana; batabigize batyo ngo na we yapfa.
Impanga iyo zimaze gukura, zishyingilirwa umunsi umwe. Iyo umwe atanze undi aba amukenye, ntazashyingirwe.
Umugore ubyaye amahasha (umuhungu n’umukobwa) aba ali amakuba agize, ni ishyano. Umuhungu baramwica, maze kandi urugo rwabyaye amahasha, bakarugangahura, bakanywa n’isubyo, kuko amahasha akenya ababyeyi na bene wabo.
Iyo umugore yabyaye umwana w’umuhungu n’umukobwa, babyita amahasha, bikaba ali ishyano libi. Kugira ngo bitazongera kuba, batumira umuhannyi akaza bakajya hanze ni joro ntawe urora, bakazana intama ifite abana babili, inyagazi n’isekurume. Umuhannyi waje gusohora abo bana, akabaha amasubyo. Umwana w’intama w’inyagazi ujya iruhande rw’umwana w’umukobwa, uw’isekuru-me ukajya iruhande rw’umuhungu. Abana b’intama babakoza ku mabere yombi y’umugore no ku ngobyi, no ku nkongoro, bakaba baziruye abana bakabaho.
KWASA NYANDWI
Umugore washe nyandwi, ni uwabyaye umwana wa kalindwi, kandi bose baliho, bose ali bazima, babita abana b’isugi. Uwo mwana bamwita “Nyandwi”.
Igihe umugore washe nyandwi akili ku kiliri, nta muntu wahagarara muli urwo rugo ngo asuhuze abarulimo n’abali mu nzu; bashyira umuntu ku irembo ngo abuze abaza bahamagara abali mu nzu. Abo mu nzu na bo bazira kwitaba, iyo bitabye ngo umwana arapfa, ushaka kwitaba umuhamagaye ali hanze, arasohoka akitabira hanze.
Umugore amara kuva ku kiliri (ku munsi wo gusohoka) bakamwuliza inzu; amara kuyigera hejuru, umugabo we akamuhereza umwuko bavugisha umutsima, umugore akawakilira hejuru y ‘inzu, avuga ati: Nashije Nyandwi, ntawe ngikenya ubaho, nshize imiziro.
Uwo munsi kandi bamwambika impigi yo kudahumana. Iyo mpigi îcurwa mu mikwege y’ibyuma, ikitwa “imidende“.
Umwana w’imfura ni we wita murumuna we izina lya Nyandwi; alimwita ahagaze inyuma y’inzu. Imidende umugore ayambalira kugira ngo adahuma; ayambarana n’indibu n’imihanga. Imidende ayambara ali ine.
Umukobwa wabyaye ikinyandaro, ni ishyano libi. Uwo mwana ni ikimara, amara abantu. Ababyeyi b’uwabyaye ikinyandaro bazira kubona umwana we, ngo atabakenya bagapfa; umwana boramwica.
No kubyara uwo mwana ntiyavukira mu rugo. Kenshi ikinyandaro kibyalirwa mu buvumo, mu ishyamba; umwana bakamwicirayo. Iyo batishe uwo mwana, barahanuza, bakanywa imiti n’amasubyo, bakabona kwegera umwana. Kera ngo umwana na nyina boraboheraga, bakajya mu Kivu, bagaherayo.