1. UMUZI W’UMUCO

Kuva kera na kare, uhereye isi yabaho, mu mpande zayo uko ari enye, yemeye kwakira ibintu n’abantu, yemera kwakira ibihumeka n’ibidahumeka, yakira inyamaswa zose n’ibidukikije, ikikira umucyo n’umwijima byombi ibisimburanya uko ibihe bihora bisimburana iteka ryose!  Muri urwo ruhererekane rw’ibihe n’ibindi, ahantu hose hagiye hagaragara ko icyo bamwe bita ikiremwa-muntu, abandi bakacyita inyoko-muntu, cyahanikiye ibindi biremwa byose mu buryo bw’ubwenge, imibereho n’imyitwarire.  Iyi nyoko-muntu yahebuje ibibaho byose umugisha n’ubwenge, bwa bundi yegukanye ubutware bw’isi n’ibiyirimo byose, ibikesha Nyilibiremwa.  Ni muri urwo ruhando rw’ubuzima rusange dusangamo umwihariko w’umuco ku muntu, bigahwana na ya nkongoro ya Dede inyweraho Dede wenyine.

Ku mwihariko w’umuco mu bantu, uzasanga ahantu henshi batandukanyije imico. Uzasanga buri gihugu gishaka kugira uwacyo muco, bya bindi bivugwa ngo “agahugu umuco, akandi uwako”.  N’ugera mu Rwanda, rumwe rwabyariye Imana mu rwa Gasabo, ukabasha kureba aho u Rwanda ruterwa inkingi cyangwa ukabasha kurubagaza ibirenge, uzahasanga imico inyuranye cyangwa y’uruvangitirane maze kubivangura bikubere mpagama.  N’uhagarara ahirengeye, ukarenza amaso akarere kawe, ukareba aharenga kwa Harera, uzasanga buri karere gafite umuco kihariye, hakaba n’akadasabwa amazi.  N’ugera mu karere, ka kandi k’iburagura-bana/bose, ntuzagomba kubaririza uwo uha ‘imbuto n’umufuragiro’ kandi kubaza amenyo y’inkoko ureba umunwa wayo ari ugufuragurika!

Buri karere umuco, akandi umuco.  Ariko hose ni kwa Kanyarwanda, haba i Save cyangwa i Sake, haba mu Buhoma cyangwa mu Budaha, haba Cyesha cyangwa Cyungo, haba i Mubari ku rutare rw’ikinani cyangwa mu Mutara ku buvumo bwa Shonga     …haba mu majyepfo cyangwa amajyaruguru, haba iburasirazuba cyangwa iburengerazuba.

Ku mwihariko w’umuco w’iwacu i Rwanda, hari imiryango imwe n’imwe igira imico yayo: uzasangayo na ba “Mokaragwira”kuko habaho n’adakaraba, hari azira inka n’igicaniro, hari abitwa Abungura, Abashingwe n’Abahennyi, hari ‘Ababweguza-mbwa’, Abazirankende n’abazira-mahano cyangwa ba kamara-mahano. Noneho muri ibi bihe hadutse ngo n’abitwa Abadahambana. Abo bose nuhura nabo, uzamenya abo ari bo!  Buri mulyango na buri bwoko, bagira abapfumu babo n’abase babo. Ibyo na byo ni umuco wabo.

Umuco mu Rwanda ugenda ari uruhererekane, kuva ku basekuruza b’abarenge n’abanganda, ugata ku basangwabutaka n’ibimanuka, ugasanga Gihanga cyahanze inka n’ingoma, ugahita mu rwa Gasabo, maze bene Kanyarwanda b’inyabutatu bagahata iyo nzira ibirenge. Kandi bizakomeza gutyo kugeza ku munsi w’imperuka! Umuco si tereriyo ngo ‘ni ha handi ntacyo byari bimariye’ cyangwa ngo ‘ibyiza n’ibyo dukura ahandi’ kuko ibyacu byari gipagani. Ahubwo umuco ni mwiza mu bantu, haba muri buri gihugu, haba muri buri karere, muri buri bwoko n’umuryango: umuco ni muzi wa merano!! Umuco rero ukwiriye kwogezwa. Umuco ugaragarira cyane cyane mu mitekerereze no mu myifatire yihariye iranga abanyarwanda.

Umuco uzasanga ko ugenda uhinduka uko ibihe bihaye ibindi, bitewe n’ibigezweho bisimbura ibishaje, bimwe bizwi neza ko agaharaye gahabwa agahari, kaharurukwa kagahabwa agahini da! Ariko umuco uvugwa si ugusambira ibyo hirya no hino, ngo ibyo ubonye byose ubiyongobeze utabanje ‘gushungura’, ukeka ko wasakiwe. Ntabwo umuco ari ugupfa kuyora ibyo ubonye wigana ibyo ahandi, bwa bundi ‘urwiganwa rwa mushushwe  rwamaze abana b’imbeba mu rubariro’ kandi ngo n’ingendo y’undi iravuna.  Ahubwo umuco uboneye kandi ushimwa ni uwo kwimenya: ntiwisumbukuruze cyangwa ngo wibonabone, wiyobagize, wiryagagure, wimocamoce. Umuco mu bantu ni ukumenya uko uri n’aho uri, ukiyubaha ndetse ukubaha n’abandi. Umuco ni nk’agati gakubiranye, bene wo bawukwirakwiza aho bari hose, bakishimira uko bameze, bakivuga ibigwi bimwe by’usingiza intwari ahera ku z’iwabo. Ariko byarimbanya, indakuzi ikabuza umugabo kwivuga kandi icyenewabo kikagaruza imfizi urushyi.  None se tubivuge ngw’iki? Ko hariho umuco-nyarwanda w’umwimerere?