Umugore utwite, akunda kurwara irekwe (gusinzira); yilinda gutambuka umugabo we, ngo iyo amutambutse„ na we aralirwara.

Umugore utvvite, maze hakagira umutambuka akamurenga, iy’umugore akozwe n’inda yanze kuvuka, batumira uwamurenze, akaza kumurengura. Iyo atamurenguye, ngo ntabyara, ngo inda iramwica.

Umugore utwite, iyo arenze imiseno, ngo akuramo inda. Umugore utwite ntajya iwabo ataligeze guca mu irembo, ngo akuramo inda.

Umugore utwite yilinda kunywa inzoga ipfutse, ngo apfumuze umuheha icyo bayipfukishije; babanza gukuraho urupfuko akabona gusoma ku nzoga; ngo atabigize atyo inda yazamwica ikamupfukirana; kandi ngo atazabyara umwana upfutse, utazashobora kuvuga.

Umugore utwite ntaseka ikimara, ngo na we atakibyara. Ikintu cyose cyabuze ubulyo, umugore utwite yilinda kugiseka, ngo aragiseka akazakibyara (ibara Iyacyo-cyangwa akabyara ikidashyitse)

Umugore utwite ntaseka uwahetse inyonjo, ngo yabyara umwa na uyihetse.

Umugore utwite, apfa kubona ikintu cy’imboneka limwe, nk’igali, imodoka, akagikoraho, akikora no ku nda, cyangwa akareba aho icyo kintu cyanyuze, akahakora agakora no ku nda ye, cyangwa akareba ikintu cyagikozeho, akakinyweraho amazi; cyangwa akareba uko acyambara. Iyo atabigenjeje atyo ngo abyara icyo kintu yabonye (ibara lyacyo.

Umugore utwite, yilinda kureba aho imbwa yabwaguliye, kereka ibibwana bimaze guhumura; ngo atazabyara umwana uhumye.

Umugore utwite, ntiyabona inzoka ngo aseke, iyo asetse, abyara umwana usohoroye urulimi nk’urw’inzoka. Azira no kwica inzoka, ngo yabyara umwana urabya indimi, kereka yambaye icyunulizwa cyayo.

Umugore utwite, iyo agiye aho babaga, ntiyahava kereka bamuciliye inyama, batamuciliye ngo yakuramo inda.

Umugore utwite, yilinda kureba inka yakitse (kunanirwa kubyara); ngo na we atazananirwa kubyara nkayo. Iyo ayibonye, aragenda akahira utwatsi, akatuvumaho (cracher) akatuyitera, ngo: Urakagenda wenyine.

Umugore utwite, ntiyalya inyama z’inka yapfuye imaze no kubyara, ngo na we yazananirwa kubyara. Iyo zimaze gushya; bagira ngo azilyeho, bareba umubilikira basukisha amata bajya kuyacunda, nuko umugore akaza, umubilikira bakawumushyira ku munwa bagacishamo intongo y’inyama, umugore akayitapfuna, akayimira. Aba aziruye, akalya inyama uko ashaka. Igihe bamuha intongo y’inyama, bayicisha mu mubilikira, baramutongera, ngo: Urazibuke neza nk’uko uyu mubilikira uzibutse.

Umugore utwite, abona inzu ihiye, areba uduti abonye twose (ngo ni imiganda atanze), akareba n’utugozi abonye twose, akabinaga abyerekeje aho inzu ihira, ngo: Dore imigozi n’imiganda byawe. Umugore aba yanga kuzabyara umwana ufite umuliro n’ubushye, cyangwa ufite imilyezi cyangwa imirase mu maso. Byongeye ntararana n’umugabo we, batabanje kunywa isubyo bombi.

Umugore utwite, ali mu nzu y’imyenge, abyara umwana urora imirali.

Umugore utwite, akabona mu gituza cye urusogo rugera ku mutima, ngo aba azabyara umuhungu; yaba afite urugera munsi y’umukondo, ngo azabyara umukobwa.

Umugore utwite, akumva inda yonkera ibumoso, amenya ko azabyara umuhungu; inda yaba yonkeye ibulyo, ngo azabyara umukobwa.

Iyo umugore atwite, maze isazi ikamujya mu myambaro, ikamuhubukamo yanduruka, ngo akuramo inda.

Umugore ufite inda, iyo akandagiye agashwi k’inkoko, ngo aba ali ishyano libi; ngo bikenya umwana. Kugira ngo bitagira icyo bitwara, umugore amara gukandagira agashwi, akareba uruho akarushyiramo amazi, maze agakozamo ka gashwi, amazi akayanywa; nuko ngo ntibigire icyo bitwara umwana.

Umugore ufite inda, yilinda kulyamira ubwatsi bwinitse amasaka, ngo nta munyaga ulyamira undi, ngo ni ukwisulira gupfusha umwana.

Umugore utwite, yilinda kwarulira inyoni, iyo ayaruliye akuramo inda.

Umugore utwite, yilinda kulyama agaramye n’iyo ahindukira aliyubika; ngo iyo agaramye, urureli rwizinguliza mu ijosi ly’umwana,rukamuniga, akazavuka yapfuye. Umugore utwite azira gukoza umugozi ku gisenge cy’inzu batungira, ngo ni ukwizinga inda, ikazamwica.

Umugore ufite inda, iyo agiye kugira aho azindukira ha kure, adashaka kubyalira ku nzira, babanga agaheto, bakagaha umugore akakambaliraho agatambitse ku nda. Iyo umugore ahindukiye, agaheto akagafasha hasi, akagakuramo injishi yako; batabigize ngo yagumirwa ntabyare.

Umugore utwite, yilinda kubyaza undi mugore, ngo inda atwite yarota ikavamo.

Umugore utwite, yilinda kurenga aho undi yabyaliye, ntiyahareba no kuhareba kereka igisanza kimaze kuva mu nzu; kwanga gukuramo inda.

Umugore utwite, yilinda kujya aho undi yabyaliye, ngo yakuramo inda; keretse bamusutse amazi ku birenge, ubwo lero inda ntivamo.

Umugore ufite inda iyo abonye ko igihe cyo kubyara cyarenze cyane, asanga se wabo, maze akamwuhagira ku nda, umugore ngo agaherako akabyara.

Umugore utwite, iyo abonye ikiliba, yahira ibyatsi akirenza, ngo urakagenda wenyine.

Umugore utwite, yilinda kureba ikiliba cy’umuntu wapfuye, ngo kuba ali ugusulira umwana we gupfa, na we kandi agapfa, yishwe n’iyo nda.

Umugore utwite, azira kureba mu mva y’umwana we cyangwa iy’umugabo we; inda ngo iraligita, kandi akazapfa atongeye kubyara ukundi.

Umugore ufite inda, yilinda kureba ikintu cyapfuye cyose; ng’iyo akibonye aba asuliye umwana atwite nabi, ngo na we agapfa. Umugore utwite iyo inda imwishe, bajya kumuhamba babanje kumubaga, bakamukuramo icyali kimulirno, bakagihamba ukwacyo iyo batamubaze ngo baba bamuhambanye akanyaga, nuko umuzimu we, akazajya atera bene wabo kuzajya bapfa batumbye.