Umubandwa ntanywa inka yabyaye amafuti, ngo yahumana. Nta n’umubandwa unywa amasitu ngo yahumana bibi,inzara zikamushinguka mu ntoke.

Umubandwa ntanywa inzoga yaguyemo inkono y’tabi, ngo yahumana cyangwa agasara.

Inkono y’itabi yaguye mu ifu, amarwa y’iyo fu nta mubandwa uyanywa; inkono y’itabi iyo yaguye mu muvure, nta mubandwa unywa kuli iyo nzoga, kwanga ko yahumana.

Umubandwa ntiyanywesha inkono y’itabi iteye umukwege, iyo adapfuye arahumana. Inkono y’itabi ngo yaguye mu bilyo, nta mubandwa wabilya, ngo yapfa yatonyotse.

Umuntu utali umubandwa yitwa inzigo; azira gucana inkwi ziturutse ku mulinzi; ntiyatema n’igiti cy’umulinzi, ngo ni ukwiteza imandwa zikamwica; n’umubandwa arabyilinda, kwanga kwiteranya n’imandwa ze.

Mu Rwanda bazira gucana umulinzi (umuko), ngo babemba, ntibacana n’igiti cyo ku gituro, ngo badahumana bakabemba.

N’igiti cy’umuvumu bita imana nta muntu ugicana, ngo yahumana. Umuntu iyo abonye umuvumu wimejeje, azira kuwurandura, kuwubona byitwa kugira umugisha rwose; maze kuwurandura bikitwa kwivutsa umugisha; barawureka ugakura (il ne pousse presque jamais, il se plante par bouture). Urugo rwubakishije imivumu bahora barureba bagira ngo imivumu y’igikingi cy’irembo cyo haruguru idahura n’iy’icyo hepfo, bahora bayicira, yombi ihuye yakenya bene urugo.

Umuntu iyo agize ahantu yerekera, maze agasitara ukuguru kw’ibulyo, ngo ni bibi, ni ubuvukasi butuma atagira icyo aronka. Iyo ahindukiye ataha iwe, agasitara ukuguru kw`ibumoso, ni bibi nta cyo asanga mu rugo, ngo alibwa, kandi ngo apfusha ikintu.

Usitaye indyo ajya i we ni byiza: usitaye imoso ataha iwe ni bibi. Iwabo w’umuntu hitwa ibulyo, imuhana hitwa ibumoso.

Iyo amaguru yombi asitaye, byitwa ko asitaye intonganyi, agera mu rugo akarwana.

Umuntu yitsamura indyo (neza) ajya aho yifuzaga kujya ; yitsamura imoso (nabi) iyo atashakaga kujya aho hantu.

Umuntu iyo aciye ku rugo, agakubitwa n’umwuka w’inkono bahishije, yivuma ku mutima avuga ati: Sinkurogerwamo. Atabivuze ngo yazarogerwa mu byo bamugabuliye, agapfa.

Umuntuyilinda kugenda akina n’inkoni, ngo agende ayishoreye, ngo ni ukwisulira kuzagwa kure, ku gasi atagira gihamba. Umuntu ugenda maze inkoni yitwaje ikaboneza mu mwobo, igacokeramo, nyirayo alishima ngo aranywa ahage. Iyo inkoni icitse umuntu, maze ikagwa hasi, aravuga ngo: Ataye inzara. Amara kuvuga atyo, akayikulira ubwatsi. Kuyikulira ubwatsi ni ukunama akahira utwatsi, akatujugunya hejuru ya ya nkoni agira ngo: Sintaye inkoni, ntaye inzara. Uwo munsi ntasonza.

Umuntu iyo agenda, maze agakandagira intobo y’inshucu akayimena, arayifata akayishyira mu mwobo w’umurerajuru yabanje kuyishyiramo akatsi kitwa urutumbwe; atabigenjeje atyo ngo ararwara, yaba atarwaye, agapfusha inka.

Umuntu iyo aciye aho baremye umuhigo, maze akarenganya amaguru, ngo aba avukije abahigi bagataha amara musa.

Abantu bahagurukiye limwe ali benshi bajya guhaha, ubagiye imbere mu ihaguruka, ni we ukomeza agahora abarangaje imbere, ngo batamburwa cyangwa ngo batamena ibyo bikoreye.

Umuntu uhagurutse ajya guhaha, maze hakagira umutera ingata, asubira imuhira ubwo ngo bamuteye umwaku.

Umuntu w’umuhashyi alinda cyane icyo agiye guhahirarno ngo batakigera umuhunda. Umuhunda w’icumu utera ubuvukasi.

Umuntu ucuruza cyangwa se ugenza (kugenza = faire du commerce), ashaka urwara rw’inyaga, n’ibakwe, n’isharankima, bakabishyira mu ngata bakikorera; ngo bituma batayoberwa aho ibintu bili, nk’uko inyaga itayoberwa aho umuswa uherereye.

Umuntu utilimutse, maze akanyura aho bamennye amarwa; akora mu bivuzo akabyiraba ku gahanga no ku gituza, ngo adahumana; kandi ngo bitera ise (ibibara ku mubili wose). Iyo ali umugore uhanyuze atwite, yenda ku bivuzo akagenda n’imuhira, akabishyira mu ruho akavanga n’amazi, akanywa; ngo umwana atwite azavuke atarwaye

Umuntu iyo yagenze cyane maze yagera ku icumbi, akumva amaguru amulya, aragenda n’aho amashyiga aherereye akayarenga ngo biramukiza rwose.

Umuntu agwa ikinya, maze agakubita agapfunsi aho acyumvira ati: Va ku giti; akongera agakubita agapfunsi hasi, ati: Jya ku muntu. Ikinya kigakira. Ikindi gikiza ikinya ni ugukubitwa aho ucyumvira n’umuntu mutigeze murarana.

Umuntu iyo arwaye ISEPFU, ashyira amazi mu ruho, agatereramo igishilira agasoma, ati: Limwe, kabili, gatatu, kane, gatanu; gatane n’isepfu. Agakira ako kanya.

Umuntu ufite UMUGENDO, mu kiganza cy’ibumoso (kulibwamo), agenda yilya icyara ngo aranywa ahage. Umugendo wo mu kirenge, ngo utera umuntu kugenda mu bihugu byinshi.

Umuntu iyo yishwe n’igiti mu jisho, arakiligata akavuga ngo: Ntawicwa n’icyo aliye; ngo agakira. N’uwikojeje urutoke mu jisho, aligata urutoke yikojejemo, agaherako agakira.

Umuntu iyo yishwe n’ihwa, aralikura maze akalishyira mu mutwe yitongera wenyine, ati: Mpandwa mu mutwe, simpandwa mu kirenge; nuko ngo akazasaza atongeye guhandwa ukundi.

Umuntu iyo asitaye cyangwa akomeretse, yenda umukebyo agakeba agashishwa ku gikomere, akakamanika, ngo uko kwuma ni ko igikomere cyuma.

Umuntu ufite IGICURO mu mutima ashya ubwoba ngo umwana we arapfa, cyangwa ngo harapfa uwo bava inda imwe, cyangwa ngo harapfa inka; uzi ubwenge akaraguza hakili kare.

Ufite igicuro mu nda, baramuhanulira ngo adapfa.

Ufite igicuro mu jisho, ngo igiti kiralyicamo.

Ufite igicuro ku kibuno, ngo bimusulira kuzicara aho atalicara na limwe.

Umuntu bulya yumva umutima uturagurwa ukadihagura, ngo iyo atarwaye apfusha umuntu w’inshuti.

Umuntu wishwe n’IVUTU n’IMPISHYI, bamunyuza mu misoto y’ikigega cyangwa bakamugereka ku nda urubu rw’ihene basogose, agakira.

Umuntu wavukanye INKABYA, yaramufashe ahantu atireba, ngo imusulira kuzatunga cyane.

Umuntu iyo aliye amatotwe, ngo aba igisambo.

Umuntu iyo alya azira guhuha ku cyo agiye kulya, ngo ni ukulya impuhe, ngo ni ukwikenya.

Iyo umuntu asinziliye, akarota inzozi mbi, yilinda kugira uwo azibwira ni joro, kuko yakwongera kuzirota.

Umuntu iyo yarose inzozi mbi, buracya agaca umugombe, akazana ingasire n’umwuko, akabyikoza ku gahanga; bigatuma acika ku nzozi mbi.

Kirazira kulyama igiculi, ngo gicurasi yamuhitana agapfa. Umuntu uhagarara umwanya muto, maze akumva ananiwe agacika intege, bagira ngo yaliye umwuko. Arahanuza.

Kiraziro gucuranga amano, ngoni ukwisulira gukenyuka, akazapfa ali ntaho ageze hazamukiza.

Kirazira kubuguza bumaze kugoroba, iyo agasimba bita inyenye kaguye mu gisoro, ngo aba ali amakuba. Gukira ayo makuba, ni ukujyana ubusoro, rumwe rumwe, bakabusubiza mu mugezi aho bwavuye.

Kirazira kurenga igisoro (kugitambuka), ngo yahora asura igihe cyose.

Kirazira gukubura imyanda yo mu nzu uyerekeza mu rugo, kuba ali ugusulira umugore kuva muli urwo rugo.

Umuntu azira guca umugani ku manywa, ngo yahinduka umuserebanya.

Umuntu azira guhekenya amenyo, ngo bitera ivukasi agasiga ubusa.

Umuntu warahira nabi, agakomeza indahiro, iyo yisubiyeho abanza kugilirwaho inshandahiro. Inshandahiro ni imiti banywa kubera ko barahiye nabi, noneho ntibigire icyo bitwara.

Hali ubwoko bw’abantu bagira ngo butera umwaku. Bilinda kubavuga mu gitondo batalica umwaku (avant de boire ou manger). Batera ubuvukasi. Abo bantu kandi ntawe barebera mu kigega, ngo nticyakuzura; nta n’uwo barebera mu kibibiro, ngo ntiyakweza. Abatera umwaku, cyane cyane ni abacyaba n’abungura.

Umuntu ushaka kumenya ko azapfa vuba cyangwa ko azarama, areba ifu, akayibumbabumbira ku mwuko; iyo ifu yanze gufata ikagwa hasi, ngo nta bye arapfuye; ifu yaba imanyutse,igice kimwe cyayo kikagwa ikindi kigasigara ku mwuko, ngo ni umuzimu wamuteye; ifu yose iyo igumye ku mwuko yanze kwirekulira hasi, umuntu amenya ko azarama.

Umuntu bavuga ngo basigaye bamusiga amase ku mirundi, ni umuntu waramye cyane, kandi abyiruye abana benshi, afite n’amatungo menshi. Uwo muntu ngo aba yaligeze kubona umunyana.

Umunyana ngo ni akanyamaswa kaba mu iliba, maze ngo kakagira igihe kaza gukinira mu ibuga ali nta muntu uhatambira. Umuntu iyo awubonye ngo ararama bwo kudapfa.

Umuntu wabonye ingemwe y’umuko na we ni uko ngo asigwa amase. Umuntu bulya yitumye hanze ni joro, maze agahura n’izuba lihindukira lijya aho lizarasira mu gitondo, na we ni uko, ngo ntagira ikimwica vuba. Ubonye izuba lihindukira, yilinda kugira umuntu abibwira, ngo iyo abivuze arapfa, hakazarama ubibwiwe.