Umuvugo 11. 3-II: Umunsi wa gatatu w’iremwa ly’ijuru n’isi : Immana irerna INYANJA n’UBUTA KA n’IBYATSI.
Rugira iteye ubuhangange,
igahimbana ibiremwa ubugenge,
Ntibiyiteshuke mu ndeshyo,
4 Iya rutajorwa mu byo yahanze.
Ikabituliramo ubwenge-buremyi,
N’ubudasobanya yihiteyemo,
N’ubugeneranya bugize ibiliho,
8 Iya rwitondera isi n’inyanja.
Igahaka ubwamamare buhanitse,
N’ubutanyabanya n’ubutanyuranya,
N’ubudahendana n’umurava,
12 N’ubwigenge butadohoka.
Umunsi Immana iteruye kurema,
Ikita ijuru ahaduhanamanze,
Ibicu ikabyererezamo amazi,
16 Ntiyagerereye asigaye ku isi.
Inyanja ziganzaga hose,
Imwe aho igorobereje nka none,
Bugacya umuyaga wayihabije,
20 Ali umuhengeri wayihêtse !
Ubutaka bwali inzarwe iligita ;
Uruzi inkôra y’ingeli z’ubu
Umunsi byâlinze lirarasa,
24 Mungu araza aritegereza.
Akebuka kâmara k’imbarutso,
Umuliro isi yapfukiranye mu nda,
Arawubohôra ngo wisanze,
28 Asa n’uhungijemo ububasha.
Ati «Ubu isi ikworoshe si nyinshi,
Ihwahutse cyane, iracyikoranya,
Igihe itarakura ngo izibiranye,
32 Ushake intoboro wihe umwuka.
Akebuka n’ibikumba by’inyanja,
Aho byitaragaje isanzûre,
Ati «Inzira z’ubutaka zirapfuye,
36 Nimwibumbe mureme inkombe.
Mwitwe inzûzi mwitwe inyanja.
Aho mwatuye muhamenyère,
Mwekuvundira aho mubonye,
40 Nk’uko kera mwabihoranye.»
Ireba n’ubutaka irabubwira,
Iti : «Isi niyeme isumbe amazi,
Imisozi itumburuke ijye mu bicu,
44 Yekuvôgêrwa n’inyanja.»
Rurema irangije ayo magambo,
Umuliro upfunda imitwe nk’intama :
Utsimbatsimba isi iratitimira,
48 Ihindamo umushitsi irakanyarara
Ibyimbabyimba impande zose,
Ibyara inyonjo hilya, hino
Induru iteye zirakotsôra,
52 Urusaku rwabyo rurakocorana.
Biba urusâkwe, birasakabaka,
Biranatulika biradugarara,
Amakuba ahungabanya ikirere,
56 Amahoro ahera mu kayubi.
Amazi akuka imitima arahaha,
Ni iby’uwinyaga aho bicika,
Yerekeza ahavutse imibande.
60 Ahafata isambu arahaserera.
Imisozi isumbana mu ndeshyo,
Imwe iba ibirunga bitumburutse,
Indi ibica heza, indi iba utununga.
64 Hasi handagara amatâba!
Imisozi yisungwa n’immanga.
Ahandi ihegamiza amabanga,
Ibyâra n’ibikombe, imibande,
68 Ahakôbanye ihashyira imihaga.
Immana ibyibarukanye ubwuzu,
IJAMBO lyayo lyiyungiramo,
Likora ku bubasha nyamwinshi,
72 Lirema ibyatsi n’ibiti byémye.
Imimero ya mbere irapfupfunuka,
Ibizatunga inka n’ibikôko,
Ibizasoromwa natwe abantu,
76 Amoko yabyo aravungurana.
N’ibiti birakura birabyara,
Ubutaka buba amashyamba atamenwa,
Birakomangana birasobana,
80 Amajuli yabyo ntiyava izzuba.
Immana ituye ibivi by’umunsi,
Isanga byuzuye uko ibishaka,
Isigara itoza ubutaka interuro,
84Yo kwibyaza imbuto mu moko.
Ihangwa ly’imisozi n’inzûzi,
Ilyo remwa ly’ibiti n’ily’ibyatsi
Limara imyaka myinshi itabarwa,
88 Liba igihembwe kiruse ubwenge.
Nyamara Immana ibyita umunsi,
Ali ukugenekereza ibyo tuzi,
Izina ikalyendera ku ly’umulimo
92 Yali yakoze nk’umubyizi icyuye.
Wibuke ko imyaka ibihumbi,
Iruta umusenyi, uburo buhuye,
Igira uwo mubare kuli twe abantu,
96 Ba rutangâzwa n’ubwinshi.
Rurema isanga atali n’akanya,
Kuko icyahise n’ibizaza,
Itâhugamo akangana urwâra :
100 Byose byuzuye imbere yayo.
Icyo izatangira byatinze,
Irinze imyaka ijana ibihumbi,
Isa niruzi ko yagishôje,
104 Ntikiyitere ubwira na gato.
Imaze guhimba ibiti n’ibyatsi,
Irabisagambya ishyiramo itoto,
Umuyaga ubyaka amababi yumye,
108 Ibyanya byizihiza iyabiremye.
Irabinogereza ishyirarno inkesha,
Ngo nibinyibutsa uyu munsi,
Nzayisingiza mbiyirate,
112 Mbwire abandi ubwuzu inteye.
Rugira rwa kare, intayoberana,
Iyaremye byose bikayihira,
Bikatubwiliza kuyisenga, 116 Itugire ingoro ituyemo Immana