1. HABAHO UMUCO-NYARWANDA

 

Habaho umuco-nyarwanda mu banyarwanda, haba mu gihugu imbere, haba inyuma y’igihugu.  Habaho umuco-nyarwanda mu mibereho isesuye, bizwi ko umuco wigaragariza mu mubano mu bantu, ukigaragaza mu buryo bwo gukora no gukoresha, ukigaragariza mu busabane bw’abazima n’abazimu, hakabaho inzira y’umuco mu byiza no mu bibi, maze buri gihe umuco ukagira umurage.

 

Muri iyo mibereho isesuye, kuva umuntu akivuka akarinda arenzwaho agataka, habaho uburyo umuntu agenda n’uko agenza.  Hakabamo imihango n’imiziririzo mu gihe cy’ivuka, yemwe na mbere y’ivuka, bwa bundi inda iba icyonka, iyo umugabo atayireze neza ntikura.  Habaho igihe cy’ikiriri no guterura umwana, kwita izina cyangwa kurya ubunnyano, igihe cyo kurya amenyo, igihe cyo gukuriza umwana no kumucutsa.

 

Hakabaho igihe cyo kuba igisekera-mwanzi n’igihe cyo kuva ibwana ukajya ibukuru. Ni bwo abahungu bitwa ingimbi, abasore, ingaragu n’ingarama-kirambi, naho abakobwa bakitwa abangavu n’inkumi. Ubwo ni bwo abakobwa bigaga kujya guca imyeyo , bakaboneraho kwibukiranya ‘uko amabere yuzuye mu gituza’ no gusumbanya intoki. Bakiga gutera imbyino, gukoma amashyi no kubyina. Mu mibereho isesuye, iyo inkumi yibutsaga nyina ko akaryana mw’ihururu karyana no mu nkanda, n’aho umusore agasuma asumira umwishywa wo kwambika inkumi mw’ijosi, babaga bacurera gushinga urwabo, bityo ababyeyi n’inshuti bakabatiza umuganda.

2.1. Umuco-nyarwanda mu bukwe

Habaho umuco w’ubukwe, uzwi ahenshi mu byiciro byawo bwite, ari byo by’ibi bikurikira:

  • Habaho kurambagiza, gufata irembo n’isuka ya mbogo, gusaba no gukwa, gutebutsa no kujya mu rukiko
  • Habaho inzoga y’ikizeneko, guheka umugeni, kumara amavuta, guca hagati, kumviriza, gukuraho amasunzu no gutinyisha
  • Habaho gutekesha no kuboha nyabitabo, kubyukurutsa, gusura no gutwikurura
  • Habaho kunyura/guca mw’irembo no kureba cyangwa gusura abana

 

Hakabaho umuco ahenshi wo kurarira umugeni, kumuhana ari byo kumugira inama, no kumuriza. Habaho umuco wo kuvuza impundu umugeni arutashye no kumwakiriza imbyino yitwa “amahoro meza”: umudiko no kwivuga bikaba urwunge.  Hamwe yaturutse bamuherekeza bamuririrmbira ngo ‘genda amahoro meza mwari we, ugende umenye umenyere, ubwari ubusige iwanyu, na nyogosenge yari umwari’. Umugeni yitwa ‘mutungukumubonye’ kuko nyina na we yamuguhaye amuzi.

 

Ahantu henshi ntawe urambagiza atagira umuranga, kuko bivugwa ko umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina.  Aha ni ho hazwi neza na Bigwirabagabo, wa mugabo w’inshakira-muruho, we wagiye gusaba umugeni kwa Misozirakinga, nuko bamushyingira Mazwarahishira. Ku badafite inkwano, habaho gusabira ubuntu buziturwa ubundi.  Muri uyu muco wo gushaka, byumvikanaga neza ko ‘ushaka gushaka uko nyina yashatse amara amazu’ kubera ko ‘umukobwa asiga ziryamiye imyugariro akajya kuruha umukuba-bibero’. Ni zo mpamvu ‘umukobwa w’umupfu yirahira imfizi ya se’.

 

Mu rushako na none, umusore wahuye n’uruva-gusenya, bamuzanira ‘urusimbuka rudasezeye rwa nkizamasunzu niyohohere (nigendere)’. Ariko mu bitekerezo byo gushinga urugo, burya ngo nta nkumi yigaya kubera ko n’irwaye umufunzo igira ngo izabona umugabo. Naho umusore we utiraririye ntarongora inkumi, kuko ubusanzwe amareshya-mugeni si yo amutunga !

 

Icyakora rero ibyago ntibisiga ibindi, bimwe by’ugumiwe n’amenyo ahagamwa n’amazi, ngo kera umukobwa wari waraheze kw ishyiga (wabuze ishaka), yagize amahirwe baramusaba, bya bindi by’uko ntawe usaza atagize umugabo umubwira ngo ‘erekera hino’, maze bamushyingira ikiremba aza gusumbakazwa n’igihasha, ni bwo yimyozaga aravuga ati: “koko rero uwabuze ntabona” kandi “ntagatunganira imbabare”.  Hari abo urushako runanira, ibyo guhora mu gusumbakaza bigasumbwa no gutuza bakicara iwabo, bya bindi by’unaniwe amazu azibukira. Gutyo bakamesa kamwe bagahebera urwaje, bakibera ibishubaziko.

 

Mu mibereho isesuye nanone, iyo abashakanye bamaze kuba ibikwerere n’amajigija, ntibaba bakirebana akana ko mu jisho nk’abageni, ahubwo bitwa ababyeyi bahora bategeye abana impumbya.  Iyo bigeze igihe cyo gushyingira no kuzukuruza, ubwo Nyiramama wanjye na Sedata wanjye baba banyereye dore ko ‘hakura amavuta’. Ubwo icyo gihe kigaharirwa wa mwanya w’indinde iba kabiri: haba ‘ndinda dawe’ na ‘ndinda mwana wanjye’.

 

Turebe noneho ibirebana n’umuco mu mirimo yo mu rugo. Umunyarwanda wese, n’iyo yaba Nyamurangwaninkindi, ubundi aba agomba kurangwa n’ibikorwa. Ni muri urwo rwego, hari imirimo iranga abana, abasore n’inkumi, abagabo n’abagore ndetse n’abasaza n’abakecuru.

2.2. Umuco-nyarwanda mu mirimo

Nageze i Rwanda nsanga abana mu rugo bajya kuvoma: bakavomesha uducuma, utwabya n’utunoga, binogeye ingufu zabo.  Uretse hamwe na hamwe amazi ahahwa kure, ni ho aharirwa abagabo n’abasore. Ngeze i Rwanda nasanze abana bakora uturimo tw’abana, turimo gutashya udukwi two gucana, tukabamo kuragira inyana n’andi matungo magufi, tukabamo uturimo tunyuranye two mu rugo.  Nasanze abana iyo bava bakagera basigana, ariko badasiga ababyeyi ngo bigire ‘indakoreka’ cyangwa ba ‘simbikangwa’. Batozwa kubaha ababyeyi buri gihe, bagahora bibutswa ko ‘nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi’ kandi ko ‘umwana utumviye se na nyina yumvira ijeri’.

 

Abana bakura batoba akondo, bakageza ubwo batandukanya icyatsi n’ururo, ari byo bivuga guca akenge no kugera ikirenge mu cy’abakuru, bimwe bitoza bose ko ‘uwiga aruta uwanga’.  Icyo gihe uwari ‘rubyogo’ cyangwa ‘ndayuruhu’ asubira kw’izina bwite yahawe na se cya gihe cyo gusohora umwana. Akaba ageze mu kigero cy’urubyiruko.

 

Mu buryo bw’imirimo iranga abasore n’inkumi, nasanze abasore basa inkwi, bagafasha ba se gushyira igika ku rugo no gusakara inzu, kwenga ibitoki no guhogorora, kwegeka (bamwe bita kwagika) no guhakura. Bakajyana na bo gushokera inka no kuzigishisha.  Abasore bajyana n’abandi mu kivi cy’umulima, bakajya mu budehe no gutera urusomo.  Batabara nk’abandi aho bagize ibyago, ni ba ‘bahilikirakwijosi’ aho bigomba, bakajya no mu mujisho (ingobyi) aho batabajwe. Ariko ubusore buroshya ni ko bigenda, ngo ujya kubukira arabubagira, kandi ujyanye n’abasore akagendana ubwungo. N’ubwo nta ngoma ibura ab’ubu, iyo ibaye iyabo gusa yitirirwa ‘ingoma y’abidishyi’.

 

Ku mirimo y’abakobwa b’inkumi, nasanze baboha ibyibo n’imice (imisambi), bakaboha uduseke n’inyegamo, nsanga bategura bigatinda, aho inkumi iri mu rugo ukahabwirwa n’umuharuro unoze.  Nasanze inkumi idaherera abashyitsi, keretse aho ubwenge bucye buri. Ahubwo nsanga inkumi zimenye kwoza ibyansi n’imbehe hakoresheje imonyi, zikamenya kubuganiza amata, kuyatereka, kuyacunda no kwavura. Abakobwa b’inkumi bakamenya gutaka (imitako) no kwosa imibavu.

 

Nasanze inkumi yanzika igasya ku rusyo n’ingasire, yaba ari ifu y’igikoma cya rutuku ikaboneka, yaba iyo urubetezi, yaba iyo uburo cyangwa igiheri ntibure, yaba ari iya rukacarara cyangwa umusururu, byose bikaba uko. Iyo yapfukamaga inyuma y’urusyo, atamikisha ingasire akaboko kamwe, ataniha umugongo nka nyina cyangwa nyirakuru, yahagurukaga amaze kwanzura, maze amazi y’amarike ntagombere gukama cyangwa guhororomba.  Akamenya kuvugira no kuvuga umutsima. Nasanze inkumi imenya guteka ntishiririze, ikamenya kurunga bizira kugasha kandi ikamenya uturimo twa ngombwa two mu rugo,ikabikora neza idasigana, ikarangwa n’ubwitonzi, mu mutuzo uzira umuvundo.

 

Mu buryo bw’imirimo y’abagabo n’abagore, habamo kwigisha abana no kubwiriza abasore n’inkumi uko imirimo ikorwa neza. Uretse imilimo ikorerwa ahiherereye, ni yo bagira ingarigari yabo, naho iyindi yose bayitoza abo bibarutse. Ababyeyi bagaha abana babo uburere bwiza. Guhera bakiri bato, abana batozwa kumenya agaciro k’imirimo, kwifata neza no kwitonda, kugira isuku, kuboneza imvugo no kubaha abakuru, kuba inyangamugayo no kudasamara, kuba intwari no gukunda igihugu.

 

Ababyeyi bamenyereza abana gusura bene wabo, bagakura bazi ba se wabo, ba nyirarume, ba nyina wabo na ba nyirasenge. Abana bagakura bazi babyara babo, baramu babo na bishywa babo ndetse n’abandi benshi bo mu mulyango mugari. Bikaba na ngombwa ko kwa Sogokuru na Nyogokuru hadahungabana na rimwe, ntihagire ubwo habura udukwi n’amazi, cyangwa hahirahire habe mu kigunda. Byaba ngombwa abuzukuru bagasimburana kuharara, hagakunda hagasusuruka. Gutyo ababyeyi bagasazana ishema n’isheja, bakazarinda bajya ikuzimu kwa Nyamuzinda nta ngingimira.

 

Imirimo yose rero uko yakabaye, yahurizaga hamwe kugwiza urugwiro, gutsura ubufatanye n’ubusabane, kwiteza imbere no kunoza umubano mwiza mu bantu. Ab’inyanda n’inda mbi bagahinduka iciro ry’imigani.

 

2.3. Umuco mu mubano

Mu buryo bw’umubano mu bantu, dufatemo ingero nkeya: abana n’ababyeyi babo, abashakanye, abaturanyi, inshuti, abahisi n’abagenzi, ubutegetsi n’abategetsi.

 

  1. Abana n’ababyeyi

 

Abana beza barangwa n’ikinyabupfura, bakubaha ababyeyi n’abandi bantu bose babaruta ubukuru kandi bakemera gukosorwa na bo kuko baba barabatanze kubona izuba. Bafasha ababyeyi babo igihe cyose mu turimo tw’imuhira no ku gasozi, bakabatera inkunga muri byose. Bakabigiraho byinshi mu mvugo no mu bikorwa: Ni cyo gituma ‘umwana utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yavuze’. Nuko iyo bigenze neza, biba bibaye ‘mahwi’, maze amata akabyara amavuta, noneho ‘ukwibyara kugatera ababyeyi ineza, batambira b’ineza’ aka wa musizi wo hambere.

 

Naho iyo bibaye ibindi, bivamo “kuramutswa n’abakwe” kuko uba warabyaye nabi. Umwana iyo abaye ikigoryi, bimwe by’umulyango utabura igishagasha, abe barumirwa gusa, bagatwarira iyo rigoramiye, kuko ibyaye ikiboze itabura kukirigata. Amagambo abiherekeza ni ‘nararogewe’ cyangwa ‘yapfuye ahagaze’.  Ubundi rero umugabo yarumbya umugore akaba adateze gusarura abana, naho umugore yarumbya umugabo akaba ategereje rwaserera mu bana.

 

  1. Umubano mu bashakanye

 

Mu muco-nyarwanda, umugabo n’umugore babana kuko bakundanye, bimwe by’ushaka umushaka asanga umweko woroshye. Babanira gukomeza kuremya umuryango. Abo Imana ihaye guhirwa bakibanira ubuzira-herezo, bya bindi byitwa akaramata. Ariko abo umubano utemanye nk’ibitoki by’imineke, banyuranya mu mashyi no mu mudiho, umwe akajya aherera undi amuhema. Bikurizamo amagomerane mu ngo, bikazakizwa n’ubutane! Nyamara nasanze abazi gushishoza bemeza ko ‘ingo zirara zishya bwacya zikazima’. Abo zikarangwa bari mu nsi y’urujyo, bazimura ko burya ngo ‘abagore nyina ubabyara ni umwe’ maze  abagabo bose bakaba ‘abana b’undi’.

 

Iyo hambere umugore yazaga ari ingumba, ariko nta yindi nenge cyangwa ingeso mbi umugabo we amubaraho, nyamugabo yizaniraga undi mugore akabaharikanya kugira ngo atazarinda gupfa ari incike. Limwe na limwe, umugore w’ingumba yashoboraga kurambagiriza umugabo we undi mugeni nta kibazo akamubera mukeba, bakajya barebana badahumbya, ni ko bigendera abakeba! None se ntusuzugura aka mukeba kakagutwara umugabo!

 

Akenshi iyo umugore yarugeragamo, akabyara abana b’abakobwa yikurikiranya, na byo babibonaga nko guca umulyango, kuko umukobwa atagira ubwoko, aho ashyingiwe ni ho hahinduka iwabo. Ngo babajije umugore yikoreye inkangara ajya gusura ababyeyi be, bati: ‘urava he, ukajya he?’ Arabasubiza ati: ‘murabaza ibyo mureba? Ndava iwacu, nkajya iwacu!’.

Ubundi ubusanzwe mu Rwanda, umugore ni amavuta ahumura neza, atuma umugabo agenda akagaruka. Umugore mwiza akaba umutima w’urugo, naho iyo ari ingare agirwa n’ingongo y’umuhoro. Mu bushishozi buhambaye, bikavugwa ko umugore atari ufite amabere kuko n’ihene igira abiri. Ku rundi ruhande, umugabo akaba iyizimiza ikicyura, ariko atagombye gucyurwa n’igicuku. Ahasigaye akaba imyugariro y’urugo rwe. Ni cyo gituma umugabo iwe yitwa umunyura-rembo, abamwinjirana bakamuca inyuma bitwa abanyura-cyanzu.

 

Iyo hajemo ubutane, uretse ko biteranya imilyango y’abashakanye, bigereranywa n’imvune, aka wa muhanzi w’indilimbo wagize ati: ‘wahoze uri urubavu rwanjye, none warusize rurangaye, wanteye imvune itavugwa, ku buryo nabuze umuganga wamvura iyo mvune!’

 

Ariko habaho n’umugabo-mbwa. Bene uyu ngo ni we useka imbohe. Na bwo kandi uko bivugwa, burya nta mbwa mu rwayo (urugo)! Uretse ko habaho na ba mbwa-mu-zindi da. Ingo zegeranye, zitwa imihana y’abaturanyi.

 

  1. Umubano mu baturanyi

 

Umuturanyi yitwa umuzimya-muriro, akarutira umuntu wese umuvandimwe we wa kure. N’ubwo abaturanyi babyarana abasa, bitewe n’uko umwe ashobora gusigara ku rugo rw’undi yazindutse, akajya arindira hafi aka wa mugani w’umutwa na shebuja, kuko ntizarara zidakamwe cyangwa ngo bazisumbanyirize; naho ubundi ntizakira ikibagarira, ni byiza ko banaturana neza. Ni ho bivugwa umwe abwira undi ati: “Uranturanire nk’umuserebanya”. Nasanze imiserebanya itonona, ntiyona, yibera mu mbariro z’inzu, igaturana na bene urugo mu mahoro azira amahane. Iyo umuturanyi abaye gito cyangwa gica, bene uwo arutwa n’itongo, ahasigaye umuntu agasigara ahanze gusa inshuti amaso.

 

  1. Umubano mu nshuti

 

Habagaho inshuti y’amagara, ya yindi ihuje n’ipata n’urugi cyangwa bimwe by’umukondo n’ubura. Ikaba inshuti nyanshuti, ya yindi itaguca inyuma.  Ikaba inshuti igihe cyose, mu byiza no mu bibi, mu kaga n’akandare, mu mahoro no mu mahina.  Abantu bakaba inshuti zitaryaryana, bigasozwa kenshi no ‘guca ku nda’. Bene uyu muhango wari igihango cy’abanywanye amaraso, utinyutse gutatira icyo gihango kikamuhitana izuba riva. Abanywanye bitwa abanywanyi.

 

Ariko abanyarwanda bamenyaga no gutandukanya inshuti z’urumamo n’inshuti nyakuri.  Bakabitera mu mbyino bagira bati: ‘ufite amahoro ntabura inshuti, yagera mu byago zikamucikaho !’ Bene izo nshuti ni zo zitwa ‘inshuti z’inda’.  Kandi birazwi ko inda ari ingome kuko idahenderwa! Ihora igira iti ‘mpa’ nk’iziko. Uwo yatanutse isiga imutaye ku gasi. Mu by’ukuri, inshuti nyanshuti ni ya yindi yakunambagaho, no ku rugamba wakomeretse ikakwimana pe ! Abahisi n’abagenzi bakabishimira icyo.

 

  1. Umubano hamwe w’abahisi n’abagenzi

 

Nasanze i Rwanda abahisi n’abageni bahabwa umwanya wabo.  Ntibahohoterwa ngo kuko batari iwabo.  Utagenze none ejo na we azagenda, ubwo abe ahindutse umuhisi n’umugenzi aho handi azagenda. Nasanze umugenzi ahabwa icumbi, akazimanirwa uko bikwiye, agahabwa amazi agakaraba, bakamuha amavuta yo kubobeza ibirenge, agasasirwa akaryama, bwacya agakomeza urugendo.  Aharushyaga ngo ni mu “basasamigozi” bo mu Marangara ya Nduga, ahahoze ari kwa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo. Hari igishanga kitwa Rugenamigozi na magingo aya.

 

Mu buryo bwo kubanira abahisi n’abagenzi, umunyarwanda wese yirindaga icyatokoza umubano mwiza n’andi mahanga cyangwa n’utundi turere. Uwo muco ugahora ari kimezamilyango. Bigasingira no mu butegetsi.

 

  1. Umubano mwiza mu butegetsi n’abategetsi

 

Nasanze i Rwanda bubaha abategetsi, ibi byo kubatinya bibyara guhakwa no guhakirizwa.  Imvano yabyo ikaba ko nta mutware witwa Kabeba kandi ko “ushaka gukira urwimo arwima urulimi”.  Bitabuza ko umutoni ari we utonokara mbere. Ariko na none, nta rwizana rugira inkuruzi aka ya mbaragasa yakubiswe n’inkuba mu mukungugu iti ‘Nzize akagambane’. Burya rero ubutegetsi n’abategetsi mu Rwanda byaranzwe na ‘Have mpajye’ y’ubucurabwenge, bikagaragazwa no ‘kwica ugakiza’ hamwe no ‘kunyaga ukagaba’ by’abari mu bushorishori bw’ingoma, noneho amaboko ayifashe akaba atarekura keretse bayiyaciriyeho. Amateka arabizi.

 

Urugero ruri hafi ni uko amateka y’imyaka ijana ishize arabihamya:

  • Bicikira ku Rucunshu, Nyiramibambwe akiyubururamo Nyirayuhi, nta kindi bapfaga atari ubutegetsi, ingoma ya Mibambwe IV Rutarindwa yima mwene se Yuhi V Musinga, ilyavuzwe mu ndagu za Nyirabiyoro riba riratashye, ubwo yagiraga ati: ‘Dore imisezero ntirafata himikwa Rukara, bayitsindira kuri Sine iyitera umugeri, itora iyayo’.
  • Asimbura se Yuhi Musinga, Mutara Rudahigwa yimye ingoma ku ngufu z’ababiligi n’abapadiri bera bategekaga icyo gihe mu Rwanda.
  • Ibyabaye i Mwima, mw’iherekezwa ry’umugogo wa Mutara, bizwi neza uko ingoma zahinduye imilishyo, maze Nzarurasanira agirwa Kigeli V Ndahindurwa.
  • Ibya demokrasi na independansi, byasimburanye ku gatuza n’imigeri, ibyo ubwumvikane ntabyo si amakabya-nkuru. Kugeza magingo aya. Uko Abaprezida 6 bategetse muri Republika na Demokrasi, nta n’uyu n’umwe urasimbura undi ku neza, bahererekanije ubutegetsi mu cyubahiro.
  • Erega na mbere y’ubukoloni, nta mwami waherezaga undi ingoma, uwari uyiriho yabanzaga kunywa nta kindi, abiru bakabona uko bimika undi, bimwe by’uko nta bami babiri mu gihugu kimwe.

 

Ubutegetsi n’abategetsi byateye intambwe ihanitse mu mibereho n’umuco w’abanyarwanda, ku buryo byemejwe ko “umwe yicara ku ntebe undi abajisha indi”.  Hahirwa abafundi babaza! Icyakora na none, abantu benshi bakomeje kwemeza ko ‘ingoma uyirira inkuna igakiza nkunzi’. Ndetse ko hatabaho ‘umunyina’ ahubwo habaho umuyoboke. Bizwi na ‘Nkomayombi’. Mu buryo bugaragarira buri wese washaka kubibona, mu rwego rw’ubutegetsi n’imisimburanire y’abategetsi i Rwanda hagiye harangwa n’umuco wa ‘gatebe gatoki’.

 

Turebe noneho ibivugwa ku ruhande rw’abazima n’abazimu akanya gato.

 

  1. Umubano w’abazima n’abazimu

 

Nasanze i Rwanda bemera ko abazimu batera abazima, bakabamerera nabi.  Bakemera ko abazimu b’ababagwasi ari bo cyago.  Bakemera ko hariho uburyo bwo guhosha ubukana bwabo no kubagusha neza, bakabasaba guseka no kugororoka. Nasanze bemeza ko uwo abazimu batarabushabusha agira ngo azi guterekera kurusha abandi.  Nyamara ngo abazimu baba amoko menshi, ku buryo ‘intambara’ yabo ari igikenya: ntiyisukirwa.  Bubakirwa indaro zibakwiriye, bagaterekerwa bigatinda.

 

Iyo birimbanije abazimu bagakaza umurego, bisaba guteza utuyuzi no kubaririza neza intsinzi yabo.  Umukubyi w’igikonjo n’umuraguzi w’umutwe bagahabwa ijambo, maze iby’abapfu bikaribwa n’abapfumu bigashyira kera, bwa bundi ariko bitabuza ko ‘ruca mu nsi y’imbehe rugatwara n’umwana w’umupfumu’. Bigasozwa no guhigura umuhigo hamwe no kujya ku ‘mulinzi’ wa Lyangombe rya Babinga ba Nyundo, akaba ari ho imandwa nkuru Binego, Kagoro, Nkonjo na Nyabirungu zihimbarizwa, ab’inzingo n’inzigo bagahezwa, ibi byita gukumirwa.

 

Maze Binego bya Kajumba, akaba Rubaga rwa Mukanya, akaba rukaraba-nkaba na rutukuza-mbuga, akiyita inkuba ya Nyirajambo, akaba umukumirizi mukuru. Akaba imandwa ibandwa ku manywa, ikazirana n’ibyububa byo kububa ku ngoyi. Binego akiyita ubwire butagendwa, intanegurwa na birinda-nzigo.  Ikiri Nkonjo ikemeza ko idasabiriza, ahubwo isaba ukuri kwabura ntiburabure ngo igende buriburi.  Ikiyita Rutinda-ngezi, ikaba itagera ngo igerenjure, igatsindisha imikoki Imana y’ukuri. Ikiyamirira iti: ‘urabisenya nkagusakiza, wakwikeba nkagukebanura, wanana nkagutsindisha imana y’abanyarwanda. Mvuga ukuri simbazwa, wambaza ukisubiza’.

 

Ku babyukurutsa Nyabingi bya Gahaya, bo bayisabira ngo ibatsindire abanzi n’abarozi, ibatsindire abagome n’abajura, maze ibahe gutunga no gutunganirwa.

 

Mu mateka yo mu Rwanda, hazwimo kandi abapfumu b’ibirangirire nka Nyirabiyoro w’umunyakaragwe-kazi wabayeho ku ngoma ya Kigeli Rwabugili, Mpumutumucunnyi wo ku bwa Ruganzu Ndoli. Habayeho na Magayane w’i Gatonde, Rwampinga w’i Murambi na Mukabaziga Dafroze ku bwa Habyarimana Yuvenali. Hariho Mukunzi w’i Muhura na Minani wo muri Gishyita ku bwa Gregori Kayibanda. Hari n’abandi benshi, dore ko kuraguza byitwa guteza utuyuzi, kwibariza no kwijajabira.

 

Mu isura y’umuco nyarwanda, habaho ikitwa umuco mubi hakaba n’umuco mwiza.