INDYOHESHABIRAYI

INDYOHESHA-BIRAYI

By Alegisi KAGAME

Aka gatabo nagahimbye mu wa 1941-1942 gatangazwa bwa mbere muri 1949. Hariho abantu benshi bari barakwumvise, na n’ubu bagahora bakanyishyuza. Ni cyo kinteye kugatangaza, kugakorera icyapwa rya kabiiri.

Aka gatabo kitwa Indyohesha-birayi: si jye wakise ntyo, ahubwo nari narakise Izina ry’Ingurube, kuko gahimbura umugendo w’Amazina y’Inka. Muzi ko Amazina y’Inka bisobanura Ibyivugo by’Inka (nk’uko mu Kirundi ibyo twita ibyivugo babyita Amazina).

Iyo Izina ry’Inka ari umuzinge (ari byo kuvuga: risatuwemo imivugo myinshi), iyo mivugo yose isozwa n’ibango rimwe rukumbi rigumya kugaruka mu ndunduro ya buri muvugo. Iryo jambo rero rikitwa impakanizi y’umuzinge, nk’uwo muri iri Zina ry’Ingurube haguma kugaruka Indyohesha-birayi. Iri bango rero ni impakanizi y’iri Zina ry’Ingurube.

Navuze ko jyewe nari narise aka gatabo “Izina ry’ingurube”. Mbere yo kugatangaza najyaga ngatiza abantu ngo bagasome, bambwire icyo bagatekerezaho. Bamwe ndetse barakandukura, ariko bose bahitamo kukita Indyohesha-birayi. Mbibonye ntyo, nanjye ibyo abo bandi bari barihitiyemo, ngatangaza nkise Indyohesha-birayi.

Hariho ingingo ebyiri ngomba gusobanura:

1º. Ni ki cyanteye guhimba aka gatabo? Icyo gihe nari maze gushyikira Amazina y’Inka, n’ibyivugo n’ibisigo. Ngira rero agatekerezo ko guhimba ikintu cyagira umugendo umwe na byo. Mbanza gufata mu mutwe Amazina y’Inka menshi, n’ibyivugo n’ibisigo, kugirango niyumvemo imitererwe yabyo, ndebe icyo nzahitamo gukurikiza. Aho bigeze niyumvisha ko inganzo ikwiriye ari iy’Amazina y’Inka. (Inganzo bivuga imihimbire, inzira bakurikiza mw’ihimba, kuko Ibisigo n’Ibyivugo n’Amazina y’Inka bifite amategeko anyuranye, kimwe ayacyo, ikindi ayacyo).

Namaze kubona rero ko Indyohesha-birayi ishimishije abayisomaga, numviraho ko nashyikiriye Inganzo y’Amazina y’Inka, nuko ntangira guhimba “Umuririmbyi wa Nyiri-ibiremwa,” mu nganzo rero y’Amazina y’Inka.

2º. Ingingo ya kabiri rero; numvise benshi bambaza ngo: “Mbese Abatware wavuzemo, ndetse n’Umwami, ntibyabarakaje, ntibyabaguteranijho?” Ababivuga batyo, bazarebe mu kandi gatabo kitwa Iyo wiriwe nta rungu. Bazasangamo Ibisigo by’Ubuse (ku mpap. 19-46).

Bene ibingibi rero si ugusebanya, kuko biba bizwi ko ibivugwamo bitigeze kubaho. Ahubwo biramenyerewe ko n’iyo nzira ari inganzo yo gusetsa, yo kumara irungu. Ahubwo ababivugwamo barabyumvaga bagaseka kimwe n’abandi. Kuko rero aka gatabo kakurikizaga inganzo bamwe batamenyereye, ni cyo cyatumye mbanza gutangaza Iyo wiriwe nta rungu (mu wa 1959 na bwo), kugirango Ibisigo by’ubuse babanze bimare bamwe impungenge.

Icyitonderwa

Muri iri Zina ry’Ingurube, amabango amwe akurikiwe n’umubare uri mu gakubo, nk’iyi ngiyi (1), (2), (3), (4), n’ibindi. Igihe ugeze kuri bene uwo mubare, ujye ureba iyo numero mu ndunduro y’aka gatabo, kugirango urebe igisobanuro cy’iryo bango.

Butare ku wa 15 Gicurasi 1977

INDYOHESHA-BIRAYI

By Alegisi KAGAME