Imihango Y’umugore Wagiye mu Mugongo
Uko bavuga indwara y’umugore cyangwa iy’umukobwa
Ngo: yagiye mu mugongo, ali mu mugongo, arwaye indwara y’umugongo; kuko ngo iyo arwaye ababara mu mugongo.
Yazize inka, yazize ubuki (ngo yatonganye n’inzuki); kuko icyo gihe abagore n’abakobwa benshi bakunda kugira iseseme, maze bakibuza kunywa amata cyangwa ubuki, ngo bataruka.
Arwaye nyirakaje, kuko ali indwara yaziye abagore bose. Arwaye amaraso, kuko ava amaraso, ngo arwaye inzoka, kuko abababara mu nda, inzoka ziligorora, ndetse zikagonga; ngo arwaye umutwe, kuko ameneka umutwe ukamulya.
Abagore n’abakobwa iyo biherereye, baravuga ngo: N. yagenderewe, ngo yesuwe, ngo yamanutswe.
UKO BAVUGA INDWARA Y’UMUGONGO W’ABAGORE
Umugore wagiye mu mugongo bwa mbere na mbere amaze kurongorwa, bavuga ko “yaboneye urugo”.
Ugiye mu mugongo bwa mbere amaze gupfusha umwana, bavuga ko arwaye amabi = (gukulira umwana no kumara akanapfu).
N. B. Umukobwa iyo arwaye ubwa mbere na mbere, bamukoresha imihango myinshi, nko kumuha amata, ubuki; kumubwira akajya mu mulima w’ibihaza n’uw’intolyi.
Mu minsi ikulikiraho (muli uko kwezi), iyo hagize ikiba (inka igakamwa amaraso, inzuzi zigacika, ibihaza bikaborera mu mulima yagiyemo), bati: N… afite umugongo mubi. Naho iyo ali ntakibaye, bati: N… afite umugongo mwiza.
Uwameze umugongo mubi ali umukobwa, arawugumana amaze no kurongorwa. Uwo lero yaba yarwaye, akazira inka (amata), akazira ubuki, ntabe yajya mu mulima w’ibihaza, kereka amaze gukira rwose.
Uwameze umugongo mwiza na we arawusazana, kandi we ntagire icyo azira.
Umugore wagiye mu mugongo bwa mbere amaze kurongorwa, ntanywa amata. Umugore anyoye amata muli icyo gihe, maze agatanga inka yanywereye amata kubyara, inka ntiba ikibyaye. Inka na yo iyo yamutanze kubyara, umugore akazipfira atabyaye.
Iyo umugore ageze mu rugo, bajya kubona bakabona inka ikamwe amaraso, cyangwa bacunda amata akanga kureta, cyangwa bakabona inka ipfuye gusa,nta kundi bagira ngo ni uwo mugore wanyoye amata yayo ali mu mugongo. Bikaba impamvu yo kumwanga, bakamwinuba.
Abashaka kwitura inabi uwo mugore, bareba igihadiko bakagihadika inka babonye yose; inka ikakirarana, mu gitondo bakakijyana mu mugezi usuma, bakakijugunyamo bavuga ngo: Uko uwomugezi uhora usuma, ni ko uwanyiciye inka na we ahora asuma. Nuko uwo mugore ntagire ubwo akira yagiye mu mugongo.
Umugore wagiye mu mugongo, yilinda kugera aho begetse imizinga, iyo ahagiye inzuki ziramena, cyangwa imizingaikanga kwinjirwa, ikogorora; bakeka umugore wahaje ali mu mugongo. Bati: kereka tumwituye inabi. Bareba igiti cyitwa “madwedwe”, n’intoke y’ikibingo, bakabijugunya mu mugezi usuma; nuko uwo mugore ngo agahora mu mugongo, ntawukire.
Ushatse na we yenda madwedwe yonyine, agatereramo uruvumbu, ngo bigatuma umugore ajya mu mugongo ntakire.
Umugore wagiye mu mugongo (w’umugongo mubi), yilinda kunyura mu mulima w’itabi; ngo ibibabi birakobana; ntanyura no mu mulima w’inzuzi, ngo ntizera, ngo zera ziboza no gukobana zigakobana; ntanyura no mu mulima w’ibihaza n’uw’ibijumba, n’uwi’ibikoro n’uw’amateke, ngo birabora, no kubemba ngo birabemba. Umugore akabyilinda kereka yakize.
Umugore amara kuva mu mugongo, akilinda kwiyuhagira ikiziba, iyo acyiyuhagiye ngo ntiyongera kujya mu mugongo ukundi, maze akazapfa atabyaye.
Umugore wagiye mu mugongo, yilinda umuntu umutwara amaraso, cyangwa ngo atware icyo yarwaliyemo. Iyo ali umwanzi we, ajyana amaraso ye mu mugezi usuma, akajugunyamo, nuko uwo mugore akazapfa atabyaye, kuko ngo adafata intanga, ngo zimuregame mu nda; ngo ahora asuma, atemba nk’umugezi.
Umugore wagiye mu mugongo, yilindakwambuka umugezi; iyo awamlautse batamuteruye, ntava mu mugongo ngo ahora atemba nk’uwo mugezi. Ibyo yarwaliyemo na byo ntiyabimesera mu mugezi usuma, kwanga guhora atemba nkawo.
Umugore wagiye mu mugongo, yilinda kugira undi mugore abibwira; ngo uwo abibwiye cyangwa abyeretse, na we awujyamo.
Umugore wagiye mu mugongo, yilinda gukora umwana w’uruhinja nyina atarava ku kiliri; iyo akoze uwo mwana, cyangwa akaza mu nzu ilimo umugore uli ku kiliri, umwana arwara ibyinjire (ibintu bimeze nk’ubuheli bisesa ku mubili wose). Iyo bashatse guhima uwo mugore wabinjiranye, bareba ibibogeli, maze bakabyuhagiza umwana, bakabijyana mu icukiro litemba ingerera, bakabitabamo; nuko uwo mugore wamwinjiranye yaramuka agiye mu mugongo akawuheramo, ntakire. Abandi bareba iteke lya muse, bakalyambika umwana, nuko umugore wamwinjiranye yarwara amaraso, akayagumamo igihe umwana acyambaye lya teke.
Umugore warambiwe no guhora abyara abana bagapfa, amara kujya mu mugonao akenda kumaraso ye, akayashyira mu museke, agapfundikira, maze agashyira hejuru y’inzu, ngo alimanikiye, ngo ntiyongera kurwara ukundi.