IJAMBO R’IBANZE

Kuva umuntu akiremwa, lmana yubatse urugo rw’abantu  babili.

«lmana  yaremye umuntu  imwishushanyije.  lmana  irema  umugabo n’umu·

gore».   Gen. 1.27:     Imana ibaha  umugisha· maze irababwira iti:   Nimuku re

mwororoke». Gen.1. 28.

Kuva icyo gihe, abantu  bashaka abandi,  barororo ka,  bakwira  mu  nsi hose.  

Uwo murage w’lmana,  uwo mugisha w’lmana,  wakwiliye  mu bantu kw’isi hase.  

Amoko yose y’abantu,  barashyingirana, barabana, abagabo n’abagore.

 Buli bwoko  bw’aba· ntu, batuye  kw’isi,

bafite imihango yo kubaka, yo gushyingirana, bafite amategeko

bahimbye yerekana lgihugu iki n’iki.            ·

Mu  Rwanda  rwacu,  natwe dufite  imihango  myiza,  

abakurambere   bacu bahi­mbye, bahanze ubwabo, barayubahiliza, kuva kera.

Nicyo cyatumye,  njya  kubaza, i yo  mihango  yacu, iyo migilire y’abasekuruza bacu twese.

Nabajije  benshi,  nasiganu je  benshi   mu   Rwanda,

kugira  ngo menye  Ubukwe bwacu mu Rwanda.

Nasanze Abanyarwanda,  abakurambere  bacu, bo mu moka yose, bo mu turere

twose  tw’u   Rwanda,  bafite  amategeko  bihi mbiye  ubwabo, abanyamahanga

batarabazanira iby’ubukwe bwabo.

Ayo  mategeko  ngenga-bukwe, bayahuliyeho bose.  

lngingo z’ingenzi  barazisa­ngiye bose, ntibanyuranya, basa n’ababyawe n’umubyeyi umwe, wabasigiye

lki gitabo gihiniyemo ingingo ngenga ·bukwe abanyarwanda bose bahuliyeho.

lzo ngingo ni izi :

  • Kuranga umugeni cyangwa kurangira umuhungu.
  • Gusaba umugeni cyangwa gusabira umuhungu.
  • lnkwano batangaga hirya no hino mu Rwanda.
  • Gutebutsa umugeni
  • Kwitegura ubukwe. Guherekeza umugeni.
  • Kwakira umugeni kwa sebukwe.
  • Kurongora: Umwishywa, imbazi cyangwa igikangaga.
  • Kwakira umwishywa: Ababyeyi n’abageni.
  • Imisango: Ubutumwa bahawe, barabusohoza, bagiyegutaha.

Abantu bambwiye ibyanditse mul’iki gitabo, i
byavuzwe mul’iki gitabo, byavu­ ye kuli enketi twashoboye gukora mu turere twose two mu Rwanda.
Twabajije muli perefegitura zose, dufata komine ebyili cyangwa eshatu.

Abakoze enketi: Niyambaje abanyeshuli bo mw’lshuli mboneza-mubono ryo ku Kambanda.
Abo banyeshuli bazi uburyo bwo gukora enketi.
Nanjye nabajije uturere tumwe.

Abantu twabajije:
Twabajije abantu bakuru bali hejuru y’imyaka 60 ujya kuli 80 y’amavuka.
Twabajije abantu 10 muli prefegitura, cyangwa barenze.

Ubumwe bw’Abanyarwanda twabusanze rwose mu muco wacu.
Hose mubo abajije asanzbasangiye ingingo ngenga – bukwe.
Ntabwo banyuranije mu mihango y mgenzi.

Bose basa nababyawe · n’Umukurambere umwe, wabasigiye umurage.
Bose basa nabanyuze mw’ishuli limwe rya Kanyarwanda.
Uturuke mu karere aka n’aka, uzasanga bavuga rumwe, bahuliye kur’uwo muhango w’ubukwe bw’abanyarwanda

Imilyango yose, mu moko yose, mu turere twose, bahuje uwo (Umuhango twakwita ltegeko-Nshinga ry’abakurambere bacu.

Nejerejwe no kugeza ku ba and!mwe b’abanyarwanda umuhango ukomeye wayoboye Abanyarwanda, bubak1ra mgo ahana baho, mu bihe birebire.
Kandi twas.anze bilimo ubwitonzi, ubwenge, ubujijuke n’icyubahiro umubano ubwum.vi­ k ne hagati_ y’imilyango y’abanyarwanda.

Bose basangiye muhango ‘ubukwe; almu bak•ze cyangwa mu bakene, ali mu bwoko butuye mu Rwanda, ntabwo ali ugukabya, rwose ni ukuli.
Hamwe banyuranije utuntu two mu karere kabo, aliko imihango nyayo y’ubukwe, hose bali bayisangiye, ndetse n’ubu ibikorwa bi­shingiye ku mihango ya karande y’abakurambere bacu. Muzasanga ubukwe bw’ubu bwaliganye rwose ubukwe bwa kera.

Nguwo umusaruro w’abakurambere nguwo umurage w’abanyarwanda.