1 .  Kugenzura ko umwana akuze :

Hambere uko  byagendaga, iyo ababyeyi babonaga ko umwana akuze,” ah ye, yaba  umuhungu cg umukobwa, bajyaga inama yo kumushyi­ ngrra.

Inama imaze kuzuzwa n’ababyeyi  bombi.   Babimenyeshaga inshuti zabo.   Umuryango umaze kwemeza ko umwana akwiye gushyingirwa, bashakaga a.baranga.  U uranga·yabona  umukobwa utunganye, mwiza, ufite  umutima,  ufite  Iwabo, _udafite  inzigo  n’imico   mibi  n’imiziro n’in.dwara mbi, akabimenyesha ababyeyi b’umuhungu.

Ababyeyi b’umukobwa  nabo  bamaze kumva iyo nkuru nziza, uko umuhungu ateye, aho avuka (atuye), uburere, ubwiza, imico ye, basa­ nga nta  kintu  kibangamye, «nabo bakaraguza, ngo barebe ko umuko­ bwa atazasamwa muli iyo nzu ye, kandi bakanaterekera». Anketi imaze kurangira,  basubiza iwabo  w’umuhungu   ko. bemeye  ko  bazaza gusaba timukobwa wabo.

2. Bagombaga kugenzura ibintu byinshi :

Kumenya ko nta sano bafitanye. Umuryango avukamo.

Imico, umutungo bafite.

Ubwiza, umutima, uburere, umubano w’aho basaba cg aho umugeni azashyingirwa.

3. Bihatiraga kumenya ko :

Umuhungu aboneye, adafite ubumuga, atali ikiremba.

Uukobwa ali mwiza, afite umutima, afite iwabo, atunganye adafi­

te tbyamubuza kubyara, atali imhenebere cyangwa impa.

Umuryango ufite imiziro, ubwicanyi, kutaremya urugo, ubukene, ubutindi, ibyo byose byatumaga abantu badashyingirana. Kutareshya byo mu miryango.

Urwango mu miryango.

Inzigo abalimo inzigo, baciye abantu.

Ubuhemu mu miryango.

Uburozi, ubugira-nabi, urubwa, ubugugu. Ubunebwe, umwanda, kwiyandalika.

Abafite izo nenge ntibahabwa umugeni, ntibashyingiranaga.

 IMIMERERE.

UMUKOBWA:   Imhenebere, Impa,  uburagi, igipfa-matwi, ubuhumyi, ubusembwa byatumaga umugeni abengwa.

UMUHUNGU:  lkiremba,  ufite  indwara  zanduza,  zibuza  umuhungu kubaka,   kubyara,   byatumaga  umuhungu  abengwa.
Kera ababyara barashyingiranaga, aliko barasuzuguranaga.

Umugore wapfakaye, kenshi yacyÜiwaga n’umugabo wabo, cyane kugira ngo arere abana ba mukuru we cyangwa ba murumuna we. Nabyo ntibyali byiza, bose babonaga ko ali amabura-kindi.

Abantu  bo mu bwoko  bumwe ntibashyingiranaga,. kereka ngo -aba­

nyiginya, nabyo byalimo umugayo cyane.

Abantu batareshya ntibasabanaga ubusanzwe.  Kereka umukobwa wagumiwe cyangwa umuhungu  wananiwe n’urushako, nibo basho­ bora gushyingirwa ngo bâbârure.

Bagenzuraga  ko   abageni  n’abasore   badafite   indwara  zanduza.

INDWARA ZINDI MBI NAZO ZIBUZA ABANTU GUSHYINGIRWA.

lmhenebere, impa, uburemba:  lbyo byose babanza kubyiga kuba­ shyingirwa.  Babona nta mhamvu ibabuza gushyingirwa, bakemera gusa­ bira umuhungu, no gusaba umukobwa wabo.

Abahungu cyangwa umukobwa bashoboraga kubaza neza, ndetse barabengaga bitavuye  ku babyeyi babo.  Inshuti zabo? cyangwa ubwabo barapererezaga baragenzuraga, bagaya uwo babasabrra, bakamubenga.

Igituntu Ibisazi Isundwe, Ibibembe

INGESO MBI

– Ibinyoro (ibya nyuma)

– Mburugu, imitezi

– Ubumuga   (irnbasa,   uburagi,   igipfa-matwi), ubuhumyi, inyonjo, umubili utaremye neza).

– Ubusambo

Uwabengaga ya bimenyeshaga a bandi :

  • Umukobwa yabimenyeshaka: Nyirasenge, Nyina wabo , Nyina, Mukuru we
  • Umuhungu yabimenyeshaga : lnshuti ze, Inshuti z’umuryango. ·

N.B.:

– lbyo byihishe byagenzurwaga n’abc babishinze.

– Abagore bashoboraga kugenzura abahungu.

– Abakobwa   bagenzurwa  n’abagore,  bakamenya  ko  umugeni atunganye.

 IMPAMVU  ZITURUTSE   KW’ISANO,  KU   MARASO  AMWE.

Ntawe usaba cyangwa ngo asabwe n’uwo  bafitanye isano:  Nyira­senge, Nya wabo. Ubusambo

Uburozi

Umwanda ukabije Ubunebwe, ububwa Kwandagara mu ngeso mbi Ubwicanyi

Ubugugu

Gushaka abagore benshi no gushakwa na benshi

Umubano muke, ikigolyi, igisare, ubushizi bw’isoni, kutubaha aba­ kuru, kutumvira.