Iyo nyirabukwe w’umuntu abyaye umuhungu, umukazana ntiyarota uwo mwana akora ku ibere lye, ngo ntawonsa umugabo we; ngo nta mugabo uba muto, ngo yamutunga, ntiyamugaya.

Umugore udashaka kubyara vuba vuba, amara kubyara agaca umukunde akawuhambira ku gati, akakamanika. Umwana yamara kuba mukuru, akakamanura akabona gusama.

Umugore ukulikiza vuba, akana kakili gatoya, ajya iwabo, nyina akamuha ingasire, amutongera, ati:”Nkuzingiye kuli iyi ngasire, usubira gusama wagarutse kunsaba gusama”. Umugore yabona ko umwana akuze agasanga nyina, nyina akamusubiza ingasire ubwo, agasama.

Umugore wabyaye kenshi cyane, apfusha cyangwa yararwaragulitse, iyo ashaka kutongera kubyara abandi bana, yumva inda imukoze agiye kubyara, agahamagara umwana we w’imfura; umwana akaza, bakamubwira kujya inyuma y’inzu cyangwa hejuru yayo; nuko agahamagara nyina, ati: N… mwene N… ndaguhannye oya abo, ntuzabyare abandi bana, nuko agakubita inkoni ku nzu, ngo aramuhannye ntazongere kubyara.

Ukundi babigenza: umwana w’imfura w’umuhungu, ahengera babambye uruhu, maze akarusesera munsi; igihe arwububa munsi agahamagara nyina ati: N… ntuzongere kubyara ukundi.

Undi ushaka kutongera kubyara, yambarana n`umukwe we, nuko akarorera kubyara.

Ukundi babigira: Umwana w’imfura aragenda akajya inyuma y’inzu, inzu akayipfumuza umweko wa nyina, nyina akawakira; igihe amaze kuwakira, umwana akamubwira ati: N… oya abo, ntuzongere kubyara ukundi.

Umugore w’imfusha, iyo ashaka kutongera kubyara ukundi, yarambiwe no guhora ahamba, amara gupfusha umwana, maze agatambuka intumbi ye bayirambitse mu kirambi, agira ngo: “Si-nzongere kubyara ukundi”; nuko akarorera kubyara.

Ushatse kandi ajya aho bacukuliye umwana we, akenda akabuye akakajugunya mu mva; akabuye bakakagereka hejuru y’intumbi y’umwana; nuko akaba yiyiciye ibyara, agapfa atongeye kubyara, kereka bakuye ako kabuye mu mva.