HABAHO UMUCO-KARANDE

 

4.1. Imvano y’umuco-karande

Umuco-karande ni uwa ba sogokuru na sogokuruza, ukagenda uhererekanywa, ku buryo benshi bamenyeraho ko “Sogokuru Sanango yapfuye apfuna ivu” binyuze mu nzira ya cya gisakuzo. Umuco-karande ukubiye mu magambo no mu bikorwa, ukarangwa n’imigenzo, imiziro n’imiziririzo. Kabone n’ubwo ‘Kiliziya yakuye Kirazira’, ntibibuza ko habaho imigenzo n’imiziririzo yihariye mu banyarwanda, bigaragarira mu buryo bw’imyifatire mu bantu, mu mibanire yabo n’inyamaswa hamwe n’ibidukikije. Uwo muco-karande ni ukuwukomeza no kuwukomeraho.

 

Icyo tugiye kuvuga ahangaha ni imigenzo ya buri rwego rw’ubuzima n’inzira y’imiziririzo.

 

  1. Mu rwego rw’ubuzima

Mu buzima bw’umuntu, habamo inzego eshatu mu banyarwanda: urwego rw’abana, urwego rw’abagabo n’abagore n’urwo abasaza n’abakecuru.

  1. Urwego rw’abana

Abana bavugwa aha ngaha ni uguhera ku ncuke ukageza ku rubyiruko rw’ingimbi n’inkumi.  Ubusanzwe utarashinga urwe aba abarirwa mu rwego rw’abana.  Kumuha inzoga ni ukumufatira umuheha, mu gisingizo akaba ‘Rwivuruguta mw’ivu rwa mvuye mu bagabo, kuko umugabo utagira urugo ntarwanira icyicaro’!

Umwana akura atoba akondo, yegera hejuru akiga imilimo ijyanye n’igitsina cye: abakobwa bagakurikiza ba nyina, abahungu bakigana ba se bakareka kwizingira ku mahururu ya ba nyina.

 

Gutyo abakobwa bakiga guca imyeyo no gukubura.

Bakiga guca ubwatsi, imamfu n’intaratare.

Bakiga kuboha imice, ibirago n’inyegamo.

Bakiga kuboha ibyibo n’ibiseke

kera bakazatanga nyabitabo.

Bakiga gukubura no gukukira inka.

Bakiga kwoza ibyansi, ibisabo n’imbehe.

Bakiga gukonjonjora ibikenyeri no kuranda urugori.

Bakiga gusya, kuvugira no kuvuga umutsima.

Bakiga guteka no gukora uturimo tundi two mu rugo

kandi bakiga no guheka abana.

 

Abahungu bakiga gusobeka urugo

Bakiga guca ubwatsi no kubusakara

Bakamenya kwasa no kwenga

Bakiga gushaka inzego n’imyugariro

Bakiga gukama inka badasumbanya

Bakamenya ibyo kuvuruganya

Bakamenya icyarire no gukoma isinde

Bakiga gusiza no gucukura umusingi

Bakiga gukata urwondo no kurobeka inzu

Bakamenya gusubiriza no gukurungira

Bakiga kubaka urusenge, urutara n’akagege

Bagatera urutoki aho gutera urubwa.

 

Abana bose bakiga kuvoma, kuragira inyana, gutashya udukwi, guhinga, gusarura imyaka, kuyihura no kuyihunika, haba mu bigega, mu bitebo n’ibimuga. Ibyo kuyigosora bikaba umwihariko w’abakobwa b’inkumi n’abagore. Bitabuza ko n’abahungu babikora.

 

Abana bose bakubaha ababakuriye.  Bakishimira kujya kurara kwa Nyogokuru, bagasura bene wabo na babyara babo, maze kwa se wabo, nyinawabo, nyirarume na nyirasenge  hakangana iwabo bavuka. Bagatozwa kwiyubaha no kubaha abandi, bakirinda ubukubaganyi no gusamara byo gusaragurika. Abakobwa bagahugurwa na ba nyina kurinda ubusugi bwabo nta gushyuhaguza.  Bagatozwa kumenya ko inkono ihira igihe idahira ikibatsi. Mu gihe rero umukobwa yagiraga ibyago agatwara inda y’indara, umulyango we waraterana, bagafata icyemezo cyo kujya kumuroha nta kundi.

 

Iyo umukobwa yajyaga mu mugongo, ari byo kujya mu mihango y’abakobwa, nyina na bakuru be na ba nyirasenge, bamubwiraga ko akuze, akwiriye kwirinda abasore n’abagabo, kugirango hato atazatwara inda y’indaro, iryo rikaba ari shyano riguye.  Ni bwo yitwaga umwari, akarikirwa kumenya ubwenge, kugeza ubwo asabwa agashyingirwa, bakamuterera ya mbyino ngo:

“Mwari nturi umwana, Ugende umenye umenyere

Ubwari ubusige iwanyu

Na Nyoko wanyu yari umwari

Na Nyogosenge yari umwari

Iwabandi haravuna ntihunga
Hungisha agapfunsi

No kuva iwanyu ukajya iwabandi

Ni agahinda”

 

Mbere yo gushyingirwa, ba nyirasenge, nyinawabo na nyina bamugiraga inama, bakamuhana bakamwuzuza, bakamubwira buryo ki azakunda umugabo we, uko azamuraza, akamwitaho, akamwubaha kandi akajya amucyamura igihe ashatse gutana.  Bakamwibutsa ko ‘umugabo ari umwana w’undi’, akwiriye kumwitondera kuko ashobora kumuhinduka nk’igicu cy’ijuru.

 

Iyo umusore yarotaga bwa mbere, yabaga akuze, agatangira kwiga neza uko azashaka, byaba ngombwa akabwira iwabo, maze bakamurambagiriza umukobwa. Bakamusabira, bakamukwera, akubaka inzu akarongora, ubundi akaba abaye umugabo mu bandi. Akareka kuba ingaramakirambi na nyamwigendaho nk’ubugi bw’intorezo. Agashaka ikivugo n’ikicaro mu bandi bagabo.

 

  1. Urwego rw’ abagabo n’abagore

 

Umugabo n’umugore mu rugo bafatanya kwigisha abana no kubabwiriza umuco mwiza.  Bakabatoza imirimo y’amaboko yose, bakajyana na bo mu birori, bakabereka inzira nziza ibonereye uburere bwiza.  Umugore mu rugo akaba umutima w’urugo, akaba amavuta atama neza atuma umugabo ataha.  Umugore mu rugo akamenya guteka no kugaburira abo mu rugo bose, ndetse n’abashyitsi babagendereye.  Akamenya isuku y’umubiri, iyo mu rugo, mu nzu no mu biraro by’amatungo.  Agafasha umugabo we mu ngamba z’urugo, agahora azirikana ko ‘umugabo ari umunyurarembo, atari umunyuracyanzu’, agahora ari muharirwajabo utetse ijabiro mu rugo rwe.

 

Buri gihe umugabo mu rugo akarurasanira, akarubera imyugariro. Akarebera abana n’umugore (abagore be), akita ku majyambere n’umutekano by’urugo rwe no ku mubano mwiza w’abaturanyi no muri rubanda! Iwe, akaba buri gihe Rumenerangabo na Nyamuberwaninkindi, akirinda kuba Rwihandagaza.  Agakurikira neza iby’iwe, akita ku mibereho y’abana no kubareba igitsure igihe ari ngombwa, ndetse umwana ukosheje agacishwaho igishali/umunyafu.  Akarinda urugo rwe inzara n’umukeno, akarurinda kuvogerwa no kuvugirwamo.

 

Umugabo yita ku mugore we by’umwihariko, agahora azirikana ko urumbije umugore adasarura abana kandi burya ko nta gishongore cy’umugore. Nyamara akamenya ko ‘ukurusha umugore akurusha urugo’, bitabuza ko ‘umugore mukina agukinze umutima wateba agatambuka’ bwa bundi umubagira inka zawe ize azimirije imbere. Rero ngo umugore musangira amata ntimusangira amazi. Byarimbanya, urugo rubi rugatuma umugabo kurahura [umuriro].

 

Ariko kuko umugabo n’umugore baremewe kubana byanze bikunze, ntibagomba gusabana amagara, ahubwo baremeranywa bakabana ku neza, bibukiranya ko nta zibana zidakubitana amahembe. Iyo binaniranye …buri wese ashaka irye vomo. Ariko igihe cyose bishoboka, umugore n’umugabo bajya inama ku birebana n’urubyaro rwabo, umutungo wabo, imirima n’amatungo byabo, umubano wabo n’ababyeyi babo, abavandimwe babo, inshuti zabo na rubanda rwa giseseka. Icyo gihe ni bwo imisanzu y’urugo idashira itutirwa nkuko amacumu y’inda adashira igorora. Ababikunze bikabahira, bibanira akaramata kugeza bisaziye.

 

  1. Urwego rw’abasaza n’abakecuru

 

Nasanze aba kera bavuga ngo ‘urukwavu rukuze rwonka abana’.  Ab’ubu bo bati reka da, ahubwo ‘urukwavu rukuze ruraribwa’.  Ng’iyo intambara y’urudaca hagati y’intera mu myaka ku bantu batuye iyi si!!   Mbese uko ibihe bihora bisimburana, nta ngoma ibura abubu, nkuko umwana usanze nyina ashaje agira ngo inka za se (inkwano) zapfuye ubusa!

 

Ibyo ari byo byose, iyo abasaza n’abakecuru batangiye gukukuza, umuco-nyarwanda wemera ko abana babo bubatse ingo zabo bagomba kubitaho, bakababa hafi, ntibagire icyo bababurana. Bakabamenyera umubyizi n’umuganura, bakabamenyera akerera n’utuzi tuboze, bakabafasha no mu milimo isaba ingufu yo mu rugo, nko kubasiriza inkwi no gusarura imyaka, kubaka urugo n’igikari, babitewe na ya mvugo ngo ‘indinde iba kabiri’.

 

Abasaza n’abakecuru rero, abo abuzukuru bita Sogokuru na Nyogokuru, baba bashaka ko abana babo babasura, bakabaganiliza, bakabitaho cyane, mbese bikamera nk’uko na bo babitagaho bakiri abana, byanashoboka bakarenzaho, kuko ntawanga inyongera, keretse inyongera mbi y’imisuha! Kenshi ariko bikunda kurushya, kubera za gahunda z’ubuzima ziba zitandukanye, imyumvire n’ibihe bihabanye. Bose bakabitura Imana.

 

Muri izi nzego zose twavuzeho, rwaba urw’abana n’urubyiruko, rwaba urw’abubatse ingo, rwaba n’urw’abasaza n’abakecuru, hari ibintu byinshi bose bahuriraho, cyangwa bamwe bashobora kwiharira, mu birebana n’umuco w’imiziro n’imiziririzo. Mbese biteye bite ?

 

 

  1. Inzira y’imigenzo, imiziro n’imiziririzo

 

Turatanga ingero zigaragaza ibyo abanyarwanda baziririzaga, uretse ko mu gihe cya none twabonye indi ntero ngo: Kiliziya yakuye kirazira.  Ariko uwo muzingo w’imiziro ntitwawuzingitiranya ngo tuwuzingire mw’izinga kuzageza ubwo uzimye nk’urumuri mu ziko.  Reka tuvuge kirazira mu bantu, kirazira mu matungo no mu myifatire.

 

  1. Kirazira mu bantu
    • Kirazira kurenga umwana wicaye cyangwa uryamye, ngo iyo umurenze ntakura
    • Kirazira kurongora mushiki we cyangwa kurongorwa na musaza we, kuko babyara inyabucugane
    • Kirazira kuva ku kiriri igihe kitageze, kuko bikenya umwana
    • Kirazira ku mugore utwite kureba ikiriba, abyara umwana upfuye
    • Kirazira guca umugani no gusakuza ku manywa, kuko umuntu ahinduka umuserebanya
    • Kirazira ko umugore arya ihene, kuko yamera ubwanwa

 

  1. Kirazira mu matungo
  • Kirazira gukamira inka ibumoso
  • Kirazira kurya ibihumyo ukanywa amata
  • Kirazira gusomeza amata inyama
  • Kirazira gucisha ikiriba hagati y’inka (zirapfa zigashira)
  • Kirazira gucisha ishoka mu nka (zirapfa zigashira)
  • Kirazira guseka ihene isuze (ucika ibisebe ku munwa)

 

  1. Kirazira mu myifatire
  • Kirazira ko umuntu arya aryamye, kuko abyara igisambo
  • Kirazira kuvugiriza ni joro, bikurura ibisambo
  • Kirazira gucana imihezayo
  • Kirazira kwasiriza inkwi mu rugo rw’inka
  • Kirazira kwica inyamanza
  • Kirazira kurya intama (ni iy’abatwa), bitera guhoboba akamyira
  • Nta mugore wurira inzu kirazira [abana bamuropora]

 

  1. Imiziririzo
  • Iyo inkuba ikoze hasi, iba irongoye, bagomba kugangahura
  • Iyo umuntu apfuye, abo muri urwo rugo ntibarya inyama
  • Iyo ihene yuriye urutara cyangwa inzu bayica amatwi
  • Iyo umubyeyi apfuye, abasigaye bagira igihe cyo kwirabura no kwera
  • Umukazana ntavuga nyirabukwe cyangwa sebukwe mu izina

 

  1. Kabutindi n’inkunguzi

Icyitwa “Kabutindi” mu kinyarwanda n’ibintu biba cyangwa bikorwa mu buryo budasanzwe.  Urugero rwatangwa ni uru:

  • Kabutindi igumbashya inkoko
  • Kabutindi itera umuntu kwikuruza ikijya-ruguru

 

Ku birebana n’inkunguzi, bivugwa ku bantu (cyangwa inyamaswa) bakora ibitari bisanzwe bikorwa cyangwa bitari bikwiriye gukorwa icyo gihe bikorewe.  Kenshi biba bisurera urupfu cyangwa amahano.  Dore ingero:

  • Inkunguzi y’inkware ishoka agaca kayireba
  • Iyo umukobwa avuza umutego n’abahungu
  • Iyo imbwa irira iba ikungura
  • Iyo inkotsa ivugiye hafi y’urugo
  • Iyo umugina w’imegeri cyangwa ibihumyo upfiriye mu nzu

 

  1. Habaho amarozi

 

Ku kitwa amarozi, habaho ubutamikano n’ubutererano.  Ubutererano bwitwa na none ubuhuterano.  Abantu b’abarozi kabuhariwe babuha n’isazi ntirare: ni bo bitwa ‘Gica’ cya micaca cyaciye ibintu.  Ariko nyamara ngo nta murozi wabuze gikarabya. Uburozi bw’ubutamikano ni ubwo bagaburira umuntu agapfa cyangwa se akaba igihungetwe akajunjama. Ababukerensa bibwira ko baburiye babunnya!!

 

Kurogwa byitwa ‘guhumanywa’, ‘kwandura’, ‘gutamikwa’, cyangwa ‘guhunikwa’.  Uwo baroze akemera akaburya, abukizwa n’abahuzi ari bo bavuzi ba Gihanga, bakamusuzuma, bakamuvugutira umuti, bakabumurutsa.  Uburozi bw’ubuhuterano ni ubwo bateza umuntu bibereye kure.  Hari n’ubwo batega umuntu aho ari bunyure cyangwa bakabumusasira.  Hari icyo bita uruhereko, baherekesha abagira akaboko karekare, bamwe bananirwa gukora ahubwo bagatungwa no gukorakora, ba bandi bashaka gutanga ‘nyirumurima’ kuganura ku mpeke yitereye. Uruhereko rushyirwa mu murima weze, uwo rufasha akigumiramo, abahisi n’abagenzi ntibasobanukirwe, ariko abamuzi bakamenya ibyabaye: none se hari usarura mu gicuku kandi aho atahinze?  Habaho no ‘kuzinga’, bikunda gukorerwa abasore n’inkumi, ahasigaye bagahera ku ishyiga ntibashake na rimwe ngo bashinge urugo, bakazarinda iyo bashyinguzwa ikara. Hari n’abagore bazingira ku nda, mu gihe cyo kubyara rugahwaniramo. Ni cyo gituma ‘baburoga kwinshi’.

 

Ahenshi bakoresha amahembe, ubundi ugasanga baranywanye n’badayimoni. Hari bamwe mu banyarwanda bagira ‘utudege tw’amayobera’, ba bandi ngo bagurukira ku rutaro! Hari n’abagira uducuma twigenza mu nzira. Hariho abitwa ba ‘nangayivuza’. Hakaba n’abamenya gucuragura igicuku kimaze kuniha, ngo bakagendana umuriro mu rwabya, ntibasabe imyaka yo mu murima, ahubwo bakisabira ‘ruseke rwa simusiga’. Uwo na wo ni umuco wabo. Abagore babo ni bo babizi neza…

 

Mu marozi akunze kuvugwa kandi, habamo n’ayitwa “indaramabuno” n’imireti y’ibishwi.  Ahabwa abagabo maze ntibazongere kugira ijambo mu ngo zabo, gutyo bakibera ibishwi mu bindi. Ahasigaye uwabuhawe ahinduka ‘nyamugenda-mu-bigagara’, akarangwa no kuba umugaragu w’abagore. Abacengeye bene aya marozi, bemeza ko uburozi butica, hica umutukiro.

 

Yaba amarozi y’amahutirano, yaba agabuye, habaho ukuntu bamwe bayirinda: ni byo bita gukagira mu kinyarwanda. Abakagiye uzabasangana injorogo n’indasago z’impanga, bivuga ko baba bararigase kuri kibiha n’ikinanira, maze bakabihira kandi bakananira abanzi n’abarozi.  Ubundi abandi bagatsirikisha abarozi kwiyambarira impigi n’ingisha, bishakirwa mu nkoko yo mu mazi, mu nzara n’uduhu tw’inyamaswa zitandukanye no mw ivu rya za ngangabukari, igisura n’andi mahwa y’ishyamba, gutyo bakihisha kandi bagahanda abanzi n’ababagenzereza ubuzima. Uko biri kose, burya ngo uwo mwaciriranye amarozi ntimuba mugihana igikatsi [cyo kunywa].

Reka tujya ku bivugwa kenshi by’umwaku n’umutwe mwiza.

 

 

  1. Umwaku n’umutwe mwiza

 

Ku birebana n’umwaku, hanze aha bavuga ko habaho abantu cyangwa ubwoko butera umwaku.  Bene abo, umuntu yirinda kuvugana na bo mu gitondo cyangwa kubavuga mu izina atarasamura. Ni na cyo gituma habaho imvugo yo ‘gushingirira’ no ‘gutsirika umwaku’ (kuwica). Uwo bibayeho akavugana n’umuteramwaku mu gitondo, yihutira kuvugira mu matamatama ngo ‘nagutanze, nabanje impyisi n’urukwavu’.  Ubu basigaye bavuga ngo ‘nabanje Imana’.  Iyo hatabaye iyo mvugo, isazi n’aya riba bwira bitageze mu munwa. Ingorane n’ibyago uwo munsi abigira impamba. Hamwe na hamwe, abatera-mwaku bitwa abahennyi. Bahabwa na rubanda andi mazina y’amarenga kuko buri wese aba yirinda kubavuga mu mazina yabo bwite. Akenshi mu banyarwanda, ntawe uva imuhira atishe uwo muhanya w’umwaku.

 

Ariko kandi, habaho n’umutwe mwiza, abakiri bato bita ‘ishaba’. Abandi babyita ‘amahirwe’ nka ya yandi y’injangwe ifata imbeba yariye umunyu.  Umuntu utera umutwe mwiza, uwo bavuganye na we mu gitondo yiriranwa amahoro n’amahirwe.  Ririnda rirenga nta ngorane ahuye na zo.

 

Mu mvugo y’i Rwanda, habamo n’amarenga, bimwe by’ikinyiranyindo n’ikingonyori. Ibyo byo se bikora bite?

 

  1. Ikinyiranyindo n’ikingonyori

Ibi by’ikinyiranyindo n’ikingonyori bikoreshwa mu kinyarwanda mu gihe cyo kuvuga ibintu bidasanzwe by’amarenga, ariko bihishe ubwenge buhanitse. Bisa n’amayeri cyangwa ubufindo. Mbese bikoreshwa  mu buryo bw’amarenga ahebuje. Si ibya buri wese kubyumva no kubimenya, kuko mu mibereho isanzwe bitabaho cyangwa se bidashoboka. Gutyo, mu kingonyori isazi itwara indege. Mu kingonyori urwembe ruca igitoki, ubundi urwara rugahabura. Mu kinyiranyindo, umuntu agashisha atarya wa! [Hari n’abarya badakora]. Muri urwo rwego umuhoro ugasezera amasunzu kandi urwumvu rukavugiriza. Ndetse inkoko igashonda umukara.

 

Muri ibyo byose twavuze, mbese akamaro k’umuco ni akahe?