Amasekuruza y’abami
Ingoma nyiginya
Ubucura-bwenge n’amazina y’Abami.

1- Kugira ngo tugerageze kuvuga imyaka Aba-nyiginya baba bamaze ino, ibyiza ni ukubanza kubabwira ishingiro duheraho, lyerekana ko atali ugupfa kwifindafindira gusa. Ilyo shingiro ni Ubucura-bwenge, ali bwo Amasekuruza y’Abami. Ubucura-bwenge ni bwo bukulikiranya Amazina y’Abami nta wamenya igihe Ubucura-bwenge bwahimbiwe. Na byo ni nka byabindi twavuze: Abamiba mbere igituma kenshi batazwi cyane, Ubucura-bwenge bwali butarahimbwa. Hanyuma babonye akamaro kabwo buraza, kugira ngo Ibitekerezo by’Abami bibukulikize. Hanyuma Abasizi na bo babwenderaho : Ibisigo byaje hanyuma ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli, bigashingira ku mazina yo mu Bucura-bwenge. Nyamara rero ntihagire abakeka ko Ubucura-bwenge butondagura amazina y’Amasekuruza y’Abagabekazi buyakuye ruhandi: bagenda bendamo ab’ingenzi bazwi, kugira ngo berekane neza ubwoko Umugabekazi yavuyemo.

2 – Ubu Bucura-bwenge mugiye kubona, bwavuzwe n’abantu benshi cyane. Na none Abacura-bwenge bagiraga uwo mwuga wabo ; aliko rero Abatutsi benshi babaye i Bwami batali Abacura-bwenge barabutoraga, nk’uko batoraga Ibisigo kandi atali Abasizi.Simbabwira rero nti : «Abacura-bwenge ntibabumenya kimwe : haba uw’umuhanga cyane, urusha abandi kumenya amazina menshi y’Abasekuruza b’Abagabekazi. Abandi benshi babumenya igice. Byose rero wabishyira hamwe, bikuzuzanya: igice umwe atazi neza kikuzuzwa n’undi utazi wenda cyakindi bakubwiye mbere !

Ubucura-bwenge.
3 -Uyu Mwami twimitse ni MUTARA, izina lye ali Umututsi ni RUDAHIGWA. Nyina ni NYIRAMAVUGO, izina lye ali Umututsi ni KANKAZI ka Mbanzabigwi, ya Rwakagara, rwa Gaga, lya Mutezintare, wa Sesonga, ya Makara, ya Kiramira cya Mucuzi, wa Nyantabana, ya Bugirande, bwa Ngoga, ya Gihinira, cya Ndiga, ya Gahutu, ka Serwega, rvea Mututsi: akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyiranteko ya Nzagura ya Mbonyingabo akaba umukobwa w’Abashambo. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya

4 – Mutara ni uwa YUHI; izina lye ali Umututsi ni MUSINGA. Nyina ni NYIRAYUHI; izina lye ali Umututsi ni KANJOGERA, ka Rwakagara rwa Gaga lya Mutezintare wa Sesonga ya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi; akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyiramashyongoshyo ya Mukotanyi wa Kimana cya Kabajyonjya ka Rwaka rwa Yuhi Mazimpaka Umwami wa Rubanda : akaba umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya !

5 – Yuhi ni uwa KIGELI; izina lye ali Umututsi akaba RWABUGILI; nyina ni NYIRAKIGELI, izina lye ali Umututsi akaba MURORUNKWERE, wa Mitali ya Cumu lya Giharangu cya Mutima wa Matana ya Babisha ba Samutaga wa Byunga bya Bigilimana bya Sagashya ka Sakera ka Sakayumbu ka Mwezantandi wa Ntandayera ya Mukono wa Mututsi: akaba Umukobwa w’Abakono. Nyina ni Nyirangeyo ya Rukundo rwa Maronko : akaba umukobwa w’Abashambo. Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya!

6 – Kigeli ni uwa MUTARA, izina lye ali Umututsi akaba RWOGERA. Nyina ni NYIRAMAVUGO, izina lye ali Umututsi akaba NYIRAMONGI, ya Gaga lya Mutezintare wa Sesonga ya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi: akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyiragahwehwe ka Minyaruko ya Kabeba ka Byami bya Shumbusho lya Ruherekeza rwa Zuba lya Gitore cya Kigeli Mukobanya Umwami wa Rubanda : akaba umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya!

7 – Mutara ni uwa YUHI, izina lye ali Umututsi akaba GAHINDIRO Nyina ni NYIRAYUHI, izina lye ali Umututsi akaba NYIRATUNGA, lya Rutabana rwa Nyakiroli cya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Bugirafde bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyiramwami wa Shumbusho lya Muhoza wa Ruregeya: akaba umukobwa w’Abagesera. Ahoga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya!

8 -Yuhi ni uwa MIBAMBWE, izina lye ali Umututsi akaba SENTABYO. Nyina ni NYIRAMIBAMBWE, izina lye ali Umututsi akaba NYIRATAMBA; lya Sesonga, ya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Bugirandee bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyiramacyuliro ya Rusimbi rwa Magenda ya Gasimbuzi ka Senyamisange ya Muyogoma wa juru lya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda : akaba umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya!

9 – Mibambwe ni uwa KIGELI, iziha lye ali Umututsi akaba NDABARASA. Nyina ni NYIRAKIGELI, izina lye ali Umututsi akaba RWESERO rwa Muhoza wa Ruregeya : akaba UMukobwa w’Abagesera. Nyina ni Mboyire ya Rujuhe rwa Censha lya Nyirabahaya: akaba umukobwa w’Abahondogo. Aho ga nyine, Abagesera bakabyarana Abami n’Abanyiginya !

10 – Kigeli ni uwa CYILIMA, izina lye ali Umututsi akaba RUJUGIRA. Nyina ni NYIRACYILIMA, izina lye ali Umututsi akaba KIRONGORO cya Kagoro ka Nyamugenda akaba Umukobyva w’Abega. Nyina akaba Nyanka ya Migambi ya Rukundo rwa Ntaraganda ya Nkomokomo : akaba umukobwa w’Ababanda. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya !

11 – Cyilima ni uwa YUHI, izina lye ali Umututsi akaba MAZIMPAKA. Nyina ni NYIRAYUHI, izina lye akili Umututsi akaba NYAMAREMBO ya Majinya ya Byunga bya Bigilimana bya Sagashya ka Sakera ka Sakayumbu ka Mwezantandi wa Ntandayera ya Mukono wa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abakono. Nyina ni Nyamyishwa ya Musanzu wa Cyankumba cya Juru lya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda, akaba umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya !

12 – Yuhi ni uwa MIBAMBWE, izina lye akili Umututsi akabaGISANURA. Nyina ni NYIRAMIBAMBWE, izina lye ali Umututsi akabaNYABUHORO bwaRwiru rwa Rubona rwa. Mukubu Wa Mushyoma wa Bitungwa bya Nkona ya Rubaga rwa Mutashya wa Gihumbi, akaba umukobwa w’Abaha. Nyina ni Nyiramugondo wa Muyogoma Wa Juru lya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda. Akaba umukobwa w’Abanyigiriya. Aho ga nyine; Abaha bakabyarana Abami n’Abanyiginya!

13 –Mibambwe ni uwa KIGELI, izina lye akili Umututsi akaba NYAMUHESHERA. Nyina ni NYIRAKIGELI; izina lye akili Umututsi akaba NCENDELI, ya Gisiga cya Semugonclo : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina akaba Ncekeli ya Ruhomwa rwa Kinanira cya Juru lya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda: akaba umukobwa w’Abanyiginya ! Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya !

14 – Kigeli ni uwa MUTARA, izina lye ali Umututsi akaba SEMUGESHI. Nyina ni NYIRAMAVUGO, izina lye ali Umututsi akaba NYIRAKABOGO ka Gashwira ka Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi:. akaba Umukobwa w’Abega. Nyina akaba Mfitiki ya Ruherekeza rwa Zuba lya Gitore cya Kigeli Mukobanya Umwami wa Rubanda: akaba umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya!

15 – Mutara ni uwa RUGANZU, izina lye ali Umututsi akaba NDOLI. Nyina ni NYIRARUGANZU, izina lye aliUmututsi akaba NYABACUZI ba Kibogora: akaba Umukobwa w’Abakono. Nyina akaba Nyirarugwe rwa Nkuba ya Bwimba bwa Gitore cya Kigeli Mukobanya Umwamiwa Rubanda: akaba umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya !

16 – Ruganzu ni uwa NDAHIRO, izina lye ali Umututsi akaba CYAMATARE. Nyina ni NYIRANDAHIRO, izina lye akili Umututsi akaba NYIRANGABO, ya Nyantabana ya Kamima akaba Umukobwa w’Abega. Nyina akaba Buhorwinka bwa Kigohe cya Cyahi cya Mukuhe wa Cyenge cya Nyanyesa cya Mokobwa wa Ndoba, Umwami wa Rubanda akaba umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine Abega babyarana Abami n’Abanyiginya!

17 – Ndahiro ni uwa YUHI, izina lyec ali Umututsi akaba GAHIMA. Nyina akaba NYIRAYUHI.
Izina lye akili Umututsi akaba MATAMA ya Bigega bya Ruhaga rwa Rubaga rwa Mutashya wa Gihumbi. Akaba umukobwa w’Abaha.Nyina akaba Nyabyanzu bya Nkuba ya NYabakabanjoakaba umukobwa w’Abongera. Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami n’Abanyiginya !

18 – Yuhi ni uwa MIBAMBWE, izina lye aliumututsi akaba MUTABAZI. Nyina ni NYIRAMIBAMBWE, izina jye akili Umututsi akaba NYABADAHA ba Ngoga Ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwegra rwa Mututsi, akaba Umukobwa w’Abega.Nyina akabaMageni ya Gikali cya Nsoro, akaba umukobwa w’Abahondogo. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya !

19 – Mibambwe ni uwa KIGELI, izina lye akili Umututsi akaba MUKOBANYA. Nyina ni NYIRAKIGELI, izina lye akili Umututsi akaba NYANGUGE ya Sagasha ka Sakera ka Sakayumbu ka Mwezantandi wa Ntandayera ya Mukono wa Mututsi akaba Umukobvva w’Abakono. Nyinaakaba Nyiravuna lya Rweru rwa Nsoro : akaba umukobwa w’Abahondogo. Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya !

20- Kigeli ni uwa CYILIMA; izina iye akili Umututsi akaba RUGWE. Nyina ni NYIRACYILIMA, izina lyeakili Umututsi akaba NYAKITAGA cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi: akaba Umukobwa w’’Abega. Nyina akaba Nyabasanza ba Njwili ya Mupfumpfu wa Ndoba, Umwami wa Rubanda, akaba umukobwa w’Abanyiginya, Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya !

21 – Cyilima ni uwa RUGANZU. Izina lye akili Umututsi akaba BWIMBA. Nyina ni NYIRARUGANZU, izina lye akili Umututsi akaba NYAKANGA ka Tema lye Lima lye Bare lya Gongo lya Muzora wa Gahuliro ka Jeni lya Rurenge akaba Umukobwaa w’Abasinga. Nyina akaba Nyabitoborwabya Muzora wa Mushambo wa Kanyandorwa ka Gihanga; akaba umukobwa w’Abashambo. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya!

22 – Ruganzu ni uwa NSORO, izina lye ali Umututsi akaba SAMUKONDO. Nyina ni NYIRANSORO, izina lye ali Umututsi akaba NYAKANGA ka Gatondo: akaba Umukobwa w’Abasinga. Nyina ni Kiziga cya Ruhinda rwa Mbogo ya Gishwere ; akaba umukobwa w’Abega. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya !

23 – Nsoro ni uwa SAMEMBE. Nyina akaba MAGONDO ya Mutashya. Umukobwa w’Abaha. Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami n’Abanyiginya !

24 – Samembe ni uwa NDOBA. Nyina ni MONDE ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi; akaba Umukobwa w’Abega. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya!

25 -Ndoba ni uwa NDAHIRO, izina lye akili Umututsi akaba RUYANGE. Nyina ni NYIRANDAHIRO, izina lye akili Umututsi akaba CYIZIGIRA: Akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya !

26 – Ndahiro ni uwa RUBANDA. Nyina akaba NKUNDWA ya Mbazi ya Nyundo: akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya!

27 – Rubanda ni uwa RUKUGE. Nyina ni NYIRANKINDI ya Kiragira, akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya!

28 – Rukuge ni uwa NYARUME. Nyina ni NYIRASHYOZA lya Muzora, akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya!

29 – Nyarume ni uwa RUMEZA. Nyina ni KIREZI cya Rugwana, akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya!
30 – Rumeza ni uwa YUHI, izina lye ali Umututsi akaba MUSINDI. Nyina ni NYIRAYUHI, izina lye akili Umututsi akaba NYAMATA ya Rwiru akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya!

31 – Yuhi ni uwa KANYARWANDA, izina lye ali Umututsi akaba GAHIMA. Nyina ni NYIRAKANYARWANDA, izina lye akili Umututsi akaba NYAMUSUSA wa Jeni lya Rurenge : akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya!

32 – Kanyarwanda ni uwa GIHANGA cyahanze inka n’ingoma, Umwami wa Rubanda wa mbere ! Nyina ni NYIRARUKANGAGA rwa Nyamigezi ya Kabeja : akaba Umukobwa w’Abazigaba. Aho ga nyine, Abazigaba bakabyarana Abami n’Abanyiginya!

33 – Gihanga ni uwa Kazi ka Kizira cya Gisa cya Randa lya Merano ya Kobo ka Kijuru cya Kimanuka cya Muntu wa Kigwa cya Nkuba (ali we Shyerezo). Ngaho iyo mwama Mukuru wa Samukondo, mu mizi yanyu mikuru ! Iby’aba baheruka, mubirebe aho twabanje kubivuga (III, N. 10-12).
34 –( Aba Bami uko twabakulikiranyije, ni 30; aliko rero hanyuma turaza kubona ko habayeho
abandi 2 bimye ingoma, aliko bakayibisaho abandi. Abo ntibavugwa mu Bucura-bwenge, kuko basirnbuwe n’abo bava ind’imwe, aho gusimburwa n’abana babo: mpamvu yabiteye tuzayibona hanyuma tugeze ku ngoma zabo. Abasekuruza rero baheraho kubara imyaka y’Abami kuryo 30 y’abagiye basimburwa n’abana babo. Mbega nababwiyeko Padiri Shanwani yanditse ko Ruganzu I Bwimba yali ku goma ahagana mu mwaka y’1400. Uko yabigenjeje, yagiye yenda Abami 7, akabagira imyaka 200 bose hamwe. Impamvu yatumye abyandika atyo ntiyiliwe ayisobanura, kuko yabyandikiraga Abazungu basanzwe babizi. Ubwo rero kuko byandikirwa n’Abanyarwanda, ngiye kubanza kubasobanulira iyo mpamvu.

35- Abahanga mu bumenyi bw’Imilyango babamo icyiciro kimeze nk’uburambe bw’amasekuruza, kugira ngo nibimenyekana ku mubare w’abasekuruza b’umuntu baifindure imyaka bamaze guhera ku wa mbere kugeza kuli uwo akomokaho. Muli abo bacurabwenge b’i Bulayi, ubirusha bose kuri iyi ngoma, abandi bose bakajya bamugenderaho, ni Bwana O. Forst de Battaglin, wo mu Bubiligi. Igitabo yanditse cya bene ubwo bucurabwenge, cyo kwigisha ubwo buhanga, cyaje mu mwaka wa 1913 n n’ubu ni cyo bakulikiza mu mashuli akomeye, iyo bigisha ubwo buhanga.

36- Ajya kubigira, ntimukeke ko yapfuye gufinda ubwo bwenge yiyicaliye mu nzu gusa: yabanje gucakura mu Bulayi hose abigeze kuba Abami, no mu Milyango yindi ikomeye yabayemo abantu bavugwa mu bitekerezo by’ibihugu, basakumira mu bitabo yasomye 50.000 (ibihumbi 50) byali baranditswe mu ndimi 12. N’uko yandika n’amasekuruza y’abo Bami bose bo mu burayi: kandi twibuke ko yavugaga amazina y’abantu bazwi mu bitekerezo byinshi, umuntu wese bakaba bazi umwaka yavukiyemo, n’uwo yasaziyemo. Nta kintu yashoboraga guhimba, kuko byali bizwi.Icyo yarushije abandi ni umwete wo kujya gusoma ibyandikishijwe umukono byo mu ngoro z’i Bulayi hose(yabaga yasabye uruhusa), no gushaka mu bitabo bitabalika byatekerezwagamo ibyo abo Bami n’abao bantu bandi bakomeye babaga baramaze ku ngoma za kera.

37- Aho maliye kwemeza imyaka igisekuruza kimye cyagiye kimara, Abahanga batangiye guhinyuza ngo baraebe ko atabeshya, bagasanga ibyo yavuze by’uburambe bw4igisekuruza bitagira inyuranyo, ni bwo abibayemo immena, agatambuka abamubimbuliye muli ubwo buhanga bundi kugeza ubu. Yaranditse rero ati: “Amasekuruza y’umilyango umwe, iyo ugiye uyakulikiranyauhereye ku wa mbere uzana hino, (cyangwa se uvana hino ujyana ku wa mbere) wasanga Igisekuruza kimwe cyaragiye kimara imyaka 30, cyangwa 33.” Ibyo na none yabivugaga yerekeje ku bihugu by’i Bulayi bitabamo indwara, kandi ababituye bagakunda kuramba. Aliko rero twabyerekana no ku Banyarwanda, kuko igihugu cyacu, cyo n’u Burundi, ali ibihugu bimeze nk’iby’i Bulayi. Umuzungu agera ino, ati:”Mu Rwanda hameze nko mu Bulayi: ntihafite amatwara yo gukenya abantu nko mu bihugu bya Afrika byuzuye icyokere cy’izuba n’ibirwara bituruka ku bushyuhe.” Ibyo biterwa n’uko ali igihugu cy’imisozi miremire.Ni yo mpainvu ituma mubona abava muli Kongo baza kuruhukira ino kenshi.

38 – Nuko rero, data niba Igisekuruza cy’ino kitamara imyaka igeze kuli 33, nibura twavuga ko kitajya hasi ya 30 kure. Ni cyo cyatumye Padri Shanwani yandikira Abami 7 imyaka 200. Umwe ni 30; batatu ni 90; bandi batatu ni 90; bose uko ali 6 bakagira 180. Undi wa 7 akabuzulizaho, bagashyîtsa 200. Isagutse ye, ikajya iyindi mu matako, kuko tutazi neza niba igisekuruza cy’ino kimara imyaka 30 rwose, cyangwa se niba kiyigera hafi gusa.

39 – Haliho igitabo mperutse kwandika, aliko mu gifransa, cyitwa La Notion de la génération ( = Icyo amasekuruza bivuga). Ntikiragera ino aliko kili mu nzira; abazi igifransa cyagira byinshi kibumvisha, kuko alicyo gisobanura interuro y’ibitekerezo by’u Rwanda. Muli icyo gitabo, nagerageje kwerekana ko dushobora kuvuga tudashidikanya ko amasekuruza y’Abami amara imyaka itali hasi ya 30. Natanze ibimenyetso na none aliko cyane cyane nashingiye ku bwira-kabili namenye, bwabayeho Kigeli III Ndabarasa, amaze gutanga, umuhungu we Mibambwe III Sentabyo atashye mu murwawewa mbere w’i Nkûzûzu ho mu Bwanacyambwe. Ubwira-kabili bugira akaraaro cyane, kuko abo mu Bulayi baba bazi neza itariki yabwo. Gusa ni uko habaye ubwira-kabili ku wa 13 yuni 1741, n’ubundi ku wa13 aprili 1763. Naragereranije nsanga bwombi bushobora kuba bwarahuje n’itaha Iya Mibambwe III mu murwa w’i Nkûzûzu, kuko hagati ya bwombi haciye imyaka 22 gusa. Nyamara nagereranije n’izindi mpamvu, nsanga ubwo dukwiliye guhitamo ali ubwa 13 yuni 1741. Bivuga rero ko Kigali III Ndabarasa yatanze mu mezi ane abanziliza iyo tariki, maze Mibambwe III akîma mu mboneko za yuni 1741. Imyaka rero tugiye kwandika y’ukugereranya igihe Abami bâba barabereyeho, iraba iyo muli icyo gitabo gishya, kuko ali cyo nakoranilijemo ibyo nashoboye gushyikira muli ibi bihe bya vuba.

40 – Muli icyo gitabo maze kubabwira, nerekanye ibimenyetso by’uko Kigeli IV Rwabugili yimye nyuma ya Yuni 1853, cyangwase mu mezi ya mbere ya 1854, mbikulije ku miganura yagize uko nayibwiwe n’Abiru, igihe banyandikishaga Ubwiru mu wa 1945. Nabo kandi kumenya umubare w’imiganura ya Kigeli IV Rwabugili, bakabyendera ku mpamvu y’uko ataganuliraga hamwe imyaka yose. Kuva rero kuli ubwo bwira-kabili bwa 1741, Abami uko ali batandatu bagejeje ku myaka 218, ali byo kuvuga ko mwayeni yabo ali imyaka 36. N’aho kandi twahitamo bwa bwira-kabili bwa 13 aprili 1763, bâba bagize imyaka 196, mwayeniikaba imyaka 32 n’amezi 7 kuli umwe kuli umwe.

41 – Nyamara iyo myaka, yaba 32 isaga, yaba 36, murebe ko ali uburambe ku ngoma nta bwo ali uburambe bw’igisekuruza. Tuzi ko Yuhi IV Gahindiro yavutse umwaka se atanga; guhera rero kuli Yuhi IV, nibwo twashobora kumenya gusa uburambe bw’igisekuruza tuzana hino ku Bami batanu baheruka. Naho igisekuruza cya Mibambwe III, nta bwo twashobora kumenya kuko nta kimenyetso cy’amavukaye; tuzi gusa ko yatanze ali umusore uhamye, mu kigero cy’imyaka ili hagati ya 25 na 35.
42 -Kugira rero ngo tudaha igisekuruza imyaka ikabije gato, cyangwase ili hasi cyane, twenze imyaka 33 y’uburambe bwacyo, aba aliyo duteruliraho kugererranya imyaka Umwami wese ashobora kuba yarabayeho. Ni ukuvuga ko ingoma ye yenda akantu kuli iyo myaka ili kw’izina lye ; ko atabayeho hilya yabyo cyane cyangwa se hino yabyo cyane ; ko intangiliro y’iyo myaka, cyangwase indunduro yayo ishobora kuba yarahuliranye n’ubugingo bwe.

43 – Naho guhera kuli Mibambwe III uzana hino, turashyiraho imyaka ya bwa bwira-kabili bwa 1741; k’uko rero Abiru bazi ko yaganuye gatanu gusa, biravuga ko Yuhi IV Gahindiro yavutse mu wa 1746 kandi akaba ali wo yimamo. Niba kandi uhisemo ubwira-kabili bwa 1763, kuko na bwo bushoboka, Mibambwe III yaba yarimye muli uwo mwaka, agatanga mu 1768, akaba aliwo Yuhi IV Gahindiro yavukiyemo akawimamo. Umusomyi wese yumve neza impamvu ituma tubangikanya ubu bwira-kabili bwombi: wafata ubwa mbere cyangwa se ubwa kabili, ni hahandi; aliko nahisemo ubwa mbere, ku mpamvuzindi zashoboye kunyereka ko burushije ubwa 1763 kwegera amanyakuli. Dore rero amazina y’Abami uko nabashyizeho iyo myaka ya mwayeni:

Guhera ahagana
Mu mwaka wa Amazina y’ubwami Amazina y’ubututsi
959 1. Gihanga I
2. Kanyarwanda I
3. Yuhi I
(Ngom’ijana)
Gahima I
Musindi
1058 4. ?
5. ?
6. ?
7. ? Rumeza
Nyarume
Rukuge
Rubanda
1180 8. Ndahiro I
9. ?
10. ? Ruyange
Ndoba
Samembe

1279 11. Nsoro I
12. Ruganzu I
13. Cyilima I
14. Kigeli I Samukondo
Bwimba
Rugwe
Mukobanya
1411 15. Mibambwe I
Sekaongoro I
16. Yuhi II
17. Ndahiro II
18. Ruganzu II Mutabazi

Gahima II
Cyamatare
Ndoli
1543 19. Mutara I Nsoro II
20. Kigeli II
21. Mibambwe II
Sekarongoro II Semugeshi
Nyamuheshera

Gisanura
1642 22. Yuhi III Karemera I
23. Cyilima II
24. Kigeli III
Mazimpaka
Rujugira
Ndabarasa
1741 25. Mibambwe III
Mutabazi II
26. Yuhi IV
27. Mutara II
Sentabyo
Gahindiro
Rwogera
1853 28. Kigeli IV Rwabugili
1896 Mibambwe IV Rutalindwa
1897 29. Yuhi V Musinga
1931 30. Mutara III Rudahigwa

Amazina y’abagabekazi b’u Rwanda

Ily’ubwami Ily’ubututsi Ubwoko
Nyiragihanga I Nyirarukangaga abazigaba
Nyirakanyarwanda I Nyamususa abasinga
Nyirayuhi I Nyamata abasinga
? Kirezi abasinga
? Nyirashoza abasinga
? Nyirankindi abasinga
? Nkundwa abasinga
Nyirandahiro Cyizigira abasinga
? Monde abega
? Magondo abaha
Nyiransoro I Nyakanga abasinga
Nyiraruganzu I Nyakanga abasinga
Nyiracyilima I Nyakiyaga abega
Nyirakigeli Nyanguge abakono
Nyiramibambwe I Nyabadaha abega
Nyirayuhi II Matama abaha
Nyirandahiro II Nyirangabo abega
Nyiraruganzu II Nyabacuzi abakono
Nyiramavugo I Nyirakabogo abega
Nyirakigeli II Ncendeli abega
Nyiramibambwe II Nyabuhoro abaha
Nyirayuhi III
Nyirakaremera I Nyamarembo
Rukoni abanyiginya
Nyiracyilima II Kirongoro abega
Nyirakigeli III Rwesero abagesera
Nyiramibambwe III Nyiratamba abega
Nyirayuhi IV Nyiratunga abega
Nyiramavugo II Nyiramongi abega
Nyirakigeli IV
Nyiramibambwe IV Murorunkwere
(Nyiraburunga) Abakono
abakono
Nyirayuhi V Kanjogera abega
Nyiramavugo Kankazi abega

44- Nuko rero dukulikije umubare w’Amasekuruza yo mu Bucura-bwenge, Ingoma Nyiginya yaba yaratangiye mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 1000. Mubyitondere; ni ukuvuga gusa igihe cy’urucishilizo. Wenda hali mu mwaka wa 1000; wenda se hali mu wa 1100 bisaga. Aliko rero ukulikije umubare w’Amasekuruza, nta bwo bishobora kwitarura cyane iyo myaka yegereye uwa 1000. Ingoma yacu rero yaba imaze imyaka 800 asaga, cyangwa 900 asaga. Ubwo ali ibintu byigiyeyo kandi bitagira aho byigeze kwandikwa kera cyane, uwashaka kuvuga imyaka yihanuye, yaba yerekaniyeho ko atazi iyo bijya n’iyo biva.

Amazina y’Ubwami akulikirana ate ?

45 – Umwami wese agira izina ly’Ubututsi, yamarakwima akagira ily’Ubwami. Ni ko bimera mu Rwanda; aliko ahandi henshi muli ibi bihugu bidukikije si ko babigenza: aho tuzi neza ni mu Burundi. Ahandi ubanza babigira limwe na limwe gusa. Amazina y’Ubwami uko mwayabonye, nta bwo akimeze uko yahoze kera.

Ku ngoma ya Mutara I Semugeshi, mwene Ruganzu II Ndoli, ni bwo Umwami n’Abiru be bakoze inama ikomeye yo kuvanaho amazina amwe: 1°ilya Nsoro livanwaho n’uko lyitwaga cyane mu Bugesera, bukili igihugu gikomeye, banga kwitiranya Abami b’ibihugu bibili bituranye. 2° Ilya Ndahiro livanwaho n’uko uwaliherukaga, Ndahiro II Cyamatare, yali yanyazwe ingoma y’Ingabe ikajyanwa n’Abanyabungo, ali yo Rwoga yahoze ho mbere ya Karinga. Izina lyatswe ingoma n’ababisha ntilyashoboraga kwongera kuyihabwa. 3° Ilya Ruganzu balivaniraho ko abalyiswe bombi bali barazize igisare: Ruganzu I Bwimba yaguye ku rugamba ali umutabazi; Ruganzu II Ndoli azira umwambi yarashwe, n’ababisha bamutegeye mu gico, ahantu hitwa mw’Isyiki, muli Territwari ya Kibuye. Bikerekana rero ko lyali izina lifiteigisare, mu gitekerezo cy’Abiru na Mutara I.

46 – Kuli ubu amazina akulikirana ku ngoma ni aya: 1Mutara, 2 Kigeli, 3 Mibambwe, 4 Yuhi , 5 Cyilima. Ayo mazina uko ali atanu, agomba gusimburana mu bisekuruza bine. Kugira ngo ashobore gushyira amazina atanu mu bisekuruza bine babigenza batya :

1 Mutara 5 Cyilima 9 Mutara 13 Cyilima
2 Kigeli 6 Kigeli 10 Kigeli 14 Kigeli
3 Mibambwe 7 Mibambwe 11 Mibambwe 15 Mibambwe
4 Yuhi 8 Yuhi 12 Yuhi 16 Yuhi

Uko mubireba rero amazina atatu aheruka (Kigeli, Mibambwe, Yuhi) ahora mu mwanya wayo ; ilya Mutara n’ilya Cyilima ni yo akuranwa : iyo Kigeli abyawe na Mutara, Kigeli gikulikiraho abyarwa na Cyilima. Ali byo kuvuga ko Yuhi abyara Mutara, Yuhi likulikiyeho akabyara Cyilima.

47 – Babigenza batyo ali ugukulikiza umuhango ukomeye wo mu Bwiru, kandi ushobora kwerurwa kuko byabaye ibintu na Rubanda bashoboye kubona igihe byakorwaga. Abanyarwanda bo ku ngoma ya Cyilima II Rujugira, barebaga neza icyo gihe umugogo wa Mutara I Semugeshi wali i Gaseke, hanyuma kuli iyo ngoma ya Cyilima II uwo mugogo ugatabazwa i Rutare, maze Cyilima II Rujugira ubwe yamara gutanga umugogo we ukaba ali wo bajyana i Gaseke, ukahaguma kugéza kuli iyi ngoma ya Yuhi V Musinga. (Umugogo ni ukuvuga umurambo w’Umwami). Ni ko byagendaga iteka : Cyilima yamaraga gutanga umugogo we ukagomba kuguma i Gaseke, ukajya ugilirwa imihango y’Ubwami
uvugilizwa ingoma, ukorerwa ibiroli ku minsi mikuru yerekeye Ubwami, bikarindira ko bazageza ku ngoma ya Mutara. Kuli iyo ngoma hakazaba ibiroli bikomeye bizakorerwa mu maso y’igihugu cyose, keretse imihango y’Ubwiru yakorwaga rwihishwa itashoboraga kubonwa na rubanda. Rubanda barabaga neza ko ko umugogo wa Cyilima uvuye i Gaseke ukajya gutabazwa i Rutare. Mutara uwo yamaraga gutanga akaba ali we basubiza i Gaseke ; bityo bityo.

48 – Igihe iki gitabo cyanditswe bwa mbere, mu wa 1943, nali ntarabwirwa Ubwiru ngo menye neza impamvu zibitera. Aliko bajya kubumbwira nabanje gusezerana n’Abiru ko bitazavugwa muli ibi bihe, tuliho. Ni cyo gitumye rero mvuga gusa igice cyashoboye kubonwa na Rubanda rwose igihe byakorwaga ; naho iby’ukuli kwabyo, sinashobora kubyandika, kuko naba nishe isezerano. Mwumve neza ko ntabibuzwa n’imizililizo y’Ubwiru : mbabazwa gusa n’igituma tutabona uruhusa rwo kubimenya ku mugaragaro, kuko Ubwiru bulimo ubuhanga bwarushaho kwerekana ubwenge bw’u Rwanda, bugatangaza Abanyarwanda n’abanyamahanga ; nanone Ubwiru ni ikivangitirane cy’ubuhanga n’imigenzo ya gipagani bakulikizaga i Bwami, aliko ibyo mvuga ko ali ubuhanga n’ubwenge, umuntu yashobora kubirongorora, akabivangura muli iyo mihango ya gipagani. Nakwifuza kubikora ntyo, aliko rero simbishobora ku mpamvu y’isezérano twagiranye n’Abiru lyo kuzabigumana byanditse, bikazaba bimenyekana kera. Bagira bati : « Ibintu byabaye ibanga likomeye ku ngoma zose, tukaba ali twe tubisigiranye, ntitwakunda ko bimenyekana tukiliho ». Nanone Ubwiru ni ubw’Umwami: ni Mutara III Rudahigwa wabategetse kubyandikisha ngo bitazazimira. Aliko rero iyo hataba ilyo sezerano, nta bwo baba barakunze kubyandikisha.

49 – Izina lya Mutara n’ilya Cyilima, ni ay’Abami b’Inka ; ni ukuvuga ko Ubwiru buyahuza n’imigenzo bibwiraga ko itumye inka zibaho, zikagwira mu Rwanda. Urebye mu Bisigo wese agomba kubibona ako kanya ; wasangamo ko n’ilya Yuhi ali ily’Abami b’inka, aliko mu by’ukuli ilyo zina lifite umuhango walyo bwite Abasizi batashoboye kumenya. Uwo muhango nanone ufite akantu uhuliyeho n’inka ; nyamara na wo sinshobora kuwerura, kuko nta Munyarwanda wigeze awumenya.
Izina lya Kigeli n’ilya Mibambwe, ni ay’Abami b’Umukoba; bivuga abizilika umukoba (umukandara), bagatabara ngo bungure igihugu. Ni amazina rero y’uburwanyi. Kuva aho amazina ya Ndahiro na Ruganzu avaniweho, kuko na yo yali amazina y’umukoba, imilimo yayo yombi yenzwe n’ilya Kigeli ; Kigeli rero ni bazina wa Ndahiro na Ruganzu. Ili lya Ruganzu lyo, na Kigeli III Ndabarasa yarabyivugiye ubwe, mu gisigo cye cyitwa Batewe n’iki uburake, aho agera ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli, akavuga ati:
Murantege amatwi bagabo
Mburanye Bazina, Baza-mu-nzoza
Ba Nzogera ya Ruziga,
Uwahabuye u Rwanda, Rwabiza-ngoma.

Icyo gisigo nticyatuwe Kigeli III: ni icye bwite, ni we wakivuzebwa mbere, agitura Abatware be ali mu Ndorwa, ahitwa mu Ngorogoro z’u Ruhinda.

Basomyi nimugwire.