Mu Gisaka no mu Kinyaga bajyana inzagwa gusaba, kuko nta masaka ahaba, amasaka barayabeteza.
Iyo umuhungu akuze, ashaka umugore, se ajya kumukwra kwa se w’umukobwa akajyana inkwano.
Inkwano ijyana n’inzoga nibyo byitwa «GUSABA UMUGENl».

Akamaro k’inkwano :

Inkwano ni ikimenyetso kigaragaza ko usaba n’usabwa ali abana bafite iwabo, barezwe neza, bakaba bakulikije umuco wa kibyeyi. Kuko abo bana bombi batishyingiye by’amahabara, kandi ko bazajya gushyingirwa baherekejwe n’umuco wa kibyeyi, mu mico yemewe n’igihugu.

Iyo ababyeyi babonaga ko nta mhamvu ibuza abana kwubaka, batumaga iwabo w’umukobwa ko bazaza gusaba. Usaba umugeni
n’- ubyeyi cyane cyane uw’umugabo. Se w’umuhungu niwe ujya gusaba, haba hall impamvu, hakagenda se wabo. Iyo bajyaga gusa­ ba, babaga b”abanje kubimenyesha ababo bose. Umuryango wabo, abavandimwe, n’inshuti bose baza kubyizihiza.

Bajyanagayo inzoga imwe cyangwa ebyili, ubusanzwe hagenda ama­rwa n’urwagwa.

Bajyanaga inka yo gukwa abayifite.
Bajyanaga amasuka umunani iyo. badatunze inka.
Bajyanaga isuka ya MBOGO, iyo. ni ngombwa hose, yo gufata irembo.
(Mu Gisaka no mu Kinyaga, bajyana inzoga z’inzagwa kuko nta masaka ahaba).

Basigaga akabindi kajemo inzoga, kugeza igihe umugeni azagira·iwa­ bo akajyanyemo inzoga.
Ntacyo gakoreshwa, karabikwa ahan’tu hiherereye.

Se w’umuhungu yajyana ibyo byose; inzoga, isuka, inka cyangwa amasuka, cyangwa amatungo (ihene) agasaba umugeni.
Iyo inkwa­no ishimwe bamuha umugeni. Iyo inkwano igawe bamuha umuge­ni, aliko bakamutegeka kuzazana indi.

Insubira z’inkwano ni izihe?

Insubira z’inkwano n’ukurongoranya.
Iyo wa muhungu amaze gushyingirwa, abana n’umugore we, Imana yabababalira bakabyara­na, n’inka yakowe nayo ikabyara, iyo nka iyo ibyaye kabili, ikabyara n’imbyaro ya gatatu, iyo nyana se w’umukobwa ayirongoranya umukwe we.

Se w’umuhungu iyo amaze kubona ko iyo mbyaro ya gatatu ihage­ ze ajya inama n’umuhungu we n’umukazana we, bagashaka inzoga: Amarwa n’urwagwa, bakazikorera abantu.
Se w’umuhungu we n’umukazana we bakabashorera, bakajyana kwa Se w’umukobwa.

Bamara kwakirwa, bateretse inzoga, bagasubira mu misango y’ubu­ kwe; uko basabanye, amahoro bagize muli uwo mubano, n’ibyago bagizemo. Hanyuma Se w’umuhungu agatangira avuga ati: «Nje kwaka indongoranyo»

Abayisabwa baba ali abantu bashyira mu gaciro bati: «Indongoranyo turayiguhaye».
Kuva kera bayitanganaga n’ikimasa n’igisabo n’injishi yacyo.

Naho iyo ali abantu b’abanyamahane bavugaga ko indongoranyo itaraboneka, kandi inka ibyaye gatatu.
Ubibwiwe atakwemera ku­ bilindira akajya kumurega mu bategetsi, mu muryango n’uko akayimuhera mu bategetsi.

Iyo itanzwe :

Iyo indongoranyo itanzwe, na ya nka yakwowe igakomeza kworo­ roka, kandi abayaka n’abayakwa bakaramba, umukobwa asubira iwabo kwaka inka ya Gashyimbo, byatinda akazasubirayo kwaka iy’iteto. Niko byagendaga kera mu migilire y’ab $hyingira n’abashyingirwa.

Iyo itatanzwe :

Iyo indongoranyo itatanzwe, haba urubanza rw’uwakoye, n’uko akayihabwa n’amategeko, kandi ni ngombwa kuyibona. Kereka iyo izo yakoye zalimbutse, ntihabe hakili n’imwe, iyo ntayo arekeraho.

N.B.: lyo umugeni atakowe, baremeye inkwano, umukobwa w’uwo mugore, iyo akowe; inkwano y’umukobwa ikwa nyina. lbyo byemewe n’umuco.