( Immana ikora inama yo karema ibintu byose, kugira ngo ibitwigishilizemo kamere yayo.)

Immana iganje mu ishya yera !

ya rwitûlira mu buranga !

Ndavuga Iya-mbere irema byose,

4 Rugira ikunda n’abanyabyaha.

Ihora idukûra kure i wa Ndabaga.

Ikatweza umutima mo agahinda

Iliba turêkereje gushôka,

8 yahoze iteka rutayoberana.

Mbere y’ibindi, hilya yo kurema,

Ntâ kirêre, isi itanarôtwa,

Ijuru n’inyanja bikili mu nda.

12 Umuyaga utazwi n’inyenyeli ;

Nta mavûkiro y’izzuba,

Ahantu hose harangaye :

Utagira hilya yaliho aganje,

16 Atunze ubwe bukire butabalika.

Atêtse mu irebe ly’uburanga,

Atunze ihûmure n’ubugingo,

Ali mu ihangu ly’ubutajorwa,

20 Na bwo ubushongore abwîtêye,

N’ubutabera buli mu byano,

N’ilyo kamba ly’ubudasumbwa.

Immana yîrêbye irahîrwa

24 Isangayihâgije neza.

Imaze gusungiza ikuzo lyayo,

Iti «Aho kugumana ishîmwe jye gusa,

Ikiruta nâligabira ibiremwa,

26 Mbanje kubihimbamo amaroho.

Mpange ibimvuga mu marenga.

Ibyo niyumvamo mu mimerere,

N’ibyo niruzimo kwinshi,

32 Ali ubuhanga, ali n’umurava.

Mpimbe icyiciro nyabwenge

Roho nsa zîtwe Abamarayika,

Izili mu mubili zîtwe Abantu.

36 Barore ibiremwa ntâbuhâye.

Barâte uko ndêshya Ubumungu,

Banâmmenye jyewe wabaremye ;

Bampe icyubahiro bashoboye,

40 Banansingize uko bukêye!»

Immana izilikana yîbwira,

Abatatu bâkoraniye inama,

 Imigabo bayisukamo urukundo,

44 Rucengera ibyo batêkereza.

Babigilira ngo ibiremwa iyo biva,

Bizâsâmemo urwo rukundo.

Ibizi ubwenge biruhishûre

48 Aho ruvugira mu bitabuhâbwa.

Rwa rukundo rujya mu rubuga,

Ngo Abantu aho bazarubonera,

Bumve ko ali rwo rwabitêye

52 Bamenye n’isôko iruvubura

Iterura igira iti : « Jyewe ubirema,

Nta kamaro mbikulikiranyemo,

Kuko ubwiza mbitâmiliza,

56 Ali jye ubusumbya icyo nabutîje

Ndabubitebeje unabikoranije,

Jye wabiciliyeho amarenga :

Ntibyîhinirizaho uburanga :

60 Burasobanura Uwabihimbye.

Ubonye umuntu w’umushushanyi,

Uhimba abâmuje mu masunzu,

Washidikanya aho abikûra

64 Ntâba agenekereza iby’i Rwanda ?

Uwashushanya abandi bantu

Akabaha ifurebo, ishâti, inkweto,

Akabakorera ingofero no ku mutwe,

68 Aba atâbyendeye ku Bazungu ?

Urêbe abana ibyo bigana :

Yenda urwondo akaremamo inka,

Itêze amahembe, ifite amabêre ;

72 Akwubaka urugo akayihacyûra !

Si amarenga muhira,

Aba yîgânira atyo mu rwuli ?

Iremye mu cyondo ihwânye n’inka,

76 Wâyitunga bikaguhira ?

Na njye rero nshatse kurema,

Umuntu Naka nkamuha ubwiza :

Byâba kwîgâna undi utali jye ?

80 Si amarenga nkwêrekeraho ?

uko nirêbamo ubwiza ?

Urugero nârutangwa na nde,

Ngo anyerekêre ibyo andusha kumenya,

84 Ali jye muhimbyi wa cyîgânwa ?

Ugira umukêcuru wakubyâye :

Ntashidikanywa kugukunda.

Ahora akuzilikana ubudahwêma,

88.Umutima ukwilirwaho udatûza.

Yaba akubônye akâza asûma,

Ukabona imbabazi zâmusâze.

Agahora akwîta akâna ushâje,

92. Ali uko akwûzuliye urukundo.

Yàvugwa amaki uwayibahanze,

Nkayiha kwuzuramo urukundo,

Igahora isendereye ubugenge

96 Bwo kudahwêmera abo babyâye ?

Ntibishushânya se urwo mbakunda ?

Uko ndubafitiye mbibêruliye,

Ntimufite urugero rwo kubyumva :

100 Roho nsa ntizirêbwa n’imibili.

Naho ubwo mwîgeze kuba abana,

mukaba mwârahêtse,

Utarukunda atyo arabikunzwe ;

104 Jve wabigennye ntyo simbatebeje ?

Nîmwîgarukemo mubirêbe :

Isoko y’ilyo rali malyôha,

Ivubulira urukundo ababyeyi,

108 Ali ukugenekereza iby’imvaho :

Ntiyaba nk’inyanja itarengwa

Ikina urukundo ruzira inkombe ?

Ngiyo inzira mpimbira ibiremwa :

112 Ibigira-bwenge mbiha amarenga,

Ibikorwa byanjye urugero mbiruta,

Bitebya uko inka iruta iy icyondo ;

Ukuli, sinifitemo urukundo:

116 Sinaruhâwe sinduhâha.

Ni jye rukundo ruzira inkombe,

Urw’ ibyo nahanze bica amarenga,

Bikabahâtira guhugûka,

120 Gufindûra, kumpishûra.

Jyewe amaso-mubili atabona,

Mbiyigishe mu cyâyenge,

Mbisobanulira mu biremwa,

124 Nyuma munyîtûre urubabamo.

Urugero mpangaye mu buranga,

N’ubulyo nûzuyemo urugwiro,

Jye Nyili-igira, zzuba ly’ihangu,

128 Abantu banyobokere intèko.

Mutege yombi bene-muntu :

Gira-so yitûrwa indi iteka !

Ukunze Immana aba ayigororera,

132 Usanga Rurema aba yikunda.

Ugarutse asanga Uwahoze iteka,

Ni inyalyenge azôga mu mahoro.

Uyobotse Mungu agira amahîrwe,

136 Kuko ashotse iliba ly’impundu

Nava mu nsi azalihorana.

Atûre ingoma zitagira bilya ;

Arambe kera atyo nk’Iyaturemye,

140 Umutima usenderemo Immana.