Umugore utwite, abona inda imaze kugaragara neza, imaze nk’amezi ane nuko agahekera umwana atwite, kugira ngo inda ijye yonka neza, ntarware, kandi ngo umwana azavuke ali muzima. Ibyo bakoresha ibiheko ni ibi:

-Bareba ubwoya bw’intama cyangwa agakoba ko ku mulizo w’intama y’insogotano; n’ubw’ingwe, n’ubw’inkomo n’imondo n’inzobe, n’inzibyi, n’igikoba cy’intare; bakareba n’ishyoza n’umurembe n’umuhire, n’umuzigagore, n’umutabataba, n’umuheha umaze iminsi, nk’imyaka ibili, uwo muheha witwa “umuhitira”. Uwo muheha iyo ubuze, bareba umuheha wanyoye ubuki; bakongera bakazona isimbi n’isaro ly’umusheshi n’umukipfu, n’igiti cyitwa “umuheka”, n’umuseke n’umuha, n’indibu, n’ikuta cyangwa isenge. Byose iyo bimaze kuboneka, babwira umugore w’isugi (ufite umugabo utigeze gupfusha umugore n’umwana, kandi utigeze kwahukana, ni we ubyambika abandi, ni we kandi uza kubibakuramo, iyo umugore yaramutswe no kubyara). Uwo mugore araza yamara kugera aho, bakamuha inkota, bitilira Lyangombe; umugore akagenda akareba agati bita “umuhanga”, akagatemesha ya nkota limwe gusa; bakakagegenamo uduce tubili bagatunga ku mugozi; hagati bagashyiramo icyerezwa cy’intembetembe (ikiliburibu); umuhanga ngo ni uwo guhanga umwana ngo azavuke ali muzima. Bakazana n’umwana w’umuhungu na we bakamuha inkota, akareba umuvumu w ‘umutabataba, akihanukira akawutema limwe, ukagwa ku ntara bawuteze. Umwana ujya gutema uwo muvumu, ni umwana w’isugi ufite se na nyina, kandi utigeze kurwara ibinyoro; intara batega na yo iba ali iy’isugi kandi ali umuvumu bawukokorera ku ntara, bakabigira bitonze, kugira ngo hatagira akababi kagwa iruhande rw’intara, ngo kaguye iruhande lyaba ali ishyano. Amababi bayosereza ku gicaniro (kuyatwika). Umuvumu barawushishura, akaba ali wo bakakiza bya bindi byose; ibindi bakabitunga ku buhivu cyangwa ku mulya w’inka itipfushije bishe. Nuko umugore utwite akabyambara, ngo ahekeye umwana. Agakoba k’inkomo ni ko gashyigikira impigi yo mu kanyamukika (ni ko bayambaza).

Umugore bajya kwambika ibiheko yicara ku ntebe, umwana w’umuhungu w’isugi na we bakamuha intebe akicara. Kwicara kwabo ni uguterana imigongo. Nuko umwana bakamuhereza bya bindi byose, babitunze ku migozi; umwana akabyenda, maze agasubiza amaboko inyuma ayirengeje; umugozi akawunyuza mu ijosi ly ‘umugore utwite; nyuma bakabisubiramo neza, bakabimwambika. Ibiheko babicisha mu ijosi, bikanyuranira mu gituza no mu mugo-ngo. Ni byo bita “guhekera umwana uli mu nda ya nyina“.

Bamwe ngo bamara kubikakira neza ku migozi, bakabitega inyamanza, ngo ibikoreho. Iyo itarabikoraho, umugore ntabyambara.

Umugore wambaye ibiheko ntiyabyururutsa, ngo abifashe hasi, kirazira; ngo ni ugukungulira umwana. Umugore n’umwana babimwambitse, ni bo babyururutsa. Kubyururutsa ni ukubyururukiliza ku ntebe, bizira gushyirwa hasi gusa. Inda zo mu biheko ntibazitora ngo bazice, barazita; bazishe byakenya umwana agapfa na we.

Umugore iyo yambaye ibiheko, maze inda ikavamo, bikaba kabili cyangwa gatatu akuramo inda, agera aho akirorerera. Naho umugore wahetse yarabyaye neza, iyo yongeye gusama, arabyambara nka mbere, bityo bityo .

Iyo umugore amaze gucura (atakibyara), ibiheko abiha umukazana we. Kirazira nta mugore uta ibiheko.

Umugore umaze kubyara kabili cyangwa gatatu, yambara ibiheko bikeya; haba ubwo abyambara ku maboko cyangwa ku maguru.

Ibindi biheko

Umuhanga n’umutalishonga na kinzibyi na kinkomo n’indibu n’ubwoya bw’intama y’umweru, umugore utwite arabyambara, umwana akazavuka atagira indwara.

Igikagiro (igiheko) cy’umugore urwaye mburugu cyangwa ibinyoro. Bareba igishira cyangwa ikizete cy’impyisi (igikoba cy’aho ngaho) n’umuzigagore n’igihondohondo, n’umuhuna n’umuziha w’imbwa, n’umutakampundu n’umuhezayo, bakabidodera mu gikoba cy’impyisi, bagatunga ku mulya w’inshumitano (inka bishe), umugore akambara, bigatuma umwana avuka ali muzima.