Rugira inyanja y’urwererane,

Ndate Immana y’impuhwe zose,

Itanga ubwererane budahezwa,

4 Itura mu ngoro y’umurava.

Ikeza roho mo ubuziranenge,

N’ubudahinyuka n’umunogerezo,

N’ubudahendana bw’urukundo,

8 N’ubwirinde bwanga amoshya.

N’ubwigarure buzira igihemu,

N’ubudahemuka bwizirira,

N’ubutagorama bushinze umuzi,

12 Rurema ikabituza mu muntu.

Umunsi ihanze Muntu akabaho,

Ikamuha za ngabire

Zilimo ukwitunga no kurama,

16 Ugahora udendeje mu byiza,

Immana yungurujeho intéra,

Ntiyamutungisha umubano,

W’ilyo shimwe lya kigaragu,

20 Ngo bihinire indeshyo ku biremwa.

Yaje mu rukundo rw’inyanja,

Rurema yikora mu bugingo,

Ivubura isôko rwaserera,

24 Icubura isenderezamo Muntu.

Amera nk’icyansi kilimo inshunzi,

Immana irebye isanga imulimo,

Nk’uko ipamba imera mu mazi,

28 Na we ayivogerana ubwuzu

Muntu ageretsweho ubwo bugingo,

Imugira umwana imwiyuhiramo,

Imwibuganilizamo urweru,

32 Rw’inema n’imigenzo ya roho.

Iti : «Ubu bugingo bushya nguhaye,.

Bukubemo uburanga buharuza,

Nibuguturemo bugusâge,

36 Buguhe kwitwa umwana wanjye

Wowe n’abuzukuruza bawe,

Kamere y’ubumuntu mbahanze,

Igereranyije no kuba utyo ku isi,

40 Ukaba uyigendaho ubutaguruka.

Naho uwahawe inema nkugabiye,

Imuha nk’amababa yo mu kirere,

Iramuremereza, akamânûra,

44 Agasumba ububasha bwo hasi.

Kamere- muntu, tubisubiremo,

Tubigereranya, ilyamye ku isi

Iyanjye ituye mu bicu iheru,

48 Iyanyu ikaba itahishyikilije.

Keretse nsenderejemo iyanjye,

Ikabaha kuruta indeshyo isanzwe,

Kamere zombi zibumbye hamwe,

52 Iyanjye iteruza iyanyu amababa.

Ubw’o mukaminuka cya kimanga,

Cy’intarengwa, cy’indasibama,

Kimeze nk’urubibi mwimereli

56 Rwa Bubasha na Muntu busa.

Kamere zombi uko zitareshya,

Zitâhôberanya n’amaboko,

Ugabanye iyo y’ubuntu watunze

60 Imubaho ingabire ihanitse imuruta.

Ngaho nyumvira urwo rukundo;

Ndakwihaye nguha n’ibiremwa,

Keretse akantu, k’ubusa kandi,

64 Ukaretse ukabitunga ubudahezwa.

.
Wowe n’abuzukuruza bawe, Kamere y’ubumuntu mbahanze, Igereranyije no kuba utyo ku isi, 40 Ukaba uyigendaho ubutaguruka.   Naho uwahawe inema nkugabiye, Imuha nk’amababa yo mu kirere, Iramuremereza, akamânûra,     44 Agasumba ububasha bwo hasi. Kamere- muntu, tubisubiremo, Tubigereranya, ilyamye ku isi Iyanjye ituye mu bicu iheru, 48 Iyanyu ikaba itahishyikilije.   Keretse nsenderejemo iyanjye, Ikabaha kuruta indeshyo isanzwe, Kamere zombi zibumbye hamwe, 52 Iyanjye iteruza iyanyu amababa.   Ubw’o mukaminuka cya kimanga, Cy’intarengwa, cy’indasibama, Kimeze nk’urubibi mwimereli 56 Rwa Bubasha na Muntu busa.   Kamere zombi uko zitareshya, Zitâhôberanya n’amaboko, Ugabanye iyo y’ubuntu watunze 60 Imubaho ingabire ihanitse imuruta.   Ngaho nyumvira urwo rukundo; Ndakwihaye nguha n’ibiremwa, Keretse akantu, k’ubusa kandi, 64 Ukaretse ukabitunga ubudahezwa.  

Akantu nkubuza nihitiyemo,

Akantu nkwatse mu si yose,

Akantu ntoye ngizemo bwite,

68 Akantu nigombye mu biremwa,

Akantu ubuliwe kudakoraho,

Akantu utegetswe kutêgéra,

Uzira imbuto y’ubwenge,

72 Ubw’ibibi n’ibyiza mu biremwa.

Ubuva kuli icyo giti si bwiza,

Ubwo naguhaye nibuguhaze

Niba urenze itegeko lyanjye,

76 Uzaba wirahuliye ku nda !

Ukebuke urebe ibyo naguhaye,

Na za ngabire z’indera-mubili

Nkajya nywurinda ibibi n’umuruho,

80 Cyane kudasaza no kudapfa.

N’ibyo by’inema igutonesha,

Yo kuba umwana wanjye Rurema,

Nkwibuganijemo ubugingo,

84 Ngahora nkuzuyemo nkubyirura.

Niba unyumviye ko ukabiheza,

Amatwi ukayampera amateka,

Umwana ubyaye akanya mmuremye,

88 Nzajya mwuzuliza izo ngabire.

Avuke ali umwana wa Rurema,

Yekuzayoberwa n’akantu,

Yekubabara, yekuzapfa,

92 Abibwemo umurage dusezeranye.

Nahwo ilyo tegeko nagukomereje,

Niba uciyeho ukalirenga,

Ibyo nagushyizemo uzabishiramo,

96 Uzabikâmûka ube umuntu

Ibyo bihavuye uzapfa uhambwe.

Uvemo ubugingo witwe intumbi,

Ubyumve neza, uzapfa uhambwe,

100 N’ibyo utunze bizayoka !

Kandi abana uzajya ubyara,

Iteka uko bazagukomoka,

Inyoko ya Muntu ingoma bihumbi,

104 Bwa bucûze bubemo akoko !

Wumve isezerano dukoranye,

Niba unyobotse ukabikomeraho,

Uzasamwa azajya abitâkwa,

108 Abyârwe asendereyemo Rurema,

Nta kuzapfa, azajya kera,

Wumve azaramba uko yenda,

Umubili wanyu utûre buroho,

112 Mu budahwera n’ubudasaza !

Immana yigishije Muntu,

Ishyira ku bulili irabîkira,

Ibitotsi byinshi biramuzinga,

116 Rurema iraza imwaka urubavu.

Aho irumukûye irahasubiranya.

Irushingiraho irema umukobwa,

Iramumushyingira barabana.

120 Yitwa Heva nyina w’abaliho.

Rurema yenze urubavu mwumve,

Ntarakenda ino lyikirenge,

Ngo batazita umugore inkweto,

124 Umugabo yajya akandagiraho

Ntarakenda igufwa lyo ku mutwe,

Ngo hato n’abagore badashêga,

Ngo barasumba abâbashâtse,

128 Nibajye bababéra nyirabuja !

Yenze urubavu rwo mu gihimba,

Umwanya uringaniliza indeshyo,

Kuko abashakanye bombi,

132 Batarwubaka batareshya.

Iyo bâsumbanye bararwana,

Iyo barwanye bakarusenya,

Indeshyo ni umugabo mu by’iswa,

136 Umugore akimikwa mu by’i muhira

Yenze urubavu rwo mu gihimba,

Umwanya woroshe urukundo,

Ngo abashakanye bumvireho,

140 Imitima yegerane ibe nk’umwe,

Igihe ababyeyi batajijûtse,

Bazanye amazimwe kubatânya,

Urugo rukinjiramo impagarara,

144 Uwo bashêgeyeho ababwire.

Ati: “nkili mu nda yanyu kera,

Nali mvanze umubili na mwe ;

Naho ubu zahinduye imilishyo,

148 Umubili nawubumbye na Naka

Niwe nashatse turakubiranye,

Ipfundo ryacu lirasibiranye,

Nkuko byatangiye kera,

152 Immana ijya gushyingira Muntu

Ijya kumuhimba ngo atwibaruke,

Iremezo ryabaye mu rubavu,

Rwa Muzi w’imbaga yuzuye isi,

156 Se w’imilyango Adamu wa Rurema !»

Ukunda kwigâna ababyeyi,

Uburere bwiza bumuha ihirwe,

Igihe cy’amage ntacemerwe,

160 Kuko Imana ihora imureba !»

Muntu usoma ibi cyangwa ubyumva,

Ushime Immana yaremye ibyo uzi,

N’ibyo uzamenya nyuma y’aha,

164 N’ibyo uzumva bikakurenga.

N’ibyo bakurengeje abenshi,

N’ibyo utarumva mu mashuli,

uzapfa utarabwirwa,

168 N’ibyo uzamenya muli Mungu.

Rugira rwahanze ubugingo,

Imaze gushyingira Se w’Abantu,

Igihe cy’ihimba cyâhetuwe,

172 Igumya gutunga ibikorwa byayo.

Itoza amaboko kwiraga imbuto,

Guhora yisiga mu rubyaro,

Kuba amavu y’ubugingo bw’ubu,

176 Isoko yacu y’ibyo turora.

Iyaremye byose iraduhe ihirwe,

Iyo twilingiye iduhe impundu,

No kwitura ibyo yatubanje,

180 Itugire ingoro ituyemo Immana