Umugore ukunda gutanga umugabo we kubyuka, ngo abyara abana basa na we gusa; urnugore iyo atambutse umugabo we asanze alyamye, ngo yiganza mu rugo kandi akabyara abakobwa gusa, cyangwa akabyara abana basa na we gusa, ntazagire ubwo abyara abana basa na se.

Umugore ntatanga umugabo kuganura; iyo amutanze maze umugabo akagira uwo asambana na we, umugore arapfa ntakabuza.

Umugore ntaherekeza umugabo we ali nk’aho agiye, ngo ni ukumukungulira ntazagaruke. Umugore ahagarara mu irembo; agasezera ku mugabo we ati: Ngaho urabeho, uzaze amahoro. Agasubira mu nzu akicara ku ntebe y’umugabo we, ngo asubiye ku ntebe ye; kandi ntatashya umugabo we, ngo ni ukumukenya.

Nta mugore ugendana n’umugabo, ngo amujye imbere. Kirazira rwose, umugabo ni we ujya imbere, umugore akajya inyuma. Umugore ajya imbere yirukanwe.

Umugore w’umujura ahengera umugabo agiye kwiba, ilyo joro akalyamira urubavu rumwe ntahindukire; iyo ahindukiye umugabo baramufata, bakamuboha.

Umugore azira guca hagati y’abagabo bahagaze, ni ukubakenya.

Umugore ntasambana umugabo we yaragiye kure, cyangwa

ali mu buhake cyangwa se yaragiye guhaha, ngo aba amuteye umwaku ntagire icyo abona. Umugore iyo asambanye umugabo yaratabaye umugabo aherayo.

Umugore usambanye hali umutsima, ntawuha umugabo ngo adapfa; iyo abonye ko yasambanye alicecekera ntagire icyo avuga, kereka ku wundi munsi.

Umugore walitse umutsima umugabo we atali aho; umutsima yarajije mu nzu ntiyawuhaho umugabo we, azilikana ko yaraye asambanye; umugabo we arapfa, kuko umugore aba yamurengeje irobe.

Umugore ntahereza umugabo we icumu cyangwa umuheto we, ngo byatuma akomereka.

Umugore ntawe yatiza icumu cyangwa umuheto cyangwa intorezo, cyangwa igicuba cy’imfizi, ngo byakenya umugabo we, akamugara cyangwa agapfa; kereka biheze mu gasozi ntibigaruke mu rugo.

Ibyo byose umugore ashobora kubitiza, aliko akazira kubihereza; abirangira ubishaka akaba ali we ubyiha aho bili.

Umugore azira kurwanisha intwaro z’umugabo we; icumu cyangwa umuhoro cyangwa ngo yende intorezo ayigere umugabo; ntiyakinisha no kwitabaza umwuko, ngo bikenya umugabo.

Umugore udashaka ko umugabo atabara, atambika umweko we mu irembo, iyo awutambitsemo umugabo akawutambuka, baramwica, ntatabaruka.

Umugore ntiyulira inzu, ngo ni ugukungulira umugabo we, bamuca amatwi.

Umugore ulyama ku rwuliriro akenya umugabo we.

Umugore ntahagarara ku nkingi ya kanagazi, cyangvva ngo alyame mu irebe lynumulyango, bikenya umugabo we. Ntiyakwicara no mu irebe Iy’umulyango areba muirembo, na byo bikenya umugabo.

Umugore wicara ku ntebe y’umugabo ali aho„ aba amukungurira.

Umugore yilinda guhagarara mu nzu, ngo ni ukwitera impagarara, agahora arwana n’umugabo we.

Umugore azira gutamira akatsi ko mu rugo, ngo yarwana n’umugabo we kandi ngo bikenya umugabo.

Umugore unyara ahagaze, akenya umugabo we.

Umugore azira kwiyuhagira ahagaze, kereka yicaye hasi cyangwa yunamye, kwiyuhagira ahagaze ni ubukunguzi, bikenya umugabo. No kwiyuhagilira ku gasozi bikenya urnugabo.

Umugore ntannya ikijy’epfo, bikenya umugabo.

Umugore yilinda kuraza intoke ze mu bibero, ngo ni ukubinda intoke, maze bigakenya umugabo.

Umugore utakunnye akili umukobwa yitwa “intubya”, ngo umugabo we ntatunga, ntagwiza imyaka, ntagira n’abana benshi, kandi arakenyuka.

Umugore w’impa (utarwara) na we akenya umugabo.

Umugore utameze inskya bamwita “ikibuga »; uwo mugore agatubya umugabo ntazagire igihe atunga ngo bigwire. Bene uwo mugore atera ubutindi bubi.

Umugore ajya kwiruka akifata mu mabere, kwiruka atifashe atyo ni ugukura umugabo umutima.

Umugore iyo amaze kubyara, maze inda ye igahora igonga, ilyo gonga likenya umugabo we.

Umugore ntalya isonga y’urulimi, ayiliye ngo yajya atuka umugabo we.

Umugore ntaherezwa injishi cyangwa igicuba bakuye inka; kereka umugabo we atali aho; umugore ubigira umugabo ali aho, aba amukenye.

Umugore azira gukora ku ibere ly’inka, ntiyagerageza no gukama, ngo ni ugukenya umugabo, byongeye ngo ni ugukungura.

Umugore kudakama inka, bituruka ku muvumo wa Nyirarucyaba. Yakamye inka maze musaza we aramukubya (amubona yambaye ubusa); ni bwo Nyirarucyaba agize ati: Umugore ntakama inka imyaka ibihumbi; ingoma ibihumbi umugore ntakama inka; arazikama bikaba ubukunguzi, bakamuca amatwi.

Umugore ntacunda amata, kereka yerekeje igisabo hanze, atabigize ngo bikenya umugabo, kandi bigasulira inka nabi.

Umugore ntiyicara ku icukiro, bikenya umugabo.

Umugore wivuga, ngo akenya umugabo.

Umugore ntavugiliza, ntabika (kwigana umubiko w’isake); ngo bikenya umugabo we.

Umugore ntiyavuza urwamu, ngo ashyire urushyi ku munwa; umugore uvuza induru ngo akenya umugabo.

Umugore ntasimbuka ngo ace ikibungo, bikenya umugabo. Umugore arabyina ntasimbuka.

Umugore ntashyira inkoni ku rutugu, ngo bikenya umugabo. Umugore ntacana igiti cyitwa “isheshe”, ngo yarwana n’umugabo we. Umugore ufite akananwa kirabura kaliho utwoya, bavuga ko yaliye ihene, byitwa ko yameze ubwanwa; ngo akenya umugabo we, kereka bamuciye amatwi.