Imvura y’impangukano iyo iguye, buracya bagasiba guhinga kwanga kuyibuza kwongera kugwa.

KWICA IMVURA. Ushaka kwica imvura, abona imvura ishotse, akavuza umwirongi igapta.

Ushatse na we areba intobo yavutse ali ikinege, akayitunga ku icumu, maze agatunga mu cyobo. Byitwa uruhiso, imvura igapfa.

Imvura y’urushyana iyo yarembeje abantu, bareba akondo maze bakagakaranga ku rujyo; ngo bakaranze imvura, ikarorera kugwa.

Itumba kandi iyo lyarembeje abantu, bagira ngo biyanikire imyaka, bajya kuyanika bakazana ingasire, n’inkurwe n’imbyiro, bakabikoresha umusalaba kuli ya ngasire; inkurwe bakayihagalika imbyiro bakazitambika; ngo bakaba bishe imvura.

Abaraye bali bwanike, bo bareba urutamyi, bakarunaga mu cyobo, bagira ngo: hararamuke hatamuye.

KWICA AMAHINDU N’URUBURA. Umuntu ugira ngo yice amahindu, abona agiye kugwa, akenda icumu agashyiraho amavuta, akalishinga hanze agira ngo : Ku ishyamba, ku ishamba. Abandi bareba amase bakayabumbabumbira ku icumu, bakalitunga hejuru.

Abashatse kandi benda icumu bakalipfumuza uruhamo rw’u-mulyango bagashyiraho amavuta bagira ngo Yaga, lyatsindiye Ruganzu, litsindira Ndoli, litsindira Mibambwe. Urubura rukamuka.

Kwenda intorezo bakayikubita imbere y’umulyango, na byo byica urubura.

Kwenda ivu maze bakalihuha balyerekeje aho urubura ruturutse, bakarutuka bagira ngo : Yonga, yonga, na byo byica urubura. Kuvuza umwironge amahindu agiye kugwa, birayica.

Abandi bica urubura, bareba umuyenzi bagakoza ku ibere ly’umugabo bagira ngo : Henebera nk’amabere y’umugabo. Noneho ngo n’amasuka y’amazungu asigaye yica urubura.

Umuntu azira guhinga amahindu yaraye aguye, ngo yakwongera akagwa. Barayasibilira.

Umuntu iyo yapfuye baramusibilira, kwanga ko amahindu agwa.

Kugalika isinde birazira, ngo bisura urubura. Ikindi kizira ni ukubika isuka, iyo bayubitse ngo bituma urubura rwica ibintu.

Umuntu wambaye uruhu rw’intama yilinda kuruhinduliza abonye imvura igiye kugwa; ngo yakubitwa n’inkuba.

Inkuba iyo ikubise umuntu cyangwa itungo, cyangwa ikindi kintu, ntibalira, ntibababara ntibavuza induru, ahubwo bavuza impundu, ngo baraliwe n’umwami. Gutaka ngo ni ukwiterereza inkuba ikabamara ku bantu no ku bintu.

Inkuba iyo ikubise ikica, ntawagira ngo inkuba yishe. Barabaza bati : Ni iki? Iyo ali umuntu bati: Umwami yarongoye. Iyo ali inka, bati: Umwami wo hejuru yakujije inka. Bati: Yakujije zingahe? Bakavuga umubare; ibyo bikagusha umwami wo hejuru neza, ntazongere gukubita ukundi.

Inkuba kandi iyo imaze gukubita umuntu, bazana inzogera, bakazivugiliza hejuru ye, ngo ni izo kumukangura. Bavuza impundu, bakavuza n’ingoma, ngo umwami yabyukurutse, ngo yarongoye.

Inkuba iyo yakubise ahantu, ntibahinga bukeye, ngo umwami yaraye, ngo bahinze hagwa imvura mbi cyane, igatsemba bintu, inkuba ikongera gukubita, kandi ntibeze imyaka.

Nta muntu unywa itabi imirabyo irabya, ngo inkuba iramukubita. Iyo ashatse kwinywera itabi, adatinya gukubitwa n’inkuba, areba ubwatsi bw’ishinge akabuhambira ku mutembe w’inkono y’itabi, akazana n’akatsi k’ishinge akakajugunya hanze agira ngo: Dore ibyawe; ubwo inkuba ntigire icyo imutwara. Abashatse na bo bareba igishilira bakakinaga hanze bagira ngo: Ng’ilyo lyawe, bakongera bakareba icyatsi babonye cyose, bakacyambika inkono yiitabi, imirabyo ikoroha.

Ushatse na we agereka umugano ku nkono y’itabi, ati: Urahere ku ishyamba.

Inkuba iyo yagize icyo ikubita ku musozi, umugabo ufite umugore yilinda kurarana na we batabanje kugangahurwa, ngo bahumana.

Umuntu agera aho inkuba yakubise, akahaguma, ntabe yagenda batabanje kumugangahura; batamugangahuye ngo inkuba yabica, kandi ni no kuyiterereza abo yakubise ikazongera kubakubitira abantu cyangwa ibintu.

Umuntu iyo yumvise ikubise, cyangwa iyo abonye imirabyo isakirana, acira ku gahera cyangwa agahuhaho agira ngo: Ganira, ganira, vuga matama (comme un mouton), ntuvuge bukuba; nuko agatunga umuhoro hejuru. Akongera ati: Tuli abishywa, tuli bene N… nkuba ntitugenda ijoro. Ibyo bikabuza inkuba kugira icyo itwara.

Umurabyo urarabya bakarahura umuliro bagira ngo: Uracane uwawe. Ikindi bilinda ni ukwicara ku ntebe no kubyina, kereka bafashe umuhoro mu ntoke, bati: Ndagutema. Abandi bacira ku gahera bati: Subya.

Imirabyo n’inkuba iyo bisakiranye, abantu balya, benda utulyo bakatunaga hanze ngo: Ng’ibyo ibyawe. Kirazira nta muntu ulya inkuba zihinda.

Ikincli kizira, nta mugore utega urugoli inkuba zihinda, ngoyamukubita, agapfa adasambye.