Umugore amara kubyara, bagaherako bakamutindira ikiliri mu kirambi, imbere y’iziko, akaba ahongaho, akazajya ku buliri yasohotse. Bakamucanira umuliro mwinshi cyane, kugira ngo yoteshe inyama zo mu nda, ngo hatanuka, kandi ngo bigwirwe,(ngo hatabora hakazamo inyo). Byongeye umugore bamukandisha amazi ashyushye. Imitagara ni yo bakandisha ibyo bikomere, bakajya bohereza ukuboko mu nda ibyara (abagore bazi kubyaza); ngo ni ugusubizayo ibyo mu nda, mu myanya yabyo. Bamwuhagira n‘umubili wose, bakamukandakanda, ngo amaboko n’intugu biba byarakutse, byarahagutse. Abandi ngo bacana mu nzu umubavu cyangwa umugeshi; nyil’ukubyara, umwotsi ukamucumbira mu nda; ukaba uwo kwumisha ibikomere byo mu nda; bakazana n’imbilibiri bakayimusiga; abadafite imbilibiri bamusiga, bakamusiga ikimuli. Abafite inzu nziza mu gikali, ni ho batinda ikiliri.

Umugore uli ku kilili ntibakunda ko alyama; ibyiza nuko yakomeza kwicara, ngo ni byo bituma akira vuba. Kumwuhagira kandi ni ukumwuhagira alyamye, arabanza akubama, nyuma akagarama bagakanda intugu n’amaboko, bakandisha imitagara n’amazi ashyushye. Umunyamaboko ni we umukanda.

Iyo umugore ali ku kiliri, bamuha igikoma cy’amakoma kandi bakagishyiramo umunyu mwinshi n’urwagwa. Kirazira kumuha uruyama cyangwa imboga; ntanywa n’itabi lyo mu gacuma (Reba itabi Iyo mu gacuma), ngo limutera guhitwa, ntakire vuba.

Umugore uli ku kiliri, iyo atarabyara ibitsina byombi (umuhungu n’umukobwa), bazira kumucanira umwugaliro. Iyo bawucanye yabyaye umuhungu, ngo ahora abyara abahungu gusa; yaba yabyaye umukobwa, agahora abyara abakobwa basa, batagira umuhungu.

Iyo umugore akili ku kiliri, yilinda kujya hanze; iyo agiye kujya hanze yarabyaye umuhungu, asohokana icumu cyangwa umuhoro; ngo ubwo asohokanye umuhungu we; yaba yarabyaye umukobwa bakamuha uruhindu akaruseseka mu musatsi wo ku mutwe we, ngo ni umukobwa we asohokanye. Iyo atabigenjeje atyo, ngo aba akunguliye umwana we agapfa.

Iyo umugore akili ku kiliri, bamuha amata, babanje kumwicaza iruhande rw’ikiliri, kuko ngo aba ameze nk‘umugore uii mu mugongo, amata bamuha, ni ay’inka y’isugi (itarapfusha iyayo).

Iyo umugore akili ku kiliri, umugabo we yilinda kwambuka uruzi, ngo arwambutse yarwara ibisare, nta n’uwaraye mu nzu batinzemo ikiliri wagira aho ajya ngo yambuke umugezi, na we yarwara ibisare (ibisebe).

Iyo umugore akili ku kiliri, nta muntu waza ngo arahure umuliro muli iyo nzu, bikenya umwana agapfa. Nta n’uwaza ngo akure utwatsi ku kiliri, ngo azaducane; umwana yatukura umusatsi.

Nta n’uwaza gusaba amazi muli urwo rugo, ngo umwana yarwara ibyinjire.

Iyo umugore akili ku kiliri, nta muntu waza gutirura ikintu yatije muli urwo rugo; mbese rwose nta kintu kiva muli urwo rugo ngo kijye abandi. Iyo kihavuye kikajya ahandi, maze ukijyanye akararana n’umugore we cyangwa agasambana, ngo aba yiciye uwo mugore uli ku kiliri, akazapfa atongeye kubyara, keretse uwamwiciye yapfuye.

KUVA KU KILIRI

Iminsi umugore amara ku kiliRi, ni umunani; haba abakivaho bamaze iminsi ine cyangwa itandatu. Bazira kukivaho ku munsi w’igiharwe. Nuko ku munsi wo gusohoka, bakogosha umwana na nyina, bakamesa imyambaro ya nyina. Umusatsi w’umwana bawuhisha kure cyane, cyangwa nyina yashaka akawuhakira mu nkondo yambika umwana we. Nyina w’umwana iyo atiyogoshesheje uwo munsi, ategereza igihe bazategera umwana igisage. Iyo yiyogoshesheje, umwana ataramera amenyo, ngo apfa atayameze. Icyuma cyogosha umwana ntawe cyogosha wundi, kereka bongeye kukimwogoshesha ubwa kabili. Uwo munsi nyina w’umwana yambara neza, akalimba cyane, agatega urugoli.

Ku cyumweru cya kera, umugore yaziraga gusohoka; byongeye umwana wavutse ku cyumweru yitwaga ingenzi mu bandi bana; kuko ngo yavutse ku “kadogo“, ni na we wabaga umutware.

Iyo bamaze kwogosha umwana na nyina, bazana ibishyimbo, bakajya gusoroma imboga z’amoko yose iyo ava akagera: isogi, ibisusa by’inzuzi z’inzungwane, inyabutongo, igisura … bagateka.

Iyo umwana ali umuhungu, bashaka icumu (ni igicumucumu gifite amashami atatu banyujijemo utugozi tw’agati kitwa umuhanda); bagashaka ingabo (icyo babonye cyose cy’umuko), bagashaka n’umuheto (ni agati k’umutobotobo w’umurembe, utagira amahwa), bagashaka n’imyambi (uduti babonye twose); n’umutana (akantu kameze nk’agatembo). Naho iyo ali umukobwa, bashaka ishinge. Ibindi bazana ni imitobotobo bakayita inkonzo. Bazana n’amata y’inshyushyu n’ay’ikivuguto n’umutsima. Baba baralitse n’abana bato bamaze kumenya ubwenge, b’abahungu n’ababakobwa, bose b’amasugi (bafite ba se na ba nyina). Abahungu baza ali bone, abakobwa na bo bakaza ali bane, bazira kuba ibiharwe.

Nuko igihe cya nimunsi, ku kirengarenga cy’izuba, ibyo batetse byose bimaze gushya, babisutse ku ntara y’isugi n’umutsima uli aho, n’amata y’inshyushyu n’ay’ikivuguto ali mu nkongoro ebyili na zo z’amasugi (zitagira ubumene). Icyo gihe kandi isaso yo ku kiliri baba bayikuye mu nzu, bayishyize ahantu umwanzi atagera ngo azayibone. Ivu lyo mu ziko n’impeho z’umwana baba babiyoreye ku ntara. Abana baralitswe bakaza, bagasanga umubyeyi yambaye neza yalimbye ateze urugoli. Nuko umubyeyi agaheka umwana, akenda ya ntara iliho ivu n’impeho z`umwana, akayikorera; abana b’abahungu bakamujya imbere biyereka, ab’abakobwa na bo bakamujya inyuma, bakagenda babyina. Umubyeyi akajya aho insina ili akabisukaho. Iyo nsina iba iy’uwo mwana. Bagahindukira, nyina w’umwana akicara ku ntebe iruhande rw’imyugaliro (iyo umwana ali umuhungu); naho iyo ali umukobwa basohoye, umubyeyi akicara ku ntebe mu irebe ly’umulyango.

KULYA UBUNNYANO

Iyo abana bahinguye, bajya mu rugo, bagasanga babateze intara bashyizeho ibyo kulya. Ku ntara basasaho amakoma, bagashyiraho ibishyimbo bacucumiyemo imboga, kandi babumbabumbyemo utubumbe twinshi, buli mwana akagira akabumbe ke. Akabumbe kosebaba bakageretseho agasate k’umutsima. Bakazana amata y’inshyushyu n’ay’ikivuguto bagatereka aho; abana bakaza, bakabaha amazi bagakaraba bakalya, bakabaha n’amata bakanywaho uko bangana.

Ng’uko kulya ubunnyano. Kubyita ubunnyano, nuko baba babibumbabumbye utubumbe twinshi, tumeze nk’utwo umwana annya impande zose.

Iyo abana bamaze kulya ubunnyano, ntibabaha amazi yo gukaraba; baraza bagahanaguliza intoke zabo ku mabere ya wa mubyeyi, bagira ngo: “Urabyare abana benshi abahungun’abakobwa ». Nuko abana bakita uruhinja amazina.

Abana ntibataha iwabo imuhira, na nyina w’umwana ntahaguruka aho yicaye, kereka umwana abanje kunnya cyangwa akanyara. Nyina aba yamuhaye amata, yamwonkeje, agira ngo annye cyangwa anyare vuba. Iyo umwana yatinze kunnya cyangwa yanze kunyara, bamutamika itabi akaruka, bakabona kugenda. Kugendera aho, ni ugusulira umwana nabi, agapfa.

I Gisaka na hamwe hi Buganza, abana bafite akabyino babyina bajya gusuka ku nsina ibyo bayoye ku kiliri; insina kenshi aba ali iy’inyamunyu. Haza abana umunani, bane b’abahungu n’abakobwa bane, bose b’amasugi (bafite ba se na ba nyina). Baraza bagakikiza urutaro (intara) bayoreyeho ibyo ku kiliri, bakayiterulira limwe, bakagenda urunana babyina ngo:

“Bwerere yavutse, Bwerere yakura, Bwerere yavoma, Bwerere yasenya (yatashya), Bwerere yahinga…”, bagasuka ku nsina bagira ngo: Dore aho nyoko yakubyaliye.Bakajya ku yindi nsina babyina kwa kundi. Batanga insina ebyili cyangwa eshatu, bagasukaho ibyo ku kiliri. Insina basukaho ibyo ku kiliri, yerekanwa n’umugore washashe ikiliri. Insina iba iy’umwana, ababyeyi bazira kuyimunyaga. Iyo umukobwa ashyingiwe kure, bamugemulira igitoki cyayo, cyangwa inzoga yayo.

Uwo munsi baba bashakiye umwana ingobyi ebyili: iy’intama n’iy’inka, bakazimukozaho, kugira ngo imwe nibura bamuheke mu yindi. Iyo batabigenjeje batyo, bukeye bakamuheka mu yo batamukojejeho icyo gihe, imusulira nabi, agapfa.

Umwana w’uruhinja iyo afite mukuru we, ku munsi wo gusohoka baramumuhekesha, kugira ngo bazahore barutana, umukuru ntarutwe n’umukulikira, bitewe n’uko yazingamye. Icumu n’ingabo n’umuheto, cyangwa ishinge umugore yasohokanye, babimanika mu ruhamo rw’umulyango; kirazira kubijugunya gusa.