Rugira rwambaye ubutajorwa.

Rubengeranwaho n’ubukaka,

Urwaliboye umubili ubwema,

4N’ishema yiharaze mu byano.

Hamwe n’icyusa mu gihagararo,

Byo n’igikundiro cyimusaga,

Amabega atengerana urukundo,

8 N’ishyaka ryatembye urugera,

N’ijana ly’ihûmure akwêse,

N’ilyo kamba ly’ingoma irambye,

N’ubudasumbwa bw’impuhwe atunze

12 Bikizihira Ruhaka-Biremwa.

Ubwo igihe cya mbere kihavuye,

Umuseke warakitse lirarasa.

Ngo bucye neza Immana irarema,

16Iterura umunsi ali wo gihembwe.

Irasutse ibanza kwitegereza,

Ireba uko imvura itava hasi,

N’urwo rwokotsi rw’ubwire,

20 Uko bibîsikana mu kirere.

Isi itakirunguruka ibyo hanze,

Nta kazûba, nta nyényeli,

Hazibye umwijima wa bulindi,

24 Iminsi yarapfukiranvwe buhere.

Immana ibyâhura mo ububasha,

Ibwira amazi yisukiranya,

Iti «Ijuru n’isi nibirekurane,

28 Mwe mwirereke mu bicu iheru.

Asigaye atêmeye ko mujyana,

Ature ku butaka bihinire aho,

Mwe kubana urujya n’uruza,

32 Habe ikirere hagati yanyu !»

Rwa Rwijiji rurêyûka,

Na yo imivumbi iratamuruka,

Imvura igashoka byaratinze,

36 N’imicyo ikarasa igihe gitashye,

Immana itegeka aho mu kirere,

Nta ijuru ntibyavuguruzwa,

Irebye isanga biyîzihiye,

40 Yarabihundajemo ubwuzu.

Iby’isobânura ly’amazi,

Haba akarere Immana ibilimo,

Imyaka wenda ijya mu bihumbi,

44 Byo mu burambe tumaze kubona.

Ibyo bihe igumya kubyita umunsi,

Kuko yabicyuyemo umulimo ;

Uwo uragoroba ijoro lirâza,

48 Maze ibitaramaranira ubugenge.

Iti «Amazi ahanamye mu kirere,

N’ayasigaye adendeje hasi,

Nzayahindura urufatirane,

52 Amanuke azâmûka ubutitsa.

Izzuba niliva rîje ihangu,

Lizanyunyuza amanyanja,

Lyende amazi make mu munsi,

56 Lizayajyane asa n’urwotsi.

Nirushyikîra iheru mu bicu,

Imbeho rusanze irundarunde,

Bihakumîrwe byîyongèra,

60 Ikime kibyinjire biremere.

Nkozemo akayaga bihungabane,

Ibicu mbicunde mbirêtéshe,

Amazi mpizûre ace urweru,

64 Ashoke ah i indoha y’umulindi.

Isi iyanywe iyicengeze mu nda,

Ahorobe mu ndili z’amasôko,

Asohoke atemba imigezi isanzwe,

68 Ahurure ashokera mu nzûzi.

Ajye mu bishanga no mu manyanja.

Izzuba liyagire urwokotsi,

Asubire mu ijuru kwakundi,

72 Akomeze yongere urwo rugendo

Mungu turamya ububasha,

Ibiremwa uhanga biragilirana,

Ni amayobera yurufatirane.

76 Nta nyamwigendaho muli byo.

Ushyira ibikomeye mu bidakêkwa

Ibyo twîta bito ubigira ngombwa

Turabireba uko bigeneranye,

80 Nta gikuru, nta cyigenge.

Imigezi ivukira mu masôko,

Yahûlirana ikarema inzûzi ;

Ubwo zigakonkoboka iyo gihera,

84 Zijyà gushokera mu manyanja.

Isôko yâbura imvura ikûma,

yâheba ya mazi ;

Ikamye igahinduka imikuku

88 Ntiyaba igisheshe mu rûzi.

Uruzi rwakena uwo muvumba,

Inyanja yabura ikoro ruyiha,

Ibyo byigisha abantu b’isi,

92 Abakuru kimwe n’abo bagenga.

Ntihali n’umwe utulimo ngombwa,

Ngo abuze yagira icyo adutwara ;

Iteka twese turagilirana ;

96 Ukomeye tumubereye amaboko.

Umukuru yimânyure akantu,

Agahe abatoya biyungiranye,

Bwa bubasha bwe babugwize,

100 Ubwamamare abonye bubareme.

Nk’uko inyanja rweru z’isi,

Ziha amasôko imvura iyakwiye,

Na yo akabyara imigezi ivubuka,

104 Ikazasendereza amanyanja.

Ndagenekereje mbona indi ngingo,

Uburemyi bwawe bunyigisha :

Ndora imivumbi n’imicyo waremye,

108 Izzuba n’imvura uko bigenda,

Nkenda kwumva ibi by’amagorwa,

N’ibyo mu nsi twita ishîmwe

Haba ubwo ibyago bigwa nk’urubura,

112 Ali nk’amahindu y’urusekabuye.

Ubundi haba umugaru uzibiranye,

Ibyago byakoraniye umuntu,

Ibyo akabinyagirwa n’umulindi,

116 Wenda ugahita byamugagaje.

Ubundi umuntu agira agahinda,

Ali igitundwe igihu kibuditse ;

Nyamara ntibitinda akarande :

120 Biba integuza ishyerezo ukaza.

Izzuba lya roho ali lyo shimwe,

Lirasa ali ihangu, akalyota

Ukabona ibyago byahabanje,

124 Ali ugusîza no gukubûra.

No kuhaharura no gusukûra,

Ngo uzasange hakwizihiye,

Utereke intango ilimo urukundo,

128 Umugire ingoro ituyemo lmmana.