Umuntu azira rwose gutema IGIKINGI CY’IREMBO; kirazira rwose kukigera n’umuhoro, ngo ni ugusura amatongo.

Iyo amazi atungutse mu irembo, atuma umuntu atunga.

Umuntu uhindura irembo akalyerekeza mu gikaIi, abyara abakobwa basa batagira umuhungu ubavukamo.

Umuntu yilinda cyane kumena IFU mu rugo, cyangwa ku buliri, ngo bikenya umugore w’urwo rugo agapfa. Barahanuza, ndetse bakahimuka. Ni bimwe n’iyo umuntu abonye amavuta cyangwa amaraso mu rugo; ni ishyano libi, barahanuza.

Umuntu azira kwitabira mu KIGEGA, ngo nticyuzura. Kwitsamulira mu kigega, ni amakuba mabi, ngo kwitsamulira inyuma y’urugi rukinze no kwitsamulira iruhande rw’ikirago cyegetse, ni ugupfa ntakabuza. Barahanuza.

Umuntu ufite ikigega maze kikagwa cyali kilimo amasaka, umuzigaba cyangwa umuse, ni we uza kucyegura. Undi wundi acyeguye cyamutera ibyago.

Umuntu iyo avuye gutashya INKWI, maze igihe atuye inkwi mu rugo umugozi ugacika, alishima ngo arahaga. Kirazira kwinjiza inkwi mu nzu uko zagahambiliwe, babanza kuzihambura; umugozi wazo bakawuhambiliza urukwi rumwe ngo ni wo mugenzo. Kuzinjiza zihambiliye, bikenya bene urugo.

Umuntu iyo avuye kuvoma AMAZI, maze yagera mu rugo akamena icyo yavomesheje, ngo nyil’urugo arakenyuka, kereka bimutse.

Umuntu iyo amennye ITYAZO, ngo ni ishyano. Ulimennye aralyikorera akalijyana mu mayirabili y’inzira agatura, ati: Ntuye ishyano. Akaba yikijije ishyano. Abahanyuze bose bazira kulitambuka ngo balirenge. Bahira ibyatsi bakabijugunyaho, bakabona gutambuka, ntibagire icyo baba. Iyo umugabo cyangwa umugore badatereyeho utwatsi, ngo baralitwita ntibabyare. Abakobwa batereraho ishinge (utwatsi), abahungu batereraho uduti, ngo badahumana.

Umuntu iyo amennye URUSYO, ararwikorera. Areba ikintu arushyiramo akikorera, nuko yahura n’umuntu akamwinginga ngo namuture. Iyo amaze kumutura, uwali urwikoreye aliruka; yagera hilya cyane, ati: Untuye urusyo ntacyo untuye. Yagera mu rugo agahanuza, bakamuha imiti akanywa. Iyo abuze urumutura, arushyira mu mayirabili.

Iyo ali umugabo wamennye urusyo maze ntajye kuruta, akararana n’umugore we, arapfa ntakibuza; byongeye ngo umugore we ararubyara.

Uwamennye urusyo, atinya akamanyu k’urwo rusyo, kuko kavungukiye mu bilibwa abaliye ibyo bilyo ngo bahumana. Ubwo lero bakajya mu bahanuzi bakabaha imiti yo gutsinda amahano.

Umuntu azira guhindura urusyo ngo arusereho inyuma yarwo; ngo ni ukwisulira kuzajya abyara abakobwa basa batagira umuhungu musaza wabo.

Umuntu iyo abonye AGASONGERO k’inzu yicaye mu kirambi ngo arapfa. Agasongero k’inzu iyo gahingutse kakagaragara rwose, umugore wo muli urwo rugo arapfa. Bilinda ko gahinguka. Baragashingura kuko gakungura.

Nta muntu ucana agasongero k’inzu, bisura gusenya kandi ngo katuma bahumana.

Umuntu bulya yicaye mu kirambi, maze umurayi uturutse mu gisenge ukamugwa mu bitugu, ngo ararwara.

Umuntu iyo agwiliwe n’ICUMU, limara kumugwira, ati: Lirakagwira uwalicuze, atavuze atyo ngo ni we likenya.

Umuntu ufite UMUHETO, maze ukamanuka aho ujishe ukamugwira, ntiyongera kuwutwara ukundi.lyo awutwaye ngo arapfa.

Umuntu azira guturuka hanze afite IKIRAGO, ngo akinjirane mu nzu gihambiliye, ni ugusulira nyil’urugo gupfusha. Iyo amaze kugihambura agera mu rnulyango bakamubaza, bati: Uzanye ki? Ati: Nta cyo. Iyo batamubajije ngo baba bamusuliye kumuhamba.

Ni joro nta muntu uhagalika ikirago mu nzu. Impyisi iyo ihumye cyegetse, ikirago bakirenza urugo, ngo: Ng’uwo uwawe. Batabigenjeje batyo, abakirayemo barapfa.

Iyo bumaze kugoroba, nta muntu ukubita ikirago agikunguta, ngo arasara. Bîrazira rwose ngo ni ukubambura abazimu kandi ngo ni ugukungura.

Iyo ali umugore ukubita ikirago ni joro, aba akunguliye umugabo; yaba umugabo ubigize akaba akunguliye umugore; iyo ali umwana ngo aba akunguliye ababyeyi be.

Umuntu iyo yumvise bakubita ikirago ni joro agira ngo: Ulikungulire; cyangwa ngo: urakakigendamo, ntagire icyo aba.

Kirazira kandi gusohokana ikirago ni joro ngo kijye hanze; ukijyanye baramubaza bati: Ujyanye iki? Ati: Ntacyo.

Nta muntu kandi wo kurara mu kirago giteye amabara; kirazira. lkindi kizira, ni uko umuntu atasasa ubuliri, maze ngo ahereko alyama, ni ukwisulira umuruho.

Kirazira kureba intebe ngo uyishyire ku buIiri, ngo ni ukumugaza bene bwo, umugore n’umugabo.

Umuntu azira kugerekeranya INTEBE ni joro ngo umugore ararwara.

Umuntu uvuga UMUTSIMA, iyo agira ngo inkono ishye vuba, azunguliza urumuli mu ijosi ly’inkono agira ngo: Nibanguke ni iy’abatabazi. Umutsima iyo waraye mu nzu, maze bugacya usa n’amaraso, nyil’urugo ngo aba umukungu cyane.

UMWUKO iyo umaze gusaza bawuta ahantu ha kure cyane ku muko, ngo-uguye mu ziko bahumana.

Intebe abantu bicalira n’isekuru, iyo bishaje babita mu muko, kwanga ko bigwa mu ziko, bene byo bagahumana.

lyo umuntu ashyuhije amazi yo GUSHIGISHA akanga gushyuha vuba, babwira umwana w’isugi ngo naze ayaramutse. Nuko umwana akaza agahobera mu ijosi ly’ikibindi, ati: Gira so, mazi y’igitondo nanjye ndamugira. Nuko amazi agashyuha ako kanya.

Umuntu iyo yumvise UMULIRO uhinda cyane, agira ubwoba ngo urasura indwara. Areba amazi agatereramo, akanagamo n’ivu, agira ngo: Huta ubuhoro, huta ubuhoro”.

Umuliro iyo uhutereye, baravuga ngo urasura abashyitsi. Umuntu azira gushyira 1GISHISHWA cy’inkingi mu ziko, ngo ni uguteranya umugabo n’umugore bakajya barwana.

Nta muntu ushyira ku nkono y’itabi igishilira cy’ikibingo; ngo ni urutsiro ngo yahumana. N’IGITOVU nta muntu ucyendaho igishilira cyaka ngo ashyire ku nkono y’itabi, ngo bitera urubwa.

Umuntu iyo atwitse inzu y`undi, ntiyiruka, aguma hafi; iyo yirutse ngo baramufata. Aguma bugufi akazagenda inzu imaze gucika.

Umuntu abona INZU ihiye, akahira utwatsi akajugunya yerekeza aho inzu iherereye agira ngo: Ng’uwo umugozi n’umuganda. Impamvu yo kugira ngo ng’uwo umugozi n’umuganda, ni ukugira ngo na we atazahisha urugo rwe, rukomeze kugira umugozi n’umu-ganda.

Umugabo n’umugore bazira kurarana batabanje kunywa imiti, ngo batazabyara abana baka umuliro.

Umuntu w’umucuzi iyo abonye uruganda ruhiye, areba inyundo akayicalira, ngo ni ukuruzinga ako kanya rukazima.

Umuntu azira gusenya akazu abana bubaka ku gasozi; ugashenye ngo arabemba. Ikindi kizira ni ukujya mu nzu y’abana bubaka ku gasazi, ngo wendemo igishilira, wabemba. Umuntu uli mu nzu ye, maze yajya kubona akabona itungutsemo umugina, alimuka; ngoiyo atimutse arapfa. Mu nzu iyo hacitserno urwobo, ngo imva iba ihacitse; nyil’inzu ngo agapfa, kereka ahavuye, cyangwa se agahanuza.