Ibiganiro

Umuvugo 16. 8-II:Umunsi wa karindwi Immana. Iraruhuka, Muntu ayisingiza mu izina ly’ibiremwa byose bitazi ubwenge ; aliko nabyo bikayisingiza mu mivugire yabyoUmuvugo 16. 8-II:

Rugira isendereza imisizi, Iya rusibuka iroha ubugingo, Ndate Immana iharaze ubwiza, 4 N'ubutabeshywa n'ubudashoborwa. N'ubudasumbanya abayisanga, N'ubudakangaranya abatindi, N'ubudashobeza abashumbilijwe, 8 N'ubudasûbiza abâgilijwe. N'uruvuto rutera ko ikundwa, Ikabyiyamizamo ubudahwema, Ihendahenda imbaga ya Muntu, 12 Ngo…
Soma ibikulira
Ibiganiro

Umuvugo 15. 7-II: Immana iha Adamu inema ntagatifuza, kimwe n’ttegeko lyo kumugerageza, limurinda imbuto y’ubumenyi bw’ibi n’ibyiza

Rugira inyanja y’urwererane, Ndate Immana y’impuhwe zose, Itanga ubwererane budahezwa, 4 Itura mu ngoro y'umurava. Ikeza roho mo ubuziranenge, N'ubudahinyuka n'umunogerezo, N'ubudahendana bw'urukundo, 8 N'ubwirinde bwanga amoshya. N'ubwigarure buzira igihemu, N'ubudahemuka bwizirira, N'ubutagorama bushinze umuzi,…
Soma ibikulira
Ibisingizo

Umuvugo 13. 5-II: Umunsi wa gatanu w’iremwa ly’ijuru n’isi: Imana irema ibiba mu mazi n’ibiguruka mu kirere

Rugira rwiyamije mu marebe, Ndate Immana y'ubutareshywa, Itarama mu nkuba z’ibikaka, 4 Izibuza kwica, iziha umurava Ihinda isesa amahoro akeye, Ishôka inyanja y’umushyikirano, Idahiwe iliba lyera ubumanzi, 8 Lyo ku bibumbiro by'ububane. Bilimo ubwuzu n'ubwizihirwe,…
Soma ibikulira
Ibiganiro

Umuvugo 12. 4-II:Umunsi wa kane w’iremwa ly’ijura n’isi: Imana isoza ibiremwa byo hejuru byali bitaranogerezwa

Rugira irimbanye ubudahinyuka, Iteze uburanga bulimo inkesha, Ndate Iya-mbere yaduhanze, 4 Iyaremye izzuba n'inyenyeli. Iya rwihunda ishema n'icynsa, Itatse ibambe n'ubutajorwa, Iyo izima lyuzuye mu ruhanga, 8 Likahasangira n'ubwema. Bikahahulira n'ubwiza, Bikahaturana nuburenzi Bikahavangirwa n'urukundo,…
Soma ibikulira
Abihaye Imana

Umuvugo 11. 3-II: Umunsi wa gatatu w’iremwa ly’ijuru n’isi : Immana irerna INYANJA n’UBUTA KA n’IBYATSI.

Rugira iteye ubuhangange, igahimbana ibiremwa ubugenge, Ntibiyiteshuke mu ndeshyo, 4 Iya rutajorwa mu byo yahanze. Ikabituliramo ubwenge-buremyi, N'ubudasobanya yihiteyemo, N'ubugeneranya bugize ibiliho, 8 Iya rwitondera isi n'inyanja. Igahaka ubwamamare buhanitse, N'ubutanyabanya n'ubutanyuranya, N'ubudahendana n'umurava, 12…
Soma ibikulira
Ibisingizo

Umuvugo 9-1: Ni umunsi wa mbere w’iremwa ly’ijuru n’isi : iremwa ly’ Urumuli

Rugira itatse ubudashyikirwa, Ndate Umwami w'ubudahinyuka, Utetse mu ngoma z'ubutsinzi 4 Ziremye ubwiru zihatse ubwenge, N'ubutabera n'ubutareshywa, N'ubudahendwa n'ubudahindwa, N'ubudasubira n'ubutayoba, 8 N’ubudaheranwa n'ubudahemuka. N'ubutabalika n'ubutaganzwa, N'ubujijuke n'ubudasobanya, N'ubutalindagira b’inyange, 12 Rugira yonyine ikabihorana. Umunsi…
Soma ibikulira
Ibisingizo

Umuvugo 8 : Imyiyereko y’ imitwe y’ Abamalayika , mu biroli byakulikiye itsindwa ly’ Amashitani

Umuremyi w'ububasha budahezwa, Ndate Iya-mbere idashyikirwa, Ivanze imbilibili mu nkesha, 4 N'impuhwe zuzuye mu ruhanga, Itêtse ku Ntebe y'Ubumanzi, Iganje mu ngoro y'ubukâka, Ishema yarimbanye ly'uburenzi, 8 Lisotse impundu z'ubudahwema. Na cyo igitinyiro itâmilije, Igahora…
Soma ibikulira
12