Imihango y’umuntu n’ibyo mu mulima
Umuntu iyo agiye guhinga, maze mu ihinga igitaka kikamugwa mu kanwa, ngo ntabwo apfa muli uwo mwaka„ arawulya.
Umuntu amara gukwikira isuka, akayisiga amase, ngo idasaza vuba; barongera bakayisiga n’amavuta. Kirazira kurenga aho baharuliye isuka; ngo uharenze arwara imitezi.
Umuntu ujya guhinga inzuzi, amara guca amayogi, akenda intosho n’ingata; ingata akayicaraho, intosho akayihilika, ngo uko intosho yihilika, ni ko n’ibihaza byihilika.
KUREMA. Iyo bagiye guhura imyaka, babanza kurema ngo idatuba. Bareba intosho bakayigereka hejuru y’ingata, bagashyiraho ibyo bahura. Uremye akenda ikibando agakubita, ati: Indengo imwe, eshanu, esheshatu, iya cumi y’umugenzi. Nuko abahura bagahura, imyaka igatubuka.
Igihe bahura bilinda kurundisha inkoni, barundisha amashyi, ngo bidatubya imyaka. Kirazira iyo bahura imyaka, nta muntu waza ngo anyure haruguru y’aho bahulira. Nta n’uyoresha urushyi ngo ahuhe; ni ugutubya imyake,
Iyo bamaze guhura bazana intara bakayiyoresha yubitse (ntibayoresha intoke), bagaterera hejuru, bagasamisha imbere n’intara. Utwo bagosoye bakadusuka mu cyo babikamo; basukira hejuru y’agaseke (umuseke), bigatubura Imyaka.
GUHURA. Iyo bajya guhura imyaka iyo ali yo yose: Ibishyimbo, amashaza, amasaka…; umwana w’umuhungu cyangwa umugabo ni we ubanza kuyikubita inkoni (ikibando), umugore cyangwa umukobwa akabona guhura. Umugore iyo abanjemo ikibando ngo imyaka iratuba; nta mugore urema, harema umugabo,
Ihura iyo lirangiye, bagiye kugosora, uwabanje gukubita ikibando, na none ni we ubanza kugosora, abagore bakabona kugosora, bitagenze bityo ngo imyaka iratuba.
Umuntu iyo yanitse amamera, nta waza ngo ayakozemo umuhunda; iyo akojejemo umuhunda, ngo aba ateye kurwana abazanywa inzoga y’ayo mamera.
URUTOKI. Insina iyo igiye kwana, maze ikanira mu rubavu ngo iba ikunguliye nyil’urutoki.
Igitoki iyo kimanyuye iseri maze likagwa hasi, ngo kirakungura. Ilindi shyano,liba insina yannye udutoki tubili; nyil’urutoki arahanuza, yarangiza agatema agatoki kamwe akakajyana mu mayirabili. Impamvu yo kugishyira mu mayirabili, ni ukugira ngo abakirenze abe ali bo batwara ilyo shyano.
Umuntu iyo amaze kwenga ibitoki, agiye kudaha, areba ibishishwa bitatu, kimwe akagishyira mu mutwe w’umuvure, ikindi akagishyira mu wundi, ikindi gishishwa akagishyira mu mutwe we maze akadaha; icyo gihe ntihabe hagira umuvugisha ngo amusubize, kwanga ko Inzoga ituba. Haba n’abashyira igishishwa cy’igitoki ku kibindi badahiramo.
Umuntu ujya gusuka INZOGA aruzi ko ali nkeya, iyo agira ngo itubuke, agera igipfunsi ku munwa w’akabindi basukamo, igipfunsi akagikubita hasi, ati: Uzura unsagulire. Ubwo inzoga igatubuka.
Umuntu iyo agiye kwenga inzoga y’AMARWA, igihe basabitse yilinda kurarana n’umugore we; iyo bararanye ngo inzoga iranyerera igapfa. Ndetse n’umwana w’umuhungu n’umukobwa bo muli urwo rugo barabahana ngo baramenye ntibajye gusambana, ngo byica inzoga.