Impigi N’imigenzo Bikiza Indwara Z’abantu
ABAZIMU. Impigi bita “Indashikwa” iva i Bushi. Abashi ngo bajya kuyica bambaye ubusa. Indashikwa ni uduti twinshi bataba tukamara gatatu mu kuzimu bakadutaburura. Kuwa kane bagatunga ku mulya w’inkima, bakajya bambara mu ijosi ngo ubyambaye ntaterwa n’abazimu, kandi ntabarota no kubarota.
AGAHANZI. Ukarwaye bamusuka imbilibiri mu mazuru yombi, ndetse akarabirana. Arakira ntazongere kunukira abandi (plutôt remède d’amulette).
AMABOKO. Iyo umuntu ahururwa mu maboko, bareba igufa ly’impereli bakalikoza ku gishilira, bagasiga ku maboko ngo: “Kuka, kuka”. Barangiza bakalimwambika ku kaboko, agakira.
AMACINYA. Umuntu urwaye amacinya, bamushakira urura rw’ingwe, bakareba n’igikoba cyayo, bakabimwambika babanje kubimwuka babikojeje ku gishilira. Urura barukura mu ngwe, igishyushye imaze gupfa ako kanya. Urwo rura barwambara mu nda, cyangwa mu ijosi. Iyo bashatse kandi, bareba urura rw’ingwe, bagashyushya amazi bakarushyiramo, nuko urwaye amacinya akanywa ayo mazi, urura akarwambara mu nda.
Icyumwa cyo mu gasozi cyapfumuye umugina, bagikurana n’imizi bakayimarayo, ntihagire n’akababi kagwa hasi, bakabibaliza ku ntara; amabango bakayajugunya hejuru y’inzu, bakacyambara ku buhivu, bagakira. Amacinya avurwa kandi n’igufa ly’inkura.
Urwaye amacinya, bareba umuzibaziba, bakawumukubita ku kibuno, bagahindukira bakawumanika ku nkumbi y’umuliro, nuko ngo amacinya akuma ako kanya.
Agakeli (petit crapeau) gato kaba mu rutoki, kitwa “inkeli” kavura amacinya. Bagashyira mu ruhago rw’inka, urwaye amacinya akarwambara mu nda, agakira.
Ikiziranyenzi baragitema, aliko limwe gusa, impigi yacyo bakayitunga ku ruhivu rushya, bakayambika umurwayi mu nda, ngo agakira.
AMACUMU. Amasaka yapfushije nyirayo ataratemwa, umuntu aragenda akaranduramo ishaka limwe, akalikuraho umuzi, akawambara ngo agakira amacumu.
Agati kitwa: “igicumucumu” barakababura, bakakabaza, bakakagegena bakagatunga ku muvumu w’umugobwe, urwaye amacumu akakambara mu ijosi, agakira.
AMAGA. Avurwa n’intobo zokeje.
AMAGARA. Isubyo livura umuntu wazanye amagara. Imandwa ni yo ilishaka. Yenda inkota, ikivuga, yamara kwivuga igatema limwe gusa, ikazana ibango limwe ligoramye, bakalikoza ku kibuno cy’uwazanye amagara; se na we akihindura imandwa, akaba ali we ubimwambika mu nda ku mulya uliho imitsina. Uwazanye amagara aba yicaye ku ntebe cyangwa ku gitikatika cy’iteke, lyitwa “iranda”, ni ho babimwambikira ngo agakira.
Umuhezayo ni igiti batwayeho umupfu bajya kumuhamba; ngo usubizayo amagara.
Ikijonjogoro kivura umuntu wazanye amagara. Barakimwambika, agakira.
AMAHUMANE. Isubyo livura amahumane. Balikuba ku ngasire bashyizeho amazi makeya, utuzi bakatunywa, bakalyambara mu ijosi, cyangwa bagahagatira mu kwaha, bagakira.
Agati kitwa “mukuru”, na ko kavura amahumane, baragataka bakagahagatira.
Igiti cyitwa “umufunzo”, bagikuba ku ngasire, bakavanga n’amazi, maze bagashyira ku kiganza cy’ibumoso bakirenza, hanyuma bagashyira ku cy’ibulyo, bakanywa, bakambara agace kawo ngo bagakira amahumane.
Ibibabi by’umusororo n’iby’umugombe, barabitotora maze bakabihondera mu isekuru, hamwe n’ingwa y’inono; urwaye amahumane akazinduka kare butaracya, akajya mu mayirabiri akabyisiga hose yambaye ubusa; akabita aho, abahaciye akaba alibo bajyana amahumane.
AMAKONYORA. Iyo umuntu arwaye amakonyora, bica intashya bakayica umutwe, bakawumanika, wamara kwuma, bakawutoboza uruhindu rushyushye; urwaye amakonyora akawambara ku ivi cyangwa ku kaguru. Abashatse bafata intashya nzima bagaca indasago aho umuntu arwaye amakonyora, amaraso bakayaha intashya, bakayirekura ikagenda, ikajyana na yo, umurwayi agakira.
Igufa ly’agaca balihambira mu karere bakambara, amakonyora agakira.
lgufa ly’urukwavu na lyo livura amakonyora; balyambara ku mavi bagakira.
lgufa ly’umutwa balikoza ku gishilira, bakalyambara aho babonye hose, aliko babanje kulyiyuka, nuko bagakira amakonyera. N’igikoba cy’imbogo kivura amakonyora. Ikindi kivura amakonyora, ni igi ly’inkurakura, ngo balimenera mu museke, bakawutobora bakawambika umuntu urwaye amakonyora, uwo muntu agakira bidatinze.
Amagufa y’inyaga avura amakonyora. Benda igufa ly’inyaga bakalyambika umuntu urwaye mu ngingo aho ikonyofa limubabaza hose, ngo agakira.
AMAKORE. Inkoni y’umuntu wavutse ali ikinege ivura amakore. Baca umutwe wayo bakawutobora bagashyiramo umulya, bakambara mu ijosi.
AMASAZI. Igikoba cy’intare cyangwa icy’impyisi bagikoza ku gishilira, urwaye amasazi akacyinukiliza, nyuma akacyambara, ngo agakira amasazi.
Agasimba kitwa “gasabo”, kavura amasazi, kandi ngo kaba kalimo ubwoya bw’inyamaswa zose.
Igufa lyluruyongoyongo balyambika urwaye amasazi, bamaze kulimwuka, ngo agakira.
Inyango iba mo impigi y’amasazi. Babanza kuyuka urwaye amasazi, akayambara ku kaguru cyangwa mu ijosi.
Igishwati kivura amasazi. Bagihamura ukwezi kuli hejuru; bacyambara mu nda.
Igiti cyitwa “nyiramuko” baracyambara, ngo kivura amasazi. Agati kitwa “uruheta” kamera mu muvumu, kakitwa “ingurukira”, impigi yako ivura amasazi.
Agati kitwa “kamenamasazi” kavura amasazi.
Umuzi w’umuyenzi uvura amasazi. Bawuca mu gicuku. Ujya kuwuca ntalyama; igicuku kimara kuniha, akagenda agakubita isuka gatatu. Atawubona akitahira; yawubona akawuzana bakawuhonda, bakawupfunyika, umurwayi akawambara mu nda bawutunze ku mulya. Bawambara ku munsi wa kabili bamaze kuwuca.
Igitakacyo mu mwinjiro w’inzu n’icyo mu mfuruka bakizana mu gipfunsi, bakagishyira aho amasazi ali; bakongera bakagisubiza aho cyali kili, ngo amasazi agakira muli ako kanya.
Isubyo ngo ivura annasazi.
AMASEKE. Igiti cyitwa “kamenaseke” baragishishura, bagatapfuna ibishishwa, bakenda n’umuzi wacyo bakawushyira ku rusasanure, bakambara ngo bagakira amaseke:
AMASHAMBA. Intobo z’inshucu bazitunga ku mugozi bakambara ngo zivura amashamba.
Umuntu urwaye amashamba bamusiga imbyiro ku matama yombi bagira ngo abaza kumubona baze kumuseka, bayajyane, uwali ayarwaye ayakire.
AMASHEREKA. Umucaca warenze inzira cyangwa wamennye inzu, bawambika umugore wapfushije umwana, bagira ngo avunje amashereka, awambara mu gituza.
N’ubuhivu butuma umugore avunja amashereka, iyo abwambaye mu gituza.
AMASO. Umweko wa nyirakuru w’umuntu ngo umuvura amaso. Barawambara.
Agahera k’umuntu wacuze inkumbi, agakoza mu jisho ly’umuntu ulirwaye ligakira ako kanya.
Amaraso basanga mu nzira batazi aho yavuye, bayakoramo bagasiga ku maso arwaye, nuko ngo agakira.
Umulizo w’inka itanze izindi kugera mu rugo, bawukoza mu jisho ligakira. Icyali cy’inyombya bagicaho, bakambara ku jisho, amaso agakira.
Iyo umuntu arwaye amaso, benda amabyi y’umuserebanya, bakayasiga ku maso, amaso agakira.
Umugabo urwaye amaso, yambara umulizo w`intama y’isekurume y’umweru mu gahanga, nuko ngo agakira amaso. Bawutunga no ku mulya w’ikimasa bakambara ; umugore we yambara uw’inyagazi.
Igikomanizo cy’umulyango w’inzu bagisaturaho akabango, bagashyira hamwe n’amabyi y’umuserebanya, bagapfunyika mu karere, bakambara, ngo bikavura amaso yali yanze gukira.
Umuntu urwaye amaso, amyoza icyatsi cy’umutsina wahuranyije inzira, akitegereza aho yagikuye, akagikoza mu mabyi, atazi uwayaneye, akagikoza no ku maso, akagisubiza aho yagikuye, ngo agakira amaso.
Imboni z’umuko na zo zivura maso, bazikakira mu kirere bakambara bigakiza amaso.
Amase bayabumbira mu nkengeli enye, bakayakoza ku maso bakayamanika ku muliro, ngo amaso agakira.
Umuntu urwaye amaso ajya aho amabyi ali, akayaraha agira ngo: Nyasibye none ejo nzayalya; nuko ngo agakira amaso.
Umugore utakibyara atsilika amaso. Bamuzanira urwaye amaso, akamukoza umweko we ku maso, ngo ni umuhera; akenda ikibabi abonye cyose akagitoboramo utwenge tubili, akakimushyira ku maso, agira ngo: Dore amaso nguhaye. Umuntu agakira ako kanya.
AMAVUNANE. Amavunane avurwa n’intashya bafashe mpili bakayiha amaraso y’urwaye agakira.
AMAZURU. Umuntu uhora ava amoroso mu mazuru, bamwambika igikoba cy’inyemera, agakira.
AMENYO. Igufa ly’impereli livura amenyo. Umuntu aralishaka maze yarwara amenyo, akabanza kulishyira ahiherereye likahamara kabili; ku munsi wa kabili ntilihasibire. Izuba lyajya kurenga, akaza akalihakura, maze akalitera umuti witwa “mvulidahita” yavuguse; akamara umwanya muto akawunywa, aliko ntagire uwo avugisha. Nuko umuti usigaye akawushyjra mu mfuruka yo hepfo hamwe na lya gufa ly’impereli, akavuga ati: Uko ndishyize mu mfuruka ni ko amenyo atangarukaho. Yaba ali umubyeyi agahamagara umwana ati: Kanaka, mwana wanjye mpa impundu ndakize rwose, icyandyaga ngishyize mu mfuruka. Ngo ibyo bikamuvura amenyo.
Ilyinyo ly’impyisi livura amenyo; balyambara mu ijosi.
Ilyinyo ly’ikinyogote balyuka ku ly’umuntu urirwaye, akanalyambara mu mutwe cyangwa mu ijosi, ngo agakira amenyo.
AMERWE. Inyama y’urwagashya y’ihene bayukisha urwaye amerwe, bakarumwambika mu ijosi mu kirere, agakira.
GAHENYA. Agasimba ko mu mucucu bajya kugashaka izuba lirenze, bakakambika umuntu urwaye gahenya yo mu jisho, ngo agakira.
Ururabo rw’umuko ruvura gahenya, bararwambara.
Umulizo w’intama y’umweru n’indubaruba bivura gahenya. Igufa ly’umulizo w’agasamunyiga balyambara mu gahanga, ngo bikavura gahenya.
GAFUREKA. Agacuma kamenekanye amazi, bakambika umwana ufureka akabikira.
GUHITWA. Utwatsi tw’ururandalyi batubangamo ingata, bakayishyira mu bimonyo, umwana akayambara ku muvumu w’umutabataba, agakira.
GUHUMA. Batambika agati aho imbwa yabwaguliye, ibibwana byamara guhumuka, bakagahamuranno impigi, ngo bikavura ubuhumyi.
Bareba umunzenzi, bakawuraza mu rwali rw’imbwa (aho yabwaguliye), bagahamuramo impigi, bagakira ubuhumyi.
Impigi yitwa umudende bayambika umuntu ugiye guhuma, ngo agakira.
Uruhombo rwumye bararukongeza, bakarumulikisha mu maso y’umuntu cyangwa ay’inka, ay’imbwa, ay’ihene, ay’intama, bigakira ubuhumyi.
Indibu yera ku kiliburibu n’agasimba kitwa “inyenyeli” (kaka ni joro) n’umuhanga, n’umugano umaze iminsi ku nzu (witwa: umuhitira) barabyambara bagakira ubuhumyi.
GUKOMEREKA. Umuntu wakomerekejwe n’igiti kikamuheramo, batema agatsina bakagaca umutwe, bakagashingamo igiti cyitwa “rulira”; bamara iminsi bagasanga cyameze umwumba (greffer), bakendaho bakambika aho umuntu yahanzwe, nuko cya giti cyali cyaheze mu mubili kikavamo.
Iyo umuntu akomeretse, benda amababi y’umuhuna, bagahonda, bagakoza aho yakomeretse, bati wishwe n’iki? Ati: Nakomerekejwe niki cyatsi. Bati nta muntu ukomeretswa n’icyatsi. Bakabijugunya berekeje aho izuba lirengera, ngo lirengane n’ubukomere.
IBEJA. Igihaha cy’ifumbeli kivura umuntu urwaye ibeja, bacyambika aho ababara hose.
Igihaha cy’ifumbeli kivura urutoke ibeja. Iyo umuntu akibonye ahengera izuba lirenze, maze umwana w’imfura akajyana na se mu rutoki, bakababura cya gikoba, nuko bakuka urutoke rurwaye ibeja, rugakira.
IBERE. Umutana wiumubazanyo bawugera mu ibere lirwaye, ligakira. Umugore urwaye ibere akamira amashereka ye mu mutana, ngo agakira.
Umugore urwaye ibere bamushakira ibere ly’ihene y’iliza cyangwa iy’ibuguma, aliko ifite ibara limwe ly’umukara litavanze, kandi basogose; ibere lyayo bakalitobora, bakalimwambika ku mulya cyangwa ku muvumu, ligatendera ku lye, nuko agakira.
Abashatse bakoza igishilira ku ibere ly’ihene y’ishashi, bakalyuka umugore urwaye ibere, bagakoza no ku lye, agakira.
Igufa ly’ifundi ngo livura Ibere. Barayica bakayimanika mu ruhamo rw’umulyango, cyangwa mu mbere, yamara kwuma, bakayihunguraho utwoya, bakalyambara mu ijosi, ibere ngo ligakira.
Inyange bayikoza ku ibere lirwaye, ligakira.
Igufa cyangwa ibere ly’ikinyogote ngo livura abagore amabere.
Urwoya rw’umugabo rwo munsi y’umukondo, bararubabura bakarwukisha ibere ly’umugore lirwaye, ngo ligakira.
IBIBEMBE. Umuziha w’imbwa ibwaguye ubwa mbere, ngo uvura ibibembe, bawushyira mu nkondo cyangwa mu museke bakambara.
Igiti cyahiliye mu nzu ngo kivura ibibembe; ikara lyacyo balyambara mu nda, balipfunyitse mu kirere.
Igufa ly’impyisi ngo livura ibibembe.
Impigi ivuye ku mpundu bishe, barayitaka bakayambara, ngo ikavura umuntu urwaye ibibembe.
Ngo igubwe livura ibibembe.
Ngo igume na lyo livura ibibembe.
IBIBYIMBA. Urwaye ibibyimba bamwicira ikiyongoyongo bakagitaba mu rutoki cyangwa aho baciye imitabo y’ibijumba, cyangwa ahandi, cyamara kwubora bakajyana igufa lyacyo ly’akaguru, bakagegenamo uduce tubili, cyangwa dutatu; nuko bakajya bakoza mu ziko bagira ngo: Kuka, kuka. Cyangwa ngo: Yugi va ku giti, dore umuntu. Babivuga bashyira ku bibyimba, hanyuma bakabitunga ku mulya, akambara aho ibibyimba bili, ngo agakira.
Igikoba cy’intare bagikoza ku gishilira, bakuka ikibyimba, ngo Kuka, kuka; bakacyambara ku mulya.
Akazu k’agasimba kitwa “senyamiganda” gakunda kwubaka mu duhuru, ngo kavura ibibyimba; cyangwa bakareba nyiramiganda, bakagatondagiza ku bubyimba impande zose, nyuma bakagapfunyika, bakakambaramo impigi, ngo ibibyimba bigakira.
Senyamiganda na gasaho, bivura ibibyimba.
Igufa ly’ifundi livura ububyimba.
Igufa n’ubwoya by’agasamunyiga, bivura ububyimba. Ifufuma bayambika umuntu urwaye ibibyimba, ngo agakira, ayambara mu ijosi ku mulya.
Ibango ly’umwungo lihamurwa n’ababaji. Batema limwe gusa; babanza kulyukisha ububyimba, bavuga ngo: Kuka, kuka, uli umwungo ndi umuntu. Nyuma bakalyambika umurwayi, aliko mu museke wa kare ataralya, ngo agakira. Igitoborwa bacyambika urwaye ikibyimba aho akirwaye, ngo agakira.
IBICURANE. Umuntu urwaye ibicurane avurwa n’igitovu. Aracyenda akakimyiliraho, akakimanika ku rubaliro rw’inzu ruliho umurayi mwinshi, babona cyumye, ngo cyumanye n’ibicurane, bigakira.
Imihihi bayicamo uduce dutoya, bakayambika umwana mu ijosi, ngo agakira ibicurane.
Intobo barayikorogoshora bakayikuta aho umugore yabyaliye bakavuguta umubilizi, bagashyiramo n’agati kawo, bakambara, nuko ngo bagakira ibicurane.
IBIKANU. Akagozi ‘lumuhenya kavura ibikanu.
Igikanu cy’inzovu kivura ibikanu; bagishyira mu mpuzu bakambara mu ijosi, bagakira
IBIMEME. Umunono w’inkware y’imfizi barawucana, bakawokesha ibimeme ngo bigakira, aliko ntibawambara; ahubwo abana bawambara ku ngisha ngo bajye bagenda nk’inkware.
IBINYORO. Umuntu iyo arwaye ibinyoro, bica icyiyone bakenda ibaba lyacyo, bakalyambika urwaye ibinyoro ku mugozi ubonetse wose, akambara mu ijosi, agakira.
Iyo umuntu atangiye gusesa ibinyoro, bareba umuhezayo ba kawugegena neza, bawumwambika mu kwaha ku mugozi w’ikirere nuko ngo ibinyoro bigakira, ntibibe bigisheshe.
Umuziha w’imbwa ngo barawambara ukavura ibinyoro.
Ino ly’inkoko balikakira hamwe n’amase, bikavura ibinyoro
Intango y’icyibo bayitobora mu mutwe no mu ndiba, bagashyiramo umugozi w’umuvumu, bakambara mu kwaha, ngo bikavura ibinyoro.
Umucundura uvura ibinyoro.
Urutete na rwo ruvura ibinyoro.
Umugabo urwaye ibinyoro bamwambika ikirondwe cy’imbwa y’impwerume; umugore bakamwambika icy’imbwakazi; aliko baba babanje gusiga amaraso yacyo ku binyoro, bagakira. Nyuma ikirondwe bakagipfundika ku mugozi w’inka z’insogotano. Ubyambika akajyana n’uwo abyambika mu irembo, bakerekeranya imigongo. Uwambika undi akavuga ati: Ni iza Kagoro, ni iza Lyangombe, ni iza Binego, na Nyabirungu, ni iz’umutwa n’umuzana, ni mandwa zose. Iyo niimpana-mugongo, uhanye umugongo n’ibitsindwa by’ibinyoro. Nuko bagasubira mu nzu, aliko batareba inyuma.
Igiti cyahiliye ku gasozi kikarara gishya bugacya, bagishakamo impigi y’ibinyoro bya nyuma.
Igufa ly’agasimba kitwa impereli livura ibinyoro.
Igiti cyahambye umuntu cyitwa umuhezayo n’igikoba cy’impyisi babishyira mu ihembe ly’ihene, bagapfukisha urwondo rw’umugina, bakambika urwaye ibinyoro, bigakira.
IBISEBE. Iyo umuntu arwaye igisebe, bashaka igiti kizingazingiye ku kindi, kikitwa “umuhashya”, cyangwa inzinga. Bagitunga ku mugozi witwa umukuragicuku, akambara ku kaguru karwaye igisebe, kigakira.
Iyo umuntu arwaye igisebe bashaka agati kitwa inziraburema; ngo kava mu mahanga cyangwa mu nyanja, kakaza kalib-mbabumbye, bakagatunga ku mulya, bakambara ku kaguru karwaye igisebe kigakira.
Ikiremo cy’inkanda ya nyirakuru w’umuntu cyangwa iy’umukecuru utakibyara, baragitobora bakacyambara ku kaguru karwaye igisebe; abandi ngo bacyambara ku rukerakenja; abandi ngo bacyambara ku mulya w’ihene y’insogotano, bagakira.
Umulizo w’urwumvu, bawupfunyika mu karemo k’inkanda ya nyirakuru w’umuntu bakamwambika, ngo agakira igisebe.
Ihururu y’umukecuru bayishyiramo igikomanizo n’umuhezayo bakabyambara ngo bikavura igisebe. Igikomanizo cy’inzu, umuntu aragica akagishyira ku mulya w’insogotano akambara, ngo akaba agikomanyilije, kigakira kuko iyo mpigi iba ivuye ku gikomanizo.
Umutambiko w’urusenge bawuhambira mu ihururu y’umukecuru utakibyara, bakawugera mu gisebe hanyuma bagaterera hasi, bavuga ngo: Duterereye igisebe hasi, icyo tudataye ni amagara y’uwo tuvura; hanyuma ngo bakabimwambika, ngo agakira igisebe.
Umuziha w’imbwa ngo ni intabonwa; barawambara ngo ukavura igisebe.
Agasimba kitwa “nyamwihina”, bagashyira ku gisebe kakagitondagira, ngo kigakira.
Agasimba kitwa “umukondo w’inyana”, bagahambira mu karemo k’inkanda yashaje, maze bakambika urwaye igisebe, agakira igisebe.
Agasimba kitwa “muhinya”, baragakakira, bakakambara ku gisebe, kigakira.
Igikoba cy’intare bacyambara mu ijosi, ngo kikavura igisebe.
Igiti cyitwa “umuganashya”, bagicaho ingiga ntoya bakayambara ku kaguru karwaye igisebe; bayitunga ku mulya uboshye nyabutatu, bagakira.
Agati kagoramye cyangwa inzinga y’umuhashya, babyambara ku kaguru karwaye igisebe, ngo kigakira.
Agati kitwa “ishangi”, bakambara mu ijosi, kakavura igisebe bidatinze.
Akererezwa k’igiti cyitwa “umumare”, bakambara ku kaguru kaliho igisebe, gicika cyane kakakizinga kikarorera gucika.
Igisate cy’intebe y’igisigaratongo ihamurwamo impigi, bakayambara ikavura igisebe.
Impigi yitwa « injunji”, ihamurwa ku mugano ku ishyamba, bayambara ku kaguru karwaye igisebe, kigakira.
Umuzibaziba ngo uvura igisebe, bawuca ni joro, ali ntawe ubona undi.
Agati kitwa “nyamushikura”, bagatekana n’ilyinyo ly’intama n’ubukoko bw’urutare, bakareba n’umulinga, bagahomesha ku gisebe, kigakira.
Umuhashya bamanitseho imbwa bawambara ku kaguru karwaye igisebe kigakira.
Umuzi w’isogo uvura igisebe, bawambara aho kili kigakira. Isimbi n’inganigani bivura igisebe, iyo umuntu abyambaye aho arwaye igisebe.
Imbuto y’inganigani ngo bayambara ku kaguru karwaye igisebe, ngo kigakira.
Amabyi y’ingwe ngo avura igisebe.
IBISHYUTE. Urwayee ibishyute ahagatira urwara rw’ingwe; ngo barupfunyika mu mpuzu bakaruhagatira ku mulya, ibishyute bigakira.
Igitoborwa gihamurwamo impigi y’igishyute, kigakira. Benda umuzi wacyo bakawugegena neza, bakawambara mu ijosi, bawutunze ku mulya.
Ingingo y’igishikashike ivura igishyute, barayambara, igishyute kigakira.
Urwaye igishyute akimenera ku nkwi, akazishyira ku gasozi uje gutashya yazitwara, ngo akaba atwaye n’ibyo bishyute, undi akabikira.
IBYANYUMA. Igufa ly’umutwa cyangwa agatoke ke k’agahera, babitunga ku mugozi bakabyambara mu ijosi cyangwa mu nda, bikavura ingaruka y’ibinyoro.
Agatoke k’umutwa kavura ingaruka y’ibinyoro. Umutwa iyo agiye kugatanga, bajya inyuma y’inzu bakajyana na nyirabukwe w’uwo agiye kuvura; nyirabukwe akamubwira ati: Uravurwa na nde mwana wanjye? Umutwa ati: Ndi umutwa w’umwami, sinihishira. Akamubwira ati: Nkuvuye ingaruka, ntuzongere kuyirwara ukundi mwana wanjye, mwana w’Imana.
Ikizete cy’imfizi cyangwa amabya yayo, bivura umugore urwayeibyanyuma. Ihembe ly’ihene balishyiramo umuziha w’imbwa ibwaguye ubuliza, bakabyambika urwaye ibyanyuma, ngo agakira. N’igufa ly’uruyongoyongo livura ibyanyuma.
Urutoke rw’impundu ruvura ibyanyuma.
Igihanga cy’ifumbeli kivura ingaruka y’ibinyoro, bagihambira mu mpuzu bakacyambara mu nda.
Igufa ly’impereli n’ily’icyiyone bivura ingaruka y’ibinyoro. Igubwe livura ingaruka y’ibinyoro, balitunga ku mugozi bakalyambara mu ijosi. Umuhezayo uvura ibyanyuma n’ingaruka y’ibinyoro.
IFUMBI. Ifumbi ivurwa n’indi fumbi. Iyo bayibyaye, bakebaho bakayambara barwaye ifumbi. Aliko ifumbi yabyawe n’umuntu iyo ni yo bavuza inka, iyabyawe n’inka na yo ikavura umuntu.
Umutwe w’ifundi y’ingore uvura umugabo urwaye ifumbi; umutwe w’ifundi y’ingabo ukavura umugore.
Umutwe w’agasamunyiga uvura ifumbi, akagufa k’umutwe wako bagashyira mu mpuzu bakambara mu nda ku njishi y’umuheto washaje, bagakira.
Igikoba cy’impyisi kivura ifumbi yo mu itama, bakimwambika babanje kukimwuka.
Impigi y’ifumbi ni igicunshu; gicibwa n’imandwa yitwa Binego bya Kajumba. Iracukura yagera ku muzi ikazana inkota igatema limwe, ngo: Ndagutemye nitwa Binego bya Kajumba, Rukaraba-nkaba, umwana w’umutwa n’umutwakazi. Ikazana imizi yatemye, ikagegena neza, igatunga ku mucaca, ikambika umurwayi mu ijosi, ibanjekubimugera ku mutwe; imandwa iba igifite ya nkota mu ntoke.
IGICULI. Agacurama bagahamuramo impigi ivura igiculi; bagapfunyika ku mugozi bakambara mu ijosi.
Imbeba y’inshuracuzi ivura igiculi; iyo bayishe barayimanika; yamara kwuma, amagufa yoyo bakayapfunyika mu mpuzu, bakabyambara mu ijosi.
IGIHUBA. Umugore urwaye igihuba (sans lait), yambara umumenamabuye, agakira.
Umutalishonga n’umuhanga, umugore abyambara hagati y’amabere, amashereka akaza, agakira igihuba,
IGISHEGA. Igikoba cyo ku mugongo w’igihura baracyanika, cyamara kwuma bakacyambara ku mugozi w’umuvumu witwa umukuragicuku; bagipfunyika mu kiremo cy’impuzu bakambara ku kaguru, bagakira.
Igufa ly’icyiyone livura ibibyimba.
Ikibyimba cyitwa inka y’abana, kivurwa n’agakoba k’inzibyi. Bakongeza agakoba bakakuka umurwayi, babanje kugakongeza, agasigaye bakakamwambika ngo agakira.
Amabyi y’imvubu avura ububyimba.
IKIGOZI. Umugozi wamanitse imbwa uvura ikigozi, bawambara mu gituza. Igufa ly’uruziramire balyuka urwaye ikigozi bagira ngo: Kuka, kuka; bakalimwambika agakira.
IKIMOSO. Urwaye ikimoso bamwambika urwara rw’isha bakarumwambika mu kwaha, ngo agakira.
Igikomanizo cy’umulyango barakigegena, bakagihamuramo impigi, bakayambika umwana urwaye ikimoso, ngo agakira.
Umucaca wamennye inzu uvura ikimoso, bawupfundikamo muremure, bakambara, bagakira.
IKIMUNGU. Igikoba cy’inzibyi cyo ku gutwi, baracyanika cyamara kwuma, bakagitobora bakacyambika mu ijosi ly’umuntu urwaye ikimungu, agakira.
Karungu ivura ikimungu, bayikura ku gasozi bakayihamuramo impigi.
IKINYA. Urwaye ikinya, akubita hasi igipfunsi, ati: va ku giti; akagikubita n’aho yiyumva ikinya, ati: jya ku muntu, agakira.
IKIRAGI. Umuntu w’ikiragi bamurebera inzogera itarambarwa n’imbwa, bakayikoza mu mazi, akayanywa, nyuma bakayimuvugiliza mu matwi, bakayimwambika ku mugozi mushiki we ya kenyeje, cyangwa uwo nyina yakenyeje amaze kubyara, ngo amara icyumweru agakira.
IKIRARAMYI. Igikoba cyo mu kirenge cya nyirarume w’umuntu bagishyira mu mpuzu bakacyambara mu ijosi ngo kikavura ikiraramyi.
Ingaru ivura ikiraramyi cyo mu mutima w’umwana, babanza kuyimuheraho amazi, nyuma bakayimwambika.
IKIRASHI.lkirezi bacyambara mu ijosi, ngo kikavura ikirashi.Igihura bacyambika aho barwaye ikirashi bagakira.
Igikoba cy’intare kivura ikirashi, bacyambara aho bakirwaye. Iyo bajyakucyambara, bahamagara umugore, bati: Nyirakanaka witwa nde? Undi ati Nitwa umubandakazi, navutse ku ngoma ya Rwogera, nkenya umutwa nkenya umututsi, ati: Ndi kamara-amahano nkuvuye ibibi byose, ngwino mu nzu umbwire neza. Bakacyambara, ngo bagakira.
Intobo y’igitoborwa ihishije, barayitobora, bakareba igikorogoto bakagicamo uduce duto, bagatobora bagashyira ku rusasanure, bakambika urwaye ikirashi, agakira.
IKIREMBA. Iyo umuntu yabaye ikiremba, babaga agasekurume k’ibara limwe gusa k’agakara, kakitwa “umwulira-shyiga”. Intonorano bakazimuha akazilya wenyine; bakamuha inkaka yako igice kimwe akakilya, ikindi akacyambara mu ijosi; amabya yayo yamara kwuma, na yo akayambara mu nda. Abyambara ku mulya w’inka yapfuye ibyara inyana, cyangwa iyishwe n’umuziha. Iyo ajya kubyambara babitoboza isereli yumuhoro wa se; nyina ni
we ubitobora, se na we akabimwambika. Se yaba adahali, akabyambikwa na nyirarume, cyangwa mukuru we ufite umugore; abyambara ni joro, hali abantu b’iwabo gusa, kwanga ko abahandi bongera kumuroga; ngo umwanzi yenze utugufa tw’iyo hene akaduskya, ifu akayimushyilira mu byo kulya asubira kuba uko yali ameze mbere, ntakire.
Inkaka y’impaka, bayambara ku mulya w’imfizi y’insogotano bagakira.
Umutana n’inzibyi y’ingabo, babyambara mu nda, bakavuguta n’agati kitwa ubugurube, bakanywa, ngo uwabaye ikiremba ajye yimyank’inzibyi.
IKIRUNGULIRA. Uruteja barwambara mu ijosi, ku mpuzu ngo rukavura ikirungulira.
Inkoni y’umunyagahili bacaho agace, bakambara mu ijosi, ngo bikavura ikirungulira.
IKILYI. Utuyuzi tw’umwungu tuvura umwana ikilyi, badutunga ku mugozi bakatumwambika ku kaboko. Ikuta balyambara mu ijosi cyangwa mu nda, ngo likavura ikilyi.
Umuziha w’intama bamanitse ku rusenge, ukuma, uvura ibyo mu nda.
IMBARAGASA. Umuziha w’imbwa bawushyira mu nzu, imbaragasa zigapfa zigashira.
IMBASA. Baca ururasago ku mbasa, amaraso bakayajyana ku cyuma, bakayasiga ku giti cyitwa ingalikabiganza, bavugango: Va ku giti, dore umuntu. Umuntu agakira.
Uruhokamano rw’kimasa bishe kitalimya na limwe, bararwanika, rwamara kwuma, bakarwambika umuntu urwaye imbasa, ku mulya w’icyo kimasa, cyangwa ku njishi y’umuheto. Arwambara mu ijosi, agakira.
Igufa Iy’impereli balikakira mu gikoba cy’inka bakagitaka, bakalyambara mu nda bakagirango :Kuka, kuka, genda. Bagakira
Iyo umuntu arwaye imbasa, bashaka igitoki cy’insina yitwa “inyantoki », yo mu rutoki atanyoye inzoga, akakinywa, ibishishwa akabyambara ku mugozi w’yo nsina agakira.
Igitoki cy’ibere limwe baralyanika, lyuma bakalitunga ku mulya bakalyambara ku itako, ngo umuntu urwaye imbasa agakira
Imbaka bayica urwara rwayo, bakarwambara mu nda cyangwa ku itako, bagakira imbasa.
IMISOZI. Igikoba cy’inzovu bagitaka mu ruhu rw’ihene, ba kabyambara ku maguru, ngo bikavura imisozi.
IMITEZI. Agasaho k’inka kavura imitezi; bakambara ku kibero; bagahamura nimugoroba.
Igufa ly’umutwa balyambara ku kibero, likavura imitezi.
IBIHENGERI. Agati kitwa « umuhengeri »baragaca bakakagegena neza, bakambika umwana urwaye impengeli ngo agakira.
IMPILI. Agahanga k’mpili kavura umwana baroze impili. Impili iyo imaze gatatu bayishe, bayica agahanga bakakambika umwana urwaye impili mu nda, agakira.
IMVUNE. Umuhengeli uvura imvune; umuntu awambara aho yavunitse. Ilyinyo Iy’ingunzu ngo livura imvune, balyambara mu gituza.
Umuvumu w’umutabataba uvura imvune; bawambara aho bavunitse.
IMYUNA. Umuntu uva amoroso mu mazuru, bamuzanira imirundi y’umuntu wapfuye, akayiviraho, agakira.
Umutsina umuntu yaviliyeho imyuna, barawurandura bakawumanika mu ruhamo rw’umulyango; ngo umuntu uwumanitse ntiyongera kuva amoroso mu mazuru.
INDA. Iyoumugore agiye gukuramo inda, bamwambika urwara rw’ingwe, nuko ngo inda ikazavukira igihe.
INDUTSI.Umutembe w’inkono y’itabi bawambika umwana akarorera kuruka.
Agakoba ko mu kirenge cya nyirarume ngo kabuza umwana kuruka, akanyweraho amazi, nyuma akakambara mu ijosi.
Umucundura bawushyira mu bishishwa by’umuroro umuntu yajya kuruka akawurukaho, bakawumanika ku muliro, ngo agakira.
Agakeli kaba mu rutoki, bagashyira mu mperezo uruka akakarukaho, bakakamanika mu ruhamo rw’umulyango; uruka ngo ntiyongere kuruka ukundi.
Bapfunyika amabyi, umwana agakira indutsi.
INDWARA ZOSE. Isaro ly’ilisheshi ngo livura umwana indwara zose; balitunga ku mulya, akalyambara mu nda, ngo ntarware.
INGONGA.Impanga y’imbwa ngo ivura umwana urwaye ingonga; bagenda mu museso abandi batababona (abarozi), nuko bakazana akagufa bakakambika umwana urwaye mu nda. Ujya kulishaka kandi ntarora inyuma.
Igufa lyo mu gituza cy’imbwa, na lyo likiza ingonga.
INKABYA. Benda amasaka ijana n’utubuye ijana n’inzuzi ijana, bakabikakira mu turemo tw’impuzu; urwaye inkabyarnbara, agakira.
Agasimba kitwa: Nyabutuli, barakazana, bagaca uturasago ku nkabya, amaraso bakayaha nyabutuli, bakayireka ikigendera; ngo inkabya igakira.
Igiti cyitwa: Kazigashya, na cyo gihamurwamo impigi y’inkabya.
INKA Y’ABANA. Ni ikibyimba kikavurwa n’agahu k’inzibyi; baragakongeza, bakakuka umwana, akakambara agakira.
INKONKO. Inkonko y’imbwa ivura umwana wavukanye inkonko; umwana ayinyweraho amazi, ngo agakira; abashatse bayimwambika mu ijosi.
INKORATIMA. Inkoratima ivurwa n’inkonko y’imbwa. Bayambika umwana urwAye inkoratima, ngo agasubirana.
INKORORA. Iyo umuntu arwaye inkorora, bamushakira ifi y’uruzi yishwe n’aMazi, bakayiteka umufa akawunywa; igufa lyo mu mbavu akalyambara ku mugozi baboshye w4umucundura; agakira.
Ingaru yo mu mazi, bayishyira mu mazi, umwana urwaye inkorora akayanywa agakira, bayikakira mu nkondo umwa yambara. Urwara rw’isha na rwo rukiza abana inkorora.
INTOBO. Ngo bashyira agashilira mu ntobo zo mu bibero; bagira ngo: Kuka, kuka, bagakira,
INTONGI. Igikeli bagikoza ku ntongi ngo igakira.
INZIBYI. Baca ururasago ku nzibyi, amoroso bakayasiga ku giti babonye cyose, bakazana intorezo n’umuhoro n’inshamuhoro, bakabikubita kuri icyo giti bagira ngo : Va ku giti dore umuntu. Amaraso bakayasiga ku ruhu rw’ imfizi iyo ali umuhungu, ku ruhu rw’inka y’ijigija iyo ali umukobwa.
Benda amashyira y’inzibyi, bakenda n’intorezo n’amafumba abili, imwe iculitse n’indi idaculitse, bakajya ku muko bita umulinzi, bakawukubita intorezo limwe bakatsa ifumba idaculitse, ya mashyira bakayashyira muli wa mulinzi, aho bakubise intorezo, nuko ngo umuko ugatwara inzibyi, uwali uyirwaye akayikira bidatinze.
Igikoba cy’inzibyi kivura inzibyi. Baracyambara.
Igikoba cy’inzibyi iyo kimaze kwuma, urwaye inzibyi akacyambara mu ijosi arakira, bakimwambika bagitoboje uruhindu.
Umuhezayo n’ubwoya bw ‘impereli barabyambara, bikavura inzibyi.
Inzibyi yo mu ruzi barayambara, ikavura iyo umuntu arwaye.
Benda amafumba abili n’impindu ebyili, bakabiculikiranya n’igihosho, bakajya guhamura umuzi w’intobo y’inshucu, ucukura arabanza akabandwa Lyangombe, yagera mu rugo akawucamo kabili, igice kimwe kikambarwa, ikindi bakagiterera aho izuba lirengera, bagakira inzibyi.
Umugabo atemesha umuvumu inkota, yawuteze intara; akawushishura, ibishishwa akabibohamo injishi, igiti cyawo akakigegenamo uduce, akadutobora, umugore utwite akabyambara mu nda, ngo bibuza umwana kurwara inzibyi.
Igiti cyitwa “ngingo-jana”, bacukura umuzi wacyo, kigahamuzwa impindu ebyili, rumwe ruculitse, n’amafumba abili n’ibihosho bibili, kimwe giculitse n’ikindi gihagalitse; bakakigegena, bakambara, bagakira.
Inshyamuro bayikoza ku nzibyi, igakira.
Ikinyamwishywa. Baca imbuto zacyo, urwaye inzibyi akajya mu mayirabili, agahagarara cyangwa agapfukama. Umurera akaza, imbuto akazicisha icyuma, akamena amashyira, akayasiga kuli za mbuto (ebyili). Yarangiza imwe akayijugunya hino, indi hilya, akavuga ati: Nizihura, zikongera guterana, inzibyi izasubirana. Iyo adahereyeko akira bagira ngo arwaye ingabo n’ingore bakagenza kwa kundi, ngo niba ali ingabo ndayivuye, niba ali ingore ndayivuye.
Inzibyi ivurwa n’umukuzanyana n’umuheha, ngo barabyambara bagakira.
Imbatabata bayilimbuza isuka bakwikiye ako kanya, bakayitunga ku mugozi, bakayambara mu nda, ikavura inzibyi.
Agakenyeli k’agahitira k’undi mwaka, nyil’urugo yarapfuye atawuliyeho, bakambara aho barwaye inzibyi, ngo igakira.
INZIGO. Ushaka gukira inzigo, areba ihembe ly’impyisi yishe indi, cyangwa agakoba kayo, n’isonga ly’urulimi rw’hene y’umukara, n’umuhuna, n’umuhezayo, n’umwiyuburure w’inzoka, n’igikoba cy’igihuna, n’akabango k’umwuko ushaje, n’umubuza, n’amasaka y’isunzu, n’igufa ly’umuntu wapfuye, n’uruheza, n’imposha ziba mu mazi, n’ibango ly’agasongero k’inzu; bakabishyira mu ihembe ly’impyisi, bigapfundikwa ku buhivu. Bakalibagira isekurume cyangwa ikimasa. Inyama bakazilisha umutsima w’amasaka y’imbuto imwe gusa. Amazi awalika ni amazi yaraye mu kibumbiro cyashotsemo imfizi; ayo mazi avomwa n’umukobwa muta w’isugi cyangwa umukecuru ushaje cyane. Bagashyiramo umubogobogo, nuko bakalika, umutsima bakawulisha inyama y’isekurume cyangwa ikimasa. Abalimo inzigo bamara kuzilya bakalyama mu rugo ku myumba y’amakoma. Umwe muli boakenda umuhoro, inkota cyangwa intorezo, agakubita ku nda bageretseho amakoma. Bakabiraza mu icukiro mu muti witwa urudega n’indarama, bavugutishije inkali y’umukobwa muto, bakambara, ngo biciye inzigo, ntibazahorwe.
INZIKU. Iyo umuntu arwaye inziku, bashaka ugutwi kw’imbwa y’umusega itazi guhiga no kulinda urugo, bagashaka n’ubwoya bw’urukwavu, n’ihembe ly’impongo, bakabimwambika, ngo agakira. Abyambara ku mulya uboshye kandi akabyambara mu nda.
INZOKA. Igufa ly’ihene ibonetse yose baralimanika, lyamara kwuma bakalyambika abana mu nda; ngo bagakira inzoka.
Igufa ly’ihene, umwana ataliyeho baralimugera bakalikubita hasi, nyuma bakalimwambika mu nda ku mulya w’inkongi, cyangwa ku w’inka, ngo agakira.
Biheko abagore bambara batwite, babica ku ruhasa, ngo bibuza abana kuvukana inzoka.
Igufa ly’isekurume y’ihene basogose, balyambika umwana mu nda iyo ali umuhungu, likamuvura inzoka. Yaba ali umukobwa bakamwambika igufa ly’ihene basogose ali inyagazi.
Umuziha w’intama ibyaye ubuliza, barawumanika wamara kwuma, bakawutunga ku mulya w’insogotano, bakambika umwana mu nda agakira inzoka.
Igufa ly’isake livura umwana w’umuhungu inzoka; ily’inkokokazi likavura umukobwa.
Igufa ly’ingwe na lyo livura inzoka. Igufa ly’ingurusu livura abana inzoka za runwa.
Umwiyuburure w’inzoka uvura inzoka zo mu nda; bawushyira mu mpuzu cyangwa mu ihembe bakambara.
Umwiyuburure n’umwifuzo babyambika umwana agakira inzoka.
Akagata bagashyira mu tumonyo, bakagatunga ku mulya w’u muvumu witwa umutabataba, ngo bikavura inzoka.
Umuzi w’umukeli bajya kuwuca mu museke bambaye ubusa, bakawambika umwana urwaye inzoka; agakira mu minsi ibili cya.ngwa itatu.
Abandi ngo bawucamo ingeli ebyili bakawambika abana mu ntantu, bagakira.
Umuzi w’igitoborwa barawushishura, bakawutunga ku mulya bakambika umwana mu nda ngo bikamuvura inzoka.
Umukunde uvura umwana inzoka; iyo ali umuhungu bamurebera uw’ikimasa; uw’inyana uvura umwana w’umukobwa.
Itanda livura inzoka, balitema limwe bakalyambara mu nda.
lkiziranyenzi n’umukeli babicisha icyuma cyogosha, bakabyambika abana, bikabavura inzoka.
Umutolyi n’umucurama, ububogobogo n’umulya w’inka itali intumbyi, n’akaremo k’inkanda y’umukecuru utakibyara, babyambika umwana bamufashe mu maso; ubimwambika abanza gukubita hasi, ati: Ntaye inzoka hasi, icyo ndataye ni amagara y’uyu mwanaa. Akongera ati: Ulye, ulire batanu, unnye uzimare mu nda; hasigare Rugondo gusa. Umwana ngo agakira.
Igiti cyitwa “umusura” bajya kugihamura bakacyita umuhuta bakazana amafumba abili n’impindu ebyili, rumwe bakaruculika bagaculika n’ifumba, bagahamura; umuzi wacyo bakawambika umwana urwaye inzoka, agakira.
Igiti cyitwa “Umwicanzoka” baragishikuza, bakakigegena, bakacyambika umwana urwaye inzoka, agakira.
Isaro ly’isheshi cyangwa urunigi rw’umukara, bivura inzoka Umuzi w’igisura, n’ihembe ly’inzovu, barabyambara, ngo bikavura inzoka.
Uwaliwe n’inzoka yambara “mukuru” (agati) na “ruharwa” agati ko mu ishyamba) n’umuzi w’umukeli, bakambara bagakira.
INZU. Umuziha’w’intama y’ubuliza, bawuzingira mu giti gisatuye, bakamanika mu gisenge, inzu igasaza idahiye.
ISAZI. Umuzi w’umucundura uvura isazi, bawambara aho barwaye. Bareba isazi bakayipfunyika mu kirere cy’intuntu, bakambara, bagakira.
ISE. Urujyo rw’inzoga y’amarwa yamenetse mu nzira barupfunyika mu karemo, bakambara mu ijosi, ngo bagakira ise.
Amaraso umuntu asanze mu nzira, arayisiga agakira ise.
Ifu yamenetse mu nzira ivura ise. Inzoga y’amarwa yamenetse mu nzira na yo ivura ise.
ISEKERA. Uruteja baruca ku manywa, ingere bakayambara mu ijosi, isekera igaherako igakira.
Umuntu wacuze inkumbi, ngo avura isekera, ajya inyuma y’urugi, urwaye akajya imbere, uw’inyuma agatikura icumu ku rugi akivuga, nuko urwaye agakira.
ISESEME. Bareba urushishi rwuliye agati, rukongera rukakamanuka, rukagera hasi, bakarufata bakarushyira mu kirere, bakambara ngo iseseme igakira.
ISITARE. Isitare ivurwa n’umutsina bashikuje bakawugera mu isitare, bakawusubiza aho bawushinguje , nuko ngo isitare igakira.
ISUNUNU. Isununu ivurwa n’umuhanga cyangwa igicunshu; babikozaho bagakira.
IVI. Urwaye ivi lyatumbye, yambara urubaba rw’isuka, ngo ruvura gifuni.
IVUTU. Uwishwe n’ivutu bamucisha mu misoto y’ikigega, agakira.
IYUSI. Inkoro y’inzobe ngo ivura iyusi, umwana uyirwaye amaze kuvuka.
KUZINGAMA. Urwara rw’ifumbeli barwambika umwana wazingamye, ngo akabyibuha, cyangwa bakamwambika akaguru k’inkware atagendaga, akagenda.
KWIBA. Ushaka kujya kwiba ntafatwe, areba ihembe ly’inka lihatsemo amababa, cyangwa amagufa cyangwa inzara z’icyiyone, cyangwa iby’umusambi, cyangwa iby’imbwa, cyangwa iby’ibihunyira, cyangwa iby’ifumberi, bakabihuhaho, bigatuma bene urugo bahunyiza, bagasinzira, undi akiba uko ashaka.
MBURUGU. Igikoba cy’ingwe bakizana ku manywa, bakacyambara mu nda, kikavura mburugu.
Urwara rw’ingwe na rwo ruvura mburugu.
MINIGO. Umulizo w’intama bawambara ku kuboko ngo ukavura minigo.
Umulizo w’agasamunyiga uvura minigo, bawambara ku rutoki rurwaye minigo rugakira.
Agasimba kitwa “mpaziminigo, bakambika umuntu urwaye minigo, ku rutoke bayikakira mu mpuzu, bakayambara ku kaboko, bagakira.
Umusororo n’isogi barabyambara, ngo bikavura minigo.
Igiti cyitwa “umuyogera” baracyambara ku kuboko, bikavura minigo.
Umuzi w’isogi na wo uvura minigo; impigi yawo bayambara mu ijosi.
MUGIGA. Umucaca w’aho inka yabyaliye, bajya kuwuhamura inka yaraye ibyaye, bakawambara mu ijosi ukavura mugiga.
Urwara rw’ingwe ruvura mugiga. Urwara rw’inyaga ngo ruvura mugiga; barutunga ku mugozi, bakambara mu ijosi, bagakira.
MU NDA. Umwana muto uhururwa mu nda, bamwambika amakuta n’amasenge n’udusaro tw’udusheshi mu nda; ngo bikamuvura agakira.
Umugore wabyaye akalibwa mu nda, ngo umwana udafite se na nyina amwambika umwishywa, agakira.
UBUGANGA. Ibishyimbo bisekuye babishyira mu ruho rw’isugi, urwaye ubuganga akanywa, agakira.
UBUGENDAKANWA. Urwaye ubugendakanwa, bamukoza urwoya rw’ingurube yo mu gasozi mu kanwa, nyuma akarwambara ku mulya ngo agakira.
Igikoba cy’ingurube na cyo bacyuka umwana urwaye ubugendakanwa, bikamukiza ubugendakanwa.
UBUHELI. Uwasheshe ubuheli, bavuga ko yarwaye amahumane. Batotora ibibabi by’umusororo n’iby’umugombe, bakabishyira mu isekuru hamwe n’ingwa y’inono, bagasekura. Nuko uburwaye akazinduka butaracya neza, akajya mu mayirabili, akisiga ya miti yambaye ubusa, nuko amahumane agakira.
lkirezi ngo bacyambika umuntu urwaye ubuheli agakira.
Umwana w’uruhinja ukiIi ku kiliri, iyo asheshe ubuheli, bamwambika iteke lyitwa “mase” (literwa mu isumo); balimwambika mu ijosi ku mulya, agakira.
Ibere ly’ihene, baralyambara ngo likavura ubuheli.
Isusa ngo livura umwana urwaye urushimba rw’ubuheli alyambara mu ijosi.Umuharakuku barawambara, ngo ukavura ubuheli.
UBUMUGA. Igufa ly’icyiyone baralyambara ngo likavura ubumuga.
UBURAGAZA. Akananwa k’umuntu wakindutse barakamanika, bakakambika umuntu urwaye uburagaza. Gatoborwa n’uwo batava inda imwe. Atoboza isereli y’umuhoro, akambikwa na nyina cyangwa nyina wabo cyangwa nyirasenge, akambara mu nda, nuko agakira. Iyo amaze gukira, akamburwa n’uwakamwambitse, bakongera bakakamanika.
UBUROZI. Igufa ly’impereli balyambara ku mugozi mu ijosi, ngo likavura uburozi. Igufa ly’icyanira, balyambika uwarozwe, agakira.
UBUSHITA. Urwara rw’intare baruhamura nimugoroba, bakarwambara ku kaguru k’ibumoso, ngo bikavura ubushita.
UBUSHYE.Icyali cy’inyombya bacyambara mu nda ku runigi, ngo bikavura ubushye. Ubwoya bw’urukwavu cyangwa ubw’inkima, bumwe barabutwika ubundi bakabwambara mu kwaha, ngo bikavura ubushye. Bwambarwa mu mpuzu y’umutabataba.
UMUGONGO. Igufa ly’ifi yitwa “inyarweru”, balyambika umuntu urwaye umugongo, alyambikwa n’umwana muto, agakira.
Igufa l’ifundi lyo ku kaguru, balyambara mu kwaha cyangwa mu nda, likavura umugongo.
Igiticy’ishaka kigondamiye hasi, kivura umugongo. Agati imbwa zasenzanyilijeho cyangwa zikubanzeho, barakambara ngo kakavura umugongo.
Imbwa zisenzanya zivura umugongo, (kuzikoraho cyangwa kuzihagarara iruhande zisenzanya).
Urwara rw’icyanira bararuhagatira, ngo rukavura umugongo.
Isonga ly’umuheto balyambara mu nda, likavura umugongo.
Igiti cyitwa “uruheza”, ngo kivura umugongo; gicibwa n’imandwa yitwa Mugasa; iragenda n’inkota, iti: Ndi Nyamutabataba, ndi Nyamutengura imisozi nk’amakombe; ikazunguza umutwe, igakubita limwe gusa.
Imandwa yitwa Lyangombe ikakibaza neza, ikavanga n’umuti witwa ”gangabukali”, ku isonga bakahatobora, Nyabirungu ikavuza impundu, imandwa Binego ikalimwambika mu nda ku njishi y’umuheto, nuko agakira umugongo.
Amasaro abili bayajugunya mu gihuru cy’umusagara, isaro limwe balijugunya bagira ngo: Uze ujye kumuvura. Maze bakagitema, igiti bakakigegenamo agahigi bagatungaho ilindi saro, bakambara mu ijosi, bagakira umugongo.
Umunyegenyege umuntu anyaliye, arawurenga yarangiza akawugegena, akawambara agakira umugongo.
UMUHAHA. Umubiko w’isake n’iteke ly’iranda, ngo bivura umuhaha. Babikoza mu gutwi, bakenda n’igihenda n’ikinyundo n’utuzi tw’ikibabi cya “karabukirwa”, bagakamuliramo, bagashyiramo n’inkanya z’inka y’ishashi (yaba ali umuhungu bagashyiramo amatamatama ylintama yonsa isekurume, yaba ali umukobwa bagashyiramo amatamatama y’intama yonsa ishashi); nuko ngo umuhaha ugakira.
Umulizo w’uruvu uvura umuhaha. Barabanza bakawukamuliramo ikinetenete bakawambara mu ijosi ku kirere, bagakira umuhana.
UMUKEBUKO. Ilyinyo ly’inzovu balyambara mu ijosi, bikavura umukebuko.
UMUKEREVU. Urwaye umukerevu, aragenda, agapfukama mu gicaniro cyacanywe n’uwo atazi, agakira.
UMULIRO. Umuganda w’inzu wahiye, bawambika umwana w’uruhinja, agakira umuliro yavukanya. Bawumwarnbika mu nda, agakira.
UMUSONGA. Umwana muto urwaye umusonga, bamwambika ihembe ly’ihene y’insogotano ngo agakira umusonga.
Ihembe Iy’ihene lyasohorotse, tyangwa amahembe yo mu mahanga bayashyiramo igikoba cy’intare n’amasaro y’imibera yera n’atukura n’amavuta; bakabyambara mu jiosi ku mulya; aliko babanza kubikozaho igishilira bavuga ngo: Uli impigi yo mu mahanga. Bagashyira aho umusonga umulira, bavuga ngo: “Kuka, kuka; iyi ni impigi yo mu mahanga”. Byarangira bakalimwambika mu ijosi, agakira.
Umwana w’umununi bawambara mu ihembe ly’inzovu, bakavuga ngo baramusongoye, agakira umusonga.
Umwana w’inyoni yitwa igishwi, barawambara ngo ukavura umusonga.
Ilyinyo ly’uruziramire livura umusonga.
Igikoba cy’imbogo bacyambara mu ijosi, kikavura umusonga. Urwara rw’isha cyangwa igikoba cyayo, bivura umusonga. Urwara rw’ifumbeli, uruhembe rw’umuheto, nigishwi, bivura umusonga.
Urubavu rw’intare ruvura umusonga. Umulizo w’insharwatsi ngo na wo uvura umusonga.
Ikibangu bagica umulizo bakakireka kikagenda, akalizo kacyo bakakambara, kakavura umusonga.
Umuntu urwaye umusonga, yambara uruhu cyangwa urubavu tw’uruziramire ngo agakira.
Igufa ly’icyanira balyuka urwaye mu rubavu, akalyambara mu ijosi, agakira umusonga
Ikirezi kivura umusonga.
Umuzi w’umucundura bawambara ku mugozi w’umutabataba, ukavura umusonga.
Agati inyoni igurutseho bayireba, bakambara mu mugano, bagakira umusonga.
Igiti cyitwa “uruheza”, bagitotoraho utubabi, bagaha urwaye akanywa. Bakamuha bagira ngo: “Kuka Uru ni uruheza, urahere nkarwo” . Igiti akacyarnbara mu gituza ku mugozi, agakira.
Urwili rwapfumuye ikijumba cyangwa iteke bili mu mulima, babyambara mu gituza, bikavura umusonga.
Umuntu urwaye umusonga bamurebera inzu ebyili zerekeranye, bakazikura udusongero; bakulira inzu y’urwaye, bagapfumulira ku gasongero, bagasuka amazi; amazi akamanuka, urwaye umusonga agatega umunwa akayanywa; maze agacira, ati: Ndacira umusonga. Akongera agatega andi mazi akamira, ati: Ndamira ubuhire. Uwuliye inzu akamanukana igicuma cy’inzoga, agaca udusongero twa dusongero akatwambika umurwayi, agakira.
Umwana urwaye umusonga cyangwa ikimoso, benda icumu bakalipfumuza uruhamo rw’umulyango, bakavugutira igicumucumu mu mazi, nuko bakulira inzu bagasuka utuzi ku icumu, bati: Kuka, kuka; icumu likurwa n’ilindi.
Ibango ly’umuhezayo baralizana, uvura umusonga akajya inyuma y’inzu, umurwayi aba’ al’ imbere, nta wundi uli mu nzu; akamukoza icumu buhoro, akamutera n’indi miti, nyuma akamwambika ilyo bango, umurwayi agakira.
Umugozi wamanitse imbwa, bawambara mu kwaha, ukavura umusonga.
Agakenyeli k’agahitira karengeje umwaka, bakambika urwaye umusonga akakambara ku muvumu w’umutabataba, agakira.
Umuretezaho wamennye ibuye cyangwa igiti, uhamurwa n’uwabanzwe akabanza akabandwa Lyangombe ati: “Uko Lyangombe yampannye kutamena ibanga, niko umusonga utamena umutima wa Naka.
Urukindo ruvura umusonga, bajya kuruca bagatema limwe, akabuno karwo bakagapfunyika mu kirere, bakambara, bagakira umusonga.
Urutete na rwo ruvura umusonga. Bashaka umuzi warwo bakawucamo utugiga dutatu, bakatwambika urwaye umusonga, akagiga ka gatatu bakakamwuka, bagira ngô: “Kuka, kuka,”agakira.
Igiti cy’umucyuro cyo mu ruganda, abacuzi bakagikuzamo icyuma, bakakigera umurwayi, bakagikubita ku giti bagira ngo: va ku giti, dore umuntu. Byarangira akacyambara, agakira.
Igiti cyitwa “ingurukira” kivura umusonga; gihamuzwa inkota ebyili,n’amafumba y’umuliro abili, gitemwa n’abana babili b’inkulikirane, bagihulizaho kandi batema limwe gusa. Iyo bamaze kugitema, ibibabi byacyo babijyana imuhira, babigezayo bakabivugutira mu ruho rw’isugi, bakazana amacumu abili, bakayamenesha inzu. Umurwayi akajya mu nzu imbere, agashyira amacumu yo mbi mu kanwa, abana bagasuka umuti ku nti z’amacumu, nuko umuti ukamanukira mu kanwa, akamira; yarangiza akicara aho cya giti cy’ingurukira kili, bakendaho ibango; bamara kuligegena neza, bakalishyira ku mucaca wamennye inzu, nuko bakambika umurwayi; ibikatsi babimusiga aho arwaye hose, agakira.
Umucaca wamennye inzu, uvura umusonga.
Umutima w’isi (agataka kibumbabumba nk’igi) bakura bahinga cyangwa mu migina, hamwe n’ibango ly’agasongero k’inzu n’umutozo, babyambara ku rusasanure, bagakira umusonga.
UMUSWA. Amabyi y’inyaga ngo avura umuswa; bayatsilita mu kirenge cyangwa mu ntoke, ayandi bakayambara ku mugozi, bagakira.
Umuhovu uvura umuswa; barawutwika bakavanga n’amavuta, umuntu akisiga mu birenge agakira umuswa.
UMUTIMA. Akagufa k’impanga y’imbwa bakambika umwana w’uruhinja urwaye mu mutima, ngo agakira. Bakamwambika yabanje kukanyweraho amazi.
Umutima w’isi uvura umutima w’umuntu guhora uteragura. Indashikwa barayambara, ikavura umutima w’umuntu guhora usimbagulika.
UMUTWE. Umuntu urwaye umutwe bamwicira ifundi, bakayikoza ku gishilira, nyuma akayambara, agakira.
Umuntu urwaye umutwe bamwambika igufa ly’ifundi mu kirere cy’insina y’ingoromoka; izuba lyarenga, akalyambikwa n’umwana ufite se na nyina, agakira.
Igufa ly’inkoko livura umutwe; ngo balyambara iminsi ibili cyangwa itatu, bakalikoza mu tuzi bakatumira limwe, ngo umutwe ugakira.
Igufa lya “Nyiramivumbi” balyambara mu isunzu, umutwe ugakira. Igufa ly’inyoni yitwa “inkomanga”, balyambara mu mutwe, ngo likavura umutwe. Balyambara ku mulya.
Umuntu urwaye umutwe bamwambika urwara rw’igisamagwe, n’urw’impimbi, n’urw’imondo, agakira umutwe.
Idoma umuntu alyambara mu isunzu ly’imbere, likavura umutwe.
Ifumbi yabyawe n’umuntu cyangwa iyabyawe n’inka, ivura umutwe; barayambara.
Igiti kimera mu kindi bidasangiye ubwoko kivura umutwe. Umubazi wamennye igisindu, uvura umutwe.
UMUZIMIRE. Imbata ivura umuzimire, batunga ku mulya w’inka y’insogotano bakambara, ngo bikavura umuzimire.
URUMANIKO. Umwana ururwaye bamwambika umugozi wamanitse imbwa, agakira.
URUKEBU. Ilyinyo ly’inzovu, balyambara barwaye urukebu bagakira.
URUSOGO. Umwana iyo arwaye urusogo, nyina aragenda agashaka urusogo rwameze mu mabyi, akarucisha amenyo (ahumilije), akaza akarwambika umwana, agakira.