UMUGORE ULI KU NDA

Umugore akorwa n’inda, bagasangwa bateguye aho alibubyalire, ndetse baba baraharagulije. Iyo umugore akozwe n’inda (umugore uramutswe) ali mu migendo y’inda, abanza kubihisha, ngo atamara kubivuga bakagira ngo arabeshya cyangwa inda ikanga kuvuka, bikamukoza isoni. Inda iramukora, maze yaba afite intango y’icyibo, cyangwa iy’agaseke, ngo bakayica intamyi; ikintu cyose kimanitse mu nzu bakakimanura, ngo akunde abyare vuba.

Ibiheko na byo barabyururutsa, bakabishyira ku ntebe basutseho amazi, bikitwa kubyuhira; iyo ntebe aba ali iy’isugi itagira umututu, itasetse.

Iyo umugore abyaye ubuliza, umugabo we ali aho, inda iramukora akagenda, ngo iyo atahavuye, umugore arananirwa, ntabyare.

Inzu umugore agiye kubyaliramo, ntibayicanamo ibisheshe, ngo bimubuza kubyara, ngoumwugaliro wugalira umwana ntavuke neza.

Umugore akorwa n’inda, agaherako agakenyurura, ngo iyo akenyeye aba yinaniza, ntabyare. Abagore baje kumubyaza na bo barakenyurura, ndetse bakambara ubusa, ngo bituma undi abyara vuba.

Umugore waje kubyaza undi, arabanza agashyushya amazi, akazana ibibabi by’umuhurura (bituma inda ihurura ikavuka vuba), akabikoza mu mazi; nuko akabikandisha umugore aturutse imbere n’inyuma, amazi yabyo akajya atembera imbere he. Byitwa “gushunga inda” (kuyihendahenda) ngo ivuke vuba. Arongera akazana umuhanura-nkuba na gisayura, akavugutira mu rweso rutigezemo umunyu, rutigeze no kugira ikindi rukoreshwa, akabimusukira mu mutwe, bikamutembera imbere n’inyuma bigahulira imbere he; bakareba n’umutobotobo w’umurembe n’ubuhurugutura, bakabimusiga ku nda ngo akunde abyare vuba.

Abandi bazana ikinetenete bakabimukorera ku mutwe, umusukira imiti akagihungura kikamumanukira mu gituza (umugore uli ku nda akomeza kwambara ubusa) n’imbere he; ngo uko ikinetenete cyoroha, ngo na we yorohe abyare vuba. Byose byarangira, bakamubwira ngo napfukame, yamara gupfukama, umugore umwe akenda ikiremo akakimufatisha agiturukije inyuma; ubyara na we agafata inkingi cyangwa urubaliro rw’inzu, maze agaheza umwuka mu nda, akibuza guhumeka ngo umwana aze, byitwa ngo: “umugore arahera“; yaba afite umwuka mukeya, undi mugore akamuhaga, nuko umwana akavuka.

Umugore ntabyazwa na nyina, cyangwa nyirabukwe, cyangwa muramukazi we na bo batwite. Ngo iyo bamubonye bafite inda, iraligita kandi ntibazagire ubwo bongera gusama ngo babyare.

Igihe umugore ali ku nda, yananiwe, umugabo abandwa Binego, abagore baje kumubyaza na bo bakabandwa Lyangombe, ngo akunde abyare vuba. Bazana n’umuhoro bakawumukoza ku nda, ngo ni ukuzitura inda, akabyara vuba.

Umugore amara kuramukwa bakazana umuhura na nkulimwonga, bakabishyira mu mazi ashyushye, bakabyuhagiza inda, nuko umwana agahurura akaza, akavuka vuba.

Iyo umugore atinze ku nda, yananiwe kubyara, bahamagara sebukwe akaza akamuciraho, ngo ako kanya umugore akabyara.

Umugore utakunnye arakenya. Abamubyaza bamara kumubyaza bakareba ivu bakalihuhira mu maguru ye, bakazana n’intosho bakayihilikira imbere he, bagira ngo: Uramare kwa nyoko, ntuzamare kwa so; uramare iwanyu ntuzamare iw’umugabo wawe.

KUBYARA IYA NYUMA (ingobyi)

Umugore amara kubyara bakamuha umuhoro vuba vuba hadatinze, akawufatira munsi y’amabere, ngo ni “ukubuza iya nyuma kuzamuka ngo ijye mu mutima, yanga kuvuka. Nuko umugore bakamurebera ibimutera kumokorwa (nausée), ngo ni byo bituma iya nyuma iza vuba, kuko bimuha kugira umwuka mwinshi aheza mu nda. Ibyo bamuha ni ivu bavanga n’amazi akanywa; abandi bamuha imitwe y’imyumbati akayilya, cyangwa bakamutamika urunigi, bakarumukoza mu nkanka; ngo biheza umwuka mu nda, iya nyuma ikavuka vuba.