INTERURO (Chant 1)

Inkataza Kurekera

ya rùgomba-ngogo

ndi întwali yabyirukiye gutsindà

singanirwa nshâka kurwana.

5 Ubwo dutêye Abahunde

nikoranye umuheto:

 Nywuhimbajeme intanage

intambara nyirema

igihugucy’ùmuhinza nakivogereye.

10 Umukinzi amhingutse imberé n’isuli

umurégo wêra nywuforana ishema;

Nywushinzémo ukuboko ntiwannanira

 ‘nongeye kuréga inkokora,

nkanga umurindi hâsi, ndarekera.

15 Inkuba zésereza héjuruy’lcondo :

ikibatsi kiyicana mu rubega,

intokizifashe igifunga zirashya

Imisakura imucamo inkora,

inkôngi iravuga mu gihêngeli,

20 mu gihumbi cye inkurazo zihacana inkekwe, inkuku yali afite ihinduka umuyônga, agera hasi yàkôngotse : umubili we uhinduka amakara n’aho aguye arakobana. 25 Ni ukubiswen’iyo héjuru, ababo batinya kumukora, bati « Ubwo yanyagiwe n’inkotanyi-cyane nimumureka mwekumukurura ibisiga bimukémbere aho ! » 30 Na byo bimurara inkera; bimaze gusinda inkaba byilirwa bisingiza uwantanagiye.

UMWATO (Chant II)

Indangamira-kuvûsha

ya, rùhalirwa-shema !

Umuheto ûkûra amahanga ku ijabo

warânvuwe mu ijûli lyâ Rutete

5 aho waturutsé ni mu likomeye.

Rutéranya-ngabo

inkaka zawukojejého urwamo,

rwêma rw’umuronko

ababaji bâwugize inyamibwa

10 Mukuwuntura ali inkare

babonye ko udakwiye db’âmakénga,

bati « Nimuwushyire inkotanyi-cyané

weuzâgira icyo awumaza » Nywuhângajémo uruge

15 uhinduka isarabwe

Ingabo nzigenda ku isonga,

ni usanzwé ndi isibo.

Tugisakiranan’ ûrugâmba

nibasiraufite imhénzi !

20 Ayitambitsémo amacumu abili,

ndayikôngêza n’umûva-ruganda !

Ahô bàyishingiye icôndo mhaca icyuho

Icyuma cy’igerera ku mubili w’umukinzi,

ali ugukura mu gitugu,

25 mbona umusakura umukungamo

inkagwe

inkwaya irangira amaze kugwa

Maze gutagaranya iby’i Bushagire

Ntabaruka nambaye icyuma

45 gitera abagabo ishema.

Bakinshakaje mu cyano

Mvuga icyo namaze

Nti:”Rutinduka namwishije umugereka

Mukuwukabura nkura mu gitugu

50 ushoka yawugwijeho ibitenga

Na we mukeba agitera umugeli :

Na Rwantaho ni ukwo namugize !

Umugaba muteye ubwuzu

Ati : « Murangamira-ngango, uramhimbaye,

55 Ngwino umbwire ibigwi !

Nti : « Kuli Rugeyo nahagalitse umuhinza,

Nivugana umuheto wahiliwe n’ishya,

Ubwo nambitse ingoma yacu ! »

Ati : « Rwizihira-ngabo,

60 Ubwo muteye kuli Ndago

Ko induru yavuze ukitangiza guhurura

Ni wowe wafatiliye Abahima?”

Nti « Urabaze Nyilingango

Ingundu nayigabizaga

65 nyirayo agaragulika uri nkorà y’inka !

Ati : « Esé Ndênga-baganizi,

ko bawugwijého àmashinjo,

uwmbaliye ku cyènda gisa ? »

Nti: “Uwô kwa Murengézi yàsagaga icumi,

70 n’uwo nacuzee inkumbi mu Busarasi,

N’uwonàsigiranye mu misibo y’intore

n’ûbwo duhomboye inteko° nàrishe ! »

Ati :« Ndenga-baganizi, uwambaliye ukuli !

Ni umurimbo w’intwali

75 abàtigeze mu ntambarà

nibégame uwivugane ! »

Nywirégeye mu byano

nizihira abagabo b’inyarubuga

Abashakamba bandangamira nywushumisha.

80 Bamhitira mû ngororano

Nvugà n’aho nabaye ingénzi.

Nta we ûkingisha imhaka,

bazi ko imhamgaza-mihigo

yantérekeye gutsinda amahanga !